Kurikiza urugero rw’abami
“Aziyandikire aya mategeko mu gitabo . . . Icyo gitabo azakibane, ajye agisomamo iminsi yose akiriho.”—GUTEGEKA 17:18, 19.
1. Umukristo ashobora kwifuza kumera nka bande?
BIRASHOBOKA ko utazigera wigereranya n’umwami cyangwa umwamikazi. Ni nde Mukristo wizerwa akaba n’umwigishwa wa Bibiliya wakwitekereza afite ububasha bwa cyami, kimwe n’Abami bizerwa nka Dawidi, Yosiya, Hezekiya, cyangwa Yehoshafati? Nyamara, ushobora kandi wagombye kumera nka bo nibura mu buryo bumwe bwihariye. Ubwo buryo ni ubuhe? Kandi se, kuki wagombye kwifuza kumera nka bo muri ubwo buryo?
2, 3. Ni iki Yehova yari yarabonye mbere y’igihe ku birebana n’umwami w’umuntu, kandi se, uwo mwami yagombaga gukora iki?
2 Mu gihe cya Mose, kera cyane mbere y’uko Imana yemera ko Abisirayeli bategekwa n’umwami w’umuntu, Imana yabonye mbere y’igihe ko ubwoko bwayo bwari kuzagira icyifuzo cyo gutegekwa n’umwami. Ku bw’ibyo, yahumekeye Mose kugira ngo yandike mu isezerano ry’Amategeko amabwiriza yerekeranye n’ibyo bintu. Ayo yari amabwiriza agenewe abami.
3 Imana yaravuze iti “numara kugera mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, . . . ukibwira uti ‘ndiyimikira umwami, nk’uko ayandi mahanga angose yose ameze’; ntuzabure kwiyimikira uwo Uwiteka Imana yawe izatoranya. . . . Kandi namara kwima ingoma ye, aziyandikire aya mategeko mu gitabo . . . Icyo gitabo azakibane, ajye agisomamo iminsi yose akiriho: kugira ngo yige kubaha Uwiteka Imana ye, no kwitondera amagambo yose y’ibi byategetswe n’aya mategeko, no kuyumvira.”—Gutegeka 17:14-19.
4. Amabwiriza Imana yari yarahaye abami yari akubiyemo iki?
4 Koko rero, umwami Yehova yari guhitiramo abamusenga yagombaga kwandukura amagambo ushobora gusanga muri Bibiliya yawe, akagira kopi ye bwite. Hanyuma, uwo mwami yagombaga kujya asoma ibiri muri iyo kopi ye buri munsi, incuro nyinshi. Ntibyari ibintu byo gufata mu mutwe gusa. Byari ukwiga, kandi byari bigamije intego y’ingirakamaro. Umwami wari kwemerwa na Yehova yagombaga gukomeza kwiyigisha kugira ngo yihingemo imimerere ikwiriye y’umutima kandi akomeze kuyigira. Nanone kandi, yagombaga kwiga ibyo byanditswe byera kugira ngo abe umwami ugira ingaruka nziza, urangwa n’ubushishozi.—2 Abami 22:8-13; Imigani 1:1-4.
Iga nk’Uko Umwami Yabigenzaga
5. Ni ibihe bice bigize Bibiliya Umwami Dawidi yagombaga kwandukura kandi akabisoma, kandi se, ni ibihe byiyumvo yari afite ku bihereranye na byo?
5 Utekereza ko Dawidi yasabwaga gukora iki igihe yabaga umwami wa Isirayeli? Mu by’ukuri, byabaye ngombwa ko yandukura ibitabo bitanu bya Mose, ari byo Pantateki (ni ukuvuga Itangiriro, Kuva, Abalewi, Kubara, no Gutegeka kwa Kabiri). Tekereza ukuntu kuba Dawidi yarakoresheje amaso ye n’intoki ze kugira ngo yandukure Amategeko bigomba kuba byaragize ingaruka zimbitse ku bwenge bwe no ku mutima we. Birashoboka ko Mose yananditse igitabo cya Yobu hamwe n’ibivugwa muri Zaburi ya 90 n’iya 91. Mbese, ibyo na byo Dawidi yaba yarabyandukuye? Birashoboka rwose. Nanone kandi, ashobora wenda kuba yari anafite ibitabo bya Yosuwa, Abacamanza n’icya Rusi. Bityo, ushobora kubona ko Umwami Dawidi yari afite igice kinini cya Bibiliya yagombaga gusoma kandi akacyicengezamo. Kandi waba ufite ishingiro utekereje ko yabikoze rwose; impamvu tuvuze dutyo, zirikana amagambo yavuze yerekeza ku Mategeko y’Imana, ubu dusanga muri Zaburi ya 19:8-12 (umurongo wa 7-11 muri Biblia Yera).
