IGICE CYO KWIGWA CYA 11
Jya wumvira ijwi rya Yehova
“Uyu ni Umwana wanjye . . . mumwumvire.”—MAT 17:5.
INDIRIMBO YA 89 Tega amatwi, wumvire, uhabwe imigisha
INSHAMAKEa
1-2. (a) Yehova yagiye avugana n’abantu ate? (b) Ni iki tugiye gusuzuma muri iki gice?
YEHOVA yishimira kutuvugisha. Kera yamenyeshaga abantu ibyo ashaka binyuze ku bahanuzi, abamarayika n’Umwana we Yesu Kristo (Amosi 3:7; Gal 3:19; Ibyah 1:1). Muri iki gihe atuvugisha binyuze ku Ijambo rye Bibiliya. Yaduhaye Bibiliya kugira ngo tumenye uko atekereza n’uko abona ibintu.
2 Igihe Yesu yari ku isi, ijwi rya Yehova ryumvikanye inshuro eshatu. Reka dusuzume ibyo Yehova yavuze, icyo bitwigisha n’akamaro bidufitiye.
“URI UMWANA WANJYE NKUNDA”
3. Dukurikije ibivugwa muri Mariko 1:9-11, ni iki Yehova yavuze igihe Yesu yabatizwaga? Ibyo bigaragaza iki ku byerekeye Yesu?
3 Amagambo ya mbere ya Yehova yumvikanye igihe Yesu yari ku isi, ari muri Mariko 1:9-11. (Hasome.) Yaravuze ati: “Uri Umwana wanjye nkunda; ndakwemera.” Yesu agomba kuba yarashimishijwe cyane no kumva Se amubwira ko amukunda cyane kandi ko amufitiye ikizere. Yehova yashimangiye ibintu bitatu by’ingenzi cyane. Icya mbere, Yesu ni Umwana wa Yehova. Icya kabiri, Yehova akunda uwo Mwana we. Icya gatatu, Yehova yemera Umwana we. Reka tubisuzume twitonze.
4. Ni mu buhe buryo bundi Yesu yabaye Umwana w’Imana igihe yabatizwaga?
4 “Uri Umwana wanjye.” Igihe Yehova yavugaga ayo magambo, yari agaragaje ko Umwana we Yesu, atangiye kugirana na we imishyikirano yihariye. Mbere y’uko Yesu aza ku isi, yari asanzwe ari Umwana w’Imana. Icyakora igihe yabatizwaga, yari abaye Umwana w’Imana mu bundi buryo. Icyo gihe Imana yari igaragaje ko Yesu abaye Umwana wayo wasutsweho umwuka, kandi yahise agira ibyiringiro byo gusubira mu ijuru kugira ngo abe Umwami n’Umutambyi Mukuru washyizweho n’Imana (Luka 1:31-33; Heb 1:8, 9; 2:17). Ni yo mpamvu igihe Yesu yabatizwaga, Se yari afite impamvu zumvikana zo kumubwira ati: “Uri Umwana wanjye.”—Luka 3:22.
5. Twakwigana Yehova dute mu bihereranye no gutera inkunga abandi?
5 “Uri Umwana . . . nkunda.” Amagambo Yehova yavuze abwira Yesu ko amukunda kandi ko amwemera, atwibutsa ko natwe tugomba kujya dutera abandi inkunga (Yoh 5:20). Iyo umuntu dukunda atubwiye amagambo agaragaza ko atwitaho kandi akadushimira, twumva twishimye. Abakristo bagenzi bacu na bene wacu bakeneye ko tubatera inkunga kandi tukabereka ko tubakunda. Iyo dushimiye abandi, barushaho kugira ukwizera gukomeye kandi bagakorera Yehova mu budahemuka. Ababyeyi bagomba gutera inkunga abana babo. Iyo ababyeyi bashimiye abana babo babikuye ku mutima kandi bakabereka ko babakunda, bibatera inkunga.
