Imibereho y’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere
Uko Abakristokazi ‘bakoreraga ingo zabo’
“Nuko bakiri mu nzira bagenda, yinjira mu mudugudu umwe. Hariyo umugore witwaga Marita; amwakira mu nzu ye. Nanone uwo mugore yari afite murumuna we witwaga Mariya; icyakora we yicaye hafi y’ibirenge by’Umwami, maze akomeza gutega amatwi ijambo rye. Marita we yari ahugijwe n’uturimo twinshi yakoraga. Nuko aramwegera aravuga ati ‘Mwami, nta cyo bikubwiye kuba murumuna wanjye yampariye imirimo? Mubwire aze amfashe.’ Umwami aramusubiza ati ‘Marita, Marita, uhangayikishijwe n’ibintu byinshi kandi byaguhagaritse umutima. Nyamara, ibintu bikenewe ni bike, ndetse ni kimwe gusa. Mariya we yahisemo umugabane mwiza, kandi nta wuzawumwaka.’”—LUKA 10:38-42.
BIRAGARAGARA ko Marita yari umugore w’umunyamwete. Ku bw’ibyo, abantu baramwubahaga. Dukurikije imigenzo y’Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere, agaciro k’umugore kagaragazwaga n’ukuntu yabaga azi gukora neza imirimo yo mu rugo, no ku bushobozi bwe bwo kwita ku muryango we.
Abakristokazi bo mu kinyejana cya mbere na bo baterwaga inkunga yo “gukorera ingo zabo” (Tito 2:5). Ariko kandi, bari bafite indi nshingano nziza yo kwigisha abandi ibirebana n’ukwizera kwa gikristo (Matayo 28:19, 20; Ibyakozwe 2:18). Ni utuhe ‘turimo’ Umuyahudikazi wo mu kinyejana cya mbere yabaga ahugiyemo? Ni irihe somo twavana ku magambo Yesu yabwiye Mariya?
Yakoraga “uturimo twinshi” Umugore w’Umuyahudi yatangiraga imirimo ye mu gitondo cya kare, bikaba bishoboka ko yatangiraga izuba ritararasa (Imigani 31:15). Iyo yamaraga gutekera igikoma abagize umuryango we, yajyanaga abahungu be kwiga ku isinagogi. Abana b’abakobwa bo basigaraga mu rugo, bagatozwa uturimo twari gutuma bavamo abagore beza.
Uwo mugore n’abakobwa be babanzaga gukora imirimo y’ibanze yo mu rugo, urugero nko gushyira amavuta mu itara (1), gukubura (2), no gukama ihene (3). Nyuma yaho, bakoraga umugati bari burye ku manywa. Abakobwa babanzaga kugosora ibinyampeke (4), hanyuma bakabisya ku rusyo bakavanamo ifu y’ibiheri (5). Nyina w’abo bakobwa yafataga iyo fu akayivanga n’amazi n’umusemburo akabiponda, (6) maze mu gihe agitegereje ko ibyo yaponze bibyimba, akaba akora utundi turimo. Hagati aho, abakobwa bavuzaga amahenehene bagakoramo foromaje (7).
Iyo bwabaga bumaze gucya, umugore yashoboraga kujyana n’abakobwa be guhaha mu isoko ryabaga riri muri ako gace. Iyo yahageraga yasanganirwaga n’impumuro y’ibirungo yabaga yatamye hose, urusaku rw’amatungo, n’urusaku rw’abantu babaga baciririkanya, nuko agahaha ibyo yabaga akeneye uwo munsi (8). Mu byo yashoboraga guhaha, habaga harimo imboga n’amafi yumye. Iyo uwo mugore yabaga ari Umukristokazi, yaboneragaho n’uburyo bwo kubwira ababaga bari mu isoko ibihereranye n’ukwizera kwe.—Ibyakozwe 17:17.
Iyo umubyeyi w’umunyabwenge yabaga ajya ku isoko cyangwa avayo, yaboneragaho umwanya wo kwigisha abana be amahame y’Ibyanditswe, kandi akabafasha kuyaha agaciro (Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7). Nanone yashoboraga kwigisha abakobwa be uko bari kujya bahaha badahenzwe.—Imigani 31:14, 18.
