Tube Maso mu ‘Gihe cy’Imperuka’
“Mujye mwirinda, mube maso . . . kuko mutaz’ igih’ ibyo bizasohoreramo.”—MARIKO 13:33.
1. Mu gihe harimo hasohozwa ibintu bitangaje muri iki ‘gihe cy’imperuka,’ ni iyihe myifatire dukwiriye kugira?
MU GIHE ibintu bitangaje birimo biba muri iki ‘gihe cy’imperuka,’ ni gute Abakristo bagombye kubyifatamo? (Danieli 12:4). Ntabwo basizwe mu gihirahiro. Yesu yavuze ubuhanuzi bukubiyemo ikimenyetso kigizwe n’ibintu byinshi bwagiye busohora muri iki kinyejana cya 20. Yavuze ibintu byinshi byatumye iki gihe turimo cyatangiye mu wa 1914 kiba igihe cyihariye. Yesu wari uzi ubuhanuzi bwo muri Danieli buhereranye n’ ‘igihe cy’imperuka,’ yashoje ubuhanuzi bwe bukomeye yihanangiriza abigishwa be ‘kuba maso.’—Luka 21:36.
2. Kuki ari ngombwa cyane kuba maso mu buryo bw’umwuka?
2 Kuki tugomba kuba maso? Kubera ko iki ari igihe kibi kuruta ibindi byose byabayeho mu mateka y’abantu. Umukristo wese wakwiha guhwekera mu by’umwuka muri iki gihe yaba yigerejeho. Nituramuka tudamaraye cyangwa se tukareka imitima yacu ikaremerewa n’amaganya y’ubu buzima, tuzaba twishyize mu kaga. Muri Luka 21:34, 35, Yesu yaduhaye umuburo agira ati “Mwirinde, imitima yanyu yē kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo muns’ ukazabatungura, kuk’ uzatungur’ abantu bose bari mw isi yose, umeze nk’umutego.”
3, 4. (a) Ni iki Yesu yashakaga kumvikanisha igihe avuga ko umunsi w’umujinya w’Imana uzatungura abantu “umeze nk’umutego”? (b) Ubwo atari Imana itega abantu, kuki uwo munsi uzabatungura muri rusange?
3 Yesu yari afite impamvu nziza zo kuvuga ko umunsi wa Yehova ‘uzadutungura umeze nk’umutego.’ Akenshi umutego uba ufite ipfundo riregetse, ugakoreshwa mu gufata inyoni n’inyamaswa. Umutego uba ufite imbarutso, ku buryo iyo hagize ikiwukandagiraho uhita uyikoma. Ubwo noneho umutego uhita ushibuka cyangwa ukifunga, bityo igifatwa kikaba kirafashwe. Ibyo byose kandi biba mu kanya gato. Yesu yavuze ko mu buryo nk’ubwo, abazaba bakonje mu buryo bw’umwuka bazagubwa gitumo maze bagafatwa mpiri ku “munsi w’uburakari” bw’Imana.—Imigani 11:4.
4 Mbese, Yehova Imana ni we utega abantu uwo mutego? Oya rwose, ntabwo yubikira abantu kugira ngo abagwe gitumo batiteguye maze ngo abarimbure. Ahuhwo, uwo munsi uzatungura abantu muri rusange bitewe n’uko badahihibikanira Ubwami bw’Imana mbere y’ibindi byose. Babaho uko bishakiye batitaye ku busobanuro bw’ibintu biba hirya no hino. Nyamara ariko, ibyo ntacyo bihindura kuri gahunda y’Imana. Yamaze kwishyiriraho igihe cyo guhora. Kandi, ku bw’imbabazi ze, ntiyarekeye abantu mu rujijo rwo kutamenya iby’urubanza rwe rugiye kubaho.—Mariko 13:10.
