Ntukemere gukurikiza ibitekerezo bya benshi
IBYO abantu batekereza ku birebana n’ibintu bikwiriye cyangwa ibidakwiriye, hamwe n’ibishimwa cyangwa ibyo kugawa, bitandukana bitewe n’agace umuntu arimo. Nanone kandi, bigenda bihinduka uko igihe gihita. Ku bw’ibyo, iyo dusoma inkuru zo mu Byanditswe z’ibintu byabayeho kera, tuba dukeneye gusuzuma uko abantu benshi bo mu bihe bya Bibiliya babibonaga n’amahame bagenderagaho, aho kugira ngo dufatire ku byo dusoma maze twishyirireho amahame yacu.
Urugero, reka turebe ibitekerezo bibiri bikunze kuvugwa mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, ari byo kubaha no gukozwa isoni. Kugira ngo turusheho gusobanukirwa neza imirongo y’Ibyanditswe ivuga ibihereranye no kubaha no gukozwa isoni, tugomba gutekereza ukuntu abantu bo muri icyo gihe babibonaga.
Amahame y’abantu bo mu kinyejana cya mbere
Hari intiti yagize iti “Abagiriki, Abaroma n’Abayuda bose babonaga ko icyubahiro no gukozwa isoni ari amahame y’ingenzi mu muco wabo. Abantu bifuzaga kubahwa, kuvugwa neza, kwamamara, kwemerwa ndetse bakemera no gupfa babizira.” Kubera ko bifuzaga kumenyekana muri ubwo buryo, ibitekerezo by’abandi byabagiragaho ingaruka mu buryo bworoshye.
Inzego z’imibereho, imyanya yo hejuru n’icyubahiro, byari ibintu byarangaga cyane urwego abantu barimo, bikagaragaza ko umuntu akomeye cyangwa ko ari umugaragu. Icyubahiro nticyagaragazwaga n’agaciro umuntu yumvaga afite gusa, ahubwo nanone cyagaragazwaga n’agaciro abandi bamuhaga. Kugira ngo umuntu agaragaze ko yabaga yubashye undi, byasabaga ko yerekanira mu ruhame ko yemeranya na we. Nanone kandi, kubaha umuntu byumvikanishaga ko umwubaha ashishikajwe mu buryo bugaragara n’ubukungu bwe, umwanya afite, cyangwa gukomera kwe, maze ibyo bigatuma amwitaho mu buryo bukwiriye. Kubahwa bishobora kugerwaho binyuriye ku bikorwa umuntu yakoze bishimwa cyangwa bihebuje. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, gukozwa isoni cyangwa kutubahwa bijyanirana no kwandagazwa cyangwa gukobwa. Umuntu yakorwaga n’isoni bitewe n’uko abandi bamuhaye akato, ntibyaterwaga gusa n’uko yumva ko adakwiriye cyangwa umutimanama we umucira urubanza.
Igihe Yesu yavugaga ibihereranye no guhabwa ‘umwanya w’icyubahiro’ cyangwa ‘umwanya w’inyuma’ mu bukwe, yavugaga iby’icyubahiro no gukozwa isoni byari mu muco w’icyo gihe (Luka 14:8-10). Nibura incuro ebyiri, abigishwa ba Yesu bagiye impaka zo “kumenya uwasaga n’aho akomeye kuruta abandi muri bo” (Luka 9:46; 22:24). Icyo gihe bagaragaje ko bari bafite imitekerereze nk’iy’abantu bari babakikije. Muri icyo gihe, ubwibone n’umwuka wo kurushanwa wari mu bayobozi b’idini rya kiyahudi, byatumaga babona ko umurimo wo kubwiriza wakorwaga na Yesu watumaga batakaza icyubahiro n’ububasha bari bafite. Icyakora, imihati bashyiragaho bajya impaka mu ruhame rw’abantu kugira ngo bagaragaze ko bakomeye kuruta Yesu, buri gihe ntiyagiraga icyo igeraho.—Luka 13:11-17.