Undi murimo abagore bakoraga, ni ukuvoma amazi ku iriba (9). Aho ni ho bakuraga amazi umuryango wabaga ukeneye, wenda bakahaganirira n’abandi bagore bahahuriraga. Iyo bageraga mu rugo, umugore n’abakobwa be batangiraga gukora umugati. Bafataga ya farini babaga baponze, bagakoramo imigati ifite ishusho y’uruziga maze bakayishyira mu ifuru babaga babanje gucana, (10) akenshi yabaga yubatse hanze. Ubwo impumuro y’imigati yahitaga itama, maze na bo bakaguma hafi aho biganirira bategereje ko ishya.
Nyuma yaho, bashoboraga kujya kumesera ku mugezi wo hafi aho (11). Abagore babanzaga kumesa imyenda bakoresheje isabune bakoraga mu ivu ry’ibyatsi runaka. Iyo abo bagore bamaraga kuyunyuguza no kuyikamura, bayanikaga mu byatsi no ku bitare byabaga biri hafi aho.
Iyo umugore n’abakobwa be babaga bamaze kugeza imyenda bameshe mu rugo, barazamukaga bakajya hejuru y’igisenge cy’inzu, kugira ngo basane (12) imyenda yabaga icitse mbere yo kujya kuyibika. Nyuma yaho, uwo mubyeyi yashoboraga kwigisha abana be kudoda (13). Iyo ibyo byarangiraga, abagore batangiraga guteka amafunguro ya nimugoroba (14). Kubera ko abantu b’icyo gihe bakundaga kwakira abashyitsi, abagize umuryango babaga biteguye ko bashobora gusangira iryo funguro ryabo ryoroheje n’abashyitsi abo ari bo bose. Iryo funguro ryabaga rigizwe n’umugati, imboga, foromaje, ifi zumye n’amazi afutse.
Iyo bwabaga bumaze kwira abana biteguraga kuryama, ariko haba hari uwakomeretse ku ivi, bakaba bamusiga amavuta yo kumwomora. Kubera ko icyo gihe itara ryabaga ryaka, hari ubwo ababyeyi basubiriragamo abana babo inkuru yo mu Byanditswe, barangiza bagasengera hamwe na bo. Iyo ibyo byose byarangiraga, mbese wumva mu nzu hose hatuje, noneho umugabo yabaga afite impamvu zumvikana zo kubwira umugore we amagambo azwi cyane agira ati “umugore w’imico myiza ni nde wamubona? Arusha cyane rwose marijani igiciro.”—Imigani 31:10.
Guhitamo “umugabane mwiza” Nta gushidikanya ko abagore b’abanyamwete bo mu kinyejana cya mbere bagiraga “uturimo twinshi” babaga bahugiyemo (Luka 10:40). Abagore bo muri iki gihe na bo, cyane cyane abafite abana, bagira uturimo twinshi. Ibyo ikoranabuhanga ryagezeho byatumye gukora imirimo imwe n’imwe yo mu rugo byoroha. Icyakora, muri iki gihe hari igihe biba ngombwa ko abagore benshi bakora imirimo yo mu rugo, bakayifatanya no gukora akazi kabahesha amafaranga.
Nubwo Abakristokazi bo muri iki gihe baba bahanganye n’ingorane nyinshi, bakurikiza urugero rwa Mariya wavuzwe mu ntangiriro y’iyi nkuru. Baha agaciro kenshi ibintu byo mu buryo bw’umwuka (Matayo 5:3). Bita ku miryango yabo nk’uko Ibyanditswe bibibasaba (Imigani 31:11-31). Ariko kandi, bakurikiza ihame Yesu yabwiye Marita. Nta gushidikanya ko yazirikanye iyo nama yahawe kubera ko yahaga agaciro imishyikirano yari afitanye n’Imana. Abakristokazi ntibareka ngo imirimo yo mu rugo ibabuze kwiga ibyerekeye Imana (15), cyangwa ngo ibabuze kubwira abandi ibirebana n’imyizerere yabo (Matayo 24:14; Abaheburayo 10:24, 25). Uko ni ko bahitamo “umugabane mwiza” (Luka 10:42). Ibyo bituma bakundwa cyane n’Imana na Kristo hamwe n’abagize imiryango yabo.—Imigani 18:22.