‘Mugume mu ijambo ryanjye’
“Nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri.”—YOHANA 8:31.
1. (a) Ni ibiki Yesu yasize hano ku isi igihe yasubiraga mu ijuru? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?
IGIHE Yesu Kristo, ari na we washinze Ubukristo, yasubiraga mu ijuru, ntiyasize yanditse ibitabo, habe no kubaka amazu ngo azabe urwibutso rwe, yemwe nta n’umutungo yasize hano ku isi. Ibintu yasize gusa ni abigishwa, n’ibyo yavuze ko abari kuzaba abigishwa bari kuzasabwa gukora. Ni koko, Yesu yavuze ibintu bitatu by’ingenzi umuntu wese ushaka kuba umwigishwa we agomba kuba yujuje, bikaba byanditswe mu Ivanjiri ya Yohana. Ibyo bintu ni ibihe? Twakora iki kugira ngo tubyuzuze? Kandi se, muri iki gihe twabwirwa n’iki ko turi abigishwa ba Kristo bujuje ibisabwa?a
2. Ni ikihe kintu cy’ingenzi umwigishwa asabwa gukora, nk’uko byanditswe mu Ivanjiri ya Yohana?
2 Amezi agera hafi kuri atandatu mbere y’urupfu rwe, Yesu yagiye i Yerusalemu maze yigisha imbaga y’abantu bari bateranye bizihiza iminsi mikuru y’Ingando yamaraga icyumweru cyose. Byatumye ‘abantu benshi mu bari bahateraniye bamwizera.’ Icyo gihe iminsi mikuru yari igeze hagati. Yesu yakomeje kwigisha, maze ku munsi wa nyuma w’iyo minsi mikuru, nanone “abantu benshi baramwizera” (Yohana 7:10, 14, 31, 37; 8:30). Icyo gihe, Yesu yerekeje kuri abo bantu bari bamaze kwizera, maze avuga ikintu cy’ingenzi basabwaga kugira ngo babe abigishwa be nyakuri, nk’uko intumwa Yohana yabyanditse agira ati ‘nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri.’—Yohana 8:31.
3. Ni uwuhe muco dukeneye kugira ngo ‘tugume mu ijambo rya [Yesu]’?
3 Yesu ntiyavuze ayo magambo ashaka kugaragaza ko abo bigishwa bashya batari bafite ukwizera. Ahubwo yagaragazaga ko bari kuba abigishwa be nyakuri mu gihe bari kuguma mu ijambo rye, mbese bagakomeza kwihangana. Yego bari baremeye ijambo rye, ariko noneho bagombaga kurigumamo (Yohana 4:34; Abaheburayo 3:14). Ni koko, Yesu yabonaga ko byari iby’ingenzi cyane ko abigishwa be bakomeza kwihangana, ku buryo mu kiganiro cya nyuma yagiranye n’intumwa ze, cyanditse mu Ivanjiri ya Yohana, yaziteye inkunga incuro ebyiri zose agira ati ‘[mukomeze] kunkurikira’ (Yohana 21:19, 22). Ibyo, benshi mu Bakristo ba mbere barabikoze (2 Yohana 4). Ni iki cyabafashije gukomeza kwihangana?
4. Ni iki cyatumye Abakristo ba mbere bakomeza kwihangana?
4 Intumwa Yohana, wamaze imyaka igera kuri mirongo irindwi ari umwigishwa wizerwa wa Kristo, yagaragaje ikintu cy’ingenzi cyane. Yashimiye Abakristo b’indahemuka agira ati ‘mufite imbaraga kandi ijambo ry’Imana riguma muri mwe, mukaba mwaranesheje wa mubi.’ Abo bigishwa ba Kristo bakomeje kwihangana, cyangwa bagumye mu ijambo ry’Imana, kubera ko ijambo ry’Imana ryagumye muri bo. Barihaga agaciro kenshi (1 Yohana 2:14, 24). Muri iki gihe na bwo, dukeneye ko ijambo ry’Imana riguma muri twe kugira ngo tubashe ‘kwihangana kugeza imperuka’ (Matayo 24:13). Twabigeraho dute? Urugero Yesu yatanze ruri buduhe igisubizo.
