-
Umusamariya Wagaragaje ko Ari Umuntu MwizaUmunara w’Umurinzi—1998 | 1 Nyakanga
-
-
Yesu yakomeje agira ati “Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho.” Nta gushidikanya ko kuba hari havuzwe Umusamariya byatumye uwo mwigisha w’amategeko arushaho kugira amatsiko. Mbese, Yesu yari gushyigikira ingeso yo gufata ubwo bwoko mu buryo bubi? Ibinyuranye n’ibyo, Umusamariya abonye uwo mugenzi uteye agahinda ‘yamugiriye impuhwe.’ Yesu yaravuze ati “aramwegera, amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino: amushyira ku ndogobe ye, amujyana mu icumbi ry’abashyitsi, aramurwaza.b Bukeye bwaho, yenda idenariyo ebyiri, aziha nyir’icumbi, ati ‘umurwaze, kandi ibyo uzatanga byose birenze ku byo ngusigiye nzabikwishyura ngarutse.’ ”—Luka 10:33-35.
-
-
Umusamariya Wagaragaje ko Ari Umuntu MwizaUmunara w’Umurinzi—1998 | 1 Nyakanga
-
-
b Uko bigaragara, amacumbi y’abashyitsi amwe n’amwe yo mu gihe cya Yesu ntiyatangaga icumbi gusa, ahubwo nanone yatangaga ibyo kurya, agakora n’indi mirimo. Bene ayo macumbi ashobora kuba ari yo Yesu yatekerezagaho, kubera ko ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aha ngaha, ritandukanye n’irihindurwamo “icumbi” muri Luka 2:7.
-