IGICE CYA 81
Ni umwe na Se ariko si Imana
“JYEWE NA DATA TURI UMWE”
YESU AVUGURUZA IKIREGO CY’UKO YIYISE IMANA
Yesu yari yaje i Yerusalemu mu Munsi Mukuru wo Kwegurira Imana urusengero (witwaga Hanukkah). Uwo munsi mukuru wari uwo kwibuka ko urusengero rwongeye kwegurirwa Imana. Imyaka isaga ijana mbere yaho, Umwami wa Siriya witwaga Antiochus wa IV Épiphane yubatse igicaniro hejuru y’igicaniro cyari mu rusengero rw’Imana. Nyuma yaho abana b’umutambyi w’Umuyahudi bigaruriye Yerusalemu maze bongera kwegurira Yehova urusengero. Uhereye ubwo, buri mwaka bizihizaga uwo munsi wabaga ku itariki ya 25 y’ukwezi kwa Kisilevu, uko kwezi kukaba guhuza n’impera z’Ugushyingo n’intangiriro z’Ukuboza.
Hari mu itumba, kandi cyari igihe cy’ubukonje. Yesu yagendagendaga mu rusengero mu ibaraza rya Salomo. Aho ni ho Abayahudi bamukikije maze baramubaza bati “uzaduheza mu rujijo kugeza ryari? Niba uri Kristo, bitubwire weruye” (Yohana 10:22-24). Yesu yabashubije iki? Yarababwiye ati “narababwiye nyamara ntimwizera.” Yesu ntiyari yarababwiye yeruye ko ari we Kristo, nk’uko yari yarabibwiye wa mugore w’Umusamariyakazi ku iriba (Yohana 4:25, 26). Icyakora yari yarahishuye uwo yari we, igihe yavugaga ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko mbere y’uko Aburahamu abaho nari ndiho.”—Yohana 8:58.
Yesu yashakaga ko abantu bagereranya ibikorwa bye n’ibyo Bibiliya yari yaravuze ko Kristo yagombaga gukora, maze bakigerera ku mwanzuro w’uko yari Kristo. Ni yo mpamvu ikindi gihe yari yarihanangirije abigishwa be ko batagombaga kugira uwo babwira ko ari Mesiya. Ariko ubu bwo yabwiye abo Bayahudi bamwangaga adaciye ku ruhande ati “imirimo nkora mu izina rya Data ni yo impamya. Ariko ntimwizeye.”—Yohana 10:25, 26.
Kuki batizeraga ko Yesu ari Kristo? Yarababwiye ati “ntimwizeye kubera ko mutari abo mu ntama zanjye. Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi kandi na zo zirankurikira. Nziha ubuzima bw’iteka, kandi ntizizigera zirimbuka; nta wuzazikura mu kuboko kwanjye. Izo Data yampaye ziruta ibindi bintu byose.” Hanyuma Yesu yababwiye ukuntu afitanye imishyikirano ya bugufi na Se agira ati “jyewe na Data turi umwe” (Yohana 10:26-30). Yesu yari hano ku isi naho Se akaba mu ijuru, bityo rero ntiyashakaga kuvuga ko we na Se ari umuntu umwe. Ahubwo we na Se ni umwe mu buryo bw’uko bunze ubumwe mu mugambi umwe.
Ayo magambo ya Yesu yarakaje Abayahudi cyane ku buryo bongeye gutoragura amabuye bashaka kumwica. Nyamara ibyo ntibyateye ubwoba Yesu. Yarababwiye ati “naberetse imirimo myiza myinshi ituruka kuri Data. Ni uwuhe muri yo utuma muntera amabuye?” Baramushubije bati “ntitugutera amabuye tuguhora umurimo mwiza, ahubwo turaguhora ko utuka Imana, kuko wowe . . . wigira imana” (Yohana 10:31-33). None se ko Yesu atigeze avuga ko ari imana, icyo kirego bagikuye he?
Koko rero, Yesu yavugaga ko yari afite imbaraga Abayahudi bemeraga ko ari iz’Imana yonyine. Urugero, yavuze iby’ “intama” agira ati “nziha ubuzima bw’iteka,” ibyo akaba ari ibintu abantu badashobora gukora (Yohana 10:28). Abayahudi birengagizaga ko Yesu yari yaravuze yeruye ko yari yarahawe ubutware na Se.
Yesu yanyomoje ibyo birego byabo by’ibinyoma arababaza ati “mbese mu Mategeko yanyu [muri Zaburi 82:6] ntibyanditswe ngo ‘naravuze nti “muri imana” ’? Niba yarise ‘imana’ abo ijambo ry’Imana ryaciriyeho iteka . . . murambwira, jyewe uwo Data yejeje kandi akantuma mu isi, muti ‘utuka Imana,’ kubera ko navuze nti ‘ndi Umwana w’Imana’?”—Yohana 10:34-36.
Koko rero Ibyanditswe byita abacamanza b’abantu badatunganye “imana.” None se ubwo bishoboka bite ko abo Bayahudi bavuga ko Yesu yakosheje igihe yavugaga ati “ndi Umwana w’Imana”? Hanyuma yavuze ikintu cyashoboraga kubemeza agira ati “niba ntakora imirimo ya Data ntimunyizere. Ariko niba nyikora, nubwo mutanyizera, nibura mwizere iyo mirimo kugira ngo mumenye kandi mukomeze kumenya ko Data yunze ubumwe nanjye, nanjye nkunga ubumwe na Data.”—Yohana 10:37, 38.
Abayahudi bagerageje kumufata, ariko nanone arabacika. Yavuye i Yerusalemu yambuka uruzi rwa Yorodani ajya ahantu Yohana yari yaratangiriye kubatiriza, hakaba hari hashize hafi imyaka ine. Uko bigaragara, aho ntihari kure y’inkombe z’inyanja ya Galilaya mu majyepfo.
Icyo gihe imbaga y’abantu benshi baramusanze, baramubwira bati “mu by’ukuri, Yohana ntiyakoze ikimenyetso na kimwe, ariko ibintu byose Yohana yavuze kuri uyu muntu byari ukuri” (Yohana 10:41). Nuko Abayahudi benshi baramwizera.