Mu Gihe Ubuntu Bugwiriye
URAMUTSE uhawe igikundiro cyo guha umwami impano, wamuha iki? Wabigenza ute se aramutse ari umutegetsi ukize cyane kurusha abandi bose kandi ufite ubwenge bwinshi cyane kurusha abandi bose ku isi? Mbese, hari impano iyo ari yo yose ushobora gutekereza ko yamushimisha? Imyaka igera ku bihumbi bitatu ishize, umugabekazi w’i Sheba yagombaga gutekereza kuri ibyo bibazo igihe yari arimo yitegura kujya gusura umutegetsi umeze nk’uwo neza neza—ni ukuvuga Umwami Salomo wa Isirayeli.
Bibiliya itubwira ko mu mpano yazanye hari harimo italanto 120 z’izahabu “n’imibavu myinshi cyane n’amabuye y’igiciro cyinshi.” Zahabu yonyine yari ifite agaciro k’amadolari y’Amanyamerika 40.000.000, ukurikije ibiciro byo muri iki gihe. Imibavu yabaga igizwe n’amavuta ahumura kandi arimo umuti, yashyirwaga mu rwego rumwe na zahabu nk’ikintu cy’agaciro kenshi. N’ubwo Bibiliya itatubwira uko imibavu uwo mugabekazi yashyiriye Salomo yanganaga, itubwira ko hatongeye kuboneka impano zingana n’izo ubwinshi.—1 Abami 10:10.
Uko bigaragara, umugabekazi w’i Sheba yari umugore ukize kandi ugira ubuntu. Ikindi kandi, ubuntu bwe yarabwituwe. Bibiliya igira iti “Umwami Salomo aha umugabekazi w’i Sheba ibyo yifuzaga n’ibyo yasabye byose biruta ibyo yatuye umwami.” (2 Ngoma 9:12, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Koko rero, abami bashobora kuba bari bafite umuco wo guhana impano; ariko kandi, Bibiliya ivuga mu buryo bwihariye “ubuntu” bwa Salomo (1 Abami 10:13). Salomo ubwe yanditse agira ati “umunyabuntu azabyibuha: kandi uvomera abandi, na we azavomerwa.”—Imigani 11:25.
Birumvikana ko umugabekazi w’i Sheba na we yigomwe byinshi mu birebana n’igihe cye hamwe n’imihati yashyizeho kugira ngo ajye gusura Salomo. Uko bigaragara, Sheba yari iherereye mu karere ka Repubulika ya Yemen muri iki gihe; bityo, uwo mugabekazi hamwe n’abari bamushagaye bari bafite ingamiya, bakoze urugendo rw’ibirometero bigera ku 1.600 kugera i Yerusalemu. Nk’uko Yesu yabivuze, ‘yavuye ku mpera y’isi.’ Kuki uwo mugabekazi yashyizeho iyo mihati yose? Mbere na mbere, yazanywe no “kumva ubwenge bwa Salomo.”—Luka 11:31.
Mu 1 Abami 10:1, 2, havuga ko umugabekazi w’i Sheba yaje “azanywe no [kubaza Salomo] ibinaniranye, amugerageza. . . . amurondorera ibyari ku mutima we byose.” Ni gute Salomo yabyifashemo? ‘Salomo yamusobanuriye ibyo yamuhanuzaga byose; nta kintu na kimwe cyasobye Salomo atamusobanuriye.’—1 Abami 10:3.
Kubera ko umugabekazi yatangajwe cyane n’ibyo yumvise hamwe n’ibyo yabonye, yashubije yicishije bugufi ati “hahirwa abantu bawe, aba bagaragu bawe barahirwa, bakwibera imbere iminsi yose, bakumva ubwenge bwawe” (1 Abami 10:4-8)! Nta bwo yavuze ko abagaragu ba Salomo bari bafite ibyishimo bitewe n’uko bari bakikijwe n’ubutunzi—n’ubwo ari ko byari bimeze. Ahubwo, abagaragu ba Salomo bari bafite imigisha bitewe n’uko buri gihe bashoboraga kumva ubwenge Salomo yari yarahawe n’Imana. Mbega urugero ruhebuje umugabekazi w’i Sheba aha ubwoko bwa Yehova muri iki gihe, bwo bususurutswa n’ubwenge bw’Umuremyi ubwe hamwe n’ubw’Umwana we Yesu Kristo!