6. Twakwemeza dute ko Yesu, kimwe na sekuruza Dawidi, yashishikazwaga n’Ibyanditswe?
6 Dawidi Mukuru—ari we Yesu, Mwene Dawidi—na we yakurikije urugero nk’urwo. Yesu yari yarimenyereje kujya mu isinagogi y’iwabo buri cyumweru. Aho ngaho, yategaga amatwi Ibyanditswe igihe byabaga bisomwa kandi bigasobanurwa. Byongeye kandi, hari igihe kimwe Yesu ubwe yasomeye mu ruhame Ijambo ry’Imana, maze avuga icyo ryasobanuraga (Luka 4:16-21). Ushobora kwiyumvisha mu buryo bworoshye ukuntu yari azi neza Ibyanditswe. Turagusaba ko wakwisomera inkuru z’Amavanjiri, maze ukibonera ukuntu Yesu yakundaga kuvuga ati “handitswe ngo,” cyangwa se ukuntu yerekezaga ku mirongo yihariye y’Ibyanditswe. Urugero, mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi cyanditswe na Matayo, Yesu yasubiyemo ibivugwa mu Byanditswe bya Giheburayo incuro 21 zose.—Matayo 4:4-10; 7:29; 11:10; 21:13; 26:24, 31; Yohana 6:31, 45; 8:17.
7. Ni gute Yesu yari atandukanye n’abayobozi ba kidini?
7 Yesu yakurikije inama iboneka muri Zaburi ya 1:1-3, hagira hati ‘hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, ahubwo amategeko y’Uwiteka [akaba] ari yo yishimira, kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro. Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.’ Mbega ukuntu byari binyuranye cyane n’uko byari bimeze ku bayobozi ba kidini bo mu gihe cye, bari barihaye ‘kwicara ku ntebe ya Mose,’ ariko bakaba barirengagizaga “amategeko y’Uwiteka”!—Matayo 23:2-4.
8. Kuki ari nta cyo byari bimaze ko abayobozi ba kidini b’Abayahudi basoma kandi bakiga Bibiliya?
8 Icyakora, hari bamwe bashobora guterwa urujijo n’umurongo umwe w’Ibyanditswe ushobora gusobanurwa nk’aho Yesu yari arimo aca abantu intege ngo batagira icyigisho cya Bibiliya. Muri Yohana 5:39, 40, tuhasoma ibyo Yesu yabwiye bamwe mu bantu bariho mu gihe cye, agira ati “murondora mu byanditswe, kuko mwibwira ko muri byo arimo mufite ubugingo buhoraho; kandi ari byo bimpamya. Nyamara mwanze kuza aho ndi, ngo muhabwe ubugingo.” Mu gihe Yesu yavugaga ayo magambo, ntiyari arimo abuza Abayahudi bari bamuteze amatwi kwiyigisha Ibyanditswe. Ahubwo, yari arimo ashyira ahabona uburyarya bwabo cyangwa kuba barahuzagurikaga. Bari bazi ko Ibyanditswe byashoboraga kubayobora ku buzima bw’iteka, ariko kandi, ibyo Byanditswe nyir’izina barimo barondora ni na byo byagombaga kuba byarabayoboye kuri Mesiya, Yesu. Nyamara kandi, banze kumwemera. Ku bw’ibyo, kwiga Ibyanditswe nta cyo byari bibamariye, bitewe n’uko bari indyarya, kandi bakaba bataremeraga kwigishwa.—Gutegeka 18:15; Luka 11:52; Yohana 7:47, 48.
