Inyungu Zibonerwa mu Gukunda Ijambo ry’Imana
“[Ukunde ubwenge], buzagukiza. . . . Nubukomeza, buzaguhesha icyubahiro.”—IMIGANI 4:6, 8.
1. Gukunda Ijambo ry’Imana by’ukuri bikubiyemo iki?
GUSOMA Bibiliya ni iby’ingenzi cyane ku Mukristo. Ariko kandi, kuyisoma byonyine ubwabyo ntibigaragaza ko umuntu akunda Ijambo ry’Imana. Bite se niba umuntu asoma Bibiliya ariko hanyuma ugasanga akora ibintu iciraho iteka? Uko bigaragara, yaba adakunda Ijambo ry’Imana mu buryo buhuje n’uko umwanditsi wa Zaburi ya 119 yarikundaga. Gukunda Ijambo ry’Imana byatumye abaho mu buryo buhuje n’ibyo risaba.—Zaburi 119:97, 101, 105.
2. Ni izihe nyungu zituruka ku bwenge bushingiye ku Ijambo ry’Imana?
2 Kubaho mu buryo buhuje n’Ijambo ry’Imana bisaba ko umuntu ahora ahindura imitekerereze ye n’uburyo bwe bwo kubaho. Iyo myifatire igaragaza ubwenge buva ku Mana, bukaba ari ubwenge bwo gushyira mu bikorwa ubumenyi hamwe n’ubuhanga umuntu aronka binyuriye mu kwiga Bibiliya. “[Ukunde ubwenge], buzagukiza. Ubukuze, na bwo buzagukuza; nubukomeza buzaguhesha icyubahiro. Buzagutamiriza imbabazi ho umurimbo, buzakwambika ikamba ry’ubwiza” (Imigani 4:6, 8, 9). Mbega inkunga nziza duterwa yo kwihingamo umutima wo gukunda Ijambo ry’Imana no kuyoborwa na ryo! Ni nde utifuza kurindwa, gukuzwa no guhabwa icyubahiro?
Kurindwa Akaga k’Igihe Kirambye
3. Kuki muri iki gihe Abakristo bakeneye kurindwa cyane kurusha ikindi gihe cyose, kandi se, bakeneye kurindwa nde?
3 Ni mu buryo ki umuntu arindwa n’ubwenge aronka binyuriye mu kwiga no gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana? Mbere na mbere, arindwa Satani Diyabule. Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba ko bakizwa umubi, ari we Satani (Matayo 6:13). Muri iki gihe, gushyira mu masengesho yacu ibyo bintu birakenewe mu buryo bwihutirwa rwose. Satani n’abadayimoni be birukanywe mu ijuru uhereye mu mwaka wa 1914, ku bw’ibyo Satani akaba afite “umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito” (Ibyahishuwe 12:9, 10, 12). Muri iki gihe cya nyuma, umujinya we ugomba kuba urimo ugurumana mu gihe agerageza kurwanya “[a]bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu,” ariko nta cyo ageraho.—Ibyahishuwe 12:17.
4. Ni gute Abakristo barindwa amoshya n’imitego ya Satani?
4 Satani akomeza guteza akaga abo bakozi b’Abakristo no kubateza ibitotezo bikaze cyangwa agatuma umurimo wabo ugira n’izindi nzitizi, ibyo akaba abikorana umujinya mwinshi. Nanone kandi, yifuza kureshya ababwiriza b’Ubwami kugira ngo bibande ku byo kuba ibirangirire mu isi, gukunda ibyo kudamarara, kwigwizaho ubutunzi no kwiruka inyuma y’ibinezeza, aho kwibanda ku murimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Ni iki kirinda abagaragu b’Imana bizerwa kudohoka ngo bagwe mu moshya ya Satani cyangwa gufatirwa mu mitego ye? Birumvikana ko isengesho, kugirana imishyikirano ya bugufi kandi ya bwite na Yehova, hamwe no kwizera ko amasezerano ye azasohora nta kabuza ari iby’ingenzi. Ariko kandi, ibyo byose bifitanye isano no kugira ubumenyi ku byerekeye ibyo twibutswa n’Ijambo ry’Imana hamwe no kuba twaramaramaje kubyitondera. Ibyo byibutswa tubimenya binyuriye mu gusoma Bibiliya hamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, kujya mu materaniro ya Gikristo, kwita ku nama zishingiye ku Byanditswe duhabwa na mugenzi wacu duhuje ukwizera, cyangwa binyuriye gusa mu gutekereza ku mahame ya Bibiliya umwuka w’Imana utwibutsa mu buryo burangwa no kubaha Imana.—Yesaya 30:21; Yohana 14:26; 1 Yohana 2:15-17.
