ISOMO RYA 29
Bigenda bite iyo umuntu apfuye?
Ese wigeze gupfusha umuntu wakundaga cyane? Muri ibyo bihe bitoroshye ushobora kwibaza uti “bigenda bite iyo umuntu apfuye? Ese koko tuzongera kubona abacu bapfuye?” Muri iri somo no mu rikurikiraho, tuzabona ibisubizo byo muri Bibiliya bizaguhumuriza.
1. Bigenda bite iyo umuntu apfuye?
Yesu yagereranyije urupfu n’ibitotsi byinshi. Iyo umuntu yasinziriye agaheza, nta kintu na kimwe yumva. Kuki urupfu rugereranywa n’ibitotsi? Iyo umuntu apfuye ntababara. Ntajya akumbura bene wabo n’incuti ze, nubwo yaba yarabakundaga cyane. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga iti “abapfuye nta cyo bazi.”—Soma mu Mubwiriza 9:5.
2. Kumenya ukuri ku birebana n’urupfu bidufitiye akahe kamaro?
Abantu benshi batinya urupfu bagatinya n’abapfuye. Ariko ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’urupfu bishobora kuguhumuriza. Yesu yaravuze ati ‘ukuri kuzababatura’ (Yohana 8:32). Bibiliya ntiyigisha ko iyo umuntu apfuye ubugingo bukomeza kubaho, nk’uko amadini amwe abyigisha. Ubwo rero, iyo umuntu apfuye ntababara. Nanone, abapfuye ntibashobora kutugirira nabi kuko nta cyo baba bazi. Ni yo mpamvu tutagomba kugira ibyo dukora tugamije kubagusha neza cyangwa ngo tubiyambaze. Nanone ntitugomba gusenga tubasabira.
Hari abavuga ko bashobora kuvugana n’abapfuye. Ariko ibyo ntibishoboka. Nk’uko twabibonye, ‘abapfuye nta cyo bazi.’ Abatekereza ko bavugana n’abapfuye, mu by’ukuri bashobora kuba bavugana n’abadayimoni biyoberanya, bakigira nka ba bantu bapfuye. Ubwo rero, kumenya ukuri ku birebana n’urupfu biturinda abadayimoni. Yehova yatubwiye ko tugomba kwirinda kuvugana n’abapfuye, kuko azi ko kuvugana n’abadayimoni byatugiraho ingaruka.—Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12.
IBINDI WAMENYA
Sobanukirwa kurushaho icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’urupfu, kandi urusheho kwizera ko Imana y’urukundo idahana abapfuye.
3. Menya ukuri ku birebana n’uko bigenda iyo umuntu apfuye
Abantu bo hirya no hino ku isi ntibavuga rumwe ku birebana n’uko bigenda iyo umuntu apfuye. Birumvikana rero ko ibyo bizera byose bidashobora kuba ukuri.
Abantu benshi bo mu gace utuyemo bavuga ko bigenda bite iyo umuntu apfuye?
Reba icyo Bibiliya yigisha. Murebe VIDEWO.
Musome mu Mubwiriza 3:20, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Ukurikije ibivugwa muri uyu murongo, bigenda bite iyo umuntu apfuye?
Ese iyo umuntu apfuye, hari igice kimugize gikomeza kubaho?
Bibiliya ivuga iby’urupfu rwa Lazaro wari incuti magara ya Yesu. Igihe muri buze kuba musoma muri Yohana 11:11-14, muze gusuzuma icyo Yesu yavuze ku birebana na Lazaro, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Ni iki Yesu yagereranyije n’urupfu?
Ibyo bikweretse ko bigenda bite iyo umuntu apfuye?
Ese ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’urupfu wumva bishyize mu gaciro?
4. Kumenya ukuri ku birebana n’urupfu bidufitiye akamaro
Kumenya ukuri ku birebana n’urupfu bituma tudatinya abapfuye. Musome mu Mubwiriza 9:10, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Ese abapfuye bashobora kutugirira nabi?
Nanone kumenya ukuri ko muri Bibiliya, bituma tutemera ikinyoma kivuga ko tugomba kugusha neza abapfuye cyangwa kubiyambaza. Musome muri Yesaya 8:19 no mu Byahishuwe 4:11, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Utekereza ko Yehova abona ate abantu biyambaza abapfuye kugira ngo babafashe?
5. Kumenya ukuri ku birebana n’urupfu biraduhumuriza
Abantu benshi bigishijwe ko iyo umuntu apfuye, akomeza kubabazwa azira ibyaha yakoze. Ariko duhumurizwa no kumenya ko iyo umuntu apfuye, atababazwa azira ibyo yakoze n’iyo byaba ari ibyaha bikomeye cyane. Musome mu Baroma 6:7, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Bibiliya ivuga ko iyo umuntu apfuye ahanagurwaho ibyaha bye. None se utekereza ko abantu bapfuye barimo kubabazwa bazira ibyaha bakoze?
Uko turushaho kumenya Yehova ni ko dusobanukirwa ko adashobora kubabaza abapfuye. Musome mu Gutegeka kwa Kabiri 32:4 no muri 1 Yohana 4:8, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Ese Imana irangwa n’imico myiza yavuzwe muri iyo mirongo, ishobora kwemera ko abapfuye bababazwa?
Ese utekereza ko kumenya ukuri ku birebana n’urupfu bihumuriza? Kubera iki?
UKO BAMWE BABYUMVA: “Numva ntewe ubwoba n’ibizambaho nyuma yo gupfa.”
Ni iyihe mirongo yo muri Bibiliya ihumuriza wabasomera?
INCAMAKE
Iyo umuntu apfuye biba birangiye. Abapfuye ntibababara kandi ntibashobora kugirira nabi abazima.
Ibibazo by’isubiramo
Bigenda bite iyo umuntu apfuye?
Kumenya ukuri ku birebana n’urupfu bidufitiye akahe kamaro?
Kumenya ukuri ku birebana n’urupfu biduhumuriza bite?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Menya icyo ijambo “ubugingo” rikoreshwa muri Bibiliya risobanura.
Sobanukirwa niba Imana ibabariza abantu mu muriro w’iteka.
Ese twagombye gutinya abapfuye?
Imyuka y’abapfuye—Mbese ishobora kugufasha cyangwa kukugirira nabi? Mbese koko ibaho? (agatabo)
Menya uko umugabo yahumurijwe no kumenya ukuri ku birebana n’uko bigenda iyo umuntu apfuye.