Ikindi kintu gishishikaje, ni amagambo akurikiyeho uwo mugabekazi yabwiye Salomo, amagambo agira ati “Uwiteka Imana yawe ihimbazwe” (1 Abami 10:9). Uko bigaragara, yabonye ko kuba Salomo yari afite ubwenge n’uburumbuke bingana bityo, ari Yehova yabikeshaga. Ibyo bihuje n’ibyo mbere y’aho Yehova yari yarasezeranyije Abisirayeli. Yagize ati “[kwitondera amategeko yanjye ni] ubwenge bwanyu n’ubuhanga bwanyu mu maso y’amahanga, azumva ayo mategeko yose, akavuga ati ‘ni ukuri iri shyanga rikomeye ni ubwoko bw’ubwenge n’ubuhanga.’ ”—Gutegeka 4:5-7.
Tugane Nyir’Ugutanga Ubwenge
Muri iki gihe, abantu babarirwa muri za miriyoni na bo bareherejwe kugana umuteguro wa Yehova bitewe n’uko babonye ko abagize ‘Isirayeli y’Imana’ ari “ubwoko bw’ubwenge n’ubuhanga,” batabikesha kamere yabo bavukanye, ahubwo bitewe n’uko amategeko n’amahame atunganye y’Imana abayobora (Abagalatiya 6:16). Imibare y’ababatizwa igaragaza ko mu myaka ya vuba aha, abigishwa bashya babarirwa mu bihumbi amagana, buri mwaka bagiye mu by’ukuri babwira abagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka bati “turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe” (Zekariya 8:23). Mbega ukuntu abo bashya batangazwa no kubona ibirori birimo ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka Yehova yateguriye abagaragu be! Nta kintu nk’icyo bari barigeze babona mu madini bahozemo.—Yesaya 25:6.
Duhe Nyir’Ugutanga Ukomeye Kurusha Abandi Bose
Kubera ko abantu bafite imitima ishima baba barahawe ibintu byinshi bene ako kageni, ubusanzwe bibaza icyo bo bashobora kwitura Umwami Ukomeye cyane kurusha abandi akaba ari na Nyir’Ugutanga Ukomeye, ari we Yehova Imana. Bibiliya ihishura ko impano nziza cyane kurusha izindi dushobora guha Yehova ari “igitambo cy’ishimwe” (Abaheburayo 13:15). Kubera iki? Kubera ko icyo gitambo gifitanye isano itaziguye no kurokora ubuzima, icyo akaba ari cyo kintu gihangayikishije Yehova muri iki gihe cy’imperuka (Ezekiyeli 18:23). Byongeye kandi, iyo umuntu atanze imbaraga ze n’igihe cye kugira ngo afashe abarwayi, abihebye hamwe n’abandi, icyo kiba ari igitambo cyemewe.—1 Abatesalonike 5:14; Abaheburayo 13:16; Yakobo 1:27.
Impano z’amafaranga zigira uruhare rw’ingenzi. Zituma za Bibiliya hamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bishobora kwandikwa, kandi zigatuma Abakristo bashobora kubona aho bateranira (Abaheburayo 10:24, 25). Nanone kandi, impano zitangwa zituma haboneka amafaranga akoreshwa mu kugoboka abantu bagerwaho n’ingorane zitewe n’intambara hamwe n’impanuka kamere.
Ijambo ry’Imana ridushyiriraho amahame ahebuje agamije kutuyobora mu birebana no gutanga. Urugero, ryigisha ko Abakristo batanga ibyo bashoboye gutanga mu buryo bushyize mu gaciro, ibyo bakabikora ku bushake bwabo, basunitswe n’umutima unezerewe, aho gutanga umubare runaka bashyiriweho (2 Abakorinto 9:7). Hari bamwe bashobora gutanga byinshi; abandi bo, kimwe na wa mupfakazi w’umukene wo mu gihe cya Yesu, bakaba bashobora gutanga duke cyane gusa (Luka 21:2-4). Mbese, si ibintu bitangaje kuba Yehova—we Nyir’ijuru n’isi—aha agaciro buri mpano yose itanganywe intego nziza hamwe n’ibyo umuntu yigomwa ku bw’izina rye?—Abaheburayo 6:10.