6. Kuki dushobora kugirira ikizere Yesu Kristo?
6 “Ndakwemera.” Iryo jambo rigaragaza ko Yehova yari yizeye ko Yesu yari kuzakora ibyo Se ashaka mu budahemuka. Icyo kizere Yehova afitiye Umwana we gituma twizera tudashidikanya ko Yesu azasohoza ibyo Yehova adusezeranya byose (2 Kor 1:20). Gutekereza ku rugero Yesu yadusigiye, bituma twiyemeza kugera ikirenge mu ke. Nanone Yehova yizeye ko natwe abagaragu be muri rusange tuzakomeza kugera ikirenge mu cya Yesu.—1 Pet 2:21.
“MUMWUMVIRE”
7. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 17:1-5, ni ryari ijwi rya Yehova ryumvikanye ku nshuro ya kabiri, kandi se yavuze iki?
7 Soma muri Matayo 17:1-5. Ijwi rya Yehova ryumvikanye ku nshuro ya kabiri, igihe Yesu ‘yahinduraga isura.’ Yesu yari yasabye Petero, Yakobo na Yohana ngo bajyane ku musozi muremure. Bariyo, beretswe ibintu bidasanzwe. Mu maso ha Yesu hatse nk’izuba, n’imyenda ye irarabagirana. Abantu babiri bagereranya Mose na Eliya batangiye kuvugana na Yesu, bamubwira ibyerekeye urupfu rwe n’umuzuko we. Nubwo izo ntumwa uko ari eshatu zari ‘zifite ibitotsi byinshi,’ zahise zikanguka, zibona iryo yerekwa (Luka 9:29-32). Nyuma yaho, igicu cyatangiye kubakingiriza maze muri icyo gicu humvikanamo ijwi ry’Imana. Kimwe n’uko byagenze igihe Yesu yabatizwaga, Yehova yongeye kuvuga ko yemera Umwana we kandi ko amukunda, agira ati: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda nkamwemera.” Icyakora icyo gihe bwo, Yehova yongeyeho ati: “Mumwumvire.”
8. Ibyo Yesu n’abigishwa be babonye mu iyerekwa byabagiriye akahe kamaro?
8 Iryo yerekwa ryagaragaje ikuzo n’ububasha Yesu yari kuzagira amaze kwimikwa, akaba Umwami w’Ubwami bw’Imana. Nta gushidikanya ko ryateye inkunga Kristo kandi rikamukomeza, kuko yari hafi kubabazwa no kwicwa urw’agashinyaguro. Nanone ryakomeje ukwizera kw’abigishwa be. Ryabafashije kwitegura guhangana n’ibigeragezo bari kuzahura na byo n’umurimo utoroshye bari kuzakora. Nyuma y’imyaka nka 30, intumwa Petero yavuze iby’iryo yerekwa, bikaba bigaragaza ko yari akiryibuka.—2 Pet 1:16-18.
9. Ni izihe nama Yesu yagiriye abigishwa be?
9 “Mumwumvire.” Yehova yadusabye gutega amatwi ibyo Umwana we atubwira no kumwumvira. None se ni iki Yesu yavuze igihe yari ku isi? Yavuze ibintu byinshi, kandi ni ngombwa ko tumwumvira. Urugero, yigishije abigishwa be uko babwiriza ubutumwa bwiza kandi yabateye inkunga yo gukomeza kuba maso (Mat 24:42; 28:19, 20). Nanone yabagiriye inama yo gukomeza guhatana no kudacogora (Luka 13:24). Yesu yigishije abigishwa be gukundana, bagakomeza kunga ubumwe kandi bagakurikiza amategeko ye (Yoh 15:10, 12, 13). Izo nama Yesu yabagiriye ni ingirakamaro kandi ziracyafite agaciro muri iki gihe.
10, 11. Twagaragaza dute ko twumvira Yesu?
10 Yesu yaravuze ati: “Umuntu wese uri mu ruhande rw’ukuri yumva ijwi ryanjye” (Yoh 18:37). Tugaragaza ko twumvira ijwi rye ‘dukomeza kwihanganirana no kubabarirana rwose’ (Kolo 3:13; Luka 17:3, 4). Nanone tugaragaza ko twumvira ijwi rye tubwirizanya umwete ubutumwa bwiza, “haba mu gihe cyiza no mu gihe kigoye.”—2 Tim 4:2.