‘Uwumva ijambo’
5. (a) Ni ubuhe butaka butandukanye Yesu yavuze muri rumwe mu ngero ze? (b) Imbuto n’ubutaka byo mu rugero rwa Yesu bigereranywa n’iki?
5 Yesu yatanze urugero rw’umubibyi wabibye imbuto, urwo rugero rukaba ruboneka mu Ivanjiri ya Matayo, iya Mariko n’iya Luka (Matayo 13:1-9, 18-23; Mariko 4:1-9, 14-20; Luka 8:4-8, 11-15). Mu gihe usoma iyo nkuru, uri bubone ko ikintu cy’ingenzi cyatsindagirijwe muri urwo rugero ari uko imbuto z’ubwoko bumwe zaguye mu butaka bw’ahantu hatandukanye, bikaba byaragize ingaruka zitandukanye. Aha mbere hari mu nzira, aha kabiri hari ku kara cyangwa ku gasi, naho aha gatatu hari mu mahwa. Ubutaka bwa kane bwari butandukanye n’ubundi bwose bw’aho hantu hatatu; bwo bwari ‘ubutaka bwiza.’ Dukurikije uko Yesu yabisobanuye, imbuto igereranywa n’ubutumwa bw’Ubwami buboneka mu Ijambo ry’Imana, naho ubutaka bukagereranywa n’abantu b’imitima itandukanye. Nubwo abo bantu bagereranyijwe n’ubutaka butandukanye bafite ibintu bimwe na bimwe bahuriyeho, abagereranyijwe n’ubutaka bwiza bo bafite ikintu cyihariye kibatandukanya n’abandi bose.
6. (a) Ubutaka bwa kane buvugwa mu rugero rwa Yesu butandukaniye he n’ubundi butatu, kandi se, ibyo bisobanura iki? (b) Ni ikihe kintu cy’ingenzi kizadufasha kwihangana turi abigishwa ba Kristo?
6 Inkuru yo muri Luka 8:12-15 igaragaza ko abo bantu bose ‘bumva ijambo.’ Ariko rero, ab’ ‘imitima inyuzwe myiza’ bakora ibirenze ibyo ‘kumva ijambo’ gusa. ‘Bera imbuto ku bwo kwihangana.’ Kubera ko ubutaka bwiza buba bworoshye kugeza hasi, ibyo bituma ibimera bishora imizi ikagera ikuzimu, kandi bigatuma bikura maze bikera imbuto (Luka 8:8). Mu buryo nk’ubwo, iyo abantu barangwa n’umutima mwiza bumvise ijambo ry’Imana, bariha agaciro cyane maze bakaryicengezamo (Abaroma 10:10; 2 Timoteyo 2:7). Ijambo ry’Imana ribagumamo, bigatuma bera imbuto ku bwo kwihangana. Ubwo rero, guha Ijambo ry’Imana agaciro ni iby’ingenzi cyane kugira ngo dukomeze kwihangana turi abigishwa ba Kristo (1 Timoteyo 4:15). None se, ni iki cyabidufashamo?
Imimerere y’umutima no gutekereza twitonze
7. Ni ibihe bintu bifitanye isano rya bugufi n’umutima mwiza?
7 Zirikana ibintu Bibiliya ikunze kuvuga ko bifitanye isano n’umutima mwiza. ‘Umutima w’umukiranutsi utekereza icyo ari busubize’ (Imigani 15:28). ‘Amagambo yo mu kanwa kanjye, n’ibyo umutima wanjye wibwira bishimwe mu maso yawe’ (Zaburi 19:15). ‘Umutima wanjye ugiye kwibwira ibyo kumenya.’—Zaburi 49:4.
8. (a) Mu gihe dusoma Bibiliya, twagombye kwirinda iki, kandi se ni iki twagombye gukora? (b) Ni izihe nyungu tubona iyo dutekereje ku Ijambo ry’Imana tukabishyira no mu isengesho? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo ‘Bakomeye mu kuri.’)
