Ubuzima bwa Yesu n’umulimo we
Indi nama ikosora
NTUMWA zikiri mu nzu i Kapernaumu, kimwe mu biganiro zagize ni icyerekeye umukuru muri 20. Wenda haba hari n’ ubundi zaganiriye kuri iyo ngingo, nk’igihe zasubiraga i Kapernaumu zitari kumwe na Yesu. Intumwa Yohana aragira ati: ‘Twabonye umuntu wirukana abadaimoni mu izina ryawe, tugerageza kumubuza kuko atadukurikiraga.’
Birumvikana ko Yohana yabonaga ko ari intumwa zonyine gusa zifite ububasha bwo gukiza. Yiyumvishaga ko uwo muntu yakoraga ibitangaza mu buryo budakwiye kuko atari umwe muri bo.
Nyamara Yesu yabagiriye inama ati: ‘Ntimumubuze, kuko umuntu ukora ibitangaza mu izina ryanjye adashobora kunsebya bitamuruhije, kuko utari umwanzi wacu aba ari mu ruhande rwacu. Umuntu uzabaha igikombe kimwe cy’amazi yo kunywa kubera ko muri aba Kristo, ndababwira ukuri ko atazabura ingororano ye.’
Ntibyari ngombwa ko uwo muntu akurikira Yesu ngo yerekane ko ari ku ruhande rwe. Itorero ry’ Abakristo ryari ritaratangira, rero kuba atari hamwe na bo ntibyumvisha ko yari mu rindi torero. Uwo muntu yari afite ukwizera gushyitse mu izina rya Yesu, ni cyo cyatumye ashobora kwirukana abadaimoni. Ibyo yakoraga, nk’uko Yesu abivuga byari bikwiye guhabwa ingororano. Yesu yerekanye ko, kuko yagenje atyo, atazabura ingororano ye.
Ariko se byari kugenda bite iyo amagambo n’ibikorwa by’ intumwa biba igisitaza kuli uwo muntu? Byari kuba bibi cyane! Yesu yagize ati: ‘Umuntu wese uzagusha umwe muri aba bato banyizera, ibyiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi, akarohwa mu nyanja.’
Yesu yabwiye abamukurikiraga ko bakwiye kwigomwa ikintu cyabo cy’imena, nk’ikiganza, ukuguru, cyangwa ijisho, niba ali kimwe mu bibasitaza kikabagusha. Byaba byiza kwinjira mu Bwami bw’lmana udafite kimwe muri byo aho kujugunywa mu Gehinomu (ahatwikirwaga ibishingwe hafi yi Yerusalemu) ubifite byombi; Gehinomu ivuga kurimbuka burundu.
Yesu yarababuriye ati: ‘Mwirinde mudasuzugura umwe muri aba bato, ndababwira ukuri yuko abamaraika nabo bo mu ijuru bahora bareba mu maso ha Data wo mu ijuru.’ Yabaciriye umugani w’ikigeranyo ngo abumvishe agaciro kanini k’abo “bato,” yababwiye umugani w’umuntu utunze intama ijana akazimiza imwe muri zo. Uwo muntu azasiga intama mirongo cyenda n’icyenda ajye gushaka iyazimiye. Nayibona, azayishimira cyane kurusha izo mirongo cyenda n’icyenda zitazimiye. ‘Nuko rero, So uri mu ijuru ntashaka ko hagira n’umwe muri aba bato urimbuka.’
Wenda Yesu yar’akibuka ikiganiro cy’intumwa ze, noneho arazihanangiriza ati: ‘Mugire umunyu mu mutima wanyu kandi mubane amahoro.’ Ibiryo bidafite icyanga biryoheshwa n’umunyu. Uwo munyu uvugwa mu bulyo bw’ikigeranyo worohereza abo tuganira nabo kudutega amatwi. Kugira uwo munyu bituma tubana mu mahoro.
Ariko kubera ko tutari intungane, rimwe na rimwe intonganya zikomeye zibaho. Yesu yerekanye uburyo dukwiye kuzicyemura. ‘Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye. Nakumvira, uzaba ubonye mwene so.’ Yesu yongeraho ati: ‘natakumvira, umuteze undi umwe cyangwa babiri, ngo ijambo ryose rikomere mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu.’
lyo binaniranye, Yesu yavuze ko noneho ikibazo kigezwa ku “itorero,” ni ukuvuga abasaza b’itorero bashinzwe gucyemura ibibazo nk’ibyo. Uwo munyamakosa natumvira icyemezo cyabo, ‘azakubeho nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro.’
Kugera ku cyemezo nk’icyo, abasaza bagomba gukurikiza amabwiriza ari mu ijambo ry’lmana Yehova. Rero nibemeza ko umuntu akwiye igihano, icyo cyemezo cyabo ’kizaba gihambiriwe no mu ijuru.’ ‘Ibyo bazahambura ku isi,’ ni ukuvuga bazabona uwo muntu ari umwere, no mu ijuru azaba ‘abohowe.’ Avuga ku byerekeye iryo kemura ry’ibibazo nk’ibyo, Yesu yagize ati: ‘Aho babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye, mba ndi hagati yabo.’ Matayo 18:6-20; Mariko 9:38-50; Luka 9:49, 50.
◻ Ni kuki, mu gihe cya Yesu, bitari ngombwa kumukurikira?
◻ Ni mu buhe buryo bikomeye cyane gusitaza umwe mu bato, kandi Yesu yerekanye ate agaciro kanini abo bato bafite?
◻ Ni iki cyateye Yesu kugira intumwa ze inama yo guhorana umunyu muri zo?
◻ ‘Guhambira’ no ’guhambura’ twabyiyumvisha dute?