IGICE CYA 106
Imigani ibiri ivuga iby’uruzabibu
MATAYO 21:28-46 MARIKO 12:1-12 LUKA 20:9-19
UMUGANI W’ABAHUNGU BABIRI
UMUGANI W’ABAHINZI B’URUZABIBU
Yesu yari akiri mu rusengero amaze gutera urujijo abakuru b’abatambyi n’abakuru ba rubanda bamubazaga aho yavanaga ububasha bwo gukora ibintu. Igisubizo Yesu yabahaye cyarabacecekesheje. Hanyuma, yabaciriye umugani wagaragaje mu by’ukuri abo bari bo.
Yesu yaravuze ati ‘hari umugabo wari ufite abana babiri. Nuko asanga uwa mbere aramubwira ati “mwana wanjye, uyu munsi ujye gukora mu ruzabibu.” Aramusubiza ati “ndajyayo mubyeyi,” ariko ntiyajyayo. Asanga uwa kabiri amubwira atyo. Aramusubiza ati “sinjyayo.” Hanyuma aricuza maze ajyayo. Muri abo bombi ni nde wakoze ibyo se ashaka’ (Matayo 21:28-31)? Igisubizo cyarigaragazaga: umwana wa nyuma ni we wageze aho agakora ibyo se ashaka.
Ni yo mpamvu Yesu yabwiye abamurwanyaga ati “ndababwira ukuri ko abakoresha b’ikoro n’indaya bazabatanga kwinjira mu bwami bw’Imana.” Ubundi mu mizo ya mbere abakoresha b’ikoro n’indaya ntibakoreraga Imana. Icyakora kimwe n’uwo mwana wa nyuma, nyuma yaho barihannye batangira kuyikorera. Ariko abayobozi b’amadini bo bari bameze nk’umwana wa mbere, kuko bavugaga ko bakorera Imana ariko mu by’ukuri ntibakore ibyo ishaka. Yesu yaravuze ati ‘Yohana [Umubatiza] yaraje abereka inzira yo gukiranuka ariko ntimwamwizeye. Nyamara abakoresha b’ikoro n’indaya bo baramwizeye. Naho mwe nubwo mwabonye ibyo byose, ntimwigeze mwicuza ngo mumwizere.’—Matayo 21:31, 32.
Yesu amaze kubacira uwo mugani yahise akurikizaho undi. Icyakora muri uwo mugani, Yesu yagaragaje ko ikibazo cy’abo bayobozi b’idini cyari kirenze kuba batarakoreraga Imana. Ahubwo mu by’ukuri bari abagome. Yesu yaravuze ati “hari umuntu wateye uruzabibu, maze araruzitira, acukuramo urwengero, yubakamo n’umunara maze arusigira abahinzi ajya mu gihugu cya kure. Igihe cy’isarura kigeze, atuma umugaragu kuri abo bahinzi, kugira ngo bamuhe ku mbuto zo mu ruzabibu rwe. Ariko baramufata, baramukubita, baramwirukana agenda amara masa. Nanone yongera kubatumaho undi mugaragu; uwo we bamukomeretsa mu mutwe kandi baramwandagaza. Nuko abatumaho undi, maze we baramwica. Abandi benshi yabatumyeho, bamwe barabakubise, abandi barabica.”—Mariko 12:1-5.
Ese abari bateze Yesu amatwi basobanukiwe uwo mugani? Bashobora kuba baribukaga amagambo Yesaya yavuze abanenga, ati “uruzabibu rwa Yehova nyir’ingabo ni inzu ya Isirayeli, kandi abantu b’i Buyuda ni umurima yakundaga cyane. Yakomeje kubitegaho imanza zitabera, ariko yabonye ubwicamategeko” (Yesaya 5:7). Umugani wa Yesu na wo ni uko. Nyir’uruzabibu ni Yehova, uruzabibu rukaba ishyanga rya Isirayeli, ryarindwaga n’Amategeko y’Imana twagereranya n’uruzitiro. Yehova yatumye abahanuzi kugira ngo bigishe ubwoko bwe kandi babufashe kwera imbuto nziza.
Icyakora, “abahinzi” bagiriraga nabi “abagaragu” babatumwagaho ndetse bakabica. Yesu yabisobanuye agira ati “umuntu umwe [nyir’uruzabibu] yari asigaranye, ni umuhungu we yakundaga cyane. Amubatumaho ku ncuro ya nyuma yibwira ati ‘umwana wanjye we bazamwubaha.’ Ariko abo bahinzi barabwirana bati ‘uyu ni we muragwa. Nimuze tumwice, bityo umurage we uzabe uwacu.’ Nuko baramufata baramwica.”—Mariko 12:6-8.
Nuko Yesu arababaza ati “nyir’uruzabibu azakora iki” (Mariko 12:9)? Abo bayobozi b’amadini baramushubije bati “kubera ko ari babi azabarimbura nabi, maze uruzabibu aruhe abandi bahinzi bazajya bamuha imbuto zimaze kwera.”—Matayo 21:41.
Nguko uko biciriye urubanza batabizi, kuko na bo bari mu ‘bahinzi’ b’ “uruzabibu” rwa Yehova rugereranya ishyanga rya Isirayeli. Imbuto Yehova yari yiteze kuri abo bahinzi, ni ukwizera Umwana we, ari we Mesiya. Yesu yitegereje abo bayobozi b’idini, maze arababaza ati “ese ntimwigeze musoma ibi byanditswe ngo ‘ibuye abubatsi banze ni ryo ryabaye irikomeza imfuruka; ibyo byaturutse kuri Yehova kandi ni ibitangaza mu maso yacu’ ” (Mariko 12:10, 11)? Hanyuma Yesu yasobanuye neza icyo yashakaga kuvuga, agira ati “ni cyo gituma mbabwira ko ubwami bw’Imana muzabunyagwa bugahabwa ishyanga ryera imbuto zabwo.”—Matayo 21:43.
Abanditsi n’abakuru b’abatambyi bamenye ko Yesu “yaciye uwo mugani ari bo avugiraho” (Luka 20:19). Barushijeho gushaka kumwica, kandi ari we “muragwa” ufite uburenganzira. Ariko batinye rubanda rwabonaga ko Yesu ari umuhanuzi, bituma batagerageza kumwica ako kanya.