Ukuri Guhindura Imibereho
BIRABABAJE, ariko kandi ni iby’ukuri ko imibereho y’abantu benshi cyane igoye muri iki gihe, ndetse ikaba iri no mu kaga. Mbese, byashoboka ko bene abo bantu bagira ibyishimo? Bamwe ni abagizi ba nabi, kandi babuza amahwemo bagenzi babo. Mbese, bashobora kuzigera baba inyangamugayo mu muryango w’abantu? Kuri ibyo bibazo byombi, igisubizo ni yego. Abantu bashobora guhinduka. Imibereho na yo ishobora guhinduka. Intumwa Pawulo yagaragaje ukuntu byashoboka, igihe yandikaga igira iti “muhinduke rwose, mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ni byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.”—Abaroma 12:2.
Ayo magambo ngo ‘ibyo Imana ishaka bitunganye rwose,’ ashobora kutwibutsa ibyo Yesu yabwiye abigishwa be, imyaka isaga 20 mbere y’uko Pawulo yandika amagambo tubonye haruguru. Yesu yaravuze ati “muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababātūra” (Yohana 8:32). Mu kuvuga ngo “ukuri,” Yesu yashakaga kuvuga inyigisho zahumetswe n’Imana—cyane cyane inyigisho zihereranye n’ibyo Imana ishaka—zatuzigamiwe muri Bibiliya (Yohana 17:17). Mbese, ukuri kwa Bibiliya kubatura abantu koko? Mbese, kubaho mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka, bihindura imibereho y’umuntu koko? Rwose, birayihindura. Reka turebe ingero zimwe na zimwe.
Kugira Imibereho Ifite Intego
Nta gihe kinini gishize, uwitwa Moisés utuye i Gibraltar, ari umuntu utajya yishima na busa. Yagize ati “nari narasabitswe n’inzoga, kandi nararaga ku gasozi. Numvaga nariyanze. Buri joro, nasabaga Imana ngo imbabarire maze ireke gutuma nongera kuruhanya n’undi munsi. Naraturikaga nkarira, mbaza Imana impamvu ndi kuri iyi si mu gihe nta cyo maze, nkaba nta kazi ngira, nta muryango, nta n’umuntu ngira wamfasha. Kuki nagombaga gukomeza kubaho?” Hanyuma, hari ikintu cyaje kuba.
Moisés yakomeje agira ati “igihe nahuraga na Roberto, umwe mu Bahamya ba Yehova, ni bwo namenye ko Imana yari yarumvise isengesho ryanjye. Roberto yampaye Bibiliya n’igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya, cyitwa Ni Iki Imana Idusaba?a Buri munsi, twiganaga Bibiliya, twicaye ku ntebe y’urubaho nararagaho nijoro. Nyuma y’ukwezi, Roberto yanjyanye mu materaniro, mu Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova yo muri ako karere. Bidatinze, ukuri kwa Bibiliya kwari kumaze guhindura mu buryo bwuzuye ukuntu nabonaga ibintu. Ubu sinkirara ku gasozi; nta n’ubwo nkinywa inzoga cyangwa itabi. Imibereho yanjye yarahindutse, kandi mfite ibyishimo. Niringiye kuzabatizwa vuba aha maze ngakorera Yehova, ndi umwe mu Bahamya be.”
Mbega ihinduka! Iyo abantu badafite ibyiringiro, akenshi impamvu iba ari iy’uko nta bumenyi bafite. Nta cyo baba bazi ku bihereranye n’Imana cyangwa imigambi yayo ihebuje. Ku birebana na Moisés, igihe yari amaze kugira ubwo bumenyi, byamuteye imbaraga n’umwete wo guhindura imibereho ye. Ku bihereranye n’ibyabaye kuri Moisés, hasubijwe isengesho umwanditsi wa Zaburi yatuye Imana, agira ati “nuko ohereza umucyo wawe n’umurava wawe, binyobore: binjyane ku musozi wawe wera, no mu mahema yawe.”—Zaburi 43:3.
Uwitwa Daniyeli wo muri Belize, na we yagezweho n’ibintu nk’ibyo. Daniyeli we ntiyararaga ku gasozi—yari afite akazi kiyubashye. Ariko kandi, yamaze imyaka 20 ahatana n’imimerere yo gusabikwa n’ibiyobyabwenge hamwe n’inzoga, kandi yagize imibereho y’ubwiyandarike. N’ubwo Daniyeli yarerewe mu idini rya Gatolika, ntiyumvaga icyo ubuzima buvuze, kandi yashidikanyaga ku bihereranye no kuba Imana iriho. Yagiye mu madini atandukanye ashakisha ubufasha, ariko aza kubona ko inyinshi mu ncuti ze z’abayoboke b’idini rye, ndetse na bamwe mu bayobozi baryo b’incuti ze, bakoreshaga ibiyobyabwenge cyangwa inzoga mu buryo budakwiriye. Hagati aho kandi, umugore we yari hafi gutana na we.
