Igice cya 33
Bakomeza kuba maso
“KUBERA ko Yesu yavuze mu buryo bwumvikana neza ko nta muntu uzi ‘umunsi’ cyangwa ‘igihe’ Data azategekera Umwana we ‘kuza’ gukuraho isi mbi ya Satani, hari abashobora kubaza bati ‘kuki byihutirwa ko nkomeza kuba maso ntegereje imperuka?’ Birihutirwa kubera ko Yesu yahise yongeraho ati ‘mwitonde, mukomeze kuba maso’ (Mariko 13:32-35).”—Umunara w’Umurinzi, 1 Ukuboza 1984.
Ubu Abahamya ba Yehova bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bari maso. Bari maso bategereje iki? Bategereje ko Yesu aza ari Umwami ufite ububasha agasohoreza urubanza ku isi mbi ya Satani kandi akageza ku isi hose inyungu zose z’ubutegetsi bwe (Mat 6:9, 10; 24:30; Luka 21:28; 2 Tes 1:7-10)! Abari maso bazi ko “ikimenyetso” cyo kuhaba kwa Kristo cyatangiye kugaragara mu mwaka wa 1914 kandi ko uhereye icyo gihe iyi si yinjiye mu minsi yayo ya nyuma.—Mat 24:3–25:46.
Icyakora, kugeza ubu Yesu ntaraza ari Umucunguzi usohoza imanza. None se Abahamya ba Yehova babona bate imimerere barimo muri iki gihe?
‘Basobanukiwe ukuri mu buryo bwuzuye’
Mu rwego rw’itorero ryabo ryo ku isi hose, ‘basobanukiwe ukuri mu buryo bwuzuye’ (Kolo 2:2). Ibyo ntibishatse kuvuga ko basobanukiwe buri kantu kose kerekeranye n’imigambi ya Yehova. Bakomeza gushakisha mu Byanditswe biteguye kwakira umucyo mushya kandi bakomeza kwiga. Ariko ibyo biga ntibihindura ibitekerezo by’ibanze bafite ku birebana n’ukuri kw’ibanze ko mu Ijambo ry’Imana. ‘Basobanukiwe mu buryo bwuzuye’ uko kuri kw’ibanze; ubu bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bakumenye kandi barakwemera. Icyakora, ibyo biga bituma bakomeza kunonosora uko basobanukiwe ukuntu imirongo imwe n’imwe ihuza n’icyitegererezo rusange cy’ukuri kwa Bibiliya n’ukuntu bashyira mu bikorwa inama zo mu Ijambo ry’Imana mu buryo bwuzuye kurushaho.
Nanone Abahamya ba Yehova ‘basobanukiwe mu buryo bwuzuye’ amasezerano y’Imana. Biringira badashidikanya ko nta sezerano na rimwe ry’Imana ritazasohora no mu tuntu duto duto, ko yose azasohora mu gihe Imana yagennye. Isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya biboneye n’ubwabasohoreyeho, rituma bemera badashidikanya ko iyi si iri “mu gihe cy’imperuka,” kandi ko vuba aha isezerano ry’Imana ryerekeranye n’isi nshya ikiranuka rizasohozwa.—Dan 12:4, 9; Ibyah 21:1-5.
None se ubu bagombye kuba barimo bakora iki? Yesu yaradutegetse ati “mwitonde, mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi igihe cyagenwe kizasohorera. Nuko rero mukomeze kuba maso . . . kugira ngo [Shobuja] naza atunguranye atazasanga musinziriye. Ariko ibyo mbabwira ndabibwira bose: mukomeze kuba maso” (Mar 13:33, 35-37). Abahamya ba Yehova bazi neza ko ari ngombwa gukomeza kuba maso.
