IGICE CYA 44
Yesu acubya umuhengeri
MATAYO 8:18, 23-27 MARIKO 4:35-41 LUKA 8:22-25
YESU ACUBYA UMUHENGERI MU NYANJA YA GALILAYA
Yesu yari yakoze ibintu byinshi kandi binaniza. Bigeze nimugoroba, yabwiye abigishwa be ati “nimuze twambuke tujye ku nkombe yo hakurya,” hakurya y’akarere ka Kaperinawumu.—Mariko 4:35.
Ku nkombe y’iburasirazuba bw’Inyanja ya Galilaya, hari akarere k’Abanyagerasa. Nanone ako karere kitwaga Dekapoli. Imigi yo muri Dekapoli yari ihuriro ry’umuco w’Abagiriki, ariko nanone hari Abayahudi benshi bari bahatuye.
Yesu ntiyavuye i Kaperinawumu mu ibanga. Hari andi mato yajyanye na we (Mariko 4:36). Mu by’ukuri ahantu bari bagiye kwambuka ntihari hanini. Ubundi Inyanja ya Galilaya yari nk’ikiyaga kinini gifite uburebure bw’ibirometero bigera kuri 21, n’ubugari bugera ku birometero 12. Ariko ntigifite amazi magufi.
Nubwo Yesu yari umuntu utunganye, yari ananiwe kandi birumvikana kuko yari yakoze ibintu byinshi. Ni yo mpamvu bakimara gutsura ubwato yahise yirambika ahagana inyuma, aryama ku musego maze arasinzira.
Bamwe mu ntumwa bari abasare bamenyereye gutwara ubwato. Ariko urwo rugendo ntirwari kuba rworoshye. Iyo Nyanja ya Galilaya ikikijwe n’imisozi kandi umwuka waho akenshi uba ushyushye cyane. Hari igihe umwuka ukonje wo mu misozi uza wihuta ugahura n’umwuka ushyushye wo hejuru y’amazi, bigatuma inyanja izamo umuhengeri utunguranye. N’icyo gihe ni uko byagenze. Imivumba yahise itangira kwiroha kuri ubwo bwato. Amazi yatangiye “kubuzuranaho, bugarizwa n’akaga” (Luka 8:23). Icyakora Yesu yarakomeje arisinzirira!
Abo basare bakoze uko bashoboye kose kugira ngo bayobore ubwato, bagerageza uburyo bwose bari barigeze gukoresha bahangana n’umuhengeri. Ariko icyo gihe ibintu byari byabaye ibindi bindi. Kubera ko batinyaga ko bashobora kuhasiga ubuzima, bakanguye Yesu batera hejuru bati “Mwami, dukize tugiye gupfa” (Matayo 8:25)! Abigishwa batinyaga ko bagiye kurohama.
Yesu yarakangutse abaza intumwa ze ati “ni iki gitumye mukuka umutima mwa bafite ukwizera guke mwe” (Matayo 8:26)? Hanyuma yategetse umuyaga n’inyanja ati “ceceka! Tuza” (Mariko 4:39)! Ako kanya umuyaga w’ishuheri wahise ushira n’inyanja iratuza. (Mariko na Luka batubwira iyi nkuru ishishikaje, bakabanza kuvuga ko Yesu yacubije umuhengeri mu buryo bw’igitangaza, hanyuma bakabona kuvuga ko abigishwa be batari bafite ukwizera.)
Gerageza kwiyumvisha uko abigishwa be bumvise bameze babonye ibyo bintu! Bari barigeze kubona inyanja yarubiye ituza rwose. Ariko ubwoba budasanzwe bwarabatashye. Barabwiranye bati “mu by’ukuri uyu ni muntu ki, ko n’umuyaga n’inyanja bimwumvira?” Nuko baragenda bagera hakurya y’inyanja amahoro (Mariko 4:41–5:1). Birashoboka ko andi mato yari yatsukanye na bo yari yashoboye gusubira ku nkombe y’uburengerazuba.
Kumenya ko Umwana w’Imana afite ububasha bwo gutegeka ibintu kamere bitanga icyizere rwose. Igihe azaba yita ku isi mu buryo bwuzuye mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bwe, abantu bose bazabaho mu mutekano kuko batazongera guhura n’ibiza biteye ubwoba.