5. Ni mu buhe buryo ubwenge bushingiye ku Ijambo ry’Imana buturinda?
5 Abakunda Ijambo ry’Imana barindwa no mu bundi buryo. Urugero, birinda imihangayiko yo mu buryo bw’ibyiyumvo hamwe n’indwara zo mu buryo bw’umubiri ziterwa n’ibintu bimwe na bimwe, urugero nko gusabikwa n’ibiyobyabwenge, kunywa itabi no gusambana (1 Abakorinto 5:11; 2 Abakorinto 7:1). Ntibagira uruhare mu gutuma habaho ubwumvikane buke binyuriye mu kuzimura cyangwa mu kuvuga amagambo atarangwa n’ubugwaneza (Abefeso 4:31). Ndetse nta n’ubwo bagwa mu mutego wo gushidikanya birundumurira mu gucukumbura za filozofiya ziyobya zishingiye ku bwenge bw’isi (1 Abakorinto 3:19). Kubera ko bakunda Ijambo ry’Imana, barindwa ibintu bishobora kubavutsa imishyikirano bafitanye n’Imana n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. Buri gihe baba bahugiye mu gufasha abaturanyi babo kugira ngo bizere amasezerano ahebuje aboneka muri Bibiliya, bazi ko muri ubwo buryo ‘bazikizanya n’ababumva.’—1 Timoteyo 4:16.
6. Ni gute ubwenge bushingiye ku Ijambo ry’Imana bwaturinda ndetse no mu gihe twaba turi mu mimerere igoranye?
6 Ni iby’ukuri ko buri wese—ndetse n’abakunda Ijambo ry’Imana—bose bagerwaho n’“ibihe n’ibigwirira umuntu” (Umubwiriza 9:11). Byanze bikunze, bamwe muri twe tuzagenda tugerwaho n’ingorane ziterwa n’impanuka kamere, indwara zikomeye, impanuka zisanzwe, cyangwa tugapfa amanzaganya. Ariko kandi, dufite uburinzi. Nta makuba ashobora kugirira nabi mu buryo burambye umuntu ukunda Ijambo ry’Imana by’ukuri. Ni yo mpamvu tutagombye guhangayikishwa birenze urugero n’ibishobora kuzabaho mu gihe kizaza. Mu gihe tumaze gufata ingamba zo kwirinda zose zishyize mu gaciro, ni byiza ko ibisigaye twabirekera mu maboko ya Yehova, ntitureke ngo ubuzima bwo muri iki gihe burangwa n’umutekano muke butuvutse amahoro (Matayo 6:33, 34; Abafilipi 4:6, 7). Zirikana ko ibyiringiro by’umuzuko bidashidikanywa kandi ko nta kabuza tuzagira imibereho irushaho kuba myiza igihe Imana ‘byose [izaba] yabihinduye bishya.’—Ibyahishuwe 21:5; Yohana 11:25.
