IGICE CYA 130
Yesu atangwa akajyanwa kwicwa
MATAYO 27:31, 32 MARIKO 15:20, 21 LUKA 23:24-31 YOHANA 19:6-17
PILATO AGERAGEZA GUKIZA YESU
YESU AKATIRWA AKOHEREZWA KWICWA
Nubwo Yesu yakorewe ibikorwa bya kinyamaswa kandi bakamukoba ndetse na Pilato akagerageza kumurekura, ntibyatumye abakuru b’abatambyi n’abo bari bafatanyije bamugirira impuhwe. Ntibifuzaga ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma Yesu aticwa. Bakomezaga gusakuza bati “mumanike! Mumanike!” Pilato arababwira ati “nimumujyane mumwimanikire, kuko jye nta cyaha mubonyeho.”—Yohana 19:6.
Abayahudi ntibashoboye kubona ikirego gishingiye kuri politiki bakoresha bemeza Pilato ko Yesu akwiriye gupfa. Ariko se bite ku kirego gifitanye isano n’idini? Bagaruye ikirego cyo gutuka Imana bari baramushinje igihe yari imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi. Baravuze bati “dufite itegeko, kandi dukurikije iryo tegeko agomba gupfa, kuko yigize umwana w’Imana” (Yohana 19:7). Icyo kirego cyari gishya kuri Pilato.
Pilato yasubiye mu ngoro ye maze agerageza gushakisha uko yakiza Yesu wari wihanganiye ibintu bibabaje yari yakorewe kandi n’umugore wa Pilato akaba yari yarose ibye (Matayo 27:19). Bite se kuri icyo kirego gishya Abayahudi baregaga iyo mfungwa, bavuga ko yari “Umwana w’Imana”? Pilato yari azi ko Yesu yakomotse i Galilaya (Luka 23:5-7). Nyamara yabajije Yesu ati “ukomoka he” (Yohana 19:9)? Ese Pilato yaba yaribazaga niba Yesu ashobora kuba yari yarabayeho mbere, maze mu buryo runaka akaba yari yarakomotse ku Mana?
Yesu yari yabwiye Pilato imbona nkubone ko yari umwami kandi ko Ubwami bwe atari ubw’iyi si. Yesu yabonye ko bitari ngombwa kugira icyo yongera ku byo yari yavuze mbere, nuko aricecekera. Ibyo byarakaje cyane Pilato wari umwibone, maze abaza Yesu ati “uranga kumvugisha? Ntuzi ko mfite ububasha bwo kukurekura kandi nkagira n’ububasha bwo kukumanika?”—Yohana 19:10.
Yesu yaramushubije ati “nta bubasha na buke wari kugira bwo kugira icyo untwara iyo utabuhabwa buturutse mu ijuru. Ni cyo gituma umuntu wakungabije ari we ufite icyaha gikomeye kurushaho” (Yohana 19:11). Yesu ntiyatekerezaga umuntu umwe wihariye. Ahubwo yashakaga kuvuga ko Kayafa n’abo bari bafatanyije na Yuda Isikariyota, ari bo bari bafite icyaha gikomeye kurusha Pilato.
Pilato yatangajwe n’imyifatire ya Yesu n’amagambo ye kandi arushaho gutinya ko Yesu ashobora kuba yarakomokaga ku Mana, maze yongera gushakisha uko yamurekura. Icyakora Abayahudi bavuze ikindi kintu cyatumye Pilato agira ubwoba. Bamushyizeho iterabwoba bati “nurekura uyu muntu, uraba utari incuti ya Kayisari. Umuntu wese wigize umwami aba avuze nabi Kayisari.”—Yohana 19:12.
Guverineri yongeye kujyana Yesu hanze maze yicara ku ntebe y’imanza abwira abantu ati “dore umwami wanyu!” Ariko barasakuza bati “mukureho! Mukureho! Mumanike!” Pilato arababwira ati “ese manike umwami wanyu?” Abakuru b’abatambyi baramusubiza bati “nta wundi mwami dufite keretse Kayisari.”—Yohana 19:14, 15.
Pilato yabaye ikigwari yemera ibyo Abayahudi bakomezaga kumusaba, nuko abaha Yesu ngo yicwe. Abasirikare bamwambuye imyenda yari yambaye bamwambika umwitero we. Nanone igihe bajyanaga Yesu, yagombaga kwikorera igiti cye cy’umubabaro.
Hari kuwa gatanu mu gitondo tariki ya 14 Nisani. Yesu yari yabyutse kare mu gitondo cyo kuwa kane kandi muri uwo munsi yagezweho n’imibabaro myinshi iteye agahinda. Igihe Yesu yarwanaga no kwikorera ingiga y’igiti yari iremereye, yarananiwe imbaraga zimushiramo. Ni yo mpamvu abasirikare bahatiye umugenzi wigenderaga witwaga Simoni ukomoka i Kurene muri Afurika, kwikorera icyo giti akakigeza aho Yesu yari kumanikwa. Abantu benshi bari bamukurikiye, bamwe bikubita mu gituza kubera agahinda bari batewe n’ibyarimo biba.
Yesu yabwiye abagore bamuririraga ati “bakobwa b’i Yerusalemu, nimureke kundirira. Ahubwo mwiririre, muririre n’abana banyu, kuko iminsi izaza ubwo abantu bazavuga bati ‘hahirwa abagore b’ingumba n’inda zitabyaye, n’amabere ataronkeje!’ Icyo gihe bazabwira imisozi bati ‘nimutugwire!’ Babwire n’udusozi bati ‘nimudutwikire!’ Niba bakora ibi bintu igiti kigitoshye, nikimara kuma bizacura iki?”—Luka 23:28-31.
Yesu yavugaga ibyari kuzagera ku ishyanga ry’Abayahudi. Ryari rimeze nk’igiti cyarimo cyuma ariko kigitoshye mu rugero runaka, kuko Yesu yari akiri kumwe na ryo kandi ryari rigifite n’Abayahudi bamwe bamwizeye. Ariko igihe bari kuba batakiririmo, ryari gusigarana gusa gahunda yo mu rwego rw’ishyanga icumbagira mu buryo bw’umwuka, mbese rikamera nk’igiti cyumye gihagaze. Iryo shyanga ryari kurira amarira menshi cyane, igihe Imana yari gukoresha ingabo z’Abaroma zikaririmbura!