5, 6. (a) Ku bw’urubanza rugiye kubaho, ni uwuhe mugambi wuje urukundo umuremyi yafashe agiriye ikiremwamuntu, ariko se wagize iyihe ngaruka muri rusange? (b) Ni iki tugiye gusuzuma kugira ngo gitume dushobora gukomeza kuba maso?
5 Uwo muburo uri mu mugambi wuje urukundo w’Umuremyi ukomeye, wishimira ko ikiremwamuntu kiri ku ntebe y’ikigereranyo y’ibirenge byayo kigira ibyishimo (Yesaya 66:1). Akunda abatuye aho ibirenge bye biba nk’uko bivugwa. Ni yo mpamvu binyuriye ku bamuhagarariye hamwe n’intumwa ze hano ku isi, abamenyesha ibigiye kubaho bibareba (2 Abakorinto 5:20). Nyamara kandi, n’ubwo baburiwe kenshi bate, ibyo bintu bizagera ku muryango wa kimuntu biwutunguye umere nk’aho uguye mu mutego. Kubera iki? Ni ukubera ko abenshi mu bantu basinziriye mu buryo bw’umwuka (1 Abatesalonike 5:6). Ugereranyije, bake muri bo gusa ni bo bita ku muburo, kandi ni bo bazarokoka binjire mu isi nshya y’Imana.—Matayo 7:13, 14.
6 Noneho se, ni gute dushobora kuba maso muri iki gihe cy’imperuka ku buryo dushobora kuba mu mubare w’abazarokoka? Yehova atanga ubufasha bukenewe. Reka dusuzume ibintu birindwi dushobora gukora.
Kurwanya Icyaturangaza
7. Ni uwuhe muburo Yesu yaduhaye ku bihereranye n’icyaturangaza?
7 Mbere na mbere, tugomba kurwanya icyaturangaza. Muri Matayo 24:42, 44, Yesu yaravuze ati “Nuko mube maso, kuko mutaz’ umuns’ Umwami wany’ azazaho. Nuko namwe mwitegure, kukw igihe mudatekereza, ar’ icy’ Umwana w’umuntu azaziramo.” Amagambo Yesu yakoresheje aha, aragaragaza ko muri iki gihe kigoye, hagombaga kubaho ibirangaza byinshi, kandi ibirangaza bishobora kurimbuza. Mu minsi ya Noa, abantu bari bahugiye mu bintu byinshi. Ingaruka yabaye iy’uko abo bantu bari barangaye ‘batamenye’ ibyabaga, maze Umwuzure ukabatwara bose. Ni yo mpamvu Yesu yatanze umuburo agira ati “Ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.”—Matayo 24:37-39.
8, 9. (a) Ni gute dushobora kurangazwa cyane no guhihibikana mu bintu bisanzwe by’imibereho ya buri munsi? (b) Ni iyihe miburo twahawe na Paulo na Yesu?
8 Ntitwibagirwe kandi ko mu muburo we wo muri Luka 21:34, 35, Yesu yavugaga ibintu bisanzwe byo mu mibereho ya buri munsi, nko kurya, kunywa hamwe n’imihangayiko igendana no gushaka ibidutunga. Ibyo bihuriweho na bose, tutaretse n’abigishwa b’Umwami Yesu. (Gereranya na Mariko 6:31.) Ibyo bintu ubwabyo bishobora kutagira icyo bidutwara, ariko tutabaye maso bishobora kuturangaza, tukaba twabihugiramo, bityo bikadushyira mu kaga ko guhwekera mu buryo bw’umwuka.