Daniyeli amaze gushoberwa, yisunze ikigo cyita ku bantu bashaka kwibatura ku ngeso yo gukoresha ibiyobyabwenge, inzoga, cyangwa ibindi bintu byabasabitse. Nyamara kandi, yari azi ko namara gusohoka muri icyo kigo, yari kuzahita yongera agasubira ku biyobyabwenge, mu gihe yari kuba adahawe ubufasha. Ariko se, ni bufasha bwoko ki? Muri Gicurasi 1996, ubwo Daniyeli akaba yari amaze iminsi ibiri avuye muri icyo kigo, yasanze umwe mu Bahamya ba Yehova, maze amwinginga mu buryo butunguranye, agira ati “ndagusaba ko twakwigana Bibiliya.” Uwo Muhamya yakoze gahunda yo kujya yigana Bibiliya na Daniyeli incuro ebyiri mu cyumweru, maze bidatinze Daniyeli atangira guhuza imibereho ye n’ibyo Imana ishaka, kandi incuti ze za kera azisimbuza incuti z’Abakristo, zidakoresha ibiyobyabwenge cyangwa inzoga mu buryo budakwiriye, kandi zaciye ukubiri n’ubwiyandarike. Bityo rero, Daniyeli yiboneye ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri, aho igira iti “ugendana n’abanyabwenge, azaba umunyabwenge na we; ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa” (Imigani 13:20). Nyuma y’igihe gito, yarivugiye ati “mu mibereho yanjye, ubu ni ubwa mbere menye icyo kugira umutimanama ukeye ari cyo.” Imibereho ya Daniyeli na yo yarahindutse.
Muri Porto Rico, hari undi mugabo wagize ihinduka rikomeye. Yari muri gereza, kandi akaba yaratinywaga cyane, bitewe n’uko yari yarishe abantu benshi. Mbese, ukuri kwa Bibiliya kwashoboye kumuhindura? Yee. Umwe mu Bahamya ba Yehova yashoboye kumuha amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, maze ahita amusaba n’andi. Yatangijwe icyigisho cya Bibiliya, kandi uko ukuri kwa Bibiliya kwari gutangiye kugenda kumukora ku mutima, ni na ko ihinduka yagiraga ryagaragariraga bose. Kimwe mu bihamya bya mbere byagaragaje ko yahindutse, cyabaye icy’uko yiyogoshesheje umusatsi we mwinshi agasigarana muke, akogosha n’ubwanwa bwe bwari bwarashokonkoye.
Bibiliya ivuga ko Imana ibabarira abanyabyaha bihannye by’ukuri, maze bagahindura imibereho yabo. Pawulo yanditse agira ati “ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? . . . Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo: ariko mwaruhagiwe” (1 Abakorinto 6:9, 11). Nta gushidikanya, ayo magambo yahumurije uwo mugabo, kimwe n’uko yahumurijwe n’amagambo yo mu Byakozwe 24:15, agira ati “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa.” Yaravuze ati “igihe hazabaho umuzuko w’abapfuye, ndifuza kuzaba mpari, kugira ngo nzashobore gusaba imbabazi abo nishe.”
Umuryango Mushya
Umunsi umwe, uwitwa Luis, umubwirizabutumwa w’igihe cyose wo mu Bahamya ba Yehova bo muri Arijantina, yamenyanye n’umusore wabyirukiye mu mibereho iteye agahinda. Kubera ko ababyeyi be bamutaye akimara kuvuka, yagiye arererwa mu bigo bitandukanye. Ubwo yari agejeje hafi ku myaka 20, yamenye amerekezo y’aho nyina ari, maze yiyemeza kujya kuba hamwe na we. Yakoranye umuhati, azigama amafaranga menshi, maze afata urugendo yerekeza mu mujyi nyina yabagamo. Nyina yaramuretse barabana kugeza igihe ya mafaranga amushiriyeho, hanyuma amusaba ko yamuvira aho. Uko kwirukanwa kwatumye ashaka kwiyahura.
Ariko kandi, Luis yashoboye kugeza ukuri kwa Bibiliya kuri uwo musore. Uko kuri, gukubiyemo amagambo aduha icyizere kigira kiti “ubwo data na mama bazandeka, Uwiteka azandarura” (Zaburi 27:10). Uwo musore yabonye ko afite Se wo mu ijuru, utazigera na rimwe amutererana. Ubu yishimira kuba ari umwe mu bagize umuryango mushya, umuryango wa Yehova.
