ISOMO RYA 46
Kuki ari ngombwa kwiyegurira Yehova no kubatizwa?
Kwiyegurira Yehova ni ukumubwira mu isengesho ko ari we uzasenga wenyine kandi ko uzashyira ibyo ashaka mu mwanya wa mbere (Zaburi 40:8). Iyo umuntu amaze kwiyegurira Yehova, arabatizwa. Iyo abatijwe aba yeretse abandi ko yamaze kwiyegurira Yehova. Kwiyegurira Yehova ni wo mwanzuro mwiza cyane kuruta indi umuntu ashobora gufata. Ni iki gishobora gutuma ufata uwo mwanzuro ukomeye kandi uhindura ubuzima bwawe?
1. Ni iki gituma umuntu yiyegurira Yehova?
Twiyegurira Yehova kubera ko tumukunda (1 Yohana 4:10, 19). Bibiliya igira iti “ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose” (Mariko 12:30). Tugaragaza ko dukunda Imana mu byo tuvuga no mu byo dukora. Nk’uko umusore n’inkumi bakundana by’ukuri bageraho bagashyingiranwa, natwe urukundo dukunda Yehova rutuma tumwiyegurira tukabatizwa.
2. Ni iyihe migisha Yehova aha Abahamya be babatijwe?
Nubatizwa uzaba winjiye mu muryango wa Yehova urangwa n’ibyishimo. Nyuma yaho uzibonera ibintu byinshi bigaragaza ko agukunda. Kandi muzagirana ubucuti buruta ubwo mufitanye muri iki gihe. (Soma muri Malaki 3:16-18.) Yehova azakubera So kandi uzaba ufite abavandimwe na bashiki bawe hirya no hino ku isi bagukunda kandi bagakunda Yehova. (Soma muri Mariko 10:29, 30.) Birumvikana ko hari ibyo ugomba kubanza gukora kugira ngo ubatizwe. Ugomba kwiga ibyerekeye Yehova, ukamukunda kandi ukizera Umwana we. Nyuma yaho wiyegurira Yehova. Iyo umaze gukora ibyo kandi ukabatizwa, uba ugeze mu nzira igana ku buzima bw’iteka. Ijambo ry’Imana rigira riti “umubatizo ni wo ugukiza”—1 Petero 3:21.
IBINDI WAMENYA
Suzuma impamvu ari ngombwa ko wiyegurira Yehova kandi ukabatizwa.
3. Twese tugomba guhitamo uwo tuzakorera
Muri Isirayeli ya kera, hari abantu bibwiraga ko bashobora gusenga Yehova kandi bagakomeza gusenga ikigirwamana cyitwaga Bayali. Ariko Yehova yohereje umuhanuzi Eliya ngo akosore ibyo bitekerezo bari bafite. Musome mu 1 Abami 18:21, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Ni ayahe mahitamo Abisirayeli bari bafite?
Kimwe n’Abisirayeli natwe tugomba guhitamo uwo tuzakorera. Musome muri Luka 16:13, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Kuki tudashobora gusenga Yehova ari na ko dusenga ikindi kintu?
Twakwereka Yehova dute ko ari we twahisemo gusenga?
4. Jya utekereza ku rukundo Yehova agukunda
Yehova yaduhaye impano nyinshi z’agaciro. None se ni iki twe twamuha? Murebe VIDEWO.
Ni ibihe bintu Yehova yakoze kugira ngo akwereke ko agukunda? Musome muri Zaburi 104:14, 15 no muri 1 Yohana 4:9, 10, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Mu mpano Yehova yaduhaye, izo wishimira cyane ni izihe?
Izo mpano zituma umubona ute?
Iyo umuntu aguhaye impano y’ikintu ukunda cyane, uramushimira. Musome mu Gutegeka kwa Kabiri 16:17, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Iyo usuzumye ibintu byose Yehova yagukoreye, wumva wamwitura iki?
5. Kwiyegurira Yehova biduhesha imigisha myinshi
Abantu benshi bumva ko kugira akazi keza cyangwa amafaranga menshi bizatuma bagira ibyishimo. Ese koko ibyo ni ukuri? Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Nubwo umuntu uvugwa muri iyi videwo yakundaga umupira w’amaguru cyane, ni iki cyatumye awureka?
Yahisemo kwiyegurira Yehova, aho kwiyegurira umupira. Ese utekereza ko yafashe umwanzuro mwiza? Kubera iki?
Mbere y’uko Pawulo aba Umukristo yari umuntu ukomeye. Yari yarize amategeko y’Abayahudi, ayigishijwe n’umwarimu wari uzwi cyane. Ariko ibyo byose yarabyigomwe kugira ngo abe Umukristo. Ese yigeze yicuza? Musome mu Bafilipi 3:8, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Kuki Pawulo yavuze ko ibyo yakoraga mbere y’uko aba Umukristo ari nk’“ibishingwe”?
Ni iyihe migisha yabonye nyuma yaho?
Gukoresha ubuzima bwawe ukorera Yehova bitandukaniye he no kubukoresha ukora ibindi bintu?
UKO BAMWE BABYUMVA: “Kwiyegurira Imana nta cyo bimaze.”
Kuki utekereza ko kwegurira Yehova ubuzima bwawe bifite akamaro?
INCAMAKE
Urukundo dukunda Yehova rutuma tumwiyegurira, hanyuma tukabatizwa.
Ibibazo by’isubiramo
Kuki dukwiriye gukunda Yehova n’umutima wacu wose kandi akaba ari we dusenga wenyine?
Ni iyihe migisha Yehova aha Abahamya be babatijwe?
Ese wifuza kwiyegurira Yehova?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Reba icyatumye umuririmbyi n’umukinnyi bafata umwanzuro wo kwiyegurira Yehova.
Ibibazo urubyiruko rwibaza—Ni iki nzakoresha ubuzima bwanjye?—Subiza amaso inyuma (6:54)
Reba izindi mpamvu zatuma wiyegurira Yehova.
“Kuki ugomba kwiyegurira Yehova?” (Umunara w’Umurinzi, 15 Mutarama 2010)
Reba ukuntu abantu biyegurira Yehova bagira ibyishimo, muri videwo y’umuziki ikurikira.
Soma inkuru ivuga ngo “Namaze imyaka myinshi nibaza nti ‘kuki turiho?’.” Iragufasha kumenya icyatumye umugore uvugwamo atekereza ibyo yagombye gushyira mu mwanya wa mbere mu buzima bwe.
“Bibiliya ihindura imibereho y’abantu” (Umunara w’Umurinzi, 1 Ugushyingo 2012)