ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
Umusaraba
Abantu benshi bafata umusaraba nk’ikimenyetso kiranga Ubukristo. Ariko nanone, bose ntibemera ko abantu bagombye kwambara imisaraba cyangwa ngo bayimanike mu mazu no mu nsengero cyangwa muri za Kiliziya.
Ese Yesu yapfiriye ku musaraba?
ICYO BAMWE BABIVUGAHO.
Abaroma bishe Yesu bamubambye ku musaraba ugizwe n’ibiti bibiri.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.
Yesu yishwe amanitswe “ku giti” (Ibyakozwe 5:30, Bibiliya Yera). Ayo magambo agaragaza ko Yesu yamanitswe ku giti kimwe; si bibiri. Hari igitabo cyavuze ko ijambo ry’ikigiriki stau·rosʹ “muri rusange risobanura inkingi; si ‘umusaraba’” (Crucifixion in Antiquity). Ijambo xyʹlon ryakoreshejwe mu Byakozwe 5:30, ryumvikanisha “ingiga cyangwa igiti gihagaze” Abaroma bamanikagaho ababaga bakatiwe urwo gupfa.a
Nanone Bibiliya isobanura ko Yesu yishwe hakurikijwe itegeko ryo muri Isirayeli ya kera. Iryo tegeko ryagiraga riti “nihagira umuntu ukora icyaha gikwiriye kumwicisha, akicwa hanyuma ukamumanika ku giti, . . . umanitswe ku giti aba yaravumwe n’Imana” (Gutegeka kwa Kabiri 21:22, 23). Intumwa Pawulo wari Umukristo yerekeje kuri iryo tegeko, avuga ko Yesu yabaye “ikivume mu cyimbo cyacu, kuko byanditswe ngo ‘havumwe umuntu wese umanitswe ku giti [xyʹlon]’” (Abagalatiya 3:13). Bityo rero, Pawulo yagaragaje ko Yesu yapfuye amanitswe ku giti kimwe gusa.
“Bamwishe bamumanitse ku giti.”—Ibyakozwe 10:39, Bibiliya Ntagatifu.
Ese Abigishwa ba Yesu bakoreshaga umusaraba?
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.
Nta hantu na hamwe muri Bibiliya havuga ko umusaraba wari ikimenyetso cyarangaga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Ahubwo cyari ikimenyetso kiranga ibigirwamana by’Abaroma b’icyo gihe. Nyuma y’imyaka 300 Yesu apfuye, ni bwo Umwami w’abami Constantin yagize umusaraba ikirango cy’ingabo ze, nyuma yaho uza kuba ikirango cy’amadini yiyita aya gikristo.
None se ko abapagani bifashishaga umusaraba basenga ibigirwamana, ubwo koko n’abigishwa ba Yesu bari kuwukoresha basenga Imana y’ukuri? Abakristo bari bazi ko Imana yari yarabujije abantu gusenga bifashishije “ishusho y’ikintu icyo ari cyo cyose,” kandi ko bagombaga ‘guhunga ibikorwa byo gusenga ibigirwamana’ (Gutegeka kwa Kabiri 4:15-19; 1 Abakorinto 10:14). Bibiliya ivuga ko ‘Imana ari Umwuka,’ bityo abantu bakaba badashobora kuyibona. Ni yo mpamvu Abakristo bo mu kinyejana cya mbere batakoreshaga ibishushanyo n’ibimenyetso ngo bibafashe gusenga Imana. Ahubwo bayisengaga “mu mwuka.” Ibyo bisobanura ko basengaga bayobowe n’umwuka wera utagaragara. Nanone bayisengaga mu “kuri,” ni ukuvuga bakurikije ibyo Imana ishaka nk’uko bivugwa mu Byanditswe.—Yohana 4:24.
“Abasenga by’ukuri bazasengera Data mu mwuka no mu kuri.”—Yohana 4:23.
Abakristo bagaragaza bate ko bubaha Yesu Kristo?
ICYO ABANTU BABIVUGAHO.
“Ibintu bihesha abantu agakiza, byagombye kubahwa mu buryo bwihariye kandi bakabiramya. Ibyo ni ibisanzwe kandi birumvikana rwose. . . . Abasenga ibishushanyo baba basenga abantu bihagarariye.”—New Catholic Encyclopedia.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.
Abakristo bafitiye Yesu ideni kuko urupfu rwe rwatumye bashobora kwegera Imana, kubabarirwa ibyaha no kugira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka (Yohana 3:16; Abaheburayo 10:19-22). Abakristo ntibagaragaza ko baha agaciro ibyo Yesu yabakoreye, bamanika ikimenyetso kimuranga, nta nubwo bagaragaza ko bamwizera mu magambo gusa. N’ubundi kandi, ‘ukwizera kudafite imirimo kuba gupfuye’ (Yakobo 2:17). Abakristo bagaragaza bate ko bizera Yesu?
Bibiliya igira iti “urukundo Kristo afite ruraduhata, kubera ko uyu ari wo mwanzuro twagezeho: umuntu umwe yapfiriye bose, . . . kugira ngo abariho badakomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye kandi akazurwa (2 Abakorinto 5:14, 15). Urukundo rudasanzwe Kristo yakunze Abakristo rubahatira guhinduka, bagakurikiza urugero rwe mu mibereho yabo. Iyo babigenje batyo, ni bwo baba bamwubashye cyane. Kumwubaha si ukwifashisha umusaraba.
“Ibyo Data ashaka ni uko umuntu wese ubonye Umwana kandi akamwizera abona ubuzima bw’iteka, nanjye nkazamuzura ku munsi wa nyuma.”—Yohana 6:40.
a Byavanywe mu gitabo A Critical Lexicon and Concordance to the English and Greek New Testament, icapwa rya 11, cyanditswe na Ethelbert W. Bullinger, ku ipaji ya 818-819.