9. Ni uruhe rugero rwiza rwatanzwe n’intumwa hamwe n’abahanuzi ba kera?
9 Mbega ukuntu imimerere y’abigishwa ba Yesu, hakubiyemo n’intumwa, yari itandukanye n’iy’abo bantu! Bo bigaga ‘ibyanditswe byera, byabashaga kubamenyesha ubwenge bwo kubazanira agakiza’ (2 Timoteyo 3:15). Mu birebana n’ibyo, bari bameze nk’abahanuzi bo hambere, bajyaga ‘barondora [mu byanditswe] babishimikiriye.’ Abo bahanuzi ntibabonaga ko ubwo bushakashatsi bwari icyigisho cyamara amezi make cyangwa umwaka umwe gusa bamara biyigisha babishishikariye. Intumwa Petero ivuga ko ‘[bakomeje] kurondora,’ cyane cyane ibihereranye na Kristo n’ikuzo yahawe, bitewe n’uko yagize uruhare mu gutuma abantu babona agakiza. Mu rwandiko rwa mbere Petero yanditse, yasubiyemo incuro 34 amagambo akubiye mu bitabo icumi bya Bibiliya.—1 Petero 1:10, 11.
10. Kuki buri wese muri twe yagombye gushishikazwa no kwiga Bibiliya?
10 Uko bigaragara rero, kwiga Ijambo ry’Imana ubigiranye ubwitonzi byari inshingano ya cyami yari yaragenewe abami bo muri Isirayeli ya kera. Yesu yakurikije urwo rugero. Kandi abari kuzategekana na Kristo mu ijuru ari abami na bo bari bafite inshingano yo kuryiga (Luka 22:28-30; Abaroma 8:17; 2 Timoteyo 2:12; Ibyahishuwe 5:10; 20:6). Abantu bose biringira kuzahabwa imigisha ku isi izaba iyoborwa n’ubutegetsi bw’Ubwami, basabwa gukurikiza urwo rugero rw’abami.—Matayo 25:34, 46.
Ni Inshingano Ireba Abami Nawe
11. (a) Ni akahe kaga gashobora kugera ku Bakristo ku birebana no kwiyigisha? (b) Ni ibihe bibazo twagombye kwibaza?
11 Dushobora kuvuga dushimitse kandi tweruye, ko buri Mukristo w’ukuri wese yagombye kuba arimo yisuzumira Bibiliya ku giti cye. Icyo si ikintu wari ukeneye gusa igihe wiganaga Bibiliya n’Abahamya ba Yehova ku ncuro ya mbere. Buri wese muri twe agomba kwiyemeza kutaba nk’abantu bo mu gihe cy’intumwa Pawulo, nyuma y’igihe runaka badohotse bakirengagiza icyigisho cya bwite. Bari barize “iby’ishingiro rya mbere ry’ibyavuzwe n’Imana,” urugero nk’inyigisho ‘za mbere za Kristo.’ Ariko kandi, ntibakomeje kwiyigisha, bityo ‘ntibajya mbere ngo babe abantu bakuze mu buryo bw’umwuka’ (NW ) (Abaheburayo 5:12–6:3). Mu buryo nk’ubwo, dushobora kwibaza tuti ‘mbona nte ibihereranye no kugira icyigisho cya bwite cy’Ijambo ry’Imana, naba maze igihe gito nifatanya n’itorero rya Gikristo cyangwa maze imyaka ibarirwa muri za mirongo? Pawulo yasenze asaba ko Abakristo bo mu gihe cye bakomeza “kunguka kumenya Imana.” Mbese, naba ngaragaza ko nanjye mfite icyo cyifuzo?’—Abakolosayi 1:9, 10.
12. Kuki ari iby’ingenzi ko dukomeza gukunda Ijambo ry’Imana?
12 Ikintu cy’ingenzi cyatuma wihingamo akamenyero keza ko kwiyigisha, ni uko wakwihingamo gukunda Ijambo ry’Imana. Muri Zaburi ya 119:14-16, hagaragaza ko gutekereza ku Ijambo ry’Imana buri gihe kandi mu buryo bufite intego, ari bwo buryo butuma ugera ubwo uryishimira. Nanone, ni na ko bimeze uko igihe waba umaze uri Umukristo cyaba kingana kose. Kugira ngo tubitsindagirize, ibuka urugero rwa Timoteyo. Nubwo uwo musaza w’Umukristo yari “umusirikare mwiza wa Kristo Yesu,” Pawulo yamuteye inkunga yo kujya agira umwete wo ‘gukwiriranya neza ijambo ry’ukuri’ (2 Timoteyo 2:3, 15; 1 Timoteyo 4:15). Uko bigaragara rero, ‘kugira umwete’ bikubiyemo no kugira akamenyero keza ko kwiyigisha buri gihe.
13. (a) Ni gute umuntu yabona igihe cy’inyongera cy’icyigisho cya Bibiliya? (b) Ni irihe hinduka ushobora gukora kugira ngo ubone igihe cyo kwiyigisha?