9 Ntitugapfobye ikintu cy’ingenzi cyane kuruta ibindi byose—ari cyo cyo kwemerwa n’Imana. Aho kugira ngo twirundumurire mu bintu bigendana n’imibereho ya buri munsi, reka ahubwo tubikoreshe mu rugero rukwiriye, duhuje n’ibyo dukeneye (Abafilipi 3:8). Ibyo bintu ntibigomba guhigika iby’Ubwami. Nk’uko mu Baroma 14:17 habivuga, ‘ubwami bw’Imana si ukurya no kunywa, ahubwo ni ubwo gukiranuka n’amahoro no kwishimira mu mwuka wera.’ Wibuke amagambo yavuzwe na Yesu ubwo yagiraga ati “Ahubgo mubanze mushak’ ubgami bg’Imana no gukiranuka kwayo, ni bg’ ibyo byose muzabyongerwa” (Matayo 6:33). Byongeye kandi, muri Luka 9:62, Yesu yaravuze ati “Nta munt’ ufash’ isuka, ureb’ inyuma, ukwiriy’ ubgami bg’Imana.”
10. Ni akahe kaga twagira niba tudakomeje guhanga amaso yacu ku ntego?
10 Mu gihe dutangiye guhinga, mu buryo bw’ikigereranyo, tugomba gukurikira umurongo ugororotse. Umuhinzi ureba inyuma, ntabwo yaca imirongo igororotse. Aba arangaye kandi akaba ashobora guta umurongo cyangwa akaba yahura n’imbogamizi imubuza gukomeza atagishoboye kwigarura. Ntitube nka muka Loti, we warebye inyuma akarimbuka. Tugomba gukomeza guhanga amaso imbere nta gukebaguza, dutumbiriye aho dusiganirwa kugera. Kugira ngo dushobore kubigeraho, tugomba kurwanya icyaturangaza cyose.—Itangiriro 19:17, 26; Luka 17:32.
Gusengana Umwete
11. Ni iki Yesu yatsindagirije nyuma yo kuduha umuburo ku bihereranye n’akaga ko kurangara
11 Ariko kandi, kuba maso bisaba ibirenze ibyo. Uburyo bwa kabiri bw’ingenzi ni ugusengana umwete. Nyuma yo kuduha umuburo wo kwirinda kurangazwa n’imihihibikano y’ubuzima ya buri munsi, Yesu yatanze inama igira iti “Nuko rero mujye mub’ amaso, museng’ iminsi yose, kugira ngo mubone kurokok’ ibyo byose byenda kubaho, no guhagarar’ imbere y’Umwana w’umuntu.”—Luka 21:36.
12. Ni irihe sengesho rikenewe, kandi ni izihe ngaruka rigira?
12 Ku bw’ibyo, tugomba guhora twinginga dusaba kurindwa akaga gashobora guterwa n’imimerere twaba turimo kandi tugasaba ubufasha butuma dushobora gukomeza kuba maso. Rero, ntitukabure kugana Imana mu isengesho tuyisengana umwete. Mu Baroma 12:12 Paulo yaravuze ati “Mukomeze gusenga mushikamye.” Kandi, mu Befeso 6:18 dusoma ngo “Mushengesh’ [u]mwuka iteka mu buryo bgose bgo gusenga no kwinginga: kandi kubg’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabir’ abera bose.” Aha ntabwo ari ugusenga ibi byo gusaba uburinzi ku kintu cyoroheje kidashobora guteza akaga gakomeye. Ni ubugingo bwacu ubwabwo buri mu kaga. Ni yo mpamvu rero tugomba gusaba Imana ubufasha dushyizeho umwete. (Gereranya n’Abaheburayo 5:7.) Nitubigenza dutyo tuzakomeza kuba ku ruhande rwa Yehova. Mu bintu bishobora kubidufashamo, nta na kimwe cyatubera ingirakamaro kuruta ‘gusenga iminsi yose.’ Bityo Yehova azakomeza kuturinda atubashishe guhora turi maso. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi rero ko twakomeza gusenga dushikamye!
