IGICE CYA 60
Yesu ahindura isura—Iyerekwa rya Kristo wahawe ikuzo
MATAYO 16:28–17:13 MARIKO 9:1-13 LUKA 9:27-36
IYEREKWA RYA YESU AHINDURA ISURA
INTUMWA ZUMVA IJWI RY’IMANA
Igihe Yesu yigishaga abantu mu karere ka Kayisariya ya Filipo, ku birometero 25 uvuye ku Musozi Herumoni, yabwiye intumwa ze ibintu bitangaje, agira ati “ndababwira ukuri ko hari bamwe mu bahagaze hano batazasogongera ku rupfu, batabanje kubona Umwana w’umuntu aje mu bwami bwe.”—Matayo 16:28.
Abigishwa bagomba kuba baribajije icyo Yesu yashakaga kuvuga. Hashize nk’icyumweru kimwe, Yesu yafashe batatu mu ntumwa ze, ari bo Petero, Yakobo na Yohana, maze azamukana na bo ku musozi muremure. Bashobora kuba barahageze bwije, kubera ko izo ntumwa eshatu zarimo zisinzira. Mu gihe Yesu yarimo asenga, yahinduriye isura imbere yabo. Izo ntumwa zabonye mu maso he harabagirana nk’izuba, n’imyenda ye irashashagirana nk’urumuri.
Hanyuma bagiye kubona babona abagabo babiri, ari bo “Mose na Eliya.” Nuko batangira kubwira Yesu ibyo “kugenda kwe byagombaga gusohorezwa i Yerusalemu” (Luka 9:30, 31). Uko bigaragara, uko kugenda kwerekezaga ku rupfu rwa Yesu no kuzuka kwe kwari gukurikiraho, nk’uko yari aherutse kubivuga (Matayo 16:21). Bityo rero, icyo kiganiro cyagaragaje ko urupfu rwe rw’agashinyaguro rutari ikintu yagombaga kwirinda, nk’uko Petero yari yarabimushishikarije.
Izo ntumwa eshatu zari zakangutse rwose, zitegereza ibyo zerekwaga kandi zitega amatwi zitangaye cyane. Nubwo iryo ryari iyerekwa, ryagaragazaga ibintu nk’aho birimo biba ku buryo Petero we yashatse kurigiramo uruhare, abwira Yesu ati “Rabi, ni byiza kuba turi aha, none reka tubambe amahema atatu: iryawe, irya Mose n’irya Eliya” (Mariko 9:5). Ese Petero yaba yarashakaga kubamba amahema bitewe n’uko yifuzaga ko iryo yerekwa ritarangira?
Mu gihe Petero yari akivuga, haje igicu kirabagirana maze kirabakingiriza, nuko ijwi rivugira muri icyo gicu riti “uyu ni Umwana wanjye nkunda nkamwemera; mumwumvire.” Izo ntumwa zumvise ijwi ry’Imana, zahiye ubwoba zikubita hasi zubamye, ariko Yesu arazibwira ati “nimuhaguruke, kandi mwe gutinya” (Matayo 17:5-7). Izo ntumwa uko ari eshatu zarahagurutse, ariko ntizagira undi muntu zibona uretse Yesu. Iryo yerekwa ryari ryarangiye. Ubwo bamanukaga uwo musozi bukeye bwaho, Yesu yarabategetse ati “ntimuzagire uwo mubwira iby’iri yerekwa, kugeza igihe Umwana w’umuntu azaba amaze kuzurwa mu bapfuye.”—Matayo 17:9.
Kuba Eliya yaragaragaye muri iryo yerekwa, byatumye havuka ikibazo. Izo ntumwa zabajije Yesu ziti “none se, kuki abanditsi bavuga ko Eliya agomba kubanza kuza?” Yesu yarabashubije ati “Eliya yamaze kuza ariko ntibamumenye” (Matayo 17:10-12). Yesu yavugaga ibya Yohana Umubatiza, wakoze umurimo umeze nk’uwa Eliya. Nk’uko Eliya yateguriye Elisa inzira, ni na ko Yohana yayiteguriye Kristo.
Iryo yerekwa ryakomeje cyane Yesu n’abigishwa be. Iryo yerekwa ryari umusogongero w’ikuzo ry’Ubwami bwa Kristo. Nguko uko abigishwa babonye “Umwana w’umuntu aje mu bwami bwe,” nk’uko Yesu yari yarabibasezeranyije (Matayo 16:28). Igihe bari kuri uwo musozi “biboneye ikuzo rye.” Nubwo Abafarisayo bashakaga ikimenyetso cyari kubagaragariza ko Yesu ari we wari Umwami watoranyijwe n’Imana, nta kimenyetso nk’icyo yigeze abaha. Ahubwo abigishwa ba Yesu bari inkoramutima ze ni bo bemerewe kubona uko ahindura isura, bikaba byarashimangiraga ubuhanuzi buvuga iby’Ubwami. Ni yo mpamvu nyuma yaho Petero yanditse ati “dufite ijambo ry’ubuhanuzi ryarushijeho guhama.”—2 Petero 1:16-19.