IGICE CYA 132
“Nta gushidikanya, uyu yari umwana w’Imana”
MATAYO 27:45-56 MARIKO 15:33-41 LUKA 23:44-49 YOHANA 19:25-30
YESU APFIRA KU GITI
IBINTU BIDASANZWE BYABAYE IGIHE YESU YAPFAGA
Byari bigeze ku isaha ya gatandatu, ni ukuvuga saa sita. Nuko “igihugu cyose gicura umwijima kugeza ku isaha ya cyenda,” ni ukuvuga saa cyenda ku gicamunsi (Mariko 15:33). Uwo mwijima udasanzwe ntiwatewe n’ubwirakabiri. Ubundi ubwirakabiri buba mu mboneko z’ukwezi, ariko icyo gihe hari mu gihe cya Pasika kandi ukwezi kuba ari inzora. Nanone uwo mwijima wamaze igihe kirekire cyane ugereranyije n’iminota mike ubwirakabiri bumara. Bityo rero, Imana ni yo yatumye uwo mwijima ubaho!
Tekereza uko ibyo bigomba kuba byaratumye abannyegaga Yesu bumva bameze. Muri icyo gihe cy’umwijima, hari abagore bane baje begera igiti cy’umubabaro. Abo ni nyina wa Yesu na Salome, Mariya Magadalena na Mariya nyina w’intumwa Yakobo Muto.
Intumwa Yohana yari ari kumwe na nyina wa Yesu wari ufite agahinda, “bahagaze hafi y’igiti cy’umubabaro.” Mariya yitegereje umwana yibyariye akamurera, abona ukuntu yababariraga kuri icyo giti. Kuri we, ni nk’aho “inkota ndende” yamuhinguranyije (Yohana 19:25; Luka 2:35). Icyakora nubwo yari afite uwo mubabaro ukabije, Yesu we yatekerezaga icyazatuma nyina amererwa neza. Yarihanganye areba Yohana maze abwira nyina ati “mugore, dore umwana wawe!” Hanyuma yarahindukiye areba Mariya, maze abwira Yohana ati “dore nyoko!”—Yohana 19:26, 27.
Yesu yahaye intumwa yakundaga cyane inshingano yo kwita kuri nyina, uko bigaragara icyo gihe akaba yari umupfakazi. Yesu yari azi ko barumuna be, ni ukuvuga abandi bana Mariya yabyaye, bari bataramwizera. Bityo yafashe ingamba zari gutuma nyina yitabwaho mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka. Urwo ni urugero rwiza cyane rwose!
Uwo mwijima urangiye, Yesu yaravuze ati “mfite inyota.” Ibyo yabivugiye kugira ngo ibyanditswe bisohore (Yohana 19:28; Zaburi 22:15). Yesu yamenye ko mu buryo runaka Se yari yabaye aretse kumurinda kugira ngo ubudahemuka bw’umwana we bugeragezwe mu buryo bwose. Kristo yaranguruye ijwi, avuga mu rurimi rushobora kuba ari icyarameyi cyo muri Galilaya, aravuga ati “Eli, Eli, lama sabakitani?” bisobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?” Bamwe mu bari aho bumvise nabi, maze baravuga bati “nimwumve! Arahamagara Eliya.” Umwe muri bo yarirutse afata ikintu kimeze nk’icyangwe, acyinika muri divayi isharira, agishyira ku rubingo arangije ayiha Yesu ngo ayinywe. Ariko abandi bo baravuze bati “nimumureke! Reka turebe ko Eliya aza kumumanura.”—Mariko 15:34-36.
Hanyuma Yesu yaravuze ati “birasohoye” (Yohana 19:30)! Koko rero, yari yarashohoje ibyo Se yari yaramutumye gukora ku isi byose. Amaherezo Yesu yaravuze ati “Data, mu maboko yawe ni ho nshyize umwuka wanjye” (Luka 23:46). Muri ubwo buryo, Yesu yashyize ubuzima bwe mu maboko ya Yehova, yiringiye ko yari kuzongera kubumuha. Kristo yari acyiringiye Imana mu buryo bwuzuye, nuko yubika umutwe, arapfa.
Akimara gupfa habaye umutingito ukomeye, usatura ibitare. Uwo mutingito wari ukaze cyane ku buryo n’imva z’inyuma ya Yerusalemu zakingutse imirambo yari irimo ikagaragara. Abahanyuraga bakabona iyo mirambo, binjiye “mu murwa wera” babwira abantu ibyo babonye.—Matayo 12:11; 27:51-53.
Igihe Yesu yapfaga, umwenda muremure wagabanyaga Ahera n’Ahera Cyane mu rusengero rw’Imana, watabutsemo kabiri uhereye hejuru ugera hasi. Ibyo bintu bitangaje, byagaragazaga uburakari Imana yari ifitiye abishe Umwana wayo, kandi byasobanuraga ko noneho hari abari kuzashobora kwinjira Ahera Cyane, ni ukuvuga mu ijuru ubwaho.—Abaheburayo 9:2, 3; 10:19, 20.
Abantu bahiye ubwoba, kandi birumvikana rwose. Umutware w’abasirikare bari bashinzwe kumwica yaravuze ati “nta gushidikanya, uyu yari Umwana w’Imana” (Mariko 15:39). Ashobora kuba yari ahari igihe Yesu yacirwaga urubanza imbere ya Pilato, bakamubaza niba yari Umwana w’Imana. Ariko noneho yemeye adashidikanya ko Yesu yari umukiranutsi, kandi ko mu by’ukuri yari Umwana w’Imana.
Abandi bo babonye ibibaye birabarenga, basubira iwabo “bikubita mu gituza,” ibyo bikaba byaragaragazaga ko bababaye cyane kandi ko bakozwe n’ikimwaro (Luka 23:48). Mu babyitegerezaga bari ahitaruye, harimo abigishwa benshi b’abagore bajyaga bagendana na Yesu. Na bo ibyo bintu byose bihambaye byabaye byabakoze ku mutima cyane.