Mu kinyejana cya mbere, hari ikindi gitekerezo cyari mu Bayahudi, Abagiriki n’Abaroma ku birebana no gukozwa isoni. Iyo ntiti yavuze ko “[umuntu yakozwaga isoni igihe] yafatirwaga mu ruhame, akaregwa ko ari umugizi wa nabi.” Iyo umuntu yabohwaga cyangwa agafungwa byabaga ari ukumutesha agaciro. Iyo umuntu yafatwaga atyo imbere y’incuti ze, abagize umuryango we cyangwa abandi bantu muri rusange, yaba azize ko yakoze ibikorwa by’urugomo cyangwa atabikoze, byabaga ari ukumukoza isoni. Uwo mugayo wabaga umugiyeho watumaga atakaza icyubahiro kandi bikangiza imishyikirano yagiranaga n’abandi. Ikindi gikorwa cyateshaga umuntu agaciro kiruta icyo kubohwa, cyari ukumwambika ubusa cyangwa kumukubita. Iyo umuntu yafatwaga atyo, byatumaga abantu bamugaya kandi bakamukoba, bigatuma atongera kubahwa.
Kwica umuntu amanitswe ku giti cy’umubabaro byamuteraga igisebo gikabije. Hari umuhanga witwa Martin Hengel wavuze ko icyo gihano “cyahabwaga abacakara. Kikaba cyari ikimenyetso cyo kwandagazwa mu buryo bukomeye no kwicwa urubozo.” Ibyo byatumaga abagize umuryango w’umuntu wubahutswe maze akicwa amanitswe ku giti cy’umubabaro, hamwe n’incuti ze, bahatirwa kumwihakana. Kubera ko Kristo yapfuye atyo, abantu bose bifuzaga kuba Abakristo mu kinyejana cya mbere, bagombaga kugirwa urw’amenyo. Birashoboka ko iyo umuntu yagaragazaga ko ari umuyoboke w’umuntu wapfuye amanitswe, abantu benshi babonaga ko ari umupfapfa. Intumwa Pawulo yaranditse ati “twe tubwiriza Kristo wamanitswe, ku Bayahudi bikababera igisitaza, naho abanyamahanga bakabona ko ari ubupfu” (1 Kor 1:23). Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bahanganye bate n’icyo kibazo cy’ingorabahizi?
Amahame atandukanye n’andi
Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bumviraga amategeko kandi bakirinda gukozwa isoni bazira ko bakoze ibibi. Intumwa Petero yaranditse ati “muri mwe ntihakagire ubabazwa azira ko ari umwicanyi cyangwa umujura cyangwa umugizi wa nabi cyangwa kazitereyemo” (1 Pet 4:15). Icyakora, Yesu yahanuye ko abigishwa be bari gutotezwa bazira izina rye (Yoh 15:20). Petero yaranditse ati “[umuntu] nababazwa azira ko ari Umukristo, ntibikamukoze isoni; ahubwo akomeze aheshe Imana ikuzo” (1 Pet 4:16). Kuba umuntu ataraterwaga isoni no kubabazwa azira ko ari umwigishwa wa Kristo, byasobanuraga ko yanze kugendera ku mahame yagengaga abantu bo muri icyo gihe.
Abakristo ntibagombye kwemera ngo amahame abandi bagenderaho abe ari yo agenga imyifatire yabo. Urugero, abantu bo mu kinyejana cya mbere bumvaga ko kwemera ko umuntu wamanitswe yaba Mesiya, byari kuba ari ubupfapfa. Ibyo byashoboraga gutuma Abakristo b’icyo gihe bemera iyo mitekerereze. Icyakora, kwizera ko Yesu yari Mesiya byabasabaga ko bamuyoboka, nubwo bari kugirwa urw’amenyo. Yesu yaravuze ati “umuntu wese uterwa isoni no kuba umwigishwa wanjye no kwizera amagambo yanjye mu bantu b’iki gihe b’abasambanyi n’abanyabyaha, Umwana w’umuntu na we azagira isoni zo kumwemera ubwo azaba aje mu ikuzo rya Se, ari kumwe n’abamarayika bera.”—Mar 8:38.
Muri iki gihe dushobora guhura n’ibitotezo bigambiriye kutubuza kuba Abakristo. Ibyo bitotezo bishobora guturuka ku ishuri, mu baturanyi, mu ncuti zacu, maze tugasabwa kwishora mu bikorwa by’ubwiyandarike, mu bikorwa bitiyubashye, cyangwa bikemangwa. Abantu nk’abo bashobora kugerageza gutuma twumva dukozwe n’isoni kubera ko twiyemeje kugendera ku mahame akiranuka. Twabyitwaramo dute?