Nubwo hari igihe bakabyaga kugira amatsiko ku bihereranye n’igihe ubuhanuzi bumwe na bumwe buzasohorera, ibyo nta cyo bihindura ku bimenyetso byinshi bigaragaza ko guhera mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose twinjiye mu minsi y’imperuka y’iyi si. Koko rero, ibyiza ni ukugira ishyaka, ndetse rwose tugakabya kugira ishyaka ryo kubona ibyo Imana ishaka bikorwa, kuruta gusinzira mu buryo bw’umwuka ku bihereranye n’isohozwa ry’imigambi y’Imana!—Gereranya na Luka 19:11; Ibyakozwe 1:6; 1 Abatesalonike 5:1, 2, 6.
Gukomeza kuba maso bikubiyemo iki?
Mukomeze kuba maso: mu buhe buryo?
Abakristo bakomeza kuba maso, ntibiyicarira gusa ngo bategereze. Oya rwose! Ahubwo bagomba gukomeza kuba mu mimerere ikwiriye yo mu buryo bw’umwuka kugira ngo igihe Yesu azagaruka aje gusohoza imanza, azabacungure (Luka 21:28). Yesu yarababuriye ati “mwirinde ubwanyu kugira ngo imitima yanyu itaremererwa no kurya no kunywa birenze urugero hamwe n’imihangayiko y’ubuzima, maze mu buryo butunguranye uwo munsi ukazabagwa gitumo umeze nk’umutego. . . . Mukomeze kuba maso” (Luka 21:34-36). Bityo rero, Abakristo bari maso bagomba ‘kwirinda ubwabo,’ bakitwararika, buri munsi bakabaho nk’uko Umukristo yagombye kubaho. Bagomba gukomeza kuba maso bagasohoza inshingano za gikristo kandi bakirinda imyifatire itari iya gikristo iranga iyi si “iri mu maboko y’umubi” (1 Yoh 5:19; Rom 13:11-14). Igihe Kristo azazira, bagomba kuzaba biteguye.
Ni ba nde bakomeje kuba maso by’ukuri, bari mu mimerere ikwiriye yo mu buryo bw’umwuka? Amateka yavuzwe mu bice bibanza by’iki gitabo, agaragaza ko ari Abahamya ba Yehova. Uko bigaragara, bafatana uburemere inshingano bahabwa no kuba ari Abakristo. Urugero, mu gihe cy’intambara bemeye gufungwa no kwicwa bitewe n’uko bakomezaga kuba maso kugira ngo bumvire itegeko ryo kutaba ab’isi no kugaragarizanya urukundo rurangwa no kwigomwa (Yoh 13:34, 35; 17:14, 16). Abantu bababona bari ku Mazu y’Ubwami yabo, mu makoraniro yabo cyangwa ku kazi, batangazwa n’“imyifatire myiza” yabo (1 Pet 2:12). Muri iyi si ‘yataye isoni,’ bazwiho kuba inyangamugayo no kugira imibereho itanduye mu by’umuco.—Efe 4:19-24; 5:3-5.
Icyakora, gukomeza kuba maso bikubiyemo ibirenze ‘kwirinda ubwabo.’ Umurinzi agomba gutangariza abandi ibyo abona. Muri iyi minsi y’imperuka, Abakristo bari maso babona neza ikimenyetso cy’ukuhaba kwa Kristo, bagomba gutangariza abandi “ubutumwa bwiza bw’ubwami” kandi bagomba kubaburira ko vuba aha Kristo azaza gusohoza urubanza iyi si mbi yaciriwe (Mat 24:14, 30, 44). Muri ubwo buryo, bafasha abandi kujya mu ruhande rw’‘abazacungurwa.’—Luka 21:28.
Ni ba nde bagaragaje ko bari maso batangaza uwo muburo? Abahamya ba Yehova bazwi ku isi hose ko bagira ishyaka ryo gutangaza izina ry’Imana n’Ubwami bwayo. Ntibabona ko umurimo wo kubwiriza ureba gusa itsinda ry’abayobozi b’idini batoranyijwe. Bazi neza ko ari inshingano ireba abizera bose. Babona ko umurimo wo kubwiriza ari igice cy’ingenzi kigize gahunda yabo yo kuyoboka Imana (Rom 10:9, 10; 1 Kor 9:16). Ibyo byatumye bagera ku ki?
