-
‘Kristo ni imbaraga z’Imana’Egera Yehova
-
-
‘Yari afite imbaraga mu byo yavugaga’
8. Yesu amaze gusukwaho umwuka, yahawe imbaraga zo gukora iki, kandi se ni gute yakoresheje imbaraga ze?
8 Uko bigaragara, nta bitangaza Yesu yigeze akora igihe yari i Nazareti akiri muto. Ariko kandi, ibyo byaje guhinduka amaze kubatizwa mu mwaka wa 29, icyo gihe akaba yari hafi kugira imyaka 30 (Luka 3:21-23). Bibiliya iravuga iti: ‘Imana yamusutseho umwuka wera imuha n’imbaraga, hanyuma agenda mu gihugu cyose akora ibyiza kandi akiza abakandamizwaga na Satani bose’ (Ibyakozwe 10:38). Kuba Yesu “yarakoraga ibyiza,” bigaragaza ko yakoreshaga imbaraga ze mu buryo bukwiriye. Amaze gusukwaho umwuka wera, ‘yabaye umuhanuzi ufite imbaraga mu byo yakoraga no mu byo yavugaga.’—Luka 24:19.
9-11. (a) Inyinshi mu nyigisho za Yesu yazigishirizaga hehe, kandi se ni iki cyashoboraga kumubera inzitizi? (b) Kuki imbaga y’abantu yatangajwe n’uburyo Yesu yakoreshaga mu kwigisha?
9 Ni mu buhe buryo Yesu yari afite imbaraga mu byo yavugaga? Inshuro nyinshi yigishirizaga ku gasozi, ku nkombe z’inyanja, mu misozi, mu mihanda no mu masoko (Mariko 6:53-56; Luka 5:1-3; 13:26). Ababaga bamuteze amatwi bashoboraga kwigendera mu gihe bari kumva badashishikajwe n’amagambo ye. Mbere y’uko ibitabo bitangira gucapwa, abantu bashimishwaga n’ibyo Yesu yavugaga bagombaga kubibika mu bwenge bwabo no mu mitima yabo gusa. Bityo rero, inyigisho za Yesu zagombaga kuba zishishikaje mu buryo bwuzuye, zisobanutse neza, kandi zishobora kwibukwa mu buryo bworoshye. Ariko kandi, ibyo ntibyari ikibazo kuri Yesu. Urugero, reka dusuzume Ikibwiriza cye cyo ku Musozi.
10 Igihe kimwe ari mu gitondo kare mu mwaka wa 31, abantu benshi bateraniye ku musozi hafi y’Inyanja ya Galilaya. Bamwe bari baje baturutse i Yudaya n’i Yerusalemu, mu birometero 100 cyangwa 110. Abandi bari baje baturutse mu turere twa Tiro na Sidoni, mu majyaruguru. Abantu benshi bari barwaye begereye Yesu kugira ngo bamukoreho, maze arabakiza bose. Amaze gukiza abari barwaye bose, yatangiye kubigisha (Luka 6:17-19). Igihe yari arangije ikibwiriza cye, batangajwe cyane n’ibyo bari bumvise. Kubera iki?
11 Hashize imyaka runaka nyuma yaho, umwe mu bari bahari igihe yatangaga icyo kibwiriza yaranditse ati: “Abantu batangazwa n’uko yigishaga, kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ubutware” (Matayo 7:28, 29). Yesu yaravugaga maze abantu bakumva ko ari umuntu ufite ubutware koko. Yari umuvugizi w’Imana, kandi inyigisho ze zabaga zishingiye ku Ijambo ry’Imana (Yohana 7:16). Amagambo ya Yesu yabaga asobanutse neza, inama ze zifite ubushobozi bwo kwemeza abantu, kandi ibitekerezo bye ntiwashoboraga kubivuguruza. Amagambo ye yatumaga basobanukirwa ibintu neza kandi akagera ku mutima ababaga bamuteze amatwi. Yabigishije uko babona ibyishimo, uko basenga, uko bashaka Ubwami bw’Imana n’icyo bakora kugira ngo bazabeho mu gihe kizaza bafite umutekano (Matayo 5:3–7:27). Amagambo ye yashishikarizaga ababaga bafite inzara y’ukuri no gukiranuka kugira icyo bakora. Abantu nk’abo bari biteguye ‘kwiyanga,’ bagasiga byose maze bakamukurikira (Matayo 16:24; Luka 5:10, 11). Ibyo bigaragaza neza ukuntu amagambo ya Yesu yari afite imbaraga.
Yari ‘afite imbaraga mu byo yakoraga’
12, 13. Ni mu buhe buryo Yesu yari ‘afite imbaraga mu byo yakoraga,’ kandi se ibitangaza yakoze byari bitandukaniye he?
12 Nanone kandi, Yesu yari ‘afite imbaraga mu byo yakoraga’ (Luka 24:19). Amavanjiri avuga ibitangaza birenga 30 bizwi neza Yesu yakoze, byose akaba yarabikoze binyuriye ku ‘mbaraga z’Imana’ (Luka 5:17).b Ibitangaza yakoze byagiriye akamaro ubuzima bw’abantu babarirwa mu bihumbi. Reka turebe ibitangaza bibiri yakoze. Yagaburiye abagabo bagera ku 5.000, nyuma yaho agaburira abandi bagera ku 4.000. Icyakora kubera ko abagore n’abana batabazwe, birashoboka ko icyo gihe yagaburiye abantu babarirwa mu bihumbi byinshi.—Matayo 14:13-21; 15:32-38.
13 Yesu yagiye akora ibitangaza bitandukanye. Yari afite ububasha ku badayimoni, ku buryo yabirukanaga mu buryo bworoshye (Luka 9:37-43). Yari afite ububasha ku bintu bitandukanye, urugero nk’umuyaga n’amazi. Ni yo mpamvu yahinduye amazi divayi (Yohana 2:1-11). Ngaho tekereza ukuntu abigishwa be batangaye igihe ‘babonaga Yesu agenda hejuru y’inyanja’ (Yohana 6:18, 19). Nanone yari afite ububasha bwo gukiza ubumuga n’indwara zikomeye (Mariko 3:1-5; Yohana 4:46-54). Ibyo bikorwa byo gukiza yabikoraga mu buryo butandukanye. Hari abantu bamwe Yesu yakijije atari kumwe na bo, mu gihe abandi bo yagiye abakoraho (Matayo 8:2, 3, 5-13). Bamwe bahitaga bakira ako kanya, abandi bakagenda bakira buhoro buhoro.—Mariko 8:22-25; Luka 8:43, 44.
‘Babonye Yesu agenda hejuru y’inyanja’
14. Ni gute Yesu yagaragaje ko yari afite ububasha bwo kuvanaho urupfu?
14 Yesu yari afite ububasha bwo kuvanaho urupfu. Ibyanditswe bigaragaza inshuro eshatu aho yazuye abapfuye, ni ukuvuga igihe yasubizaga umwana w’umukobwa w’imyaka 12 ababyeyi be, igihe yasubizaga umugore wari umupfakazi umwana we w’ikinege, n’igihe yasubizaga abakobwa musaza wabo bakundaga cyane (Luka 7:11-15; 8:49-56; Yohana 11:38-44). Nta kintu na kimwe cyari kirenze ububasha bwa Yesu. Yazuye uwo mukobwa w’imyaka 12 wari uryamye ku buriri amaze umwanya muto apfuye. Nanone wa mwana w’umupfakazi, nta gushidikanya ko yari yapfuye uwo munsi. Naho Lazaro yamuzuye amaze iminsi ine mu mva.
-