8 Kimwe n’abo banditsi ba Bibiliya, natwe dukeneye gutekereza ku Ijambo ry’Imana no ku bikorwa byayo tubigiranye umutima ushimira, kandi tukabishyira mu isengesho. Mu gihe dusoma Bibiliya cyangwa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, ntitwagombye kubikora tumeze nka ba mukerarugendo bagenda jugujugu, bajya ahantu nyaburanga hamwe bakahava birukankira ahandi, bakagenda bafotora ibyo babonye byose, ariko ntibagire igihe cyo kwitegereza ibyo babona ngo babyishimire. Ahubwo iyo twiga Bibiliya, tugomba gufata igihe cyo gutekereza tugasa n’aho twitegereza ibivugwa mu nkuru dusoma.b Ijambo ry’Imana ritugera ku mutima iyo dufashe igihe tugatekereza twitonze ku byo dusoma. Rigira ingaruka ku byiyumvo byacu maze rigahindura imitekerereze yacu. Rinadusunikira kubwira Imana ibituri ku mutima binyuriye mu isengesho. Ibyo bituma turushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova, kandi urukundo tumukunda rutuma dukomeza gukurikira Yesu nubwo twahura n’ingorane (Matayo 10:22). Biragaragara rwose ko tugomba gutekereza ku ijambo ry’Imana niba dushaka gukomeza kuba abizerwa kugeza ku mperuka.—Luka 21:19.
9. Ni iki twakora kugira ngo umutima wacu ukomeze gushishikazwa n’ijambo ry’Imana?
9 Urugero rwa Yesu nanone rugaragaza ko hari inzitizi zishobora gutuma imbuto, ari yo jambo ry’Imana, idakura. Ku bw’ibyo, kugira ngo dukomeze kuba abigishwa bizerwa, twagombye (1) kumenya inzitizi zigereranywa n’ubutaka bubi bwavuzwe mu rugero rwa Yesu, (2) gufata ingamba zo kuzikosora cyangwa kuzirinda. Ibyo bizatuma umutima wacu ukomeza gushishikazwa n’imbuto y’Ubwami kandi ukomeze kwera imbuto.
‘Izaguye mu nzira’ zigereranywa n’abantu bahora bahuze
10. Vuga uko ubutaka bwa mbere bwo mu rugero rwa Yesu bwari buteye, n’icyo bisobanura.
10 Imbuto za mbere zaguye ‘mu nzira barazikandagira’ (Luka 8:5). Ubutaka bwo mu murima abantu banyuramo buba bukomeye cyane kubera abantu b’urujya n’uruza babukandagira (Mariko 2:23). Mu buryo nk’ubwo, abemera ko imirimo yo muri iyi si ibatwara igihe cyabo cyose n’imbaraga zabo zose bitari ngombwa bashobora guhuga cyane, bigatuma bumva badashishikajwe n’ijambo ry’Imana. Bararyumva ariko kubera ko badafata igihe cyo kuritekerezaho, imitima yabo ntiryitabira. Bakiri muri urwo, ‘umwanzi araza agakura ijambo mu mitima yabo, kugira ngo batizera ngo bakizwe’ (Luka 8:12). Ibyo umuntu yabyirinda ate?
11. Ni gute twarinda umutima wacu kugira ngo utamera nk’ubutaka bukomeye?
11 Hari byinshi umuntu yakora kugira ngo yirinde kugira umutima umeze nk’ubutaka bubi bwo mu nzira. Ubutaka bahora baribata bugakomera baramutse babuhinze, n’inzira bakayifunga kugira ngo abantu badakomeza kuburibata, bwakoroha kandi bukera. Mu buryo nk’ubwo, gufata igihe cyo kwiyigisha no gutekereza ku Ijambo ry’Imana bishobora gutuma umutima uhinduka ukamera nk’ubutaka bwiza bwera. Ikintu cy’ingenzi ni ukudaheranwa n’imihihibikano ya buri munsi (Luka 12:13-15). Ahubwo tugomba gufata igihe cyo gutekereza ku “bintu by’ingenzi cyane kurusha ibindi.”—Abafilipi 1:9-11, NW.