Garagaza ko Uri ‘Ubutaka Bwiza’
7. Ni uwuhe mu gani Yesu yaciriye imbaga y’abantu bari baje kumutega amatwi?
7 Akamaro ko kubona Ijambo ry’Imana mu buryo bukwiriye, katsindagirijwe muri umwe mu migani ya Yesu. Mu gihe Yesu yagendaga atangaza ubutumwa bwiza muri Palesitina, imbaga y’abantu benshi bateraniraga hamwe kugira ngo bamutege amatwi (Luka 8:1, 4). Icyakora, si ko bose bakundaga Ijambo ry’Imana. Nta gushidikanya ko hari benshi bajyaga baza kumutega amatwi kubera ko bishakiraga kubona ibitangaza cyangwa bitewe n’uko bakundaga uburyo buhebuje yakoreshaga mu kwigisha. Ku bw’ibyo, Yesu yaciriye iyo mbaga y’abantu umugani, agira ati “umubibyi yasohoye imbuto; akibiba zimwe zigwa mu nzira, barazikandagira, inyoni zo mu kirere zirazitoragura. Izindi zigwa ku kāra, zimaze kumera ziruma, kuko zihabuze amazi. Izindi zigwa mu mahwa, amahwa amerana na zo, araziniga. Izindi zigwa mu butaka bwiza, ziramera, zera imbuto, imwe ijana, indi ijana, bityo bityo.”—Luka 8:5-8.
8. Mu mugani wa Yesu, ‘imbuto’ zigereranya iki?
8 Umugani wa Yesu wagaragaje ko abantu bari kuzitabira ubutumwa bwiza bubwirizwa mu buryo bunyuranye, hakurikijwe imimerere y’umutima w’umuntu ubwumva. Imbuto ibibwa ni “ijambo ry’Imana” (Luka 8:11). Cyangwa se, nk’uko indi nkuru yerekeranye n’uwo mugani ibivuga, imbuto ni “ijambo ry’ubwami” (Matayo 13:19). Yesu yashoboraga gukoresha iyo ari yo yose muri izo mvugo kubera ko umutwe mukuru w’Ijambo ry’Imana ari Ubwami bwo mu ijuru Yesu Kristo abereye Umwami, ari na bwo Yehova azakoresha avana umugayo ku butegetsi bwe bw’ikirenga kandi akeza izina rye (Matayo 6:9, 10). Ubwo rero, imbuto ni igitekerezo gikubiye mu butumwa bwiza bwo mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Abahamya ba Yehova batsindagiriza ubwo butumwa bw’Ubwami mu gihe babiba imbuto bigana Umubibyi w’ibanze, ari we Yesu Kristo. Ibyo babiba byitabirwa bite?
9. Ni iki kigereranywa n’imbuto zigwa (a) mu nzira? (b) ku kara? (c) mu mahwa?
9 Yesu yavuze ko imbuto zimwe zigwa ku nzira bakazikandagira. Ibyo byerekeza ku bantu baba bahuze cyane ku buryo imbuto z’Ubwami zidashobora gushora imizi mu mitima yabo. Mbere y’uko bashobora kugira umutima wo gukunda Ijambo ry’Imana, ‘Umwanzi araza, agakura ijambo mu mitima yabo, kugira ngo batizera ngo bakizwe’ (Luka 8:12). Zimwe muri izo mbuto zigwa ku kara. Ibyo byerekeza ku bantu bareshywa n’ubutumwa bwo muri Bibiliya, ariko ntibareke ngo bugire icyo buhindura mu mitima yabo. Iyo bagezweho n’ibitotezo, cyangwa se iyo basanze gushyira mu bikorwa inama zo muri Bibiliya bikomeye, ‘basubira inyuma’ bitewe n’uko izo mbuto ziba zitarashinze imizi (Luka 8:13). Hanyuma, hari abumva ijambo ariko bakaba bamiramizwa n’“amaganya n’ubutunzi, n’ibinezeza byo muri ubu bugingo.” Amaherezo, kimwe n’ibimera byanizwe n’amahwa, ‘baranigwa.’—Luka 8:14.
10, 11. (a) Ni bande bagereranywa n’ubutaka bwiza? (b) Ni iki tugomba gukora kugira ngo ‘dufate neza’ Ijambo ry’Imana mu mitima yacu?