Undi mugabo wo muri icyo gihugu, yabwiye umwe mu Bahamya ba Yehova ko akunda igazeti y’Umunara w’Umurinzi. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo gazeti yari yaravanye ishyingiranwa rye mu kaga. Birashoboka ko umunsi umwe, mu gihe uwo mugabo yari avuye ku kazi, yabonye igazeti y’Umunara w’Umurinzi mu gatebo bajugunyamo impapuro, iyo gazeti ikaba yari ifite umutwe uvuga ngo “Gutana kw’Abashakanye,” wari wanditswe mu nyuguti nini. Kubera ko ishyingiranwa rye ryari mu mazi abira, kandi we n’umugore we bakaba bari baratangiye gukora ibisabwa kugira ngo bahabwe ubutane bwemewe n’amategeko, yatoye ya gazeti maze atangira kuyisoma. Yayijyanye imuhira, maze ayisomera hamwe n’umugore we. Uwo mugabo n’umugore bashakanye, bagerageje gushyira mu bikorwa inama zishingiye kuri Bibiliya zari muri iyo gazeti (Abefeso 5:21–6:4). Bidatinze, imishyikirano yabo yabaye myiza. Bahagaritse ya myiteguro yo gusaba ubutane, none ubu ni umugabo n’umugore bashakanye bunze ubumwe, biga Bibiliya.
Muri Uruguay, hari undi mugabo witwa Luis utaragiraga ibyishimo. Gusabikwa n’ibiyobyabwenge, ubupfumu, gusenga ibigirwamana, gusabikwa n’inzoga—ibyo ni bimwe mu bintu byari byaravurunze ubuzima bwe. Hanyuma, Luis amaze gushoberwa mu buryo budasubirwaho, yahindutse umuntu utemera ko Imana ibaho. Incuti ye yamuhaye igitabo La vie: comment est-elle apparue? Évolution ou création?b Ibyo byatumye Luis abonana n’Abahamya ba Yehova by’igihe gito, ariko bidatinze, yahise yisubirira mu mayoga no mu biyobyabwenge. Mu gihe yari yarasazwe n’intimba, ubwo yagiraga atya agasanga yicaye mu ngarani yuzuyemo imyanda, yarasenze, atura isengesho rye “se wa Yesu Kristo,” bitewe n’uko yari agishidikanya ku bihereranye n’izina ry’Imana.
Yasabye Imana ko yamugaragariza niba hariho impamvu iyo ari yo yose ituma ari ku isi. Luis yagize ati “ku munsi wakurikiyeho nyir’izina, umuntu tuziranye yampaye igitabo atari agikoresha. Umutwe wacyo wari uwuhe? Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!”c Icyo gitabo cyamufashije gusubiza ikibazo cye. Luis yongeye gusenga asaba ubufasha bwo kubona idini ryamwereka uko yakorera Imana. Mbega igitangaza! Inzogera yo ku muryango yaravuze, maze arebye asanga ni Abahamya ba Yehova babiri bahagaze hanze. Uwo mwanya Luis yahise atangira kwigana na bo Bibiliya. Yagize amajyambere mu buryo bwihuse, none ubu yumva yaragize imigisha yo kuba Umuhamya wabatijwe. Afite imibereho isukuye, akaba afasha n’abandi kugira imibereho ifite intego. Kuri we, amagambo yo muri Zaburi 65:3 (umurongo wa 2 muri Biblia Yera) yabaye amanyakuri, ayo magambo akaba agira ati “ni wowe wumva ibyo usabwa, abantu bose bazajya aho uri.”
Uwitwa Allan wo muri Philippines, yahoze ari umurwanashyaka w’umunyeshuri, wo mu ruhande rutavugaga rumwe n’ubutegetsi. Yari mu muryango wari ugamije “kuvanaho ubutegetsi, kugira ngo abo mu gihe kizaza bose bazabe bareshya.” Ariko kandi, umunsi umwe yabonanye n’Abahamya ba Yehova, maze amenya umugambi Imana ifitiye abantu, abikesheje Bibiliya. Uwo mugambi ukubiyemo n’isezerano ryahumetswe rigira riti “hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho . . . Ariko, abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi” (Zaburi 37:10, 11). Allan yagize ati “bidatinze, navumbuye ko ibyo ishyaka ryacu ryaharaniraga, byari byarasezeranyijwe muri Bibiliya kuva kera. Ibintu byose twifuzaga cyane kugeraho tubishishikariye, bizatangwa mu gihe cy’Ubwami bw’Imana.” Ubu Allan ashyigikira Ubwami bw’Imana, kandi agafasha abandi kwizera ukuri kwa Bibiliya.
Ni koko, imibereho y’abantu igenda ihinduka, iyo bitaye ku kuri kw’Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Mu by’ukuri, igihe kiregereje, ubwo abantu bazarokoka bose bazaba barahuje imibereho yabo n’ibyo Imana ishaka. Mbega ihinduka! Icyo gihe, hazasohozwa ubuhanuzi bugira buti “ibyo ntibizaryana kandi ntibizonona ku musozi wanjye wera wose; kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka, nk’uko amazi y’inyanja akwira hose.”—Yesaya 11:9.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
b Cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
c Cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.