ESE WARI UBIZI?
Se wa Yozefu ni nde?
Yozefu uvugwa hano ni wa wundi wareraga Yesu, akaba yari umubaji w’i Nazareti. None se, se wa Yozefu yari nde? Ivanjiri ya Matayo ivuga ko yari mwene Yakobo, naho ivanjiri ya Luka ikavuga ko yari “mwene Heli.” Kuki iyo mirongo isa n’aho ivuguruzanya?—Luka 3:23; Matayo 1:16.
Ivanjiri ya Matayo igira iti “Yakobo yabyaye Yozefu.” Ijambo ry’ikigiriki ryakoreshejwe aho rigaragaza neza ko Yakobo ari we wabyaye Yozefu. Ubwo rero, Matayo yavugaga igisekuru cy’Umwami Dawidi ari na cyo Yozefu yakomotsemo. Icyo gisekuru ni cyo cyavagamo abami. Kuba Yesu yarakomotse muri uwo muryango byamuhaga uburenganzira bwo kuba umwami.
Luka we yavuze ko ‘Yozefu ari mwene Heli.’ Iryo jambo ngo ‘mwene’ rishobora no gusobanura ngo “umukwe wa.” Ijambo nk’iryo riboneka no muri Luka 3:27, aho “Salatiyeli” wari warabyawe na Yekoniya, na we yitwa “mwene Neri” (1 Ibyo ku Ngoma 3:17; Matayo 1:12). Salatiyeli ashobora kuba yari yarashatse umukobwa wa Neri utaravuzwe izina, bityo akaba yari umukwe we. Nguko uko Yozefu yiswe “mwene” Heli, kuko yari yarashakanye na Mariya wari umukobwa wa Heli. Ubwo rero, Luka yagaragaje igisekuru cya Yesu “ku mubiri,” ku ruhande rwa nyina ari we Mariya (Abaroma 1:3). Zirikana ko Bibiliya irimo ibyo bisekuru bya Yesu byombi.
Imyenda ya kera n’amabara byakorwaga bite?
Mu Burasirazuba bwo Hagati, habaga imyenda ikozwe mu bwoya bw’intama, ubw’ihene n’ubw’ingamiya. Ibyo bigaragaza ko ubudodo bwakundaga kuboneka bwabaga bukozwe mu bwoya bw’inyamaswa. Bibiliya ivugwamo ibirebana n’ubwoya bw’intama, ibyo gukemura ubwoya n’imyenda ikoze mu bwoya (1 Samweli 25:2; 2 Abami 3:4; Yobu 31:20). Nanone hari ibihingwa byo muri Egiputa no muri Isirayeli byavagamo ubudodo (Intangiriro 41:42; Yosuwa 2:6). Abisirayeli bo mu bihe bya Bibiliya bashobora kuba batarahingaga ipamba. Icyakora Ibyanditswe bigaragaza ko Abaperesi bakoreshaga ipamba (Esiteri 1:6). Nanone hari ubudodo bwa hariri bwahendaga cyane, bushobora kuba bwarazanwaga n’abacuruzi bo mu burasirazuba bwa Aziya.—Ibyahishuwe 18:11, 12.
Hari igitabo cyavuze ko habagaho “ubwoya bw’amabara atandukanye, harimo umweru, igitaka cyijimye n’andi ajya gusa n’ayo (Jesus and His World). Incuro nyinshi ubwo bwoya babuteraga amabara, muri yo hakaba harimo ibara ry’isine ryavaga mu binyamushongo ryahendaga cyane. Hari kandi amabara yakorwaga mu bihingwa, imizi, amababi n’udusimba. Muri yo harimo umutuku, umuhondo, ubururu n’umukara.