‘Izaguye ku kara’ zigereranywa n’abantu bagira ubwoba
12. Ni iyihe mpamvu nyakuri yatumye imbuto zaguye mu butaka bwa kabiri zuma?
12 Imbuto zaguye mu butaka bwa kabiri, zo ntizagumye hejuru nk’iza mbere. Zazanye imizi maze ziramera. Izuba rivuye, zararabye hanyuma ziruma. Ariko hari ikintu cy’ingenzi tugomba kuzirikana. Impamvu nyakuri yatumye izo mbuto zuma si uko zumvise izuba. None se, ko imbuto zatewe mu butaka bwiza na zo zaviriwe n’izuba ariko ntizume ahubwo zigashisha, ubwo za zindi zumye zumishijwe n’iki? Yesu yavuze ko izo mbuto zumishijwe n’uko ‘ubutaka butari burebure,’ no ‘kubura amazi’ (Matayo 13:5, 6; Luka 8:6). Imbuto zitewe ku “kāra” cyangwa ku gasi ntizigira imizi miremire ishobora gutuma zivoma amazi no guhagarara zitajegajega. Izo mbuto ziruma kuko agataka kaba ari gake.
13. Ni abahe bantu bagereranywa n’ubutaka bwo ku kara, kandi se, ni iyihe mpamvu y’ibanze ituma bashya ubwoba?
13 Aha ngaha, urwo rugero rwerekeza ku bantu “bumva ijambo bakaryemera banezerewe” maze bagakurikira Yesu “umwanya muto,” bafite umwete (Luka 8:13). Ariko iyo bakubiswe n’ubushyuhe bw’izuba rigereranywa n’ “amakuba cyangwa kurenganywa,” bashya ubwoba cyane, ibyishimo n’umwete bari bafite bikayoyoka maze bakareka gukurikira Kristo (Matayo 13:21). Ariko impamvu nyayo ituma bashya ubwoba si uko baba barwanyijwe. None se, abigishwa ba Kristo babarirwa muri za miriyoni ntibahura n’imibabaro y’uburyo bwinshi nyamara bagakomeza kuba abizerwa (2 Abakorinto 2:4; 7:5)? Impamvu y’ibanze ituma bamwe bagira ubwoba bakareka ukuri, ni uko imitima yabo iba imeze nk’urutare idashobora gutuma batekereza cyane ku bintu byubaka byo mu buryo bw’umwuka. Ubwo rero, kuba bagaragaza ko baha agaciro Yehova n’ijambo rye biba ari ibya nyirarureshwa gusa, bidafite imbaraga zabafasha gushikama mu gihe barwanyijwe. Twakwirinda dute bene ibyo bintu?
14. Ni izihe ngamba umuntu yagombye gufata kugira ngo arinde umutima we kumera nk’ubutaka bwo ku kara?
14 Tugomba kwisuzuma tukareba niba nta nzitizi zimeze nk’urutare, urugero nko guhorana umunabi, kugira ubwikunde cyangwa ibindi byiyumvo bibi nk’ibyo bififitse byashinze imizi mu mutima wacu. Niba inzitizi nk’izo zaramaze kwinjira, ijambo ry’Imana riba rifite imbaraga zo kuzivanamo (Yeremiya 23:29; Abefeso 4:22; Abaheburayo 4:12). Hanyuma, gutekereza kuri iryo jambo no kubishyira mu isengesho ‘bizaritera’ mu mutima wacu (Yakobo 1:21). Bizatuma tubona imbaraga mu gihe ducitse intege, kandi bitume tugira ubutwari bwo gukomeza kuba indahemuka nubwo twahura n’ibigeragezo.
‘Izaguye mu mahwa’ zigereranywa n’abantu b’imitima ibiri
15. (a) Kuki dukwiriye kwita cyane ku butaka bwa gatatu bwavuzwe na Yesu? (b) Byagendekeye bite imbuto zameze mu butaka bwa gatatu, kandi se byatewe n’iki?