Dukomeze Gushikama ku Muteguro w’Imana no ku Murimo Ukorwa na wo
13. Ni iki tutagomba kunamukaho kugira ngo dushobore gukomeza kuba maso?
13 Turashaka kuzarokoka ibintu byose byenda kugera ku isi. Turifuza guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu, tukemerwa na we. Ku bw’ibyo rero, hari icya gatatu dushobora gukora. Ni ukutanamuka ku muteguro wa gitewokarasi wa Yehova. Tugomba kwifatanya n’uwo muteguro tutizigamye kandi tukagira uruhare mu bikorwa byawo. Nitubigenza dutyo tuzaba tugaragaza neza ko turi Abakristo bari maso.
14, 15. (a) Ni uwuhe murimo watuma dushobora gukomeza kuba maso? (b) Ni nde uzagena igihe umurimo wo kubwiriza uzaba warangiye, kandi uwo murimo dukwiriye kuwubona dute? (c) Nyuma y’umubabaro ukomeye, ni iki tuzasobanukirwa nidusubiza amaso inyuma tureba uko umurimo wo kubwiriza Ubwami uzaba warakozwe?
14 Hari icya kane gifitanye isano ya bugufi n’icyo tumaze kubona cyatuma dushobora kuba maso. Tugomba kuba turi mu baburira abantu ko iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu ryegereje. Ntabwo indunduro y’iyi gahunda ishaje izaza “ubu butumwa bgiza bg’ubgami” butabanje kubwirizwa mu rugero rwagenwe n’Imana Ishobora Byose (Matayo 24:14). Abahamya ba Yehova si bo bashinzwe kugena igihe umurimo wo kubwiriza uzaba urangiye. Ubwo burenganzira bwihariwe na Yehova wenyine (Mariko 13:32, 33). Ni yo mpamvu, igihe cyose bizaba bikiri ngombwa, twiyemeje kwitanga uko dushoboye kose mu murimo wo kubwiriza ibihereranye n’ubutegetsi bwiza cyane kuruta ubundi bwose bw’abantu, ari bwo Bwami bw’Imana. “Umubabaro mwinshi” uzasanga tukiri mu murimo wo kubwiriza (Matayo 24:21). Nyuma y’ibyo, abazarokoka bazaba bashobora gutekereza ku byahise maze bahamye babivanye ku mutima ko Yesu Kristo atari umuhanuzi w’ibinyoma (Ibyahishuwe 19:11). Umurimo wo kubwiriza uzaba waramaze gukorwa mu rugero ruhanitse cyane kurenza uko abawukora babyibwiraga.
15 Ku bw’ibyo rero, mu gihe uwo murimo uzaba ugeze ku ndunduro yawo mu rugero rwuzuye neza nk’uko Imana ibishaka, birashoboka ko abawukora bazaba bariyongereye cyane kuruta mbere hose. Mbega ukuntu tuzagira ibyishimo byo kuzaba twaragize uruhari muri uwo murimo! Intumwa Petero itwizeza ko Yehova “[a]dashaka ko ko hagira n’umw’ urimbuka, ahubg’ [a]shaka ko bose bīhana” (2 Petero 3:9). Ni yo mpamvu muri iki gihe imbaraga z’Imana Ishobora Byose zakajije umurego kurusha ikindi gihe, kandi Abahamya ba Yehova bifuza gukomeza kugira uruhare muri uwo murimo uyoborwa n’umwuka wera. Nimucyo rero dukomeze kugendana n’umuteguro wa Yehova, kandi duhihibikanire gukora umurimo wo mu ruhame ukorwa n’uwo muteguro. Ibyo bizatuma dushobora gukomeza kuba maso.
