Mbese, Wigisha Uhuje n’Uko Yesu Yabigenzaga?
“Ba bantu batangazwa no kwigisha kwe; kuko yabigishaga nk’ufite ubutware ntase n’abanditsi babo.”—MATAYO 7:28, 29.
1. Ni nde wakurikiye Yesu ubwo yigishaga ari i Galilaya, kandi se, ni gute Yesu yabyitabiriye?
AHO Yesu yajyaga hose, imbaga y’abantu benshi bamwisukiranyagaho. “Yesu agenderera ab’i Galilaya hose, abigishiriza mu masinagogi yabo, ababwira ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza n’indwara zose n’ubumuga bw’abantu.” Ubwo inkuru y’ibikorwa bye yamamaraga, “[imbaga y’]abantu benshi baramukurikira, bavuye i Galilaya n’i Dekapoli n’i Yerusalemu n’i Yudaya no hakurya ya Yorodani” (Matayo 4:23, 25). Ababonye, “arabababarira kuko bari barushye cyane, basandaye nk’intama zitagira umwungeri.” Mu gihe yabaga yigisha, bashoboraga kwiyumvisha imbabazi cyangwa urukundo rwinshi yabagiriye; yabaga ameze nk’aho abasiga amavuta abobeza ibisebe byabo, akaba ari cyo cyatumaga bagirana na we imishyikirano ya bugufi.—Matayo 9:35, 36.
2. Uretse ibitangaza bya Yesu, ni iki kindi cyakururaga imbaga y’abantu benshi?
2 Mbega ibitangaza byo gukiza mu buryo bw’umubiri Yesu yakoze—akiza ababembe, ibipfamatwi bikumva, impumyi zikabona, abamugaye bakagenda, abapfuye bakagarurirwa ubuzima! Nta gushidikanya, ubwo buryo butangaje Yehova yagaragarijemo imbaraga binyuriye kuri Yesu, bwashoboraga gukurura imbaga y’abantu benshi! Ariko ibitangaza si byo byabakururaga byonyine; nanone, imbaga y’abantu benshi baje bashaka gukira ko mu buryo bw’umwuka kwatangwaga igihe Yesu yigishaga. Urugero, zirikana imyifatire yabo ubwo bari bamaze kumva Ikibwiriza cye kizwi hose cyo ku Musozi: “Yesu amaze kuvuga ayo magambo yose, ba bantu batangazwa no kwigisha kwe; kuko yabigishaga nk’ufite ubutware ntase n’abanditsi babo” (Matayo 7:28, 29). Ba rabi babo bavugaga gusa imigenzo bakomoraga kuri ba rabi ba kera kugira ngo berekane ubushobozi bwabo. Yesu yabigishije afite ubutware buturutse ku Mana: “ibyo mvuga, mbivuga uko Data yabimbwiye.”—Yohana 12:50.
Inyigisho Ze Zageraga ku Mutima
3. Ni gute uburyo Yesu yatangaga ubutumwa bwari butandukanye n’uko abanditsi n’Abafarisayo babikoraga?
3 Nta bwo itandukaniro ryari hagati y’inyigisho ya Yesu n’iy’abanditsi n’Abafarisayo ryari rishingiye ku byo bigishaga gusa—ni ukuvuga ukuri kuvuye ku Mana guhabanye n’imigenzo iruhije yavuzwe n’abantu—ahubwo nanone ryari no hagati y’uburyo zatangwaga. Abanditsi n’Abafarisayo barirataga kandi bagakagatiza, bagashaka kwitwa amazina y’ibyubahiro bishyira hejuru, kandi bagafatana abantu agasuzuguro nk’‘abantu bavumwe.’ Nyamara Yesu we yicishaga bugufi, atuje, agwa neza, agira impuhwe kandi incuro nyinshi yavaga ku izima, akanabababarira. Yesu ntiyigishaga akoresha amagambo akwiriye gusa, ahubwo yanababwiraga amagambo avuganywe ineza kandi avuye ku mutima, amagambo yahitaga acengera imitima y’ababaga bamuteze amatwi. Ubutumwa bwe bushimishije bwatumaga abantu bamwishyikiraho, bikabasunikira kuzindukira mu rusengero kare kugira ngo bamwumve, bityo bigatuma batamunamukaho kandi bakamutega amatwi bishimye. Imbaga y’abantu benshi baje kumwumva bavuga bati “ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we.”—Yohana 7:46-49; Mariko 12:37; Luka 4:22; 19:48; 21:38.