11 Yesu yaravuze ati: “Intama zanjye zumva ijwi ryanjye” (Yoh 10:27). Abigishwa ba Kristo bagaragaza ko bamwumvira, bashyira mu bikorwa ibyo abategeka. Ntibaheranwa n’“imihangayiko y’ubuzima” (Luka 21:34). Ahubwo bakomeza kumvira Yesu no mu gihe bitaboroheye. Abenshi mu bavandimwe bacu bahura n’ibigeragezo bikaze, urugero nko kurwanywa, ubukene bukabije n’ibiza. Ariko bakomeza kwihangana, bakabera Yehova indahemuka. Yesu yabahaye isezerano rigira riti: “Uwemera amategeko yanjye kandi akayubahiriza, uwo ni we unkunda. Unkunda, Data na we azamukunda.”—Yoh 14:21.
12. Ni mu buhe buryo bundi tugaragazamo ko twumvira Yesu?
12 Nanone tugaragaza ko twumvira Yesu dukorana neza n’abo yashyizeho ngo batuyobore (Heb 13:7, 17). Mu myaka ishize, umuryango wa Yehova wahinduye ibintu byinshi. Muri byo harimo uburyo bwo kubwiriza, amateraniro yo mu mibyizi, uko Amazu y’Ubwami yubakwa, uko yitabwaho n’uko avugururwa. Twishimira cyane ayo mabwiriza duhabwa aba arangwa n’urukundo n’ubwenge. Twiringiye tudashidikanya ko nituyakurikiza, Yehova azaduha imigisha.
13. Kumvira Yesu bidufitiye akahe kamaro?
13 Iyo twumviye ibyo Yesu yatwigishije byose, bitugirira akamaro. Yijeje abigishwa be ko inyigisho ze zari kuzabahumuriza. Yaravuze ati: “Muzabona ihumure.” Yunzemo ati: “Umugogo wanjye nturuhije kandi umutwaro wanjye nturemereye” (Mat 11:28-30). Ijambo ry’Imana, hakubiyemo Amavanjiri ane avuga iby’ubuzima bwa Yesu n’umurimo we, riraduhumuriza, rigakomeza ukwizera kwacu kandi rigatuma tuba abanyabwenge (Zab 19:7; 23:3). Yesu yaravuze ati: “Hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza.”—Luka 11:28.
‘NZUBAHISHA IZINA RYANJYE’
14-15. (a) Dukurikije ibivugwa muri Yohana 12:27, 28, igihe Yehova yavugiraga mu ijuru ku nshuro ya gatatu, yavuze iki? (b) Kuki amagambo ya Yehova yahumurije Yesu kandi akamukomeza?
14 Soma muri Yohana 12:27, 28. Inshuro ya gatatu ijwi rya Yehova ryumvikanye Yesu ari ku isi, igaragara mu Ivanjiri ya Yohana. Habura iminsi mike ngo Yesu apfe, yagiye i Yerusalemu kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika ku nshuro ya nyuma. Yaravuze ati: “Umutima wanjye urahagaze.” Hanyuma yarasenze ati: “Data, ubahisha izina ryawe.” Se yamushubirije mu ijuru ati: “Nararyubahishije, kandi nzongera ndyubahishe.”
15 Yesu yari ahagaritse umutima bitewe n’inshingano ikomeye yari afite, yo gukomeza kubera Yehova indahemuka. Yesu yari azi ko agiye kubabazwa urubozo kandi akicwa urw’agashinyaguro (Mat 26:38). Ariko icyo yifuzaga cyane ni ukubahisha izina rya Se. Yesu yashinjwaga ko atuka Imana kandi yari ahangayikishijwe n’uko urupfu rwe rwatukisha Imana. Amagambo Yehova yavuze yaramuhumurije rwose! Yatumye yizera ko izina rya Yehova rizahabwa ikuzo. Nanone ayo magambo yamuhaye imbaraga zo kwihanganira ibyari bigiye kumubaho. Nubwo Yesu ari we wenyine ushobora kuba yarasobanukiwe ibyo Se yavuze icyo gihe, Yehova yabyandikishije muri Bibiliya kugira ngo twese bizatugirire akamaro.—Yoh 12:29, 30.