15 Birakwiriye ko twita cyane ku butaka bwa gatatu, bumwe bufite amahwa, kuko bujya gusa n’ubutaka bwiza. Imbuto zaguye mu butaka burimo amahwa zazanye imizi ziramera, kimwe n’izaguye mu butaka bwiza. Mu mizo ya mbere, nta tandukaniro rigaragara ryari mu mikurire y’izo mbuto zatewe muri ubwo butaka bwombi. Icyakora, byageze aho habaho imimerere yanize za mbuto zameze, nuko ntizakomeza gukura. Mu buryo butandukanye n’ubutaka bwiza, ubwo butaka bundi bwo bwarengewe n’amahwa. Igihe imbuto zari zimaze kumera, zakuranye n’ ‘amahwa yari yameranye na zo.’ Zamaze igihe runaka zicuranwa n’amahwa ikizitunga, urumuri n’uruhumekero, ariko amaherezo amahwa araziganza ‘araziniga.’—Luka 8:7.
16. (a) Ni bande bagereranywa n’ubutaka bwamezemo amahwa? (b) Dukurikije uko bivugwa mu Mavanjiri atatu, amahwa agereranywa n’iki?—Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.
16 Ni abahe bantu bagereranywa n’ubutaka bwamezemo amahwa? Yesu yagize ati ‘ni abumva ijambo, maze bakigenda amaganya n’ubutunzi n’ibinezeza byo muri ubu bugingo bikabaniga, ntibere imbuto nziza’ (Luka 8:14). Nk’uko imbuto umubibyi yateye zazamukanye n’amahwa, ni na ko bamwe bagerageza kubangikanya ijambo ry’Imana n’ “ibinezeza byo muri ubu bugingo.” Ukuri ko mu ijambo ry’Imana kubibwa mu mitima yabo, ariko kukabyigwa n’ibindi bintu baba baharanira. Bafite umutima w’ikigereranyo w’amaharakubiri (Luka 9:57-62). Ibyo bituma batabona igihe gihagije cyo gutekereza ku ijambo ry’Imana no gusenga. Ntibicengezamo ijambo ry’Imana mu buryo bwuzuye, bityo bigatuma batagira ugushimira kuvuye ku mutima kwazatuma bagira ukwihangana. Gahoro gahoro, ibyo guhihibikanira ibintu by’umubiri biganza iby’umwuka ‘bikabiniga.’c Mbega ukuntu abadakunda Yehova n’umutima wabo wose bagira iherezo ribabaje!—Matayo 6:24; 22:37.
17. Ni ayahe mahitamo tugomba kugira niba tudashaka kunigwa n’amahwa y’ikigereranyo yavuzwe mu rugero rwa Yesu?
17 Iyo dushyize ibintu byo mu buryo bw’umwuka imbere y’iby’umubiri, icyo gihe tuba twirinze kuba twanigwa n’imihangayiko n’ibinezeza byo muri iyi si (Matayo 6:31-33; Luka 21:34-36). Ntitwagombye na rimwe kureka gusoma Bibiliya no gutekereza ku byo dusoma. Nitworoshya ubuzima cyane uko bishoboka kose, tuzabona igihe gihagije cyo gutekereza ku byo dusoma twitonze no kubishyira mu isengesho (1 Timoteyo 6:6-8). Hari abagaragu b’Imana babigenje batyo, barandura amahwa y’ikigereranyo kugira ngo ikimera cyera imbuto kibone ibyo kugitunga bihagije, urumuri n’umwanya uhagije wo gukuriramo, none ubu Yehova abaha imigisha. Uwitwa Sandra, akaba afite imyaka 26, yagize ati “iyo ntekereje imigisha nabonye maze kumenya ukuri, mbona rwose ko nta kintu na kimwe isi ishobora gutanga cyagereranywa na yo!”—Zaburi 84:12.