Ubu bagize itorero rikomeza kwiyongera rigizwe n’abantu babarirwa muri za miriyoni bagira ishyaka mu murimo wo kubwiriza mu bihugu bisaga 220 hirya no hino ku isi. (Yes 60:22; gereranya n’Ibyakozwe 2:47; 6:7; 16:5.) Bumwe mu butegetsi bw’ibihangange mu mateka y’abantu bwagiye bubuzanya umurimo wabo, ndetse bukabakusanya bukabashyira muri za gereza. Ariko Abahamya ba Yehova bakomeje gutangaza Ubwami bw’Imana! Icyemezo kidakuka bari bafite cyari kimeze nk’icy’intumwa zategetswe kureka kubwiriza, maze zikavuga ziti “ariko twe ntidushobora kureka kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.” “Tugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.”—Ibyak 4:18-20; 5:27-29.
“Ukomeze kuritegereza”
Imimerere Abahamya ba Yehova barimo muri iki gihe imeze nk’iyo Abakristo b’i Yudaya barimo mu kinyejana cya mbere. Yesu yari yarabahaye ikimenyetso bari kumenyeraho ko ari cyo gihe cyo guhunga bakava muri Yerusalemu kugira ngo barokoke irimbuka ryayo. Yesu yaravuze ati ‘nimubona Yerusalemu igoswe n’ingabo zikambitse, muzatangire guhunga’ (Luka 21:20-23). Nyuma yaho gato hashize imyaka isaga 30, ni ukuvuga mu mwaka wa 66, Yerusalemu yagoswe n’ingabo z’Abaroma. Igihe ingabo z’Abaroma zasubiragayo nta mpamvu igaragara ibiteye, Abakristo b’i Yudaya bumviye amabwiriza ya Yesu maze barahunga, ntibava muri Yerusalemu gusa ahubwo bava no mu gihugu cya Yudaya cyose, bahungira mu mugi wa Pereya witwaga Pela.
Bategerereje aho bafite umutekano. Umwaka wa 67 waratangiye kandi urarangira. Haza uwa 68 n’uwa 69. Nyamara Yerusalemu ikomeza kugira umudendezo. None se bagombaga gusubira muri uwo mugi? N’ubundi kandi Yesu ntiyari yaravuze uko igihe bagombaga kumara bategereje cyari kuba kingana. Ariko iyo hagira usubirayo yari guhura n’akaga, kubera ko mu mwaka wa 70, ingabo z’Abaroma zagarutse ari nyinshi zimeze nk’umuvu w’amazi udashobora guhagarikwa, kandi icyo gihe ntizasubiyeyo. Ahubwo zarimbuye uwo mugi, kandi zica abantu basaga miriyoni. Abakristo y’i Yudaya bari i Pela bagomba rwose kuba barishimye bitewe n’uko bakomeje gutegereza ko igihe Yehova yagennye cyo gusohoza urubanza kigera.
Ibyo ni ko bimeze ku bakomeza kuba maso muri iki gihe. Babona neza ko uko turushaho kwinjira mu minsi y’imperuka, ari na ko gukomeza gutegereza igihe Yesu azazira birushaho kugorana. Ariko bakomeza kwizera amagambo ya Yesu agira ati “ndababwira ukuri ko ab’iki gihe batazashiraho ibyo byose bitabaye” (Mat 24:34). Ayo magambo ngo “ibyo byose” yerekeza ku bintu bitandukanye bigize “ikimenyetso.” Ibyo bintu byatangiye kuva mu mwaka wa 1914 kandi bizarangira mu gihe cy’“umubabaro ukomeye” (Mat 24:21). “Ab’iki gihe” bari bariho mu mwaka wa 1914 bagenda bagabanuka cyane. Imperuka igomba kuba yegereje cyane.
