Ubuzima bwa Yesu n’umurimo we
Igitangaza cya kabiri i Kana
IGIHE Yesu yasubiraga mu gihugu yari atuyemo amaze igihe abwiriza muri Yudaya, nta bwo yari agiye kuruhuka. Ahubwo yatangiye umurimo urushijeho muri Galilaya, igihugu yarerewemo. Abigishwa be ntibagumanye na we, ahubwo basubiye mu miryango yabo basuhira mu mirimo bari bataye.
Mbese ni ubuhe butumwa Yesu yatangiye kwigisha? Ni ubu: “Ubgami bg’Imana buli hafi mwihane, mwemer’ubutumwa bgiza.” Mbese Abanyagalilaya babigizemo myifatire ki? Bakiriye Yesu maze baramwubahiriza. Ariko rero akenshi si ukubera inyigisho ze, ahubwo ni ukubera cyane ko abenshi muri bo bari i Yerusalemu igihe cya Pasika, amezi make mbere y’aho, kandi barabonye ibimenyetso bitangaje byakozwe na Yesu.
Umurimo ukomeye wa Yesu muri Galilaya waba waratangiriye i Kana. Twibuke, mbere y’aho ni muri uwo mudugudu Yesu yari yarigeze guhindura amazi vino mu bukwe, ubwo yari aturutse i Yudaya. Igihe Yesu yari yongeye kuba i Kana, umwana w’umuhungu w’umutware wakoreraga umwami Herode Antipasi yari arwaye cyane. Uwo mutware amaze kumva ko Yesu yageze i Kana avuye i Yudaya, yakoze uko ashoboye agenda urugendo rurerure kuva i Kaperinaumu aho yari atuye kugira ngo aze amurebe. Kubera ububabare yari afite, yinginze Yesu ati: “Manuka, akana kanjye katarapfa.”
Yesu yaramushubije ati: “Genda, umwana wawe ni muzima.” Umutware yaramwemeye ahita ahindukira ataha. Mu nzira yahuye n’abagaragu be bazaga bamusanga bihutira kumubwira ko bimeze neza kubera ko umwana we yakize. Yarabajije ati: “Mbe ni gihe ki yoroherewe?”
Abagaragu baramushubije bati “Ejo mu isaha ndwi.”
Uwo mutware yahise yibuka ko ari kuri iyo saha Yesu yamubwiye ngo: “Umwana wawe ni muzima.” Nyuma y’ibyo umutware yaramwizeye ubwe n’ab’inzu ye maze baba abigishwa ba Kristo.
Umudugudu wa Kana wari utoneshejwe rero. Ni koko, Yesu yahakoreye igitangaza avuye i Yudaya ubugira kabili. Ariko rero si byo bitangaza byonyine yakoze kuva yatangira umurimo we, ariko bifite ubusobanuzi kubera ko byahaga ikimenyetso ukugaruka kwe muri Galilaya.
Ubwo Yesu yerekeje i Nazareti aho umuryango we wari. Mbese ni ibiki byamubayeho aho hantu. Yohana 4:43-54; Mariko 1:14, 15; Luka 4:14, 15.
◆ Igihe Yesu yari avuye; Galilaya, abigishwa be babigenje bate, kandi abantu bamwakiriye bate?
◆ Yesu yakoze gitangaza ki kandi abo yagikoreye cyabagiriye iyihe ngaruka?
◆ Ni bulyo ki Kana yari itoneshejwe na Yesu?
[Ifoto yuzuye ipaji ya 15]