16. Kuki hari igihe duhangayikishwa n’uko izina ry’Imana ryatukwa?
16 Natwe dushobora kuba duhangayikishijwe n’uko izina rya Yehova ryatukwa. Dushobora no kurenganywa nk’uko Yesu yarenganyijwe. Nanone dushobora guhangayikishwa n’uko abaturwanya baduharabika. Dushobora gutekereza ukuntu ibyo binyoma bitukisha izina rya Yehova n’umuryango we. Iyo bimeze bityo, ayo magambo ya Yehova araduhumuriza. Ntitugakabye guhangayika. Tuge twiringira tudashidikanya ko ‘amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yacu n’ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu binyuze kuri Kristo Yesu’ (Fili 4:6, 7). Yehova ntazabura kubahisha izina rye. Azakoresha Ubwami bwe avaneho ibibi byose byageze ku bagaragu be b’indahemuka, bitewe na Satani n’isi ye.—Zab 94:22, 23; Yes 65:17.
AKAMARO KO KUMVIRA IJWI RYA YEHOVA
17. Nk’uko bivugwa muri Yesaya 30:21, Yehova atuvugisha ate muri iki gihe?
17 Muri iki gihe na bwo Yehova aratuvugisha. (Soma muri Yesaya 30:21.) Ni iby’ukuri ko tutumva ijwi rye riturutse mu ijuru. Icyakora yaduhaye Ijambo rye ari ryo Bibiliya, akaba ari ryo akoresha aduha amabwiriza. Byongeye kandi, umwuka wa Yehova utuma ‘igisonga cyizerwa’ gikomeza guha abagaragu ba Yehova ibyokurya bakeneye (Luka 12:42). Dufite imfashanyigisho nyinshi z’Ijambo ry’Imana tubona mu nyandiko zicapye n’izo kuri interineti, videwo n’ibyafashwe amajwi.
18. Ni mu buhe buryo amagambo ya Yehova akomeza ukwizera kwawe kandi agatuma ugira ubutwari?
18 Nimucyo tuge tuzirikana amagambo Yehova yavuze, igihe Umwana we yari ku isi. Nanone tuge tureka Ijambo ry’Imana Bibiliya, ridufashe kwizera ko Yehova azavanaho ibibi byose bitugeraho bitewe na Satani n’isi ye mbi. Ikindi kandi, twiyemeze kumvira mu buryo bwuzuye ijwi rya Yehova. Nitubikora, tuzashobora kwihanganira ibibazo byose duhura na byo muri iki gihe n’ibyo tuzahura na byo mu gihe kiri imbere. Bibiliya igira iti: “Mukeneye kwihangana, kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranyijwe.”—Heb 10:36.
INDIRIMBO YA 4 “Yehova ni Umwungeri wanjye”
a Igihe Yesu yari ku isi, ijwi rya Yehova ryumvikanye inshuro eshatu. Imwe muri zo, Yehova yasabaga abigishwa ba Kristo kumvira Umwana we. Muri iki gihe, Yehova atuvugisha binyuze ku Ijambo rye, ririmo n’ibyo Yesu yigishije. Nanone atwigisha akoresheje umuryango we. Muri iki gice, turi busuzume uko kumvira Yehova na Yesu bitugirira akamaro.
b IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umusaza w’itorero yabonye umukozi w’itorero akora isuku ku Nzu y’Ubwami, anamubona abara ibitabo, hanyuma aramushimira.
c IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umugabo n’umugore we bo muri Siyera Lewone batumira umurobyi mu materaniro.
d IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Abahamya bo mu gihugu umurimo wacu ubuzanyijwemo, bateraniye mu rugo rw’umuntu. Bambaye imyenda isanzwe kugira ngo biyoberanye.