18. Ni gute dushobora kuguma mu ijambo ry’Imana kandi tugakomeza kwihangana turi Abakristo?
18 Birumvikana rero ko twese, abato n’abakuze, igihe cyose tuzareka ijambo ry’Imana rikaguma muri twe, ari bwo natwe tuzaguma mu ijambo ryayo kandi tugakomeza kwihangana turi abigishwa ba Kristo. Ku bw’ibyo, nimucyo twite ku butaka bwo mu mutima wacu w’ikigereranyo kugira ngo budakomera cyangwa ngo buhinduke agasi cyangwa nanone ngo bube bwarengerwa n’amahwa, ahubwo bukomeze koroha bunabe burebure. Icyo gihe, tuzabasha kwicengezamo ijambo ry’Imana mu buryo bwuzuye, ‘twere n’imbuto ku bwo kwihangana.’—Luka 8:15.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Muri iki gice, turi busuzume icya mbere muri ibyo bintu bitatu dusabwa. Ibindi bibiri bisigaye bizasumwa mu bice bizakurikiraho.
b Kugira ngo utekereze binyuriye mu isengesho ku byo wasomye mu gice runaka cyo muri Bibiliya, ushobora kwibaza uti ‘mbese, hari umuco wa Yehova wagaragajwe? Ibyo nasomye bifitanye sano ki n’umutwe rusange wa Bibiliya? Ni gute nabikurikiza mu mibereho yanjye cyangwa nkabifashisha abandi?’
c Dukurikije uko uwo mugani wa Yesu uvugwa mu Mavanjiri atatu, imbuto zanizwe n’imihangayiko n’ibinezeza birangwa muri iyi si: “amaganya y’iyi si,” “ibihendo by’ubutunzi,” “irari ryo kwifuza ibindi” n’ “ibinezeza byo muri ubu bugingo.”—Mariko 4:19; Matayo 13:22; Luka 8:14; Yeremiya 4:3, 4.
Ni gute wasubiza?
• Kuki tugomba ‘kuguma mu ijambo [rya Yesu]’?
• Ijambo ry’Imana ryaguma rite mu mutima wacu?
• Ni abahe bantu bagereranywa n’ubutaka bune bwavuzwe na Yesu?
• Ni gute wabona igihe cyo gutekereza ku ijambo ry’Imana?
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 10]
‘BAKOMEYE MU KURI’
UKO umwaka ushira undi ugataha, abigishwa benshi ba Kristo bagaragaza ko ‘bakomeye mu kuri’ (2 Petero 1:12). Ni iki kibafasha kwihangana? Iyumvire nawe icyo babivugaho.
“Buri mugoroba nsoma agace runaka ka Bibiliya kandi ngasenga. Hanyuma, ntekereza ku byo nasomye.”—Byavuzwe na Jean, wabatijwe mu wa 1939.
“Iyo ntekereje ukuntu Yehova ari mu mwanya wo hejuru cyane ariko akaba adukunda cyane, bituma numva mfite uburinzi kandi bimpa imbaraga zo gukomeza kuba uwizerwa.”—Byavuzwe na Patricia, wabatijwe mu wa 1946.
‘Kubera ko nakomeje kugira akamenyero keza ko kwiyigisha Bibiliya no kwicengezamo “ibintu byimbitse by’Imana” nta gutezuka, ibyo byatumye nkomeza gukorera Yehova.’—1 Abakorinto 2:10, NW; byavuzwe na Anna, wabatijwe mu wa 1939.
“Nsoma Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya ngamije gusuzuma umutima wanjye n’intego mfite.”—Byavuzwe na Zelda, wabatijwe mu wa 1943.
“Ibihe nishimira kurusha ibindi byose ni iyo nshoboye gutembera ngenda nganira na Yehova mu isengesho mubwira ibindi ku mutima.”—Byavuzwe na Ralph, wabatijwe mu wa 1947.
“Mfata isomo ry’umunsi mu gitondo ngasoma n’agace runaka ka Bibiliya. Ibyo bituma ngira ikintu gishya cyo gutekerezaho umunsi wose.”—Byavuzwe na Marie, wabatijwe mu wa 1935.
“Gusuzuma igitabo runaka cya Bibiliya umurongo ku wundi biranshishikaza cyane.”—Byavuzwe na Daniel, wabatijwe mu wa 1946.
Wowe se, ni ryari ufata igihe cyo gutekereza ku ijambo ry’Imana no gusenga?—Daniyeli 6:11b; Mariko 1:35; Ibyakozwe 10:9.
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Dushobora ‘kwera imbuto ku bwo kwihangana’ mu gihe dushyize ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere