IGICE CYA 13
Tuvane isomo ku kuntu Yesu yitwaye mu bigeragezo
MATAYO 4:1-11 MARIKO 1:12, 13 LUKA 4:1-13
SATANI AGERAGEZA GUSHUKA YESU
Yesu akimara kubatizwa na Yohana, umwuka w’Imana wajyanye Yesu mu butayu bw’i Yudaya. Yari afite ibintu byinshi agomba gutekerezaho. Igihe yabatizwaga, ‘ijuru ryarakingutse’ (Matayo 3:16). Yahise yibuka ibintu yari yarize n’ibyo yari yarakoze akiri mu ijuru. Koko rero, yari afite ibintu byinshi agomba gutekerezaho!
Yesu yamaze iminsi 40 n’amajoro 40 muri ubwo butayu. Muri icyo gihe cyose nta kintu yigeze arya. Hanyuma, igihe Yesu yari ashonje cyane, Satani yaramwegereye kugira ngo amugerageze, aramubwira ati “niba uri umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imigati” (Matayo 4:3). Yesu yanze kugwa muri icyo gishuko kuko yari azi ko bitari bikwiriye gukoresha imbaraga ze zo gukora ibitangaza ahaza ibyifuzo bye.
Ariko kandi, Satani ntiyarekeye aho. Yagerageje ubundi buryo. Yasabye Yesu gusimbuka aturutse hejuru y’urukuta rw’urusengero. Ariko Yesu yanze kugwa muri icyo gishuko cyo kwigaragaza muri ubwo buryo butangaje. Yesu yasubiyemo amagambo yo mu Byanditswe, agaragaza ko bidakwiriye kugerageza Imana muri ubwo buryo.
Hanyuma mu kigeragezo cya gatatu, Satani yeretse Yesu mu buryo runaka bw’igitangaza “ubwami bwose bwo ku isi n’ikuzo ryabwo” maze aramubwira ati “ibi byose ndabiguha niwikubita imbere yanjye ukandamya.” Nanone Yesu yarabyanze, aramubwira ati “genda Satani” (Matayo 4:8-10). Yanze gushukwa ngo akore ibibi, kuko yari azi ko Yehova ari we wenyine agomba gukorera umurimo wera. Yahisemo gukomeza kubera Imana indahemuka.
Dushobora kuvana isomo kuri ibyo bigeragezo n’ukuntu Yesu yabyitwayemo. Ibyo bigeragezo byari ibigeragezo nyabyo, ibyo bikaba bigaragaza ko Satani atari ububi buba mu bantu, nk’uko bamwe babivuga. Abaho nubwo ataboneka. Nanone iyi nkuru igaragaza ko mu by’ukuri ubutegetsi bwose bw’isi ari ubwa Satani; ni we ubugenga. Iyo butaba ubwe se, kubuha Kristo byari kuba ari ikigeragezo?
Nanone, Satani yavuze ko yari yiteguye kugororera Yesu, ndetse ko yari no kumuha ubwami bwose bwo mu isi, iyo akora igikorwa kimwe gusa cyo kumusenga. Satani ashobora kugerageza kudushuka muri ubwo buryo, wenda agashyira imbere yacu ibintu bituma tugira irari ryo kugira ubutunzi, ububasha cyangwa umwanya ukomeye muri iyi si. Turamutse dukurikije urugero rwa Yesu tugakomeza kubera Imana indahemuka uko ikigeragezo twahura na cyo cyaba kiri kose, twaba tubaye abanyabwenge rwose! Ariko wibuke ko Satani yaretse Yesu, agategereza “ikindi gihe yari kubonera uburyo” (Luka 4:13). Natwe bishobora kutugendekera bityo, akaba ari yo mpamvu tugomba guhora turi maso.