-
Guhuza Imibereho Yacu no Kwitanga Kwacu “Iminsi Yose”Umunara w’Umurinzi—1995 | 1 Nzeri
-
-
“Umuntu nashaka kunkurikira, niyiyange, yikorere . . . [“igiti cye cy’umubabaro,” “NW”] iminsi yose, ankurikire.”—LUKA 9:23.
1. Ni ubuhe buryo bumwe dushobora gusuzumamo amajyambere yacu twebwe Abakristo?
“MBESE twari abantu bitanze mu by’ukuri?” Igisubizo cy’icyo kibazo, dukurikije uko John F. Kennedy, Perezida wa 35 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabivuze, ni ikintu cy’ingenzi mu gusuzuma ibyo abafite inshingano mu butegetsi bagezeho. Icyo kibazo cyarushaho kuba icy’agaciro kimbitse, kiramutse kitubereye nk’isuzuma ryo kugaragaza ibyo twagezeho, twebwe abakozi b’Abakristo.
2. Ni gute inkoranyamagambo isobanura ijambo “ukwitanga”?
2 Kwitanga ni iki? Inkoranyamagambo yitwa Webster’s Ninth New Collegiate Dictionary isobanura ko ari “igikorwa cyangwa umuhango wo kwiyegurira Imana cyangwa imirimo yera,” “kwitanga cyangwa gutoranyirizwa umugambi wihariye,” “kwitanga kurangwa no kwigomwa.” Uko bigaragara, John F. Kennedy yakoresheje iryo jambo ashaka kuvuga “ukwitanga kurangwa no kwigomwa.” Ku Mukristo, ukwitanga gusobanura byinshi birenzeho.
3. Ukwitanga kwa Gikristo gusobanura iki?
3 Yesu Kristo yabwiye abigishwa be ati “umuntu nashaka kunkurikira, yiyange, yikorere . . . [“igiti cye cy’umubabaro,” NW], ankurikire” (Matayo 16:24). Gutoranyirizwa gukora umurimo w’Imana, nta bwo bikubiyemo gukora igikorwa cyo gusenga ku Cyumweru cyangwa igihe watemberereye ahantu basengera gusa. Ahubwo bikubiyemo uburyo bwose bw’imibereho y’umuntu. Kuba Umukristo bisobanura kwiyanga cyangwa kwizinukwa mu gihe ukorera Imana Yesu Kristo yakoreraga, ari yo Yehova. Byongeye kandi, Umukristo yikorera “igiti cye cy’umubabaro,” (NW) yihanganira imibabaro iyo ari yo yose ishobora kumugeraho, bitewe n’uko ari umwigishwa wa Kristo.
-
-
Guhuza Imibereho Yacu no Kwitanga Kwacu “Iminsi Yose”Umunara w’Umurinzi—1995 | 1 Nzeri
-
-
18. (a) Ni bintu ki bikubiye mu kwiyegurira Yehova? (b) Ni iyihe ngororano dushobora gusarura biturutse ku kwiyegurira Yehova kwacu?
18 Kwitanga birebana n’ubuzima bwacu bwose. Tugomba kwiyanga kandi tugakurikiza urugero rutunganye rwa Yesu “iminsi yose” (Luka 9:23). Kubera ko twiyanze, ntidusaba Yehova ikiruhuko cyangwa uruhushya rwo gusiba. Duhuza imibereho yacu n’amahame Yehova ashyiriraho abagaragu be. Ndetse no mu bintu twe ubwacu dushobora kwihitiramo, byaba byiza tubanje kureba niba dukora uko dushoboye kugira ngo tubeho mu buryo buhuje n’uko twiyeguriye Yehova. Nitumukorera iminsi yose, dukora uko dushoboye kose kugira ngo tumunezeze, tuzaba Abakristo nyakuri, kandi tuzahabwa umugisha wo kwemerwa na Yehova, ari na We dukwiriye kwiyegurira n’ubugingo bwacu bwose.
-