10 Hanyuma, hari imbuto zigwa mu butaka bwiza. Ibyo birerekeza ku bantu bumva ubutumwa bakabwakira neza “mu mitima inyuzwe myiza.” Ubusanzwe, buri wese muri twe yakwifuza kwemera ko ari muri urwo rwego. Hanyuma y’ibindi byose ariko, icy’ingenzi ni uko Imana ibibona (Imigani 17:3; 1 Abakorinto 4:4, 5). Ijambo ryayo rivuga ko kugira ‘umutima unyuzwe mwiza’ ari ikintu tugaragaza binyuriye ku bikorwa dukora uhereye ubu kugeza dupfuye cyangwa kugeza igihe Imana izavaniraho iyi gahunda mbi y’ibintu. Niba ku ncuro ya mbere twakiriye neza ubutumwa bw’Ubwami, ibyo ni byiza. Ariko kandi, abafite umutima unyuzwe kandi mwiza bemera Ijambo ry’Imana, maze ‘bakarifata neza, bakera imbuto ku bwo kwihangana.’—Luka 8:15.
11 Uburyo bumwe rukumbi bwiringirwa bwo gufata neza Ijambo ry’Imana mu mutima wacu, ni ukurisoma no kuryiga haba mu gihe turi twenyine no mu gihe twifatanyije na bagenzi bacu duhuje ukwizera. Ibyo bikubiyemo kungukirwa mu buryo bwuzuye n’ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka bitangwa binyuriye ku muyoboro washyiriweho kwita ku nyungu z’iby’umwuka z’abigisha b’ukuri ba Yesu (Matayo 24:45-47). Binyuriye muri ubwo buryo, abafata neza Ijambo ry’Imana mu mitima yabo, basunikwa n’urukundo, “bakera imbuto ku bwo kwihangana.”
12. Ni izihe mbuto tugomba kwera ku bwo kwihangana?
12 Ni izihe mbuto zera mu butaka bwiza? Mu bimera bisanzwe, imbuto zirakura zikavamo ibimera byera imbuto zisa n’izatewe, hanyuma na zo zikaba zishobora kubibwa kugira ngo zere izindi mbuto. Mu buryo nk’ubwo, ku bantu bafite imitima iboneye kandi myiza, imbuto z’ijambo zibakuriramo, zigatuma bagira amajyambere mu buryo bw’umwuka kugeza ubwo na bo bazaba bashobora gutera imbuto mu mitima y’abandi (Matayo 28:19, 20). Kandi umurimo bakora wo kubiba urangwa no kwihangana. Yesu yagaragaje akamaro ko kwihangana mu gihe umuntu abiba imbuto, ubwo yagiraga ati “uwihangana akageza imperuka, ni we uzakizwa. Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize.”—Matayo 24:13, 14.
‘Twere Imbuto z’Imirimo Myiza Yose’
13. Ni irihe sengesho Pawulo yavuze ryashyize isano hagati y’imbuto n’ubumenyi ku byerekeye Ijambo ry’Imana?
13 Intumwa Pawulo na yo yavuze ibihereranye n’akamaro ko kwera imbuto, kandi yashyize isano hagati yo kwera imbuto n’Ijambo ry’Imana. Yasenze isabira bagenzi bayo bahuje ukwizera ko ‘bakuzuzwa ubwenge bwose bw’[u]mwuka no kumenya kose, ngo bamenye neza ibyo Imana ishaka, bagende nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, bamunezeza muri byose, bera imbuto z’imirimo myiza yose.’—Abakolosayi 1:9, 10; Abafilipi 1:9-11.
14-16. Mu buryo buhuje n’isengesho rya Pawulo, abakunda Ijambo ry’Imana bera izihe mbuto?