4. Ni iki by’umwihariko cyakuruye abantu benshi mu buryo bwa Yesu bwo kubwiriza?
4 Nta gushidikanya, imwe mu mpamvu zatumaga abantu bakururwa n’inyigisho ze, yari uburyo bwe bwo gukoresha ingero. Yesu yabonaga ibyo abandi babona, ariko yatekereje ku bintu batari barigeze batekerezaho. Uburabyo bwo mu mirima, inyoni zubaka ibyari byazo, abantu batera imbuto, abungeri batarura abana b’intama bazimiye, abagore batera ibiremo ku myenda ishaje, abana bakinira ku rubuga rw’isoko, abarobyi bafatisha inshundura zabo—ibintu bisanzwe buri wese yabonaga—ntibyari bisanzwe mu maso ya Yesu. Aho yarebaga hose, yabonaga icyo yashoboraga gukoresha mu gutanga urugero ku Mana no ku Bwami Bwe cyangwa kugira icyo avuga ku bihereranye n’umuryango wa kimuntu wari umukikije.
5. Ni ku bintu ki ingero za Yesu zari zishingiyeho, kandi ni iki cyatumye imigani ye igira ingaruka nziza?
5 Ingero za Yesu zishingiye ku bintu bya buri munsi, ibyo abantu babona incuro nyinshi, maze noneho iyo ukuri kwerekejwe kuri ibyo bintu bimenyerewe, byiyandika vuba kandi bigacengera mu bwenge bw’abateze amatwi. Ukuri nk’uko nta bwo kumvwa gusa; ahubwo kwishushanya mu bwenge ku buryo kuza kwibukwa nyuma mu buryo bworoshye. Imigani ya Yesu yarangwaga no kuba yoroshye, idapfukiranywe n’ibintu bitari ngombwa maze bigatuma itumvikanisha ukuri. Urugero, zirikana umugani w’Umusamariya mwiza. Ubona mu buryo bugaragara umuturanyi mwiza icyo ari cyo (Luka 10:29-37). Nanone yavuze ibyerekeye abana babiri—umwe wavuze ko yari gukora mu ruzabibu ariko ntabikore, n’undi wavuze ko atari kubikora akabikora. Uhita ubona umwanzuro wo kumvira nyako uwo ari wo—ko ari ugukora umurimo twahawe (Matayo 21:28-31). Nta bwo ibitekerezo byasinziraga cyangwa ngo bijarajare mu gihe cy’inyigisho za Yesu zirangwa n’igishyuhirane. Ibitekerezo byabo byari bishishikariye kumva no kubona.
Yesu Yavaga ku Izima Iyo Urukundo Rwabisabaga
6. Ni ryari gushyira mu gaciro cyangwa kuva ku izima biba ari ingirakamaro mu buryo bwihariye?
6 Incuro nyinshi, iyo Bibiliya ivuga gushyira mu gaciro, ibisobanuro bimwe biri ahagana hasi ku ipaji bigaragaza ko ari ukuva ku izima. Ubwenge buva ku Mana buva ku izima iyo hari impamvu nyoroshya cyaha. Rimwe na rimwe, tugomba gushyira mu gaciro, cyangwa tukava ku izima. Abasaza bagombye kuba biteguye kuva ku izima mu gihe urukundo rubibasaba no kwihana kubikwiriye (1 Timoteyo 3:3; Yakobo 3:17). Yesu yatanze ingero zihebuje ku bihereranye no kuva ku izima, akora ibitandukanye n’amategeko yari asanzwe ariho, igihe byabaga ngombwa ko agaragaza imbabazi n’impuhwe.