Hagati aho, Abahamya ba Yehova biyemeje bamaramaje gukomeza kuba maso, bizeye mu buryo bwuzuye ko mu gihe gikwiriye Imana izasohoza amasezerano yayo yose! Bazirikana amagambo Yehova yabwiye umuhanuzi Habakuki. Mu mpera z’ikinyejana cya karindwi M.Y., igihe Yehova yasaga n’aho yihanganiraga ibibi byakorwaga mu bwami bw’i Buyuda, yabwiye uwo muhanuzi ati “andika ibyo weretswe [bihereranye n’iherezo ry’imimerere yo gukandamiza], ubyandike neza ku bisate kugira ngo uzabisoma mu ijwi riranguruye azashobore kubisoma adategwa. Kuko iyerekwa ari iryo mu gihe cyagenwe, kandi ririhuta cyane rigana kuri icyo gihe. Iryo yerekwa ntirizabeshya. Niyo ryasa n’iritinze, ukomeze kuritegereza, kuko rizasohora. Ntirizatinda” (Hab 1:2, 3; 2:2, 3). Mu buryo nk’ubwo, Abahamya ba Yehova biringiye gukiranuka kwa Yehova n’ubutabera bwe kandi ibyo bituma bakomeza gushyira mu gaciro, bagategereza ko ‘igihe yagennye’ kigera.
F. W. Franz wabatijwe mu mwaka wa 1913, yagaragaje neza ibyiyumvo ahuriyeho n’Abahamya ba Yehova benshi. Mu mwaka wa 1991, igihe yari perezida w’umuryango wa Watch Tower Society, yaravuze ati
“Ibyiringiro byacu ni ibyiringiro by’ukuri kandi bizasohorezwa kuri buri wese mu bagize 144.000 bagize umukumbi muto, bisohore mu rugero rurenze urwo dushobora kwiyumvisha. Twe abo mu basigaye bariho mu mwaka wa 1914, igihe twari twiteze ko twese tujyanwa mu ijuru, ntitwatakaje agaciro k’ibyo byiringiro. Ahubwo tubishikamyeho nk’uko byari bimeze, kandi uko igihe cyo kubitegereza cyiyongera ni na ko turushaho kubyishimira. Dukwiriye gukomeza kubitegereza, nubwo byasaba imyaka igera kuri miriyoni. Mpa agaciro gakomeye ibyiringiro byacu kuruta mbere, kandi sinzigera ndeka kubyishimira. Nanone ibyiringiro by’abagize umukumbi muto bigaragaza ko ibyo imbaga y’abantu benshi y’abagize izindi ntama bategereje, bizasohora nta kabuza, bigasohora mu buryo bwiza cyane kuruta uko dushobora kubyiyumvisha. Ni yo mpamvu kugeza ubu dukomeje gushikama kandi tuzakomeza gushikama kugeza igihe Imana izasohoreza ‘amasezerano y’agaciro kenshi kandi ahebuje.’”—2 Pet 1:4; Kub 23:19; Rom 5:5.
Igihe kiregereje cyane kugira ngo ukuhaba kwa Kristo ari Umwami ufite imbaraga bigaragarire abantu bose. Hanyuma, abakomeje kuba maso ‘bazahabwa ibyasezeranyijwe’ (Heb 10:36). Koko rero, ibyiringiro byabo bizasohozwa ‘kuruta uko bashobora kubyiyumvisha.’ Mu gihe iyi si mbi izaba irimburwa, abagaragu ba Yehova bazishimira ko bakomeje kuba maso kandi bagatangaza Ubwami bw’Imana babigiranye ishyaka!
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 713]
Bemera badashidikanya ko iyi si iri “mu gihe cy’imperuka”
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 714]
Baritwararika, buri munsi bakabaho nk’uko Umukristo yagombye kubaho
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 715]
Ni ba nde bagaragaje ko bari maso batangaza uwo muburo?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 716]
“Mpa agaciro gakomeye ibyiringiro byacu kuruta mbere, kandi sinzigera ndeka kubyishimira”—F. W. Franz
[Agasanduku/Ifoto ku ipaji ya 717]
Raporo y’umurimo wo kubwiriza ku isi hose
Umwaka Ibihugu
1920 ....... 46
1925 ....... 83
1930 ....... 87
1935 ...... 115
1940 ...... 112
1945 ...... 107
1950 ...... 147
1955 ...... 164
1960 ...... 187
1965 ...... 201
1970 ...... 208
1975 ...... 212
1980 ...... 217
1985 ...... 222
1992 ...... 229
Ibihugu byose
Ibihugu byabazwe hakurikijwe uko imipaka yari ikaswe mu ntangiriro z’imyaka ya 1990, ntihakurikijwe imipaka yari yarashyizweho mu rwego rwa politiki igihe abami b’abami bategekaga uturere tunini ubu tugizwe n’ibihugu byinshi byigenga.