14 Bityo rero, Pawulo agaragaza ko kunguka ubumenyi butangwa na Bibiliya atari ho ibintu bigarukira. Ahubwo, gukunda Ijambo ry’Imana bidusunikira ‘kugenda nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu’ dukomeza ‘kwera imbuto z’imirimo myiza yose.’ Iyo mirimo myiza ni iyihe? Kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ni inshingano ikomeye cyane ireba Abakristo muri iyi minsi y’imperuka (Mariko 13:10). Byongeye kandi, abakunda Ijambo ry’Imana bakora uko bashoboye kose kugira ngo buri gihe batange amafaranga ashyigikira uwo murimo. Bishimira icyo gikundiro, bazi ko “Imana ikunda utanga anezerewe” (2 Abakorinto 9:7). Impano batanga zikoreshwa mu kwishyura amafaranga atuma amazu y’imiryango ya za Beteli zisaga ijana zikomeza gukora, aho umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami uyoborerwa kandi zimwe muri izo za Beteli akaba ari ho za Bibiliya hamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bicapirwa. Nanone kandi, impano batanga zikoreshwa mu kwishyura amafaranga akoreshwa mu gihe cy’amakoraniro manini ya Gikristo n’akoreshwa mu kohereza abagenzuzi basura amatorero, abamisiyonari, hamwe n’abandi babwirizabutumwa b’igihe cyose.
15 Indi mirimo myiza ikubiyemo kubaka no gufata neza ahantu hari amahuriro y’ugusenga k’ukuri. Gukunda Ijambo ry’Imana bisunikira abayisenga kureba neza ko Amazu y’Amakoraniro hamwe n’Amazu y’Ubwami atirengagijwe. (Gereranya na Nehemiya 10:40, umurongo wa 39 muri Biblia Yera.) Kubera ko izina ry’Imana riba ryanditswe imbere kuri ayo mazu, ni iby’ingenzi ko ahora asukuye imbere n’inyuma kandi akaba ameze neza, n’imyifatire y’abayasengeramo ikaba izira amakemwa (2 Abakorinto 6:3). Abakristo bamwe na bamwe bashobora gukora ibirenzeho. Gukunda Ijambo ry’Imana bibasunikira gukora urugendo rurerure kugira ngo bifatanye mu kubaka ahantu hashya ho gusengera mu duce tw’isi tuba dukeneye ubufasha bitewe n’ubukene cyangwa kutagira abantu bafite ubuhanga.—2 Abakorinto 8:14.
16 Nanone kandi, ‘kwera imbuto z’imirimo myiza yose’ bikubiyemo kwita ku nshingano z’umuryango no kugaragaza ko twita ku Bakristo bagenzi bacu. Gukunda Ijambo ry’Imana bidusunikira kwita ku byo “ab’inzu y’abizera” bakeneye, no kugira imibereho irangwa no ‘kubaha [Imana] mu muryango wacu’ (Abagalatiya 6:10; 1 Timoteyo 5:4, 8). Mu birebana n’ibyo, gusura abarwayi no guhumuriza abari mu cyunamo, ni imirimo myiza. Kandi se mbega umurimo mwiza ukorwa n’abasaza b’itorero hamwe n’abagize za Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga mu kunganira abari mu mimerere igoranye mu rwego rw’ubuvuzi (Ibyakozwe 15:29)! Hanyuma, hari impanuka zigenda zirushaho kwiyongera—zimwe muri zo zikaba ari impanuka kamere izindi zo zikaba ziterwa n’ubupfu bw’abantu. Binyuriye ku bufasha bw’umwuka w’Imana, Abahamya ba Yehova bazwi neza mu duce twinshi tw’isi ko batanga ubufasha bw’ingoboka mu buryo bwihuse cyane, babuha bagenzi babo bahuje ukwizera hamwe n’abandi bibasirwa n’impanuka kamere n’izindi mpanuka zisanzwe. Ibyo byose ni imbuto nziza abakunda Ijambo ry’Imana bera.
Inyungu Zihebuje zo mu Gihe Kizaza
17, 18. (a) Ni iki kirimo gisohozwa binyuriye mu kubiba imbuto z’Ubwami? (b) Ni ibihe bintu bizatigisa isi abakunda Ijambo ry’Imana bazibonera vuba aha?
17 Igikorwa cyo kubiba imbuto z’Ubwami kirakomeza guhesha abantu inyungu nyinshi. Mu myaka ya vuba aha, buri mwaka abantu basaga 300.000 bemeye ko ubutumwa bwa Bibiliya bushorera imizi mu mitima yabo, ku buryo bageze ubwo begurira Yehova ubuzima bwabo maze bakabigaragaza babatizwa mu mazi. Mbega igihe kizaza cy’agahebuzo bahishiwe!