Kugira ngo ubwoko bwa Yehova bushobore gutanga bwishimye, bukomeza kumenyeshwa ibintu binyuranye biba bikenewe, hamwe n’uburyo bugira ingaruka nziza ibyo bikenewe bishobora kubonekamo. Hanyuma, umwuka wera wa Yehova usunikira imitima ikunze kugira ngo ibyitabire. Muri Isirayeli ya kera, ubwo buryo bwarakurikijwe mu gihe hubakwaga ihema ry’ibonaniro, na nyuma y’aho buza gukurikizwa hubakwa urusengero (Kuva 25:2; 35:5, 21, 29; 36:5-7; 39:32; 1 Ngoma 29:1-19). Mu kinyejana cya mbere I.C., ubwo buryo bwatumye Abakristo bashobora kubona umutungo bari bakeneye kugira ngo bageze ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu mahanga no kugira ngo bashyigikire abavandimwe bo muri Isirayeli mu gihe cy’inzara.—1 Abakorinto 16:2-4; 2 Abakorinto 8:4, 15; Abakolosayi 1:23.
Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, Yehova yahaye ubwoko bwe umugisha, kandi azakomeza kuwubuha, binyuriye mu kubuha ibyo bukeneye kugira ngo burangize gahunda ikomeye cyane kurusha izindi zose yo kubwiriza no kwigisha itari yarigeze ikorwa ku isi mbere hose.—Matayo 24:14; 28:19, 20.
Ni Ibiki Bikenewe Muri Iki Gihe?
Mu myaka ya vuba aha, Abahamya ba Yehova bagiye bahabwa ubuzima gatozi mu bihugu byinshi, aho umurimo wabo wari warahoze ubuzanyijwe. Ingaruka yabaye iy’uko muri ibyo bihugu, hafi ya byose umubare w’ababwiriza wagiye wiyongera cyane. Birumvikana ko za Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bikenewe cyane.
Ni na ko bimeze ku Mazu y’Ubwami. Ubu ku isi hose, hakenewe Amazu y’Ubwami mashya agera ku 9.000. Haramutse hubatswe Inzu y’Ubwami imwe buri munsi, byazafata imyaka isaga 24 kugira ngo ibikenewe muri iki gihe biboneke! Hagati aho, buri munsi havuka amatorero mashya agera hafi kuri arindwi, amenshi muri yo akaba aherereye mu duce tw’isi usanga tutabonekamo amafaranga ahagije. Ku rundi ruhande, muri utwo turere ahenshi usanga bidasaba kubaka amazu ahenze. Mu turere tumwe na tumwe, Inzu y’Ubwami yujuje ibisabwa kandi itanga ubuhamya bwiza mu bantu bahatuye, ishobora kuzuzwa n’amadolari y’Amanyamerika agera ku 6.000 gusa.
Mu kinyejana cya mbere, hari Abakristo bamwe na bamwe bari bafite amafaranga atubutse kurusha abandi, bityo intumwa Pawulo yaranditse iti “ni ukugira ngo munganye, ngo ibibasagutse muri iki gihe bihabwe abandi mu bukene bwabo kandi ngo ibizasaguka ba bandi na byo muzabihabwe mu bukene bwanyu, munganye” (2 Abakorinto 8:14). Muri iki gihe, ibikorwa nk’ibyo byo ‘kunganya’ birimo biratuma haboneka amafaranga akenewe kugira ngo hatangwe za Bibiliya, ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, Amazu y’Ubwami, ubufasha bw’ingoboka mu gihe cy’amakuba, hamwe n’ibindi bintu mu duce twinshi tw’isi. Mbega ukuntu uko gutanga ari imigisha—haba ku muntu utanga ndetse no ku muntu uhabwa!—Ibyakozwe 20:35.
