Yesu ubuzima bwe n’umurimo we
Yesu asubira i Yerusalemu
YESU yahise afata inzira yigisha umudugudu ku wundi ikirorero ku kindi. Ubanza yari mu karere ka Pereya hakurya ya Yudeya ucishije ku mugezi Yorodani. Ariko yari agiye i Yerusalemu.
Ahari ni ukubera ko Abayuda bemeraga ko hariho umubare muto w’abantu uzarokoka umuntu umwe yamubajije ati: “Databuja, mbes’ abakizwa ni bake?” Mu gisubizo cye Yesu yatumye abantu batekereza ku cyo bagomba gukora kugira ngo bazakizwe. Yarababwiye ngo: “Mugir’umwete [cyangwa ngo: murwane inkundura, mukore iyo bwabaga] wo kunyura mw’irembo rifunganye.”
Birihutirwa gukorana umwete kubera ko nk’uko Yesu yabivuze “benshi bazashaka kurinyuramo, ntibabibashe.” Ubwo ni kubera mpamvu ki? Yesu yasobanuye ko ‘nyir’inzu namara guhaguruka, agaking’ urugi abantu bazatangira kurukomangaho bahagaze hanze bavuga ngo ‘Mwami dukingurire.’ Azabasubiza ati: ‘Simbazi sinzi n’aho muturutse! Nimumv’ imbere mwa nkozi z’ibibi mwe!’
Uko bigaragara abo bantu baza ku muryango mu gihe kibakwiriye. Ariko urwo rugi bari gushobora kunyuramo rurafunze rudadiye. Kugira ngo bashobore kwinjira bari kugomba kuza hakiri kare n’ubwo isaha yari itarabanogera. Ni koko ko ibyago biri ku bantu bigizayo igihe bari bakwiye kugenera kuyoboka Yehova mbere na mbere mu buzima bwabo!
Abayuda Yesu yari yarohererejwe kugira ngo asohoze umurimo we ntabwo abenshi muri bo bigeze bihutira kwakira umwanya bari babonye wo kuronka umugambi mwiza wafashwe n’Imana wo kubarokora. Niyo mpamvu Yesu yavuze ko bazarira maze bagahekenya amenyo mu gihe bazajugunywa hanze. Nyamara kandi “abava i burasira-zuba n’i burengera-zuba n’i kasikazi n’i kusi,” ari bo bo mu mahanga yose “bicare basangirire mu bgami bg’lmana.”
Yesu yarakomeje agira ati: “Kandi rero, harihw’ ab’ inyuma bamwe bazab’ab’ imbere, n’ab’ imbere bamwe bazab’ab’ inyuma.” Abo bantu b’abanebwe b’indashima bazaba aba nyuma muri ubu buryo ko batazinjira na busa mu Bwami bw’lmana.
Abafarisayo baje basanga Yesu maze baramubaza bati: “Va hano, ugende, kuko Herode [Antipa] ashaka kukwica.” Agomba kuba ari Herode ubwe wakwije ibyo bihuha, kubera ko yatinyaga kongera kugira uruhare mu rupfu rw’undi muhanuzi w’Imana nk’uko yari yabigenje kuri Yohana Umubatiza. Ariko Yesu yabwiye Abafarisayo ati: “Nimugende mubgir’iyo ngunzu muti, Dore, arirukana abadaimoni, arakiz’ abantu none n’ejo, maze ku munsi wa gatatu azab’ arangije rwose.”
Amaze kurangiza umurimo we muri ako karere Yesu yakomeje urugendo rwe agana i Yerusalemu kubera ko yasobanuye ngo, “kuko bidashoboka k’umuhanuzi yicwa, atar’ i Yerusalemu.” Mbese ni kuki Yesu yagombaga kwicirwa i Yerusalemu? Ni ukubera ko uwo mudugudu wari umurwa mukuru ahari urukiko Rukuru, ari rwo rukiko rw’ikirenga rugizwe n’abantu 71 hakaba haratambirwaga ibitambo. Ntabwo byari kwemerwa rero ko “Umwana w’intama w’lmana” wicirwa ahandi hatari i Yerusalemu.
Yesu yaravuze ati: “Ayi Yerusalemu, Yerusalemu we, wic’ abahanuzi, ugater’ amabuy’ abagutumweho, ni kangahe nashatse kubundikir’ abana bawe, nk’ukw’ inkokw’ ibundikir’ imishwi yayo mu mababa yayo; ntimunkundire. Dore, inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka.” Kubera ko igihugu cyari cyanze Umwana w’Imana cyari kimaze gucirwa urubanza.
Mu gihe Yesu yari akomeje urugendo rwe agana i Yerusalemu yatumiwe mu nzu y’Umufarisayo mukuru. Baramugenzaga kuko wari umunsi w’isabato kandi hari umuntu urwaye urushwima rwagombaga kuba rwaranafashe mu maboko no mu maguru. Yesu yabajije abigisha amategeko hamwe n’Abafarisayo ngo: “Mbes’ amategeko yemera kw’ari byiza gukiz’ umuntu kw’isabato, cyangwa ntiyemera?”
Baracecetse bose. Yesu yakijije uwo muntu maze aramusezerera hanyuma abaza iki kibazo ngo: “Ni nde muri mwe wab’ ufite indogobe cyangw’ inka,yagwa mw’ iriba, ntiyayikuramo mur’ako kyanya nubg’ arikw’ isabato?” Muri icyo gihe nta wigeze avuga ijambo na rimwe. Luka 13:22 kugeza 14:6; Yohana 1:29.
◆ Dukurikije Yesu ni iki cya ngombwa kugira ngo umuntu abone agakiza kandi ni kuki abenshi bazagumishwa hanze?
◆ “Ab’inyuma” ni bande bazaba ab’imbere kandi “ab’imbere“ ni bande bazaba ab’inyuma?
◆ Birashoboka ko byaba ari ukubera iki Herode yashatse kwica Yesu?
◆ Ni kuki bitari kwemerwa ko umuhanuzi yicirwa hanze y’i Yerusalemu?