Yesu ubuzima bwe n’umurimo we
Yacyashye Marita, maze atanga ibisobanuro bihagije ku isengesho
YESU mu gihe yari akomeje umurimo we muri Yudeya yinjiye mu mudugudu wa Betaniya. Aho niho Marita, Mariya na musaza wabo Lazaro bari batuye. Birashoboka ko Yesu yari yarabamenyeye mu ngendo ze abwiriza kandi birashoboka ko yari yaragiranye ubucuti na bo. Icyo twamemya gusa ni uko yari agiye kwa Marita maze akamwakira.
Marita yifuzaga guha Yesu ibyiza afite byose. Ni koko ni umunezero gusurwa na Mesiya wasezeranijwe! Ubwo yatangiye guhihibikana mu byo kuzimana no kwita ku kantu ako ari ko kose kugira ngo ubushyitsi bwa Yesu bumunogere.
Nyamara Mariya we yari yicaye ku birenge bya Yesu amuteze amatwi. Hashize akanya Marita yaraje yegera Yesu maze aramubaza ati: “Data-buja, ntibikubabaje yuko mwene data yampariye imirimo? Wamubgiy’akamfasha.”
Yesu we yanze kugira icyo yabwira Mariya. Ahubwo yacyuriye Marita kuba ahangayikishijwe cyane n’iby’umubiri. Yamubwiranye ubugwaneza ngo: “Marita, Marita, uriganyira wirushya muri byinshi: ariko ngombga ni kimwe.”
Marita yari afite ibitekerezo byiza; yashakaga no kwerekana ko azi kwakira abashyitsi. Ariko kubera kwiganyira ibintu byinshi yabuze umwanya wo kwigishwa imbonankubone n’Umwana w’lmana! Ubwo Yesu yaramubwiye ati: “Kandi Maria ahisemw’ umugabane mwiza atazakwa.”
Hashize igihe, umunsi umwe umwigishwa yabajije Yesu ati: “Data-buja, twigishe gusenga, nk’uko Yohana yigishij’ abigishwa be.” Uwo mwigishwa agomba kuba atari ahari umwaka n’igice mbere yaho igihe Yesu atanga isengesho mbonera muri Disikuru yavugiye ku Musozi. Yesu yarongeye abasubiriramo amabwiriza ye ariko agezaho abacira n’umugani werekanaga neza ko ari ngombwa gusenga ubutitsa.
Yaratangiye ngo: “Ni nde muri mwe ufit’inshuti, wayisanga mu gicuku, akayibgir’ati: Nshuti yanjye, nzimanir’ imitsim’itatu, kukw’inshuti yanjy’impingutseho ivuye mu rugendo; none nkaba ndafit’icyo nyizimanira: uwo mu nzu akamusubiz’ati: Windushya, namaze kugarira, ndaryamye, n’abana banjye na bo nuko; sinshoboye kubyuka ngo nyiguhe. Ndababgira yuko, nubg’atabyukijwe no kuyimuhera kw’ar’inshuti ye, ariko kukw’amutitirije, biramubyutsa, amuh’iby’ashaka byose.”
Muri icyo kigereranyo ntabwo Yesu yashatse kuvuga ko Yehova Imana ameze nk’iyo ncuti yo muri uwo mugani, adatega amatwi ibyo bamusaba byose. Oya, ahubwo yerekanye ko incuti idashaka kumva igeraho ikumva iyo ikomeje gutitirizwa, Data wo mu ijuru we wuzuye urukundo yabuzwa n’iki kumva. Yesu yarakomeje agira ati: “Nanjye ndababgira nti: Musabe, muzahabga; mushake, muzabona; mukomange ku rugi, muzakingurirwa: kuk’umuntu wes’usab’ahabga; ushats’abona; n’ukomanga, arakingurirwa.”
Hanyuma Yesu yabahaye urugero rw’umubyeyi w’umuntu w’umunyabyaha kandi udatunganye agira ati: “Mbese ni nde muri mw’ufit’umwana, yamusab’ umutsima, akamuh’ibuye? Cyangw’ifi, akamuh’inzoka? Cyangwa yamusab’ igi, akamuha skorupio? None se, ko muzi guha abana bany ibyiza, kandi muri babi, So wo mw’ijuru ntazarushaho rwose guh’ Umwuka Wer’ abamumusabye?” Ahongaho Yesu yaduteye inkunga nziza yo gusenga ubutitsa. Luka 10:38 kugeza 11:13.
◆ Ni kuki Marita yiganyiraga cyane kubera Yesu?
◆ Mariya yakoze iki, kandi ni kuki Yesu yamushimye we aho gushima Marita?
◆ Nl iki cyatumye Yesu yongera gutanga amabwiriza yerekeranye n’isengesho?
◆ Ni mu buhe buryo Yesu yerekanye ko ari ngombwa gusenga ubutitsa?