Kwisuzuma
16. Kuki twagombye kwisuzuma kugira ngo turebe igihagararo dufite mu by’umwuka muri iki gihe?
16 Hari ikindi kintu cya gatanu dushobora gukora kugira ngo dukomeze kuba maso. Buri wese ku giti cye, yagombye kwisuzuma kugira ngo arebe igihagararo afite ubu. Ubu ni bwo ibyo bikwiriye kuruta ikindi gihe cyose. Tugomba kwerekana uruhande twiyemeje guhagararamo. Mu Bagalatia 6:4, Paulo yaravuze ati ‘[Buri wese] asuzume umurimo we ubwe.’ Rero, isuzume uhuje n’amagambo ya Paulo ari mu 1 Abatesalonike 5:6-8 agira ati “Twē gusinzira nk’abandi, ahubgo tube maso, twirind’ ibishindisha; kukw abasinzira basinzira n’ijoro, n’abasinda bagasinda n’ijoro. Ariko twebgeho, ubgo tur’ ab’amanywa, twirinde ibishindisha, twambaye kwizera n’urukundo nk’icyuma gikingir’ igituza, kandi twambay’ ibyiringiro byo kuzabon’ agakiza nk’ingofero.”
17. Mu gihe twisuzuma, ni ibihe bizazo twagombye kwibaza?
17 Bite noneho kuri twe? Mbese ye, iyo twisuzumye twifashishije Ibyanditswe, dusanga turi maso, twambaye ingofero, ari yo byiringiro by’agakiza? Mbese, turi abantu bitandukanije burundu na gahunda y’ibintu ishaje, kandi tukaba tutagishyigikira amatwara yayo? Mbese koko, ibitekerezo byacu byerekeye ku isi nshya y’Imana? Mbese, twiyumvisha neza ibigiye kuba kuri iyi gahunda? Niba ari uko biri, umunsi wa Yehova ntuzadutungura nk’aho twaba turi abajura.—1 Abatesalonike 5:4.
18. Ni ibihe bibazo bindi dushobora kwibaza, kandi ibyo byatugeza ku ki?
18 Bite noneho niba twisuzumye tugasanga duhihibikanira kugira imibereho myiza, isusurutse, itunogeye kandi y’umudamararo? Mbese, amaso yacu yo mu buryo bw’umwuka aremerejwe no guhunyiza n’ibitotsi? Mbese, tumeze nk’abari mu nzozi, twiruka inyuma y’umudamararo w’iyi si? Niba rero ari uko biri, nyamuna nidukanguke!—1 Abakorinto 15:34.
Gufata Igihe cyo Gutekereza ku Buhanuzi Bwamaze Gusohora
19. Ni ubuhe buhanuzi bumwe na bumwe twabonye busohozwa?
19 Ubu noneho tugeze ku cya gatandatu kizatuma dushobora gukomeza kuba maso. Ni ugufata igihe cyo gutekereza ku buhanuzi bwinshi bwasohoye muri iki gihe cy’imperuka. Ubu imyaka 77 irashize kuva aho ibihe byagenwe by’abanyamahanga bishiriye mu wa 1914. Iyo dusubije amaso inyuma tukareba ibyabaye mu myaka ishize y’iki kinyejana igera kuri bitatu bya kane byacyo, tubona ko ubuhanuzi bwagiye busohora bukurikirana—nko kongera gushimangira ugusenga k’ukuri, kubohorwa kw’abasigaye basizwe, hamwe na bagenzi babo, maze bakinjizwa muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka; kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami mu isi yose; kuboneka k’umukumbi munini (Yesaya 2:2, 3; igice cya 35; Zekaria 8:23; Matayo 24:14; Ibyahishuwe 7:9). Izina rikomeye rya Yehova hamwe n’ubutware bwe bw’ikirenga byarakujijwe, kandi umuto yaragwiriye aba igihumbi n’uworoheje aba ishyanga rikomeye, bitebukijwe na Yehova igihe cyabyo kigeze (Yesaya 60:22; Ezekieli 38:23). Kandi indunduro y’ibyo intumwa Yohana yeretswe bivugwa mu Byahishuwe iri bugufi.
