-
Ni ba nde Imana itumira ku mafunguro?Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
Yaravuze ati “hari umuntu wari wateguye ibyokurya byinshi bya nimugoroba, atumira abantu benshi. Yohereza umugaragu we . . . ngo ajye guhamagara abatumiwe ati ‘nimuze kuko ubu ibintu byose byatunganye.’ Ariko bose batangira kuvuga impamvu z’urwitwazo zitumye bataboneka. Uwa mbere ati ‘naguze umurima, none ndashaka kujya kuwureba; umbabarire sinshoboye kuza.’ Undi ati ‘naguze ibimasa icumi bihinga, none ngiye kubigerageza; umbabarire sinshoboye kuza.’ Naho undi ati ‘ni bwo nkizana umugore none sinshoboye kuza.’ ”—Luka 14:16-20.
Izo rwose zari impamvu zidafite ishingiro! Ubusanzwe umuntu agenzura umurima cyangwa amatungo mbere y’uko abigura, bityo rero kujya kubireba nyuma yaho ntibiba byihutirwa. Umuntu wa gatatu ntiyiteguraga ubukwe. Yari yamaze kuzana umugore ku buryo bitagombaga kumubuza kwitabira ubutumire bw’ingenzi yari yahawe. Nyir’urugo amaze kumva izo mpamvu z’urwitwazo yararakaye.
-
-
Ni ba nde Imana itumira ku mafunguro?Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
Ibyo Yesu yavuze muri iyo migani bigaragaza neza ukuntu Yehova Imana yatumye Yesu Kristo gutumira abantu bazaba mu Bwami bwo mu ijuru. Yabanje gutumira Abayahudi, cyane cyane abayobozi b’idini. Muri rusange, mu gihe cyose Yesu yamaze akora umurimo we banze ubwo butumire. Icyakora si bo bonyine batumiwe. Yesu yagaragaje neza ko mu gihe cyari kuza ubundi butumire bwari kugezwa ku bantu boroheje bo mu ishyanga ry’Abayahudi n’abahindukiriye idini ry’Abayahudi. Hanyuma, ubutumire bwa gatatu ari na bwo bwa nyuma bwari kugezwa ku bantu Abayahudi babonaga ko bahumanye imbere y’Imana.—Ibyakozwe 10:28-48.
-