13 Intambwe yatuma ugira akamenyero keza ko kwiyigisha, ni uko buri gihe wajya ugena igihe cyo kugira icyigisho cya Bibiliya. Ni gute wagiye ubigenza? Uko igisubizo cyawe kivuye ku mutima cyaba kiri kose, mbese, utekereza ko wakungukirwa no kumara igihe kinini kurushaho wiyigisha? Ushobora kwibaza uti ‘ni gute nabigenera igihe?’ Mu by’ukuri, hari bamwe bagiye bongera igihe cy’icyigisho cya Bibiliya kigira ingaruka nziza, binyuriye mu kubyuka hakiri kare kurushaho mu gitondo. Bashobora gukoresha iminota 15 mu gusoma Bibiliya cyangwa mu kurangiza intego runaka bishyiriyeho mu birebana n’icyigisho cya bwite. Hari ikindi kintu gishoboka: bite ku bihereranye no kuba wagira icyo uhindura ku ngengabihe yawe ya buri cyumweru? Urugero, niba ufite akamenyero ko gusoma ikinyamakuru hafi buri munsi cyangwa kureba amakuru ya nimugoroba kuri televiziyo, mbese, byashoboka ko wasiba kubikora umunsi umwe gusa mu cyumweru? Icyo gihe cy’uwo munsi wagikoresha mu kongera icyo wakoreshaga mu cyigisho cya Bibiliya. Uramutse usimbuje igihe wakoreshaga ureba amakuru mu munsi umwe icyigisho cya bwite mu gihe cy’iminota 30 cyangwa irenzeho, wakunguka amasaha asaga 25 mu mwaka. Tekereza kunguka amasaha 25 y’inyongera wakoresha mu gusoma cyangwa kwiyigisha Bibiliya! Dore ikindi gitekerezo: mu cyumweru gitaha, uzajye ugenzura ibyo wakoze igihe buri munsi uzaba urangiye. Reba niba ushobora kubona ikintu wavana muri gahunda yawe cyangwa ukagabanya igihe wakimaragaho kugira ngo ubone igihe cyo gusoma cyangwa kwiyigisha Bibiliya.—Abefeso 5:15, 16.
14, 15. (a) Kuki kwishyiriraho intego ari iby’ingenzi mu bihereranye n’icyigisho cya bwite? (b) Ni izihe ntego umuntu ashobora kwishyiriraho mu birebana no gusoma Bibiliya?
14 Ni iki kizatuma kwiyigisha birushaho kukorohera no kugushimisha? Ni ukwishyiriraho intego. Ni izihe ntego zo kwiyigisha zishobora kugerwaho wakwishyiriraho? Ku bantu benshi, intego ya mbere nziza cyane ni iyo gusoma Bibiliya yose uko yakabaye. Wenda kugeza ubu, ushobora kuba warasomye ibice runaka bya Bibiliya kandi warungukiwe. Mbese, ubu ushobora kwiyemeza gusoma Bibiliya yose uko yakabaye? Intego yawe y’ibanze wakwishyiriraho kugira ngo uzayisome yose, ishobora kuba ari ugusoma Amavanjiri ane, hanyuma ugakurikizaho intego ya kabiri, urugero nko gusoma ibindi bitabo bigize Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo. Mu gihe uzaba umaze kumva unyuzwe kandi wungukiwe, intego ushobora kuzifuza gukurikizaho, ni iyo kujya usoma ibitabo bya Mose hamwe n’ibitabo by’amateka kugeza ku cya Esiteri. Mu gihe uzaba ubirangije, uzabona ko gusoma ibindi bitabo bisigaye bya Bibiliya ari ibintu bishoboka rwose. Umugore umwe, wabaye Umukristo ari mu kigero cy’imyaka hafi 65, yanditse ku gifubiko cy’imbere cya Bibiliya ye itariki yatangiye kuyisomeraho yose, na nyuma y’aho yandikaho itariki yayirangirijeho. Ubu amaze kuyandikaho amatariki incuro eshanu (Gutegeka 32:45-47). Kandi aho kugira ngo asomere Bibiliya kuri orudinateri cyangwa se ku rupapuro yacapye, yajyaga asoma Bibiliya ye bwite.
