IGICE CYA 19
Yigisha Umusamariyakazi
YESU YIGISHA UMUSAMARIYAKAZI N’ABANDI
UBURYO BWO GUSENGA IMANA YEMERA
Igihe Yesu n’abigishwa be bari bavuye i Yudaya bagiye i Galilaya, berekeje iyo mu majyaruguru banyuze mu ntara ya Samariya. Bari bananiwe bitewe n’urugendo, nuko bigeze mu ma saa sita bahagarara ku iriba ryari hafi y’umugi wa Sukara kugira ngo baruhuke. Iryo riba ryari rimaze ibinyejana byinshi, rishobora kuba ryari ryarafukuwe na Yakobo cyangwa akaba ari we wari warishyuye abarifukuye. Muri iki gihe iriba nk’iryo ushobora kurisanga hafi y’umugi wa Naplouse.
Mu gihe Yesu yarimo aruhukira aho iruhande rw’iriba, abigishwa be bo bagiye mu mugi wari hafi aho kugura ibyokurya. Mu gihe bari bataragaruka, umugore w’Umusamariyakazi yaje kuvoma. Yesu yaramubwiye ati “mpa amazi yo kunywa.”—Yohana 4:7.
Ubusanzwe Abayahudi n’Abasamariya ntibashyikiranaga bitewe n’urwikekwe rukomeye rwabaga hagati yabo. Ni yo mpamvu uwo mugore yamubajije atangaye ati “ko uri Umuyahudi nkaba ndi Umusamariyakazi, bishoboka bite ko wansaba amazi yo kunywa?” Yesu yaramushubije ati “iyaba waramenye impano y’Imana, ukamenya n’ukubwiye ati ‘mpa amazi yo kunywa,’ uba umusabye akaguha amazi atanga ubuzima.” Uwo mugore yaramubwiye ati “Nyagasani, nta n’indobo ufite yo kuvomesha kandi iriba ni rirerire. None se ayo mazi y’ubuzima urayakura he? None se uruta sogokuruza Yakobo waduhaye iri riba, kandi na we ubwe n’abana be n’amatungo ye bakaba baranywaga ku mazi yaryo?”—Yohana 4:9-12.
Yesu yaramushubije ati “umuntu wese unywa kuri aya mazi azongera kugira inyota. Umuntu wese unywa ku mazi nzamuha ntazagira inyota ukundi, ahubwo amazi nzamuha azaba isoko y’amazi idudubiza muri we, kugira ngo itange ubuzima bw’iteka” (Yohana 4:13, 14). Nubwo Yesu yari ananiwe yifuzaga kubwira uwo Musamariyakazi amagambo y’ukuri atanga ubuzima.
Hanyuma uwo mugore yabwiye Yesu ati “Nyagasani, mpa kuri ayo mazi kugira ngo ntazongera kugira inyota cyangwa ngo mpore nza hano kuvoma.” Yesu yabaye nk’uhindura ingingo baganiragaho maze aramubwira ati “genda uhamagare umugabo wawe maze muze hano.” Uwo mugore aramubwira ati “ nta mugabo ngira.” Uwo mugore agomba kuba yarumiwe igihe yumvaga ibyo Yesu yari amuziho amubwira ati “ubivuze neza, ubwo uvuze uti ‘nta mugabo ngira.’ Wagize abagabo batanu kandi n’uwo ufite ubu si umugabo wawe.”—Yohana 4:15-18.
Uwo mugore yahise asobanukirwa ibyo Yesu amubwiye maze amusubiza atangaye ati “Nyagasani, menye ko uri umuhanuzi.” Hanyuma yagaragaje ko ashishikajwe n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Yabigaragaje ate? Yakomeje agira ati “ba sogokuruza [b’Abasamariya] basengeraga kuri uyu musozi, ariko mwe [Abayahudi] mukavuga ko i Yerusalemu ari ho abantu bakwiriye gusengera.”—Yohana 4:19, 20.
Icyakora Yesu yasobanuye ko ahantu ho gusengera atari ho h’ingenzi. Yaravuze ati “igihe kigiye kuza ubwo muzaba mutagisengera Data kuri uyu musozi cyangwa i Yerusalemu. Mwe musenga uwo mutazi; twe dusenga uwo tuzi kuko agakiza gaturuka mu Bayahudi. Ariko kandi igihe kigiye kugera, ndetse ubu cyageze, ubwo abasenga by’ukuri bazasengera Data mu mwuka no mu kuri; kandi koko, Data ashaka abameze nk’abo kugira ngo bamusenge.”—Yohana 4:21, 23, 24.
