-
‘Imana ni yo ikuza’!Umunara w’Umurinzi—2008 | 15 Nyakanga
-
-
Umubibyi waryamye
13, 14. (a) Vuga mu magambo make umugani wa Yesu w’umuntu wabibye imbuto. (b) Umubibyi agereranya nde, kandi se imbuto ni iki?
13 Muri Mariko 4:26-29, tubona undi mugani uvuga iby’umubibyi. Aho hagira hati “muri ubwo buryo, ubwami bw’Imana bugereranywa n’umuntu uteye imbuto mu butaka: nijoro araryama bwacya akabyuka, maze imbuto zikamera zigakura, atazi uko zikura. Buhoro buhoro, ubutaka ubwabwo bugera aho bukera imbuto: zibanza kuba utwatsi, hanyuma zikaba imigengararo, amaherezo zikazana amahundo yuzuye imbuto. Ariko iyo imbuto zeze, yahuramo umuhoro kuko igihe cy’isarura kiba kigeze.”
14 Uwo mubibyi ni nde? Hari abantu bari mu madini yiyita aya gikristo bizera ko uwo mubibyi ari Yesu ubwe. Ariko se bishoboka bite ko Yesu aryama, maze ntamenye uko imbuto zikura? Birumvikana rwose ko Yesu azi neza uko imbuto zikura! Ahubwo, uwo mubibyi kimwe n’uwo twigeze kuvuga, agereranya ababwiriza b’Ubwami babiba imbuto z’Ubwami mu gihe babwirizanya ishyaka. Imbuto babiba mu butaka, ni ijambo babwiriza.b
15, 16. Mu mugani w’umubibyi Yesu yaciye, ni ukuhe kuri yagaragaje ku bihereranye no gukura kw’imbuto n’uko mu buryo bw’umwuka?
15 Yesu avuga ko umubibyi ‘nijoro aryama bwacya akabyuka.’ Ibyo nta bwo ari uburangare bw’uwo mubibyi. Byerekana gusa ibintu bisanzwe bibaho mu mibereho y’abantu benshi. Imvugo yakoreshejwe muri uwo murongo igaragaza ukuntu abantu bakora imirimo ku manywa, hanyuma nijoro bakaryama mu gihe runaka. Yesu yasobanuye ibyabaye igihe umubibyi yari aryamye. Yagize ati ‘imbuto ziramera zirakura.’ Hanyuma Yesu yongeyeho ati “[umubibyi] atazi uko zikura.” Igitsindagirizwa muri uwo mugani ni uko imbuto zikura ‘ubwazo.’c
16 Ni iki Yesu yashakaga kuvuga muri uwo murongo? Zirikana ko imikurire y’imbuto n’uburyo zikura buhoro buhoro ari byo bitsindagirizwa. “Buhoro buhoro, ubutaka ubwabwo bugera aho bukera imbuto: zibanza kuba utwatsi, hanyuma zikaba imigengararo, amaherezo zikazana amahundo yuzuye imbuto” (Mar 4:28). Izo mbuto zikura buhoro buhoro kandi mu byiciro. Nta wabihata cyangwa ngo abyihutishe. No gukura mu buryo bw’umwuka ni uko bigenda. Ibyo bibaho mu byiciro uko Yehova atuma ukuri gukurira mu mutima w’umuntu witeguye kukwemera.—Ibyak 13:48; Heb 6:1.
17. Ni bande bishimana igihe imbuto y’ukuri itanze umusaruro?
17 Ni gute umubibyi agira uruhare mu gusarura “iyo imbuto zeze”? Iyo Yehova atumye ukuri k’Ubwami gukurira mu mitima y’abigishwa bashya, amaherezo bagera ubwo urukundo bakunda Imana rubahatira kuyiyegurira. Bagaragaza ko biyeguriye Imana babatirizwa mu mazi. Iyo abavandimwe bakomeje kugira amajyambere bagakura mu buryo bw’umwuka, buhoro buhoro bashobora kurushaho guhabwa inshingano mu itorero. Yaba uwabanje kubiba iyo mbuto, ndetse n’abandi babwiriza b’Ubwami bashobora kuba bataragize uruhare mu kubiba iyo mbuto yatumye uwo muntu aba umwigishwa, bose basarura izo mbuto z’Ubwami. (Soma muri Yohana 4:36-38.) Koko rero, ‘umubibyi n’umusaruzi barishimana.’
-
-
‘Imana ni yo ikuza’!Umunara w’Umurinzi—2008 | 15 Nyakanga
-
-
b Hari igihe iyi gazeti yasobanuye ko imbuto zigereranya imico iranga kamere y’umuntu igomba kurushaho kuba myiza, imimerere abantu babamo ikabigiramo uruhare. Ariko kandi, twagombye kuzirikana ko mu mugani wa Yesu imbuto zidakura ngo zibe mbi cyangwa ngo zibore. Zo zirakura gusa.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 1980, ipaji ya 17-19, mu Gifaransa.
c Ahandi hantu honyine hakoreshejwe ayo magambo ni mu Byakozwe 12:10, aho urugi rw’icyuma ruvugwaho kwikingura “nta wurukozeho,” cyangwa kwikingura ubwarwo.
-