Ubuzima bwa Yesu n’umurimo we
Barashaka umuyobozi usumbye umuntu
Abantu bamaze kubona ukuntu Yesu yagaburiye abantu ibihumbi n’ibihumbi barumiwe bagwa mu kantu. Bariyamiriye ngo: “N’ukur’ uyu ni we wa muhanuzi war’ukwiriye kuza mw’ isi.” Bafashe umwanzuro ko Yesu agomba kuba ari we wa muhanuzi uruta Mose, bashaka no kumugira umuyobozi mwiza. Bahise bafata umugambi w’ukuntu bamufata ngo bamugire umwami.
Yesu we ariko yari azi ibyo bashaka gukora, arabiyufura kugira ngo batamufata ku ngufu. Yasezereye abantu maze ahata abigishwa be ngo bikire mu bwato bajye i Kaperinaumu maze azamuka umusozi weyine ajya gusenga. Ubwo bwari bugorobye ariyo wenyine gusa. Mbere y’umuseke Yesu ari aho hantu hirengeye yabonye inyanja irimo umuhengeri. Kubera ko Pasika yari yegereje hariho umwezi; muri uwo mucyo Yesu yabonye ubwato n’ abigishwa be barwana n’umuraba. Bavugamishaga imbaraga zabo zose.
Amaze kubona ibyo yamanutse umusozi maze agenda hejuru y’amazi abasanga. Yakoze hagati y’ibilometero 5 na 6 ageze hafi y’abigishwa be yakomeje kugenda nk’aho agiye kubacaho. Baramubonye, batakishwa n’ubwoba bati “Ni umuzimu”. Yesu yarabahumurije maze arababwira ati: “Nimuhumure, ni jyewe; mwitinya.” Ariko Petero yaramushubije ati: “Mwami, nib’ ari wowe, untegeke nz’ ah’uri, ngendesh’ amaguru hejuru y’amazi.” Yesu yaramushubije ati: “Ngwino”.
Ubwo Petero yavuye mu bwato maze agendesha amaguru hejuru y’amazi asanga Yesu. Ariko abonye umuyaga yaratinye atangira kurengerwa n’amazi arataka ati: “Data-buja, nkiza”. Ubwo Yesu yahise arambura ukuboko kwe aramufata aramubwira ati: “Yew’ufite kwizera guke we, n’iki gitumy’ ushidikanya?”
Mu gihe Petero na Yesu basubiraga mu bwato ‘umuyaga waratuje maze abigishwa be barumirwa. Mbese bagombaga kumera batyo? lyo baza kwiyumvisha “n’ibya ya mitsima” bakiyumvisha n’uburebure bw’igitangaza Yesu yakoze mbere yuko ahaza abantu ibihumbi n’ibihumbi igihe abagaburira imitsima itanu n’udufi duto tubiri, ntabwo bari gutangarira ukuntu agendera hejuru y’amazi akanatuza umuyaga. Ariko ubwo bose bapfukamiye Yesu bavuga ngo: “N’ukuri ur’ Umwana w’lmana.”
Nyuma y’igihe gito bageze i Genezareti, ikibaya kiza cyeraga cyane hafi y’i Kaperinaumu maze baromoka. Bamaze komoka, ab’aho bamenye Yesu maze birukanka impande zose muri icyo gihugu cyose, batangira guheka abarwayi mu ngobyi. Abo bantu babaga bari mu ngobyi bapfaga gukora ku nshunda z’umwenda we gusa maze bagakira.
Bukeye bwaho abantu benshi Yesu yari yagaburiye mu buryo bw’igitangaza babonyeko yigendeye maze bakwira mu mato yaturukaga i Tiberia maze bakajya i Kaperinaumu gushakirayo Yesu. Bageze yo baramubajije bati: “Mwigisha, waje hano ryari?” Igisubizo Yesu Yabahaye gihishura byinshi. Yohana 6:14-25; Matayo 14:22-36; Mariko 6:45-56
◆ Yesu amaze kugaburira abantu ibihumbi mu buryo bw, igitangaza, abantu bashatse kumugira iki?
◆ Yesu yabonye iki igihe yari ku musozi yiherereye; kandi yakoze iki?
◆ Nikuki abigishwa batagombaga kumirwa kubera ibyo Yesu yari akoze?
◆ Habaye iki igihe bomokaga?
[Ifoto yuzuye ipaji ya 4]