Icyo Data yifuza ku bamusenga by’ukuri si aho basengera ahubwo ni uburyo basengamo. Uwo mugore yaratangaye cyane maze aravuga ati “nzi ko Mesiya witwa Kristo ari hafi kuza. Igihe cyose azazira azatubwira ibintu byose yeruye.”—Yohana 4:25.
Hanyuma Yesu yamuhishuriye ukuri kw’ingenzi ati “jyewe uvugana nawe ndi we” (Yohana 4:26). Bitekerezeho! Uwo mugore yari yaje kuvoma amazi ku manywa y’ihangu. Ariko Yesu yaramutonesheje mu buryo buhebuje. Yamweruriye ko ari we Mesiya kandi uko bigaragara nta bandi bantu yari yarigeze abibwira ku mugaragaro.
ABASAMARIYA BENSHI BIZERA
Igihe abigishwa ba Yesu bavaga i Sukara bazanye ibyokurya, bamusanze ku iriba rya Yakobo aho bari bamusize, basanga arimo aganira n’umugore w’Umusamariyakazi. Uwo mugore yahise asiga ikibindi cye cy’amazi ajya mu mugi.
Uwo mugore akigera mu mugi wa Sukara, yabwiye abantu ibyo Yesu yamubwiye. Yababwiye adashidikanya ati “nimuze murebe umuntu wambwiye ibintu byose nakoze.” Hanyuma kugira ngo barusheho kugira amatsiko yarababajije ati “mbese aho ntiyaba ari we Kristo” (Yohana 4:29)? Icyo kibazo yabajije cyari gishingiye ku ngingo yari yarashishikaje abantu uhereye mu gihe cya Mose (Gutegeka kwa Kabiri 18:18). Ibyo byatumye abantu benshi bo mu mugi baza kwirebera Yesu.
Hagati aho abigishwa binginze Yesu ngo arye ku byokurya bari bazanye. Ariko Yesu arabasubiza ati “mfite ibyokurya mutazi.” Nuko abigishwa barabwirana bati “mbese haba hari uwamuzaniye ibyokurya?” Yesu yababwiye mu bugwaneza amagambo asobanura byinshi ku bigishwa be bose ati “ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we.”—Yohana 4:32-34.
Yesu ntiyavugaga umurimo wo gusarura ibinyampeke wari ushigaje amezi ane ukaba. Ahubwo Yesu yerekezaga ku isarura ryo mu buryo bw’umwuka kuko yakomeje agira ati “mwubure amaso murebe, imirima ireze kugira ngo isarurwe. Umusaruzi amaze guhabwa ibihembo bye no kwegeranya imbuto zikwiriye ubuzima bw’iteka, kugira ngo umubibyi n’umusaruzi bishimane.”—Yohana 4:35, 36.
Yesu ashobora kuba yari yamaze kubona inyungu zo kuba yari yahuye n’uwo mugore w’Umusamariyakazi. Abantu benshi b’i Sukara baramwizeye bitewe n’ubuhamya bwatanzwe n’uwo mugore, kubera ko yababwiraga ati “yambwiye ibyo nakoze byose” (Yohana 4:39). Ni yo mpamvu, igihe abantu b’i Sukara bamusangaga ku iriba, bamusabye ko yagumana na bo kugira ngo ababwire byinshi. Yesu yemeye ibyo bamusabye maze amara i Samariya iminsi ibiri.
Uko Abasamariya bategaga Yesu amatwi, ni na ko benshi barushagaho kumwizera. Babwiye uwo mugore bati “ubu noneho ntitucyemejwe n’ibyo watubwiye, kuko twiyumviye kandi tumenye tudashidikanya ko uyu muntu ari we mukiza w’isi” (Yohana 4:42). Nta gushidikanya, uwo mugore w’Umusamariyakazi yatanze urugero rwiza rugaragaza ukuntu dushobora guhamya ibya Kristo, tugatuma abaduteze amatwi bifuza kumenya byinshi kurushaho.
Wibuke ko hari hasigaye amezi ane ngo habe isarura, uko bigaragara rikaba ari isarura ry’ingano za sayiri, muri ako karere rikaba ryarabaga mu rugaryi. Bityo rero, birashoboka ko hari mu kwezi k’Ugushyingo cyangwa Ukuboza. Ibyo bigaragaza ko nyuma ya Pasika yo mu mwaka wa 30, Yesu n’abigishwa be bamaze amezi umunani i Yudaya bigisha kandi babatiza. Hanyuma barahavuye berekeza mu majyaruguru bagana mu karere k’iwabo ka Galilaya. Ese byari kubagendekera bite bagezeyo?