Yesu ubuzima bwe n’umurimo we
Bagerageza nanone kwica Yesu
NI MU mezi y’imbeho (itumba).Yesu yagendagendaga mu nsi y’irembo ry’urusengero ryitwa irya Salomo. Ahongaho Abayuda baramugose maze baravuga bati: “Uzageza he kutuyoberanya? Nib’ uri Kristo, utwerurire.”
Yesu yarabashubije ati: “Narabibabwiye, ariko ntimwizera.” Birumvikana ko Yesu atabasobanuriye byeruye ko ari we Kristo nkuko yari yarabihishuriye Umusamariakazi iruhande rw’iriba. Ahubwo yari yarabasobanuriye ko akomoka mu ijuru kandi ko yabayeho mbere ya Aburahamu.
Yesu yifuzaga nyamara ko abantu basobanukirwa ubwabo ko ari we Kristo bagereranyije ibikorwa bye n’ibyo Kristo yagombaga kuzuza hakurikijwe Ibyanditswe. Niyo mpamvu yihanangirije abigishwa be kutagira uwo bahishurira ko ari we Kristo. Ni ukubera ibyo nanone byatumye yongera kubwira abo bagome b’Abayuda nti: “Imirimo nkora mw’izina rya Data na y’ irampamya. Ariko ntimwizera.”
Ni kuki Abayuda batizeraga? Mbese ntibari bafite ibihamya bihagije by’uko Yesu ari we Kristo koko? Nibyo ariko Yesu atanga impamvu nyakuri y’ukutemera kwabo agira ati: ‘Kuko mutari abo mu ntama zanjye. Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira. Nziha ubugingo buhoraho kandi ntizizarimbuka na rimwe iteka ryose, kandi ntawe uzazivuvunura mu kuboko kwanjye. Icyo Data yampaye ni ikintu kiruta ibindi byose, ntawe ubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data.’
Yesu nanone yasobanuye imishyikirano myiza imuhuza na Se agira ati: “Jyewe na Data tur’ umwe.” Birumvikana ko atavugaga ko we wari hano ku isi na Se wari mu ijuru bari bagize umuntu umwe rukumbi. Ahubwo yerekanye ko bombi bahuje umugambi umwe.
Ayo magambo yabyukije umujinya w’Abayuda batangira gutora amabuye yo kumutera, nkuko byari byaragenze amezi abiri ashize ari ku munsi mukuru w’ingando. Yesu yabwiranye ubutwari abashakaga kumwica agira ati: “Naberets’ imirimo myinshi myiza yavuye kuri Data; noneho ni uwuhe murimo mur’iyo ubatera kuntera amabuye?”
Abayuda baramushubije bati: “Kubg’ imirimo myiza ntitugutera amabuye, ahubgo tuguhora kwigereranya, kuk’ ur’ umuntu, ukigira Imana.” Ariko se kuki bavuze ibyo kandi Yesu atarigeze agira icyo gitekerezo?
Ahari ni uko Yesu yari yihaye ubushobozi bukwiriye Imana nkuko abamurwanyaga babibonaga. Nk’urugero; yari amaze kuvuga ngo “intama zanjye,” “nzih’ ubugingo buhoraho,” ari na byo ikiremwamuntu kitashoboraga gukora. Abayuda bibagiwe nyamara ko Yesu azi ko ubushobozi yabuhawe na Se.
Yifashishije ikibazo, Yesu yagaragaje neza ko yigaragaza nkaho ari mugufi ku Mana, yarababajije ati: “Ntibyanditswe mu mategeko yanyu [Zaburi 82:6] ngo: Navuze ngo: Mur’imana? N’ubgo yabise imana, ab’ijambo ry’lmana ryajeho, kand’ibyanditswe bitabasha gukuka mubgirir’iki uwo Data yejeje, akamutuma mw’isi, muti, Wigereranije, kuko navuze nti, Nd’Umwana w’lmana?”
Ariko se niba koko ibyanditswe byita abacamanza b’abantu bakiranirwa “imana” ni ibihe birego bikomeye abo Bayuda bashoboraga kubona kuri Yesu, wivugiye gusa ati, “Nd’Umwana w’lmana?” Yesu yarongeye ati: “Niba ndakor’ imirimo ya Data, ntimunyizere. Ariko ni nyikora, nubgo mutanyizera, mwizere imirim’ ubgayo, kugira ngo mumenye neza yuko Data ari muri jye, nanjye nkaba ndi muri Data.”
Abayuda bumvise ibyo maze bagerageza kumufata ariko arabacika, nkuko byagenze ku munsi mukuru w’lngando. Yavuye i Yerusalemu maze ajya ku yindi nkombe ya Yorudani aho Yohana yabatirizaga imyaka ine mbere yaho. Aho hantu nkuko bigaragara hari hafi y’inkombe y’amajyepfo y’inyanja ya Galilaya ahantu h’urugendo rw’iminsi ibiri uturutse i Yerusalemu.
Abantu baje aho ari baramumenya maze baravuga bati: “Yohana nta kimenyetso yakoze, arikw’ibyo Yohana yavuze kur’uyu byari iby’ukuri byose. Benshi bamwizererayo.” Yohana 10:22-42; 4:26; 8:23, 58; Matayo 16:20.
◆ Ni mu buryo ki Yesu yifuzaga ko abantu bamenya ko ari we Kristo?
◆ Ni mu buryo ki Yesu na Se bari umwe?
◆ Uko bigaragara, kuki Abayuda bavugaga ko Yesu yigira Imana?
◆ Yesu avuga Zaburi yabagaragarije ate ko atatekereje kwigereranya n’lmana?