20. Ni iki Abahamya ba Yehova bemera nta shiti, kandi bagaragaje ko bo ubwabo ari iki?
20 Ku bw’ibyo rero, ubu kurenza ikindi gihe cyose, Abahamya ba Yehova bemera nta shiti ko basobanukirwa neza icyo ibintu byagiye biba mu isi guhera mu wa 1914 bisobanura. Ku bw’ibyo byiringiro, bagaragaje ko ari bo bikoresho biri mu maboko y’Imana Isumba Byose. Ni bo bashinzwe gutangaza ubutumwa bw’Imana muri iki gihe gikomeye (Abaroma 10:15, 18). Ni koko, ibyo Yehova yavuze ku bihereranye n’igihe cy’imperuka byarasohoye (Yesaya 55:11). Ibyo byagombye gutuma natwe ubwacu dushikama kugeza ubwo tuzabona isohozwa ry’ibyo Imana yasezeranyije byose binyuriye kuri Yesu Kristo.
Agakiza Karatwegereye Kuruta Igihe Twizereye
21. Ni ubuhe bufasha bwa karindwi dufite bwatuma dushobora gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka?
21 Hanyuma, dore icya karindwi mu byatuma dushobora gukomeza kuba maso: Ni uguhora tuzirikana ko agakiza kacu katwegereye kuruta igihe twizereye. Nanone kandi, icy’ingenzi kurushaho ni uko kuvana umugayo ku butegetsi bw’ikirenga bw’isi n’ijuru bwa Yehova no kwezwa kw’izina rye byegereje cyane. Ku bw’ibyo rero, kuba maso birakenewe kuruta ikindi gihe cyose. Intumwa Paulo yanditse igira iti “Muzi yukw igihe cyo gukanguka gisohoye rwose. Dor’ agakiza kacu karatwegereye, kurut’ igihe twizereye. Ijoro rirakuze, burenda gucya.”—Abaroma 13:11, 12.
22. Kuba agakiza kacu katwegereye byagombye gutuma dukora iki?
22 Ubwo agakiza kacu katwegereye cyane, tugomba kuba maso. Ntitugomba gutuma imihihibikano yacu bwite cyangwa iy’isi itubuza gushimira ibyo Yehova agirira ubwoko bwe muri iki gihe cy’imperuka (Danieli 12:3). Ubu ni bwo tugomba gushikama kurusha ikindi gihe cyose kugira ngo tudateshuka tukava mu nzira tugaragarizwa neza n’Ijambo ry’Imana (Matayo 13:22). Biragaragara neza ko iyi si igeze mu minsi yayo ya nyuma. Vuba hano izavanwaho burundu maze isimburwe n’isi nshya ikiranuka.—2 Petero 3:13.
23. Ni mu buhe buryo Yehova azadufasha, kandi ni iyihe migisha ibyo bizatugezaho?
23 Uko byagenda kose rero, ntitukabure gukomeza kuba maso. Iby’iki gihe turimo tubikurikiranire hafi kurusha ikindi gihe cyose. Twibuke ko Yehova atazigera na rimwe asinzira maze ngo ibyo bizinzikwe. Ahubwo, azakomeza kudufasha kugira ngo dukomeze kuba maso muri iki gihe cy’imperuka. Ijoro rirakuze. Burenda gucya. Nuko rero, tube maso! Vuba aha, tugiye kubona umunsi urusha iyindi yose kuba mwiza, igihe Ubwami bwa Mesiya bugiye gusohoza umugambi wa Yehova werekeye isi!—Ibyahishuwe 21:4, 5.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni iki Yesu yashakaga kumvikanisha ubwo yavugaga ko umunsi w’umujinya w’Imana uzatungura abantu “umeze nk’umutego”?
◻ Kuki tugomba kurwanya uburangare, kandi twabigenza dute?
◻ Ni irihe sengesho rikenewe kugira ngo dushobore gukomeza kuba maso?
◻ Ni ikihe kintu cy’ingenzi tutagomba kunamukaho?
◻ Kuki twakwisuzuma kugira ngo turebe igihagararo dufite mu by’umwuka?
◻ Ni uruhe ruhare ubuhanuzi bufite mu kudufasha gukomeza kuba maso?