IGICE CYA 103
Urusengero rwongera kwezwa
MATAYO 21:12, 13, 18, 19 MARIKO 11:12-18 LUKA 19:45-48 YOHANA 12:20-27
YESU AVUMA IGITI CY’UMUTINI AKEZA N’URUSENGERO
YESU YAGOMBAGA GUPFA KUGIRA NGO AHE BENSHI UBUZIMA
Yesu n’abigishwa be bari bamaze amajoro atatu i Betaniya, aho bageze baturutse i Yeriko. Kuwa mbere mu gitondo cya kare, ku itariki ya 10 Nisani, berekeje i Yerusalemu. Yesu yari ashonje. Nuko abona igiti cy’umutini, agenda agisanga. Ese cyari gifite imitini?
Hari mu mpera za Werurwe kandi imitini yeraga muri Kamena. Icyakora cyari gifite amababi atoshye, kuko cyari cyararabije hakiri kare. Ni yo mpamvu Yesu yatekereje ko gishobora kuba cyariho imitini yeze mbere. Icyakora yasanze nta n’umwe uriho. Amababi yacyo yatumaga umuntu yibeshya ko gifite imitini. Hanyuma Yesu yaravuze ati “ntihakagire urya ku mbuto zawe kugeza iteka ryose” (Mariko 11:14). Ako kanya icyo giti cyatangiye kuma, bakaba bari kumenya neza icyo ibyo bisobanura bukeye bwaho mu gitondo.
Bidatinze, Yesu n’abigishwa be bageze i Yerusalemu. Yinjiye mu rusengero, urwo yari yagenzuye ku gicamunsi cyari cyabanje. Ariko ubu bwo yakoze ibirenze ibyo kurugenzura. Yakoze ikintu gisa n’icyo yari yarakoze kuri Pasika yo mu mwaka wa 30 hakaba hari hashize imyaka itatu (Yohana 2:14-16). Icyo gihe na bwo Yesu yirukanye “abagurishaga n’abacururizaga mu rusengero.” Nanone yubitse “ameza y’abavunjaga amafaranga n’intebe z’abagurishaga inuma” (Mariko 11:15). Nta nubwo yemeye ko hagira umuntu uwo ari we wese unyuza ibintu mu rugo rw’urusengero abijyanye mu rundi ruhande rw’umugi.
Kuki Yesu yakoze icyo gikorwa cy’ubutwari cyo kwirukana abavunjaga amafaranga n’abacururizaga amatungo mu rusengero? Yaravuze ati “mbese ntibyanditswe ngo ‘inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose’? Ariko mwe mwayihinduye indiri y’abambuzi” (Mariko 11:17). Abo bantu yabise abambuzi bitewe n’uko bahendaga abazaga kugura amatungo yo gutambaho ibitambo. Yesu yabonaga ko ibyo bakoraga byari ubuhemu n’ubwambuzi.
Birumvikana ko abakuru b’abatambyi, abanditsi n’abantu bakomeye bo muri rubanda bumvise ibyo Yesu yakoze, maze barushaho gushakisha uko bamwica. Icyakora bahuye n’imbogamizi. Ntibari bazi uko bakwica Yesu kuko abantu bisukiranyaga baza kumwumva.
Uretse Abayahudi kavukire, hari n’abandi bantu bari barahindukiriye idini ry’Abayahudi bari baje kwizihiza Pasika. Hari n’Abagiriki bari baje gusenga Imana kuri uwo munsi mukuru. Nuko begera Filipo, wenda bitewe nuko yari afite izina ry’ikigiriki, maze bamubwira ko bifuza kubonana na Yesu. Filipo ashobora kuba yarumvaga bidakwiriye ko babonana na Yesu maze abibwira Andereya. Hanyuma bombi uko ari babiri bagiye kubibwira Yesu, uko bigaragara akaba yari akiri mu rusengero.
Yesu yari azi ko haburaga iminsi mike ngo apfe. Bityo rero, icyo nticyari igihe cyo kumara abantu amatsiko cyangwa gushaka kumenyekana. Yabwiye izo ntumwa ze ebyiri ati “igihe kirageze kugira ngo Umwana w’umuntu ahabwe ikuzo. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko iyo impeke y’ingano itaguye mu butaka ngo ipfe, ikomeza kuba impeke imwe gusa; ariko iyo ipfuye, ni bwo yera imbuto nyinshi.”—Yohana 12:23, 24.
Akabuto kamwe k’ingano gashobora gusa naho ari ak’agaciro gake. Nyamara iyo gashyizwe mu butaka maze ‘kagapfa,’ gashobora kumera maze mu gihe runaka kagakura, kagahinduka ihundo rihunze impeke nyinshi. Mu buryo nk’ubwo, Yesu yari umuntu umwe utunganye. Nyamara mu gihe yari gupfa ari uwizerwa ku Mana, yari gutuma abantu benshi bafite umwuka w’ubwitange nk’uwo yagaragaje babona ubuzima bw’iteka. Ku bw’ibyo Yesu yaravuze ati “ukunda ubugingo bwe araburimbura, ariko uwanga ubugingo bwe muri iyi si, azaburindira ubuzima bw’iteka.”—Yohana 12:25.
Yesu ntiyitekerezagaho wenyine, kuko yavuze ati “umuntu nashaka kunkorera, ankurikire, kandi aho ndi ni ho unkorera na we azaba. Umuntu nankorera, Data azamwubahisha” (Yohana 12:26). Mbega ingororano ihebuje! Abubahwa na Se bazategekana na Kristo mu Bwami.
Yesu yatekereje ukuntu yari hafi kubabazwa cyane kandi akicwa urw’agashinyaguro, maze aravuga ati “ubu umutima wanjye urahagaze; mvuge iki se kandi? Data, ndokora unkure muri iki gihe cy’amakuba.” Ariko Yesu ntiyashakaga kureka gusohoza ibyo Imana ishaka. Kuko yongeyeho ati “nyamara iki gihe cy’amakuba kigomba kungeraho, kuko ari cyo cyatumye nza” (Yohana 12:27). Yesu yari ashyigikiye ibintu byose Imana yagambiriye gukora hakubiyemo n’urupfu rwe rw’igitambo.