IGICE CYA 79
Impamvu irimbuka ryari ribategereje
YESU ATANGA ISOMO AHEREYE KU BYAGO BIBIRI
AKIZA KU ISABATO UMUGORE WARI WARAHETAMYE
Yesu yagerageje mu buryo bwose gufasha abantu kugira ngo batekereze ku mishyikirano bafitanye n’Imana. Ubundi buryo bwabonetse igihe yari amaze kuganira n’abantu mu rugo rw’Umufarisayo.
Bamwe mu bantu bari aho bamubwiye iby’inkuru ibabaje. Bavugaga “iby’Abanyagalilaya, abo Pilato yari yaravanze amaraso yabo n’ibitambo byabo” (Luka 13:1). Ni iki bashakaga kuvuga?
Birashoboka ko abo Banyagalilaya bishwe igihe Abayahudi babarirwa mu bihumbi bigaragambyaga bamagana Pilato bitewe nuko yari yarakuye amafaranga mu isanduku y’urusengero akayakoresha mu kubaka umuyoboro wo kuzana amazi i Yerusalemu. Pilato ashobora kuba yaravuganye n’abayoboraga urusengero kugira ngo abone ayo mafaranga. Abo bantu bavugaga iyo nkuru batekerezaga ko abo Banyagalilaya bagezweho n’ibyo byago bazira ibikorwa byabo bibi. Icyakora Yesu si uko yabibonaga.
Yarababajije ati “ese mwibwira ko abo Banyagalilaya bari abanyabyaha ruharwa kurusha abandi Banyagalilaya bose kubera ko ibyo byababayeho?” Yababwiye ko atari ko biri. Ahubwo yaboneyeho kuburira Abayahudi agira ati “namwe nimutihana, muzarimbuka mutyo mwese” (Luka 13:2, 3). Hanyuma Yesu yavuze ibindi byago bishobora kuba byari biherutse kuba, na byo bishobora kuba byari bifitanye isano n’imirimo yo kubaka uwo muyoboro.
Yarababajije ati “ba bandi cumi n’umunani umunara w’i Silowamu wagwiriye ukabica, muribwira ko bari abanyabyaha kurusha abandi bantu bose bari batuye i Yerusalemu” (Luka 13:4)? Abari bateze Yesu amatwi bashobora kuba baribwiraga ko abo bantu bapfuye bitewe n’uko bari babi. Nanone Yesu ntiyemeranyije na bo. Yari azi ko “ibihe n’ibigwirira abantu” bibaho kandi uko bigaragara ni byo byatumye ibyo byago na byo bibaho (Umubwiriza 9:11). Icyakora hari isomo abo bantu bagombaga kubikuramo. Yesu yarababwiye ati “namwe nimutihana, mwese muzarimbuka mutyo” (Luka 13:5). Ariko se kuki yatsindagirije iryo somo icyo gihe?
Ibyo bifitanye isano n’aho umurimo we wari ugeze, kandi yabisobanuye agira ati “hariho umuntu wari ufite igiti cy’umutini mu ruzabibu rwe, maze aza kukirebaho imbuto ariko ntiyazibona. Ni ko kubwira uwakoreraga urwo ruzabibu ati ‘hashize imyaka itatu nza gushaka imbuto kuri uyu mutini ariko sinzibone. Wuteme! Kuki se wakomeza gutuma ubutaka bupfa ubusa?’ Aramusubiza ati ‘databuja, wureke uyu mwaka na wo, mbanze ncukure iruhande rwawo nshyiremo ifumbire. Hanyuma niwera imbuto bizaba ari byiza, ariko nutera uzawuteme.’ ”—Luka 13:6-9.
Yesu yari amaze imyaka isaga itatu agerageza gufasha Abayahudi kugira ukwizera. Nyamara abantu bake cyane ni bo bari barabaye abigishwa be, bakaba bagereranywa n’imbuto z’imirimo ye. Icyo gihe yari ageze mu mwaka wa kane w’umurimo we kandi yongereye imbaraga muri uwo murimo. Ni nk’aho yacukuraga iruhande rw’igiti cy’umutini cyagereranyaga Abayahudi, agashyiramo ifumbire igereranya umurimo yakoze binyuze mu kubwiriza no kwigisha i Yudaya n’i Pereya. Ibyo byatanze iki? Abayahudi bake ni bo babyitabiriye. Ishyanga ryose muri rusange ryanze kwihana kandi ibyo byari gutuma ririmbuka.
Ikigaragaza ko abenshi banze kwihana cyongeye kugaragara neza nyuma gato y’Isabato. Icyo gihe Yesu yarimo yigisha mu isinagogi. Nuko abona umugore wari umaze imyaka 18 ahetamye bitewe n’umudayimoni wamubabazaga. Yamugiriye impuhwe maze aramubwira ati “mugore, ubohowe ku burwayi bwawe” (Luka 13:12). Nuko Yesu amurambikaho ibiganza, muri ako kanya aragororoka, ahagarara yemye, atangira guhimbaza Imana.
Ibyo byarakaje umutware w’isinagogi, maze aravuga ati “hariho iminsi itandatu imirimo igomba gukorwamo. Bityo rero, kuri iyo minsi mujye muza mukizwe, ntimukaze ku munsi w’isabato” (Luka 13:14). Uwo mutware ntiyahakanaga ko Yesu yari afite ububasha bwo gukiza indwara ariko yaciragaho iteka abantu kuko bazaga gukizwa ku munsi w’Isabato! Yesu yamushubije mu buryo bushyize mu gaciro agira ati “mwa ndyarya mwe, mbese buri wese muri mwe ntazitura ikimasa cye cyangwa indogobe ye ku isabato akayivana mu kiraro akajya kuyuhira? None se uyu mugore, ko ari umukobwa wa Aburahamu, uwo Satani yari yaraboshye akaba yari amumaranye imyaka cumi n’umunani yose, ntibyari bikwiriye ko abohorwa kuri iyi ngoyi ye ku munsi w’isabato?”—Luka 13:15, 16.
Abamurwanyaga baramwaye ariko imbaga y’abantu bo bishimiye kubona ibintu bihebuje Yesu yakoraga. Hanyuma Yesu akiri i Yudaya yasubiyemo imigani ibiri y’ubuhanuzi yavugaga iby’Ubwami, akaba yari yarayiciye mbere yaho ari mu bwato ku nyanja ya Galilaya.—Matayo 13:31-33; Luka 13:18-21.