IGICE CYA 77
Yesu atanga inama ku bihereranye n’ubutunzi
UMUGANI W’UMUTUNZI
YESU AVUGA IBYEREKEYE INDABYO N’IBIKONA
‘UMUKUMBI MUTO’ UZABA MU BWAMI
Igihe Yesu yarimo arira mu rugo rw’Umufarisayo, abantu babarirwa mu bihumbi bakoraniye hanze bamutegereje. Ibintu bimeze nk’ibyo byari byarigeze kumubaho igihe yari i Galilaya (Mariko 1:33; 2:2; 3:9). Icyakora aho i Yudaya abo bantu bashakaga kumureba no kumwumva bagaragaje imyifatire itandukanye cyane n’iy’Abafarisayo basangiraga na we.
Amagambo Yesu yabanje kuvuga yari afite ibisobanuro byihariye ku bigishwa be. Yarababwiye ati “murabe maso mwirinde umusemburo w’Abafarisayo, ari wo buryarya.” Yesu yari yaratanze uwo muburo mbere yaho, ariko ibyo yari amaze kubona igihe yasangiraga na bo byamugaragarije ko iyo nama yihutirwaga cyane (Luka 12:1; Mariko 8:15). Abafarisayo bageragezaga guhisha ubugome bwabo bakigaragaza nk’abantu bubaha Imana, ariko mu by’ukuri bagombaga gushyirwa ahabona kuko bari bateje akaga. Yesu yabisobanuye agira ati “nta kintu cyapfuritswe mu buryo bwitondewe kitazahishurwa, kandi nta banga ritazamenyekana.”—Luka 12:2.
Birashoboka ko abenshi mu bantu bari bakikije Yesu bari Abayuda batari baramwumvise yigisha i Galilaya. Ni yo mpamvu yasubiyemo ibitekerezo by’ingenzi yari yaravuze mbere yaho. Yateye inkunga abari bamuteze amatwi agira ati “ntimutinye abamara kwica umubiri, bakaba badashobora kugira ikindi babatwara” (Luka 12:4). Nk’uko yari yarabigenje mbere, yatsindagirije ko abigishwa be bagombaga kwiringira ko Imana izabitaho. Nanone bagombaga kwemera Umwana w’umuntu kandi bakibonera ko Imana ishobora kubafasha.—Matayo 10:19, 20, 26-33; 12:31, 32.
Hanyuma umuntu wari muri iyo mbaga y’abantu yabwiye Yesu icyari kimuhangayikishije, ati “Mwigisha, bwira umuvandimwe wanjye tugabane umurage” (Luka 12:13). Amategeko yavugaga ko umwana w’imfura ahabwa imigabane ibiri y’umurage, bityo akaba ari nta mpamvu yari ihari yo kujya impaka (Gutegeka kwa Kabiri 21:17). Uko bigaragara, uwo mugabo yashakaga kubona ibirenze umugabane yemererwaga n’amategeko. Yesu yagaragaje ubwenge yanga kubyivangamo. Yaramubajije ati “wa muntu we, ni nde wanshinze kuba umucamanza wanyu cyangwa kubagabanya ibyanyu?”—Luka 12:14.
Hanyuma Yesu yahaye abantu bose uyu muburo agira ati “mukomeze kuba maso, kandi mwirinde kurarikira k’uburyo bwose, kuko niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze” (Luka 12:15). Niyo umuntu yaba atunze ibintu bingana bite, ese ntazapfa akabisiga byose? Yesu yatsindagirije iyo ngingo abacira umugani utazibagirana na wo ugaragaza agaciro ko kwihesha izina ryiza ku Mana.
Yagize ati “isambu y’umuntu umwe wari umukire yareze cyane. Nuko atangira gutekereza mu mutima we ati ‘nzabigenza nte noneho ko ntafite aho guhunika imyaka yanjye?’ Nuko aravuga ati ‘dore uko nzabigenza: nzasenya ibigega byanjye maze nubake ibindi binini kurushaho. Aho ni ho nzahunika ibinyampeke byanjye n’ibintu byanjye byose byiza. Hanyuma nzabwira ubugingo bwanjye nti “bugingo bwanjye, ubikiwe ibintu byinshi byiza bizamara imyaka myinshi; gubwa neza, urye, unywe, unezerwe.” ’ Ariko Imana iramubwira iti ‘wa muntu we udashyira mu gaciro, iri joro urakwa ubugingo bwawe. None se ibyo wahunitse bizaba ibya nde?’ Uko ni ko bimera ku muntu wirundanyirizaho ubutunzi, ariko atari umutunzi ku Mana.”—Luka 12:16-21.
Abigishwa ba Yesu n’abandi bantu bari bamuteze amatwi bashoboraga kugwa mu mutego wo kwirundanyiriza ubutunzi. Nanone guhangayikira ubuzima byashoboraga kubarangaza ntibakorere Yehova. Bityo rero, Yesu yabasubiriyemo inama yari yaratanze mbere yaho mu Kibwiriza cyo ku Musozi, hakaba hari hashize nk’umwaka n’igice.
Yarababwiye ati “ntimukomeze guhangayikira ubugingo bwanyu mwibaza icyo muzarya cyangwa ngo muhangayikire imibiri yanyu mwibaza icyo muzambara. . . . Mwitegereze neza ibikona: ntibibiba cyangwa ngo bisarure, nta n’ubwo bigira ibigega; nyamara Imana irabigaburira. None se ntimurusha inyoni agaciro? . . . Mwitegereze neza ukuntu indabyo zo mu gasozi zikura: ntizigoka cyangwa ngo zibohe imyenda. Ariko ndababwira ko na Salomo mu ikuzo rye ryose atigeze arimba nka rumwe muri zo. . . . Nuko rero, ntimukomeze kwiganyira mwibaza icyo muzarya n’icyo muzanywa, kandi ntimukomeze guhangayika mubunza imitima . . . So wo mu ijuru azi ko mubikeneye. . . . Ahubwo, mukomeze gushaka ubwami bwe, hanyuma ibyo bintu muzabihabwa.”—Luka 12:22-31; Matayo 6:25-33.
Ni ba nde bari gushaka Ubwami bw’Imana? Yesu yavuze ko ari abantu bake ugereranyije, ni ukuvuga ‘umukumbi muto’ w’abantu bizerwa. Nyuma yaho byari kugaragara ko abo bantu bari kuba 144.000. Bahishiwe iki? Yesu yarabijeje ati “So yemeye kubaha ubwami.” Abo bantu ntibari gukoresha imbaraga zabo bibanda ku gushakisha ubutunzi bwo mu isi aho abajura bashobora kubwiba. Ahubwo umutima wabo urangamiye “ubutunzi butangirika mu ijuru,” aho bazategekana na Kristo.—Luka 12:32-34.