Umwaka Amat.
1940 ...... 5.130
1945 ...... 7.218
1950 ..... 13.238
1955 ..... 16.044
1960 ..... 21.008
1965 ..... 24.158
1970 ..... 26.524
1975 ..... 38.256
1980 ..... 43.181
1985 ..... 49.716
1992 ..... 69.558
Amatorero yose
Mbere y’umwaka wa 1938, kumenya umubare w’amatorero yo ku isi hose ntibyari byoroshye.
Umwaka Ababw.
1935 .. ... 56.153
1940 ...... 96.418
1945 ..... 156.299
1950 ..... 373.430
1955 ..... 642.929
1960 ..... 916.332
1965 ... 1.109.806
1970 ... 1.483.430
1975 ... 2.179.256
1980 ... 2.272.278
1985 ... 3.024.131
1992 ... 4.472.787
Ababwiriza b’Ubwami bose
Mu myaka ya 1920 no mu ntangiriro z’imyaka ya 1930, uburyo bwo kubara ababwiriza bwagiye buhinduka kenshi. Amatorero yoherezaga raporo ku biro bikuru buri cyumweru, aho kuba buri kwezi. (Kohereza raporo buri kwezi byatangiye mu kwezi k’Ukwakira 1932.) Kugira ngo umuntu abarwe ko ari umukozi mu itsinda (umubwiriza wifatanya n’itorero), yagombaga kumara nibura amasaha atatu mu cyumweru (cyangwa amasaha 12 buri kwezi) mu murimo wo kubwiriza, nk’uko bivugwa mu “Murimo Wacu w’Ubwami” wo ku itariki ya 1 Mutarama 1929. Ababwiriza bo mu turere twitaruye bagombaga kumara nibura amasaha abiri buri cyumweru babwiriza.
Umwaka Abapayi.
1920 ......... 480
1925 ....... 1.435
1930 ....... 2.897
1935 ....... 4.655
1940 ....... 5.251
1945 ....... 6.721
1950 ...... 14.093
1955 ...... 17.011
1960 ...... 30.584
1965 ...... 47.853
1970 ...... 88.871
1975 ..... 130.225
1980 ..... 137.861
1985 ..... 322.821
1992 ..... 605.610
Abapayiniya
Imibare yagaragajwe aha, ikubiyemo abapayiniya b’igihe cyose, abapayiniya b’umufasha, abapayiniya ba bwite, abamisiyonari, abagenzuzi b’uturere n’abagenzuzi b’intara. Mu mizo ya mbere abapayiniya bitwaga abakoruporuteri, naho abapayiniya b’abafasha bakabita abakoruporuteri b’abafasha. Imibare y’imyaka hafi ya yose yagaragajwe, ni mwayeni y’amezi.
Umwaka Abigi.
1945 ....... 104.814
1950 ....... 234.952
1955 ....... 337.456
1960 ....... 646.108
1965 ....... 770.595
1970 ..... 1.146.378
1975 ..... 1.411.256
1980 ..... 1.371.584
1985 ..... 2.379.146
1992 ..... 4.278.127
Abigishwaga Bibiliya
Mu myaka ya 1930, abantu ku giti cyabo bigishaga Bibiliya abigishwa bamwe na bamwe, ariko bibandaga cyane ku kubigisha uko bajya biyigisha ubwabo, nanone bashyiragaho icyigisho cyazagamo abandi bantu benshi bashimishijwe bo mu karere. Nyuma yaho, iyo abantu ku giti cyabo bagaragazaga ko bashimishijwe by’ukuri, babigishaga Bibiliya kugeza babatijwe. Nanone nyuma yaho, bongeraga kubatera inkunga yo kwiga kugeza igihe umuntu yabaga amaze guhabwa ubufasha buhagije kugira ngo abe Umukristo ukuze.