Nk’uko byagaragajwe n’amabaruwa Sosayiti yohererezwa n’abantu bafite imitima igira ubuntu, abasomyi benshi b’iyi gazeti bifuza gutanga ubufasha ariko ntibamenye neza uburyo butandukanye impano zishobora gutangwamo. Nta gushidikanya ko agasanduku kari muri iki gice kari busubize ibibazo byabo.
Mu gihe cy’ubutegetsi bw’ikuzo bwa Salomo, “abami bo mu isi bose” bumvise ibye baje kumusura. Ariko kandi, Bibiliya ivuga umutegetsi umwe gusa—umugabekazi w’i Sheba (2 Ngoma 9:23). Mbega ukuntu yigomwe cyane! Ariko kandi, yagororewe ibintu byinshi—byinshi cyane ku buryo ku iherezo ry’uruzinduko rwe, yasigaye “atagihumeka kandi atangaye cyane.”—2 Ngoma 9:4, Today’s English Version.
Mu gihe kizaza, Yehova, we Mwami ukomeye cyane kuruta abandi bose kandi akaba ari Nyir’ugutanga ukomeye cyane, abigomwa byinshi kubera we azabakorera ibirenze kure cyane ibyo Salomo yashoboraga gukora. Mu kubyitabira, abo bazahagarara ‘badahumeka kandi batangaye cyane,’ kubera ko Yehova atazabarinda kugira ngo barokoke umunsi we w’urubanza uteye ubwoba gusa, ahubwo na nyuma y’aho ‘azapfumbatura igipfunsi cye, ahaze kwifuza kw’ibibaho byose.’—Zaburi 145:16.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 22]
Uburyo Bamwe Bahitamo Gukoresha mu Kugira Icyo Batanga
IMPANO ZO GUSHYIGIKIRA UMURIMO UKORERWA KU ISI HOSE
Hari benshi bazigama, cyangwa bakagena mu ngengo yabo y’imari, umubare runaka w’amafaranga bashyira mu dusanduku tw’impano tuba twanditsweho ngo “Impano zo Gushyigikira Umurimo wa Sosayiti Ukorerwa ku Isi Hose—Matayo 24:14.” Buri kwezi, amatorero yohereza ayo mafaranga, haba ku cyicaro gikuru cyo mu rwego rw’isi yose kiri i Brooklyn, ho muri leta ya New York, cyangwa ku biro by’ishami byo mu karere kayo.
Impano z’amafaranga zitanzwe ku bushake, zishobora no guhita zoherezwa ku Biro by’Umucungamari, kuri iyi aderesi: Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, 25 Columbia Heights, Brooklyn, New York 11201-2483, cyangwa ku biro bya Sosayiti bigenga igihugu cyawe. Ibintu by’umurimbo bikozwe mu mabuye y’agaciro cyangwa ibindi bintu by’agaciro, na byo bishobora gutangwaho impano. Bene izo mpano zagombye guherekezwa n’akandiko kagufi gasobanura neza ko izo ari impano zatanzwe burundu.
GAHUNDA Y’IMPANO ZIDATANZWE BURUNDU
Watch Tower Society ishobora guhabwa amafaranga hakozwe gahunda zihariye, ku buryo uwayatanze aramutse ayakeneye mu buryo bwa bwite, yasubizwa iyo mpano ye. Niba ukeneye ibisobanuro by’inyongera, bariza ku Biro by’Umucungamari, kuri aderesi yavuzwe haruguru.
GUTEGANYA GUTANGA KU BW’IMIBEREHO MYIZA Y’ABANDI
Uretse impano z’amafaranga atangwa burundu hamwe n’impano zidatanzwe burundu, hari n’ubundi buryo bwo gutanga kugira ngo umuntu ateze imbere umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose. Ubwo buryo bukubiyemo ibi bikurikira:
Ubwishingizi: Watch Tower Society ishobora gushyirwa ku nyandiko y’amasezerano y’ubwishingizi bw’ubuzima, cyangwa mu masezerano arebana n’ikiruhuko cy’iza bukuru hamwe n’amafaranga ajyana na yo, ikazaba ari yo iyahabwa.
Konti zo Muri Banki: Konti zo muri banki, impapuro zabikirijweho amafaranga, cyangwa konti za bwite zigenewe kuzagoboka umuntu mu gihe cy’iza bukuru, zishobora kwandikwaho ngo byeguriwe cyangwa ngo nindamuka mfuye bizahabwe Watch Tower Society, ibyo bigakorwa hakurikijwe ibisabwa na banki izo konti zirimo.