7. Ni izihe ngero zimwe na zimwe zo kuva ku izima kwa Yesu?
7 Igihe kimwe, Yesu yaravuze ati “ūzanyihakanira imbere y’abantu wese, nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru.” Ariko ntiyigeze atererana Petero, n’ubwo Petero yamwihakanye incuro eshatu. Nta gushidikanya, hariho impamvu nyoroshya cyaha, izo Yesu yazirikanye (Matayo 10:33; Luka 22:54-62). Nanone kandi, habayeho impamvu nyoroshya cyaha, igihe umugore wahumanijwe no kuva amaraso adakama yicaga Itegeko rya Mose maze akaza mu mbaga y’abantu. Na we nta bwo Yesu yamuciriyeho iteka. Yiyumvishije ukwiheba kwe (Mariko 1:40-42; 5:25-34; reba nanone Luka 5:12, 13). Yesu yari yarabwiye intumwa ze kutazagaragaza ko ari we Mesiya, ariko ntiyatsimbaraye kuri iryo tegeko igihe we ubwe yigaragazaga ko ari we, abwira umugore w’Umusamariya ku mugezi (Matayo 16:20; Yohana 4:25, 26). Muri izo ngero zose, urukundo, imbabazi, n’impuhwe byatumye kuva ku izima biba ikintu gikwiriye.—Yakobo 2:13.
8. Ni ryari abanditsi n’Abafarisayo bashoboraga kurenga ku mategeko, kandi ni ryari batashoboraga kubikora?
8 Byari bitandukanye n’abanditsi n’Abafarisayo batavaga ku izima. Ku biberekeyeho bo ubwabo, bashoboraga kwica imigenzo yabo irebana n’Isabato kugira ngo bajye kuhira inka zabo. Cyangwa iy’inka yabo cyangwa umuhungu wabo byagwaga mu rwobo, bashoboraga kwica Isabato kugira ngo babikuremo. Ariko kuri rubanda rwa giseseka, nta bwo bashoboraga kuva ku izima na mba! ‘Ntibemeraga no kuba bakoza urutoki ku byo basabaga’ (Matayo 23:4; Luka 14:5). Kuri Yesu, abantu bari bafite agaciro kurusha amategeko; ku Bafarisayo, amategeko yari afite agaciro kurusha abantu.
Ahinduka “Umwana w’Itegeko”
9, 10. Bamaze gusubira i Yerusalemu, ni hehe ababyeyi ba Yesu bamusanze, kandi ibisobanuro biturutse ahandi byatanzwe ku bihereranye no kubaza kwa Yesu ni ibihe?
9 Bamwe bitotomba bavuga ko hari inkuru imwe gusa yanditswe yo mu bwana bwa Yesu. Nyamara benshi bananirwa kumenya agaciro gakomeye k’iyo nkuru. Bayitwandikiye muri Luka 2:46, 47 hagira hati “hashize iminsi itatu bamubona mu rusengero, yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi, kandi ababaza. Abamwumvise bose batangazwa n’ubwenge bwe n’ibyo abasubiza.” Igitabo cyitwa Theological Dictionary of the New Testament cyanditswe na Kittel gitanga igitekerezo cy’uko kuri iyo ngingo, ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kubaza,” ridashaka kuvuga amatsiko gusa ya cyana. Iryo jambo ryashoboraga kwerekeza ku kubaza gukoreshwa mu igenzura ry’ubucamanza, mu iperereza, kubaza ikibazo ushaka igisubizo, ndetse no ku “bibazo birimo imitego n’ubucakura by’Abafarisayo n’Abasadukayo,” nk’ibivugwa muri Mariko 10:2 na 12:18-23.