15 Abantu bamwe na bamwe bageze ku ntego yabo yo gusoma Bibiliya yose uko yakabaye binyuriye mu gutera izindi ntambwe kugira ngo batume icyigisho cyabo gikomeza kurushaho kwera imbuto no kubahesha ingororano. Uburyo bumwe bwo gutera izindi ntambwe, ni ukugena inyigisho runaka zatoranyijwe ukazisoma mbere y’uko usoma buri gitabo cya Bibiliya ugiye gukurikizaho. Mu gitabo “Toute Écriture est inspirée de Dieu et utile” na Étude perspicace des Écritures, umuntu ashobora gusangamo inyigisho zihebuje ku bihereranye n’imimerere ishingiye ku mateka y’ibivugwamo, imiterere y’umwandiko n’inyungu umuntu ashobora kuvana muri buri gitabo cya Bibiliya.a
16. Twagombye kwirinda gukurikiza uruhe rugero ku bihereranye no kwiga Bibiliya?
16 Mu gihe cy’icyigisho, irinde uburyo bukunze gukoreshwa n’abitwa ko ari abahanga mu bya Bibiliya. Bakabya kwibanda ku gusesengura umwandiko nk’aho Bibiliya yakomotse ku bantu. Bamwe muri bo bagerageza kugaragaza ko buri gitabo gifite itsinda ry’abantu runaka bihariye cyandikiwe, cyangwa bakihimbira intego n’igitekerezo umwanditsi w’umuntu wanditse buri gitabo yitwaga ko yari afite. Ingaruka z’iyo mitekerereze ya kimuntu ni uko ishobora gupfobya ibitabo bya Bibiliya bigasa n’aho ari ibitabo by’amateka gusa, cyangwa bigatuma bibonwa nk’aho bigaragaza gusa ukuntu idini ryagiye ritera imbere. Abandi bahanga usanga barirundumuriye mu byo gukora ubushakashatsi ku magambo, urugero nk’isesengura ry’imiterere y’ubuvanganzo bwa Bibiliya. Usanga bahugira mu kwiga inkomoko y’amagambo no kurondora icyo asobanura mu Giheburayo no mu Kigiriki, kuruta uko bibanda ku kamaro k’ubutumwa bwaturutse ku Mana. Mbese, utekereza ko bene ubwo buryo bushobora gutuma umuntu agira ukwizera kwimbitse kandi kumushishikariza kugira icyo akora?—1 Abatesalonike 2:13.
17. Kuki twagombye kubona ko Bibiliya ikubiyemo ubutumwa bugenewe abantu bose?
17 Mbese, imyanzuro igerwaho n’intiti yaba yemewe? Mbese, kuvuga ko buri gitabo cyaba gikubiyemo ingingo imwe gusa y’ingenzi cyangwa ko hari itsinda ry’abantu runaka gusa cyagenewe, byaba ari ukuri (1 Abakorinto 1:19-21)? Icy’ukuri cyo, ni uko ibitabo bikubiye mu Ijambo ry’Imana bifite agaciro gahoraho ku bantu b’imyaka yose kandi bakomoka mu mimerere yose. Ndetse nubwo igitabo runaka cyaba mbere na mbere cyarandikiwe umuntu umwe, urugero nka Timoteyo cyangwa Tito, cyangwa itsinda ry’abantu runaka bihariye, wenda nk’Abagalatiya cyangwa Abafilipi, twese dushobora kandi twagombye kwiga ibyo bitabo. Ni iby’ingenzi kuri buri wese muri twe, kandi igitabo runaka gishobora kwibanda ku ngingo nyinshi z’ingenzi kandi kikungura abantu benshi. Koko rero, ubutumwa bwo muri Bibiliya bugenewe abantu bo ku isi hose, ibyo bikaba bidufasha kwiyumvisha impamvu bwagiye buhindurwa mu ndimi z’abantu batuye hirya no hino ku isi.—Abaroma 15:4.
Ni Ingirakamaro Kuri Wowe no ku Bandi
18. Mu gihe usoma Ijambo ry’Imana, ni iki wagombye kujya utekerezaho?
18 Uko uzagenda wiga, uzibonera ko ari iby’ingirakamaro cyane gushaka uko wasobanukirwa Bibiliya no kugerageza kureba isano rigenda riba hagati y’ibintu bitandukanye (Imigani 2:3-5; 4:7). Ibyo Yehova yahishuye binyuriye ku Ijambo rye bifitanye isano rya bugufi n’umugambi we. Ku bw’ibyo, mu gihe usoma, reba aho ibyo usoma n’inama duhabwa bihuriye n’umugambi w’Imana. Ushobora gutekereza ukuntu ikintu runaka cyabayeho, igitekerezo cyangwa ubuhanuzi, bifitanye isano n’umugambi wa Yehova. Ibaze uti ‘ni iki ibyo bimbwira ku bihereranye na Yehova? Bifitanye sano ki n’umugambi w’Imana urimo usohozwa binyuriye ku Bwami bwayo?’ Ushobora nanone kwibaza uti ‘ni gute nashyira mu bikorwa ibyo bintu menye? Mbese, nshobora kubyifashisha mu kwigisha abandi cyangwa kubagira inama nshingiye ku Byanditswe?’—Yosuwa 1:8.