18 Vuba aha, abakunda Ijambo ry’Imana bazi ko Yehova Imana azahagurukira guhesha izina rye ikuzo. “Babuloni Ikomeye,” ari bwo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, izarimburwa (Ibyahishuwe 18:2, 8). Hanyuma, abanga kubaho mu buryo buhuje n’Ijambo ry’Imana bazicwa n’Umwami, ari we Yesu Kristo (Zaburi 2:9-11; Daniyeli 2:44). Nyuma y’aho, Ubwami bw’Imana buzazana ihumure rihoraho, bukureho ubugizi bwa nabi, intambara, hamwe n’izindi mpanuka kamere. Ntibizongera kuba ngombwa ko abantu bahumurizwa bitewe n’imibabaro, indwara n’urupfu.—Ibyahishuwe 21:3, 4.
19, 20. Ni ikihe gihe kizaza cy’agahebuzo gihishiwe abakunda Ijambo ry’Imana?
19 Mbega ukuntu icyo gihe abakunda Ijambo ry’Imana bazakora imirimo myiza y’agahebuzo! Abazarokoka Harimagedoni bazatangirira ku murimo ushimishije wo guhindura iyi si paradizo. Bazagira igikundiro gishishikaje cyo gutegura ibyo abapfuye bazakenera, abo ngabo ubu bakaba baruhukiye mu mva, kandi bakaba bibukwa n’Imana bafite ibyiringiro byo kuzazurwa mu muzuko w’abapfuye (Yohana 5:28, 29). Icyo gihe, abazaba batuye isi bazahabwa ubuyobozi butunganye buzaba buturuka ku Mwami akaba n’umutegetsi w’Ikirenga, ari we Yehova, bukaba buzatangwa binyuriye ku Mwana we wahawe ikuzo, ari we Yesu Kristo. ‘Ibitabo bizabumburwa,’ bihishure amabwiriza ya Yehova azaba agenga imibereho yo mu isi nshya.—Ibyahishuwe 20:12.
20 Mu gihe cyagenwe na Yehova, inteko yose uko yakabaye y’Abakristo bizerwa basizwe izazamurwa ihabwe ingororano yayo yo mu ijuru, babe ‘abaraganwa na Kristo’ (Abaroma 8:17). Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, abantu bose bakunda Ijambo ry’Imana bazaba bari ku isi bazagezwa ku butungane haba mu bwenge no ku mubiri. Mu gihe bazaba bamaze kugaragaza ko ari abizerwa nyuma y’ikigeragezo cya nyuma, bazahabwa ingororano y’ubuzima bw’iteka kandi bazahabwa “umudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana” (Abaroma 8:21; Ibyahishuwe 20:1-3, 7-10). Mbega ukuntu icyo gihe kizaba ari igihe gihebuje! Mu by’ukuri, twaba twarahawe na Yehova ibyiringiro by’ijuru cyangwa byo kuzaba ku isi, gukunda Ijambo rye mu buryo burambye no kwiyemeza tumaramaje kubaho mu buryo buhuje n’ubwenge buva ku Mana, bizaturinda muri iki gihe. Kandi mu gihe kizaza, ‘nitubukuza, buzaduhesha icyubahiro.’—Imigani 4:6, 8.
Mbese, Ushobora Gusobanura?
◻ Ni gute tuzarindwa no gukunda Ijambo ry’Imana?
◻ Ni iyihe mbuto ivugwa mu mugani wa Yesu, kandi se ibibwa ite?
◻ Ni gute dushobora kugaragaza ko turi “ubutaka bwiza”?
◻ Ni izihe nyungu abakunda Ijambo ry’Imana bashobora kwiringira kuzabona?
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Imbuto zivugwa mu mugani wa Yesu zishushanya igitekerezo gikubiye mu butumwa bwiza bwo mu Ijambo ry’Imana
[Aho ifoto yavuye]
Garo Nalbandian
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Abahamya ba Yehova bigana Umubibyi Mukuru
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Abazarokoka Harimagedoni bazarya ku mbuto zizera mu isi