10 Iyo nkoranyamagambo ikomeza igira iti “dufatiye kuri ubwo buryo iryo jambo ryakoreshejwemo, dushobora kwibaza niba . . . [muri Luka] 2:46 hatibanda cyane ku bushobozi Bwe bwo kujya impaka aho kwibanda ku kubaza by’amatsiko gusa y’ umwana. [Umurongo] wa 47 wahuza neza n’icyo gitekerezo cya mbere.”a Uburyo Rotherham yahinduye uwo murongo wa 47 bubigaragaza nk’aho ari uguhangana gutangaje bugira buti “ubwo abamwumvaga bose bata umutwe, bitewe no kujijuka kwe n’ibisubizo bye.” Igitabo cyitwa Word Pictures in the New Testament cyanditswe na Robertson kivuga ko kuba iteka baratangaraga, bishaka kuvuga ko “babaga bataye umutwe nk’aho amaso yabo yabaga agiye kuvamo.”
11. Mariya na Yosefu bifashe bate kubera ibyo babonye kandi bakumva, kandi ni iki inkoranyamagambo imwe ya tewologiya ivuga?
11 Hanyuma ababyeyi ba Yesu bahageze, “baratanga[ye]” (Luka 2:48). Robertson avuga ko ijambo ry’Ikigiriki rikoreshwa muri iyo mvugo risobanura “gukubita, guhutaza.” Yongeyeho ko Yosefu na Mariya “bakubiswe” n’ibyo babonye hamwe n’ibyo bumvise. Uko byumvikana, Yesu yari amaze kuba umwigisha utangaje. Kandi gifatiye igitabo cya Kittel, gifatiye kuri iyo nkuru yo mu rusengero, kivuga ko “Yesu ubwo yari atangiye ahereye mu bwana Bwe guhangana [n’abayobozi ba kidini] aho abamurwanyaga amaherezo baje kugamburura.”
12. Ni iki cyaranze impaka Yesu yagiranye nyuma n’abakuru ba kidini?
12 Koko rero baragamburuye! Hashize imyaka myinshi, Yesu yanesheje Abafarisayo muri ubwo buryo bwo kubabaza ibibazo kugeza ubwo ari “nta muntu watinyutse kongera kugira icyo amubaza” (Matayo 22:41-46). Abasadukayo na bo bari bacecekeshejwe ku bihereranye n’umuzuko, kandi “ntibaba bagitinyuka kumubaza irindi jambo” (Luka 20:27-40). Abanditsi na bo nta cyo bagezeho. Nyuma y’aho umwe muri bo agiriye impaka na Yesu, “ntihagira undi wongera gutinyuka kugira icyo amubaza.”—Mariko 12:28-34.
13. Ni iki cyabayeho cyatumye inkuru yo mu rusengero iba iy’ingenzi cyane mu mibereho ya Yesu, kandi ni ubuhe bumenyi bw’inyongera itanga?
13 Kuki iyo nkuru ihereranye na Yesu hamwe n’abigisha mu rusengero ari yo yonyine yatoranyijwe mu birebana n’imibereho yo mu bwana bwe kugira ngo ibe ari yo ivugwa? Ni uko icyo cyabaye igihe cy’ihinduka mu mibereho ya Yesu. Igihe yari afite hafi imyaka 12, yahindutse icyo Abayahudi bitaga “umwana w’itegeko,” wasabwaga gukurikiza amabwiriza yaryo yose. Igihe Mariya yijujutiye Yesu ku bihereranye n’agahinda yari yabateye we na Yosefu, amagambo umwana we yasubije agaragaza ko agomba kuba yarasobanukiwe uburyo bw’igitangaza bwo kuvuka kwe, n’uburyo yari kuzaba Mesiya. Ibyo bigaragazwa no kuba yaravuze mu buryo butaziguye cyane ko Imana yari Se agira ati “mwanshakiraga iki? Ntimuzi yuko binkwiriye kuba mu rugo rwa Data?” Aha twavuga ko ayo ari yo magambo ya mbere Yesu yavuze yanditswe muri Bibiliya, kandi agaragaza ko yari asobanukiwe neza umugambi wa Yehova wo kuba yaramwohereje ku isi. Bityo, iyo nkuru yuzuye ni iy’ingenzi cyane.—Luka 2:48, 49.