19. Ni nde wungukirwa mu gihe ubwira abandi ibyo wize? Sobanura.
19 Gutekereza ku bandi na byo ni ingirakamaro mu bundi buryo. Mu gihe usoma kandi ukiga Bibiliya, uziga ibintu bishya kandi wunguke ubundi bumenyi bwimbitse. Gerageza kujya ugira icyo ubivugaho mu biganiro byubaka ugirana n’abagize umuryango wawe cyangwa abandi. Nubikora mu bihe bikwiriye kandi mu buryo bworoheje, ibyo biganiro bizababera ingirakamaro nta kabuza. Inkuru uzajya uvuga nta buryarya kandi mu buryo bususurutsa, zihereranye n’ibyo wamenye cyangwa ibintu bishishikaje wabonye, zishobora kuzajya zituma ibyo uvuga birushaho gushimisha abandi. Ikirenze ibyo, bizakungura wowe ubwawe. Mu buhe buryo? Abahanga babonye ko umuntu arushaho kwibuka mu gihe kirekire ibyo yize cyangwa yasomye, iyo abikoresha cyangwa abisubiyemo bikiri bishya mu bwenge bwe, urugero nko mu gihe abibwira abandi.b
20. Kuki ari iby’ingirakamaro gusoma Bibiliya kenshi?
20 Nta gushidikanya ko buri gihe usomye igitabo cya Bibiliya, uziga ibintu bishya. Uzashimishwa n’imirongo y’Ibyanditswe itari yaragize byinshi ikubwira mbere hose. Izarushaho kugira ibisobanuro bishya kuri wowe. Ibyo byagombye gutsindagiriza ko ibitabo bya Bibiliya ari ubutunzi ukwiriye kwiga incuro nyinshi kandi ukungukirwa na bwo, aho kuba ibitabo bisanzwe byanditswe n’abantu. Ibuka ko umwami, nka Dawidi, yagombaga ‘kujya ayisomamo iminsi yo kubaho kwe.’
21. Ni iyihe ngororano ushobora kwitega nurushaho kwiyigisha Ijambo ry’Imana?
21 Ni koko, abafata igihe cyo kwiga Bibiliya mu buryo bufite ireme barungukirwa mu buryo bukomeye. Baronka ubutunzi bw’agaciro bwo mu buryo bw’umwuka hamwe n’ubumenyi bwinshi. Imishyikirano bagirana n’Imana irushaho gukomera, igakungahara. Nanone kandi, barushaho kuba ubutunzi bw’agaciro ku bagize umuryango, ku bavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero rya Gikristo, no ku bataraba abasenga Yehova.—Abaroma 10:9-14; 1 Timoteyo 4:16.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ibyo bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byanditswe n’Abahamya ba Yehova kandi biboneka mu ndimi nyinshi.
Mbese, Uribuka?
• Abami bo muri Isirayeli basabwaga gukora iki?
• Yesu hamwe n’intumwa ze batanze uruhe rugero ku bihereranye no kwiga Bibiliya?
• Ni ibihe bintu ushobora guhindura kugira ngo wongere igihe wakoreshaga mu cyigisho cya bwite?
• Wagombye kwiga Ijambo ry’Imana ufite iyihe mitekerereze?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 15]
“Mu Ntoki Zacu”
“Niba twifuza . . . igitabo cy’impuzamirongo ya Bibiliya, nta gikoresho kindi twabona cyaruta Internet. Ariko niba twifuza gusoma Bibiliya, kuyiga, kuyitekerezaho no kwiyumvisha ibyanditswemo, twagombye kuyifata mu ntoki zacu, kuko ubwo ari bwo buryo bwonyine bwo kuyicengeza mu bwenge bwacu no mu mitima yacu.”—Byavuzwe na Gertrude Himmelfarb, umwarimu wubahwaga cyane wahawe pansiyo, wigishaga muri kaminuza yitwa City University, y’i New York.