Imyaka Amasaha
1930-35 ....... 42.205.307
1936-40 ....... 63.026.188
1941-45 ...... 149.043.097
1946-50 ...... 240.385.017
1951-55 ...... 370.550.156
1956-60 ...... 555.859.540
1961-65 ...... 760.049.417
1966-70 .... 1.070.677.035
1971-75 .... 1.637.744.774
1976-80 .... 1.646.356.541
1981-85 .... 2.276.287.442
1986-92 .... 5.912.814.412
Amasaha yose
Kugeza mu mpera z’imyaka ya 1920, nta raporo yatangwaga. Uburyo bwo kubara amasaha bwagiye buhinduka cyane: mu ntangiriro z’imyaka ya 1930, habarwaga gusa igihe bamaze babwiriza ku nzu n’inzu, ntibabaraga icyo bamaraga basubiye gusura. Nubwo raporo yagaragajwe aha ishimishije, igaragaza gusa imibare igenekereje y’igihe Abahamya ba Yehova bamaraga mu murimo wo gutangaza Ubwami bw’Imana.
Imyaka Ibit. byat.
1920-25 ....... 38.757.639
1926-30 ....... 64.878.399
1931-35 ...... 144.073.004
1936-40 ...... 164.788.909
1941-45 ...... 178.265.670
1946-50 ...... 160.027.404
1951-55 ...... 237.151.701
1956-60 ...... 493.202.895
1961-65 ...... 681.903.850
1966-70 ...... 935.106.627
1971-75 .... 1.407.578.681
1976-80 .... 1.380.850.717
1981-85 .... 1.504.980.839
1986-92 .... 2.715.998.934
Ibitabo byatanzwe
Uretse hamwe na hamwe, imibare yatanzwe mu myaka ya mbere ya 1940 ntiyabaga irimo umubare w’amagazeti, nubwo hatanzwe amagazeti abarirwa muri za miriyoni. Imibare yo guhera mu mwaka wa 1940 yari ikubiyemo ibitabo, udutabo n’amagazeti, ariko ntikubiyemo inkuru z’Ubwami zibarirwa muri za miriyoni amagana na zo zatanzwe kugira ngo zitume abantu bashimishwa n’ubutumwa bw’Ubwami. Umubare w’inyandiko zigera kuri 10.107.565.269 zatanzwe kuva mu mwaka wa 1920 kugeza mu wa 1992 mu ndimi zisaga 290 utanga gihamya y’umurimo utangaje wo kubwiriza wakozwe ku isi hose.
Umwaka Abat. Abar.
1935 ...... 63.146 ... 52.465
1940 ...... 96.989 ... 27.711
1945 ..... 186.247 ... 22.328
1950 ..... 511.203 ... 22.723
1955 ..... 878.303 ... 16.815
1960 ... 1.519.821 ... 13.911
1965 ... 1.933.089 ... 11.550
1970 ... 3.226.168 ... 10.526
1975 ... 4.925.643 ... 10.550
1980 ... 5.726.656 .... 9.564
1985 ... 7.792.109 .... 9.051
1992 .. 11.431.171 .... 8.683
Abateranye ku Rwibutso n’abariye kandi bakanywa ku bigereranyo
Mbere y’umwaka wa 1932, imibare y’abateranye ku Rwibutso akenshi yabaga ituzuye. Rimwe na rimwe, imibare yatangwaga yabaga igizwe gusa n’amatsinda y’ababwiriza 15, 20, 30, cyangwa barenga. Uko bigaragara imyaka myinshi yatangiwe raporo n’ubwo yaba nto, igaragaza ko nibura bamwe mu babaga bateranye bataryaga ku mugati cyangwa ngo banywe kuri divayi. Byageze mu mwaka wa 1933 ikinyuranyo ari abantu bagera ku 3.000.