Yesu Akunda Kandi Yumva Abana Bato
14. Ni izihe ngingo zishimishije inkuru yo mu rusengero ya Yesu ari muto yagombye kugaragariza urubyiruko?
14 Iyo nkuru yagombye gushishikaza by’umwihariko abakiri bato. Igaragaza uburyo Yesu agomba kuba yariganye umwete ubwo yarimo akura. Ba rabi mu rusengero bifashe impungenge kubera ubwenge bw’uwo “mwana w’itegeko” wari ufite imyaka 12. Nyamara yakomeje gukorana na Yosefu mu mwuga w’ububaji, “agahora abumvira” we na Mariya, kandi akomeza “gushimwa n’Imana n’abantu.”—Luka 2:51, 52.
15. Ni gute Yesu yashyigikiraga abakiri bato igihe cy’umurimo we wo ku isi, kandi ibyo bisobanura iki ku bakiri bato muri iki gihe?
15 Yesu yashyigikiraga cyane abakiri bato igihe cy’umurimo we wo ku isi. “Ariko abatambyi bakuru n’abanditsi babonye ibitangaza akoze, n’abana bavugiye mu rusengero amajwi arenga bati ‘Hoziyana, mwene Dawidi’, bararakara. Baramubaza bati ‘aho urumva ibyo aba bavuga?’ Yesu arabasubiza ati ‘yee; ntimwari mwasoma ngo “mu kanwa k’abana bato n’abonka wabonyemo ishimwe ritagira inenge”?’ ” (Matayo 21:15, 16; Zaburi 8:2). No muri iki gihe, akomeza gushyigikira ibihumbi bibarirwa mu magana by’urubyiruko rukomeza kurangwaho ubudahemuka kandi rukazana ishimwe, ndetse bamwe muri bo bakaba babikora biteguye guhara amagara yabo!
16. (a) Ni irihe somo Yesu yigishije intumwa ze mu gushyira umwana muto hagati ya bo? (b) Ni mu kihe gihe kigoye cyane cy’imibereho ya Yesu yakomeje kugira umwanya wo kwita ku bana?
16 Igihe intumwa zajyaga impaka zo kumenya uwari mukuru muri bo, Yesu yabwiye abo 12 ati “ ‘umuntu ushaka kuba uw’imbere, nabe inyuma ya bose, ndetse abe n’umugaragu wa bose.’ Azana umwana muto, amuhagarika hagati yabo, aramukikira, arababwira ati ‘uwemera umwe mu bana bato nk’uyu mu izina ryanjye, ni jye aba yemeye; kandi unyemera, si jye yemera gusa, ahubwo aba yemeye n’uwantumye’ ” (Mariko 9:35-37). Byongeye kandi, igihe yari mu rugendo ajya i Yerusalemu ku ncuro ya nyuma, agiye kugirirwa nabi mu buryo buteye ubwoba no kwicwa, yafashe igihe cyo kwita ku bana agira ati “mureke abana bato bansange, ntimubabuze; kuko abameze batyo ubwami bw’Imana ari ubwabo.” Hanyuma “arabakikira, abaha umugisha abarambitseho ibiganza.”—Mariko 10:13-16.
17. Kuki byari byoroheye Yesu kwifatanya n’abana, kandi ni iki abana bagomba kwibuka ku bihereranye na we?
17 Yesu yari azi uko bimera kuba umwana hagati y’abantu bakuru. Yabanaga n’abantu bakuru, agakorana na bo, akajya abagandukira, kandi nanone, yagiraga ibyiyumvo birangwa n’igishyuhirane n’umutekano byo gukundwa na bo. Bana, Yesu uwo ni incuti yanyu; yarabapfiriye, kandi muzabaho iteka nimwumvira amategeko ye.—Yohana 15:13, 14.
18. Ni ikihe gitekerezo gihumuriza twagombye kuzirikana, cyane cyane mu bihe by’imihangayiko cyangwa by’akaga?
18 Gukora nk’uko Yesu ategeka nta bwo bigoye nk’uko bishobora kugaragara. Mwebwe abakiri bato, ariho ku bwanyu no ku bw’undi muntu wese, nk’uko tubisoma muri Matayo 11:28-30 hagira hati “mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye, munyigireho; kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu: kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.” Tekereza gato, ubu uri mu nzira y’ubuzima ukorera Yehova, Yesu akugenda ku ruhande, akugira umugaragu we mu bugwaneza kandi akuruhura umutwaro. Mbega igitekerezo kiduhumuriza twese!
19. Ni ibihe bibazo bihereranye n’uburyo bwa Yesu bwo kwigisha dushobora guhora dusubiramo?
19 Nyuma yo gusuzuma bumwe mu buryo Yesu yakoreshaga yigisha, mbese, tubona ko twigisha nk’uko yabigenzaga? Iyo tubonye abarwaye indwara z’umubiri cyangwa bicwa n’inzara yo mu buryo bw’umwuka, mbese impuhwe zituma dukora uko dushoboye kose kugira ngo tubafashe? Iyo twigisha abandi, mbese twigisha Ijambo ry’Imana, cyangwa kimwe n’Abafarisayo, twigisha ibyo twitekerereje? Mbese, twitabira kureba ibintu bya buri munsi bidukikije bishobora gukoreshwa mu kumvikanisha, kwerekana no guteza imbere ibyatuma abantu barushaho gusobanukirwa ibintu by’umwuka? Mbese twirinda gutsimbarara ku mategeko amwe n’amwe, mu gihe urukundo n’imbabazi byagaragazwa mu buryo bwihariye bitewe no kuva ku izima ntidukurikize ayo mategeko kubera imimerere? Kandi se, bite ku bihereranye n’abana? Mbese, tubagaragariza ko tubitaho twiyoroheje dufite n’ineza nk’uko Yesu yabigenje? Mbese, utera abana bawe inkunga yo kwiga nk’uko Yesu yabigenje igihe yari umwana? Mbese, uzakora utajenjetse nk’uko Yesu yabigenzaga, ariko kandi ukaba witeguye kwakirana igishyuhirane abicuza nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo?—Matayo 23:37.
20. Ni ikihe gitekerezo gishimishije dushobora guhumurizwamo twebwe ubwacu igihe dukorera Imana yacu?
20 Nitwihatira gukora ibishoboka byose kugira ngo twigishe nk’uko Yesu yabigenzaga, nta gushidikanya ko azatuma ‘tuba abagaragu be.’—Matayo 11:28-30.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Birumvikana ko dufite impamvu zose zituma twemera ko Yesu yashoboraga guha icyubahiro gikwiriye abo bamurutaga ubukuru, cyane cyane ababaragaje imvi n’abatambyi.—Gereranya n’Abalewi 19:32; Ibyakozwe 23:2-5.
Mbese, Uribuka?
◻ Kuki imbaga y’abantu benshi bisukiranyaga kuri Yesu?
◻ Kuki hari igihe Yesu yavaga ku izima ku bihereranye n’amategeko amwe n’amwe?
◻ Ni irihe somo twavana ku bihereranye n’gihe yabazaga abigisha bari mu rusengero?
◻ Ni ayahe masomo twavana ku mishyikirano Yesu yagiranaga n’abana?