UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MARIKO 3-4
Gukiza umuntu ku Isabato
Kuki Yesu yababajwe cyane n’imyifatire y’abayobozi b’idini ry’Abayahudi? Ni ukubera ko baremerezaga itegeko ry’Isabato. Bari bararyongeyemo amategeko menshi atari ngombwa. Urugero, bavugaga ko kwica imbaragasa ku Isabato bibujijwe. Gukiza umuntu ku Isabato byari byemewe mu gihe gusa ubuzima bwabaga buri mu kaga. Ni ukuvuga ko kunga igufwa cyangwa imvune bitari byemewe ku Isabato. Biragaragara ko abo bayobozi b’idini batari bitaye na gato kuri uwo muntu wanyunyutse ukuboko.