Twigane abantu bihanganiye gukozwa isoni
Kugira ngo Yesu akomeze kubera Yehova indahemuka, yishwe mu buryo bukojeje isoni bushoboka. Bibiliya iravuga iti “yihanganiye igiti cy’umubabaro ntiyita ku isoni” (Heb 12:2). Abanzi ba Yesu bamukubise inshyi, bamucira amacandwe, baramucuza, baramukubita, baramumanika kandi baramwanga cyane (Mar 14:65; 15:29-32). Ariko kandi, Yesu ntiyakozwe n’isoni nk’uko babishakaga. Mu buhe buryo? Nubwo byagenze bityo bwose, ntiyigeze areka kuba indahemuka. Yesu yari azi ko atigeze atakaza icyubahiro mu maso y’Imana, kandi mu by’ukuri ntiyifuzaga icyubahiro cy’abantu. Nubwo Yesu yapfuye urupfu nk’urw’umucakara, Yehova yamuhesheje icyubahiro igihe yamuzuraga, kandi amuha umwanya ukomeye w’icyubahiro iruhande rwe. Mu Bafilipi 2:8-11 haravuga hati “[Kristo Yesu] yicishije bugufi kandi arumvira kugeza ku rupfu, ndetse urupfu rwo ku giti cy’umubabaro. Ibyo ni na byo byatumye Imana imukuza ikamushyira mu mwanya wo hejuru cyane, kandi ikamuha izina risumba andi mazina yose, kugira ngo amavi yose, ari ay’ibyo mu ijuru n’ay’ibyo mu isi n’ay’ibyo munsi y’ubutaka apfukame mu izina rya Yesu, kandi indimi zose zimenyekanishe mu ruhame ko Yesu Kristo ari Umwami, kugira ngo Imana Data ihabwe ikuzo.”
Yesu yari ahangayikishijwe n’urupfu rukojeje isoni yari agiye gupfa. Icyari gihangayikishije Umwana w’Imana ni uko Se yashoboraga gukozwa isoni bitewe n’uko bamuciriye urubanza azira gutuka Imana. Yesu yasabye Yehova kumukiza gukozwa isoni muri ubwo buryo. Yasenze agira ati “undenze iki gikombe.” Ariko Yesu yemeye ko ibyo Imana ishaka ari byo bikorwa (Mar 14:36). Yihanganiye ibigeragezo byamugezeho, ntiyita ku isoni zabyo. N’ubundi kandi, gukozwa isoni muri ubwo buryo byari kubabaza umuntu wemeraga amahame yagenderwagaho n’abantu benshi bo mu gihe cye. Yesu we ntiyemeraga ayo mahame.
Abigishwa ba Yesu na bo barafunzwe kandi barakubitwa. Ibyo bintu bakorewe byatumye basuzugurwa imbere y’abantu benshi. Barasuzugurwaga kandi bakagawa. Ariko ibyo ntibyabaciye intege. Abigishwa b’ukuri banze gukurikiza ibitekerezo bya benshi, kandi bihanganira gukozwa isoni (Mat 10:17; Ibyak 5:40; 2 Kor 11:23-25). Bari bazi ko bagombaga ‘gufata ibiti byabo by’umubabaro, bagakomeza gukurikira [Yesu].’—Luka 9:23, 26.
None se byifashe bite kuri twe muri iki gihe? Ibintu isi ibona ko ari ubupfu, ari ukugira intege nke cyangwa ko biteye isoni, ni byo Imana ibona ko birangwa n’ubwenge, bifite imbaraga kandi ko ari ibyo kubahwa (1Kor 1:25-28). Ese ntitwaba tubaye abapfapfa kandi tutareba kure, turamutse twemeye ibitekerezo by’abandi bikatuyobora mu buryo bwuzuye?
Umuntu wese ushaka icyubahiro agomba kwita ku cyo isi imutekerezaho. Ariko kandi, kimwe na Yesu n’abigishwa be bo mu kinyejana cya mbere, twifuza ko Yehova yatubera incuti. Ku bw’ibyo, tuzubaha ibyo yubaha kandi tubone ibyo gukozwa isoni nk’uko abibona.
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Yesu ntiyigeze agira ibitekerezo nk’iby’isi ku birebana n’ibintu bikojeje isoni