Amafaranga Yatanzweho Inguzanyo Zunguka n’Imigabane: Amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka n’imigabane, bishobora kwegurirwa Watch Tower Society, byaba mu buryo bw’impano itanzwe burundu, cyangwa mu buryo bwo kugirana amasezerano y’uko inyungu zizakomeza kujya zihabwa utanze iyo mpano.
Isambu n’Amazu: Isambu n’amazu ayirimo bishobora kugurishwa, bishobora guhabwa Watch Tower Society, byaba mu buryo bwo kubiyegurira burundu uko byakabaye, cyangwa mu buryo bwo gusigaza agapande kazakomeza gutunga ubitanze, akaba ashobora no gukomeza kubibamo mu gihe akiriho. Umuntu yagombye kubiganiraho na Sosayiti mbere yo gukora inyandiko yemewe n’amategeko igaragaza ko ahaye Sosayiti isambu cyangwa inzu.
Impapuro z’Umurage n’Umutungo Ubikijwe: Umuntu ashobora kuraga Watch Tower Society amasambu n’amazu cyangwa amafaranga, binyuriye ku nyandiko y’umurage yemewe n’amategeko, cyangwa akaba yagena ko Sosayiti ari yo igomba kuzahabwa umutungo wabikijwe ahandi binyuriye ku masezerano yakozwe. Umutungo ubikijwe kandi uzanira inyungu umuteguro wo mu rwego rw’idini, ushobora gutanga inyungu runaka.
Nk’uko amagambo ngo “guteganya gutanga ku bw’imibereho myiza y’abandi” abyumvikanisha, bene izo mpano zisaba ko nyir’ukuzitanga abanza kugira ibyo ateganya. Kugira ngo Sosayiti yunganire abantu bifuza kuyitera inkunga binyuriye mu buryo runaka bwo guteganya gutanga ku bw’inyungu z’abandi, yateguye agatabo kanditswe mu rurimi rw’Icyongereza gafite umutwe uvuga ngo Planned Giving to Benefit Kingdom Service Worldwide. Ako gatabo kanditswe hagamijwe gusubiza ibibazo byinshi Sosayiti yashyikirijwe, birebana n’impano, inyandiko z’umurage n’imitungo ibikijwe. Nanone kandi, karimo ibisobanuro by’inyongera by’ingirakamaro ku birebana no gutegura ibihereranye n’amasambu n’amazu, amafaranga, hamwe n’imisoro ishobora kwakwa. Kandi kagenewe gufasha abantu bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bateganya guha Sosayiti impano yihariye muri iki gihe, cyangwa kuzagira ibyo bayisigira mu gihe baba bapfuye, kugira ngo bahitemo uburyo bw’ingirakamaro kandi bwagira ingaruka nziza kurusha ubundi, bakurikije imimerere yabo bwite n’iy’imiryango yabo. Ushobora kubona aka gatabo uramutse agatumije mu buryo butaziguye ku Biro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi.
Nyuma yo gusoma ako gatabo no kubiganiraho n’abagize Ibiro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi, hari benshi bashoboye gufasha Sosayiti, ari na ko babyungukiramo uko bishoboka kose. Ibiro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi, byagombye kumenyeshwa ibirebana n’inyandiko izo ari zo zose zibireba zerekeranye n’uburyo ubwo ari bwo bwose muri ubwo, kandi bigahabwa kopi yazo. Niba wumva ushishikajwe no gukoresha zimwe muri izo gahunda zakozwe zo guteganya gutanga ku bw’imibereho myiza y’abandi, ugomba kubariza ku Biro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi, ukoresheje inyandiko cyangwa telefoni kuri aderesi iri aha hasi, cyangwa ku biro bya Sosayiti bigenga igihugu barimo.
CHARITABLE PLANNING OFFICE
Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
100 Watchtower Drive, Patterson, New York 12563-9204
Telephone: (914) 878-7000
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ibikorwa by’Abahamya ba Yehova bishyigikirwa n’impano zitanzwe ku bushake