Jya uhumuriza abapfushije nk’uko Yesu yabigenje
LAZARO wari utuye i Betaniya, yararwaye araremba. Hanyuma bashiki be ari bo Mariya na Marita, bohereje abantu ngo bajye kubimenyesha Yesu, wari incuti yabo magara. Icyakora, indwara yari arwaye yaje kumuhitana. Igihe bari bamaze kumushyingura, incuti n’abaturanyi basuye Mariya na Marita kugira ngo ‘babahumurize’ (Yohana 11:19). Yesu yaje kugera i Betaniya, maze ajya kureba izo ncuti ze. Gusuzuma ibyo yahavugiye n’ibyo yakoze, bishobora kutwigisha uko twajya duhumuriza abapfushije.
Kuba uhari bigaragaza ko ubitaho
Kugira ngo Yesu agere i Betaniya, byamusabye gukora urugendo rw’iminsi igera kuri ibiri, yambuka uruzi rwa Yorodani, hanyuma azamuka umuhanda wavaga i Yeriko kandi urimo amakoni. Marita yahise ajya kumusanganira mu nkengero z’uwo mudugudu. Mariya amaze kumenya ko Yesu yahageze, na we yahise ajya kumureba (Yohana 10:40-42; 11:6, 17-20, 28, 29). Nta gushidikanya ko kuba Yesu yari ahari, byahumurije abo bashiki ba Lazaro bari bashenguwe n’agahinda.
Muri iki gihe na bwo, gusura abapfushije bishobora kubahumuriza. Scott na Lydia bapfushije umwana w’umuhungu witwaga Theo wari ufite imyaka itandatu, akaba yarapfuye azize impanuka. Baravuze bati “twari dukeneye ko incuti n’abavandimwe baduhumuriza. Baje igicuku cyose bahitira ku bitaro.” Ese hari icyo izo ncuti zabo zavuze? Bakomeje bavuga bati “icyo gihe ntitwari dukeneye ko bagira icyo batubwira. Kuba bari bahari byonyine byari bihagije. Byatugaragarije ko batwitaho.”
Bibiliya ivuga ko igihe Yesu yabonaga abantu baririraga Lazaro, ‘yababaye cyane’ maze na we ‘akarira’ (Yohana 11:33-35, 38). Yesu ntiyigeze yumva ko umuntu w’umugabo atagombye kuririra imbere y’abandi. Yishyize mu mwanya wabo, ababarana na bo. Ni irihe somo twavanamo? Mu gihe twasuye abantu bapfushije, ntitwagombye kumva ko kurirana n’abarira biteye isoni (Abaroma 12:15). Ku rundi ruhande, ntukagerageze guhatira uwapfushije kurira. Hari abahitamo kurira biherereye.
Jya ubatega amatwi ubigiranye impuhwe
Yesu ashobora kuba yari afite amagambo yo guhumuriza Mariya na Marita. Ariko uko bigaragara, yarabaretse babanza kuvuga ibyari bibari ku mutima (Yohana 11:20, 21, 32). Igihe Yesu yavuganaga na Marita, yabajije Marita ikibazo hanyuma amutega amatwi.—Yohana 11:25-27.
Iyo uteze umuntu amatwi witonze, bimugaragariza ko umwitayeho by’ukuri. Kugira ngo duhumurize abapfushije, tugomba kubatega amatwi twitonze. Dushobora kugaragaza ko tuzi gutega amatwi, tubaza abapfushije ibibazo bibashishikariza kuvuga ikibari ku mutima. Icyakora, ujye witonda ureke kubahatira kuganira, niba badashaka kuvuga. Bashobora kuba bananiwe, bityo bakaba bakeneye kuruhuka.
Abantu bapfushije bashobora gushengurwa n’agahinda bikabatesha umutwe, ku buryo hari n’igihe basubiramo ibyo bavuze. Nanone, hari bamwe bagaragaza agahinda bafite. Yaba Mariya cyangwa Marita, buri wese yabwiye Yesu ati “Mwami, iyo uza kuhaba musaza wanjye ntaba yarapfuye” (Yohana 11:21, 32). Yesu yabyifashemo ate? Yabateze amatwi yihanganye kandi abigiranye impuhwe, kandi nanone yirinda kubabwira uko bagombye kwitwara. Nta gushidikanya ko yiyumvishaga ko abapfushije bashobora kugira agahinda kenshi.
Niba utazi icyo wavuga mu gihe wasuye uwapfushije, ushobora gutangiza ikiganiro umubaza uti “ese urifuza ko tugira icyo tubivugaho?” Hanyuma utege amatwi witonze igisubizo aguha. Ntukarangare ngo ureke kumutega amatwi. Jya umuhanga amaso kandi mu gihe akubwira uko amerewe, ugerageze kwishyira mu mwanya we.
Kwiyumvisha akababaro k’uwapfushije ntibyoroshye. Lydia yagize ati “ibyo twabaga dukeneye byagendaga bihinduka. Hari igihe twananirwaga kwifata, maze tugaturika tukaririra imbere y’abashyitsi. Icyo gihe twifuzaga ko abandi batabibona nabi, kandi incuti zacu zakoze uko zishoboye ziyumvisha agahinda twari dufite.”
Ibyo Yesu yabikoze neza cyane. Yari azi ko buri wese “azi agahinda ko mu mutima we” (2 Ibyo ku Ngoma 6:29). Igihe bashiki ba Lazaro bajyaga gusanganira Yesu, yabakiriye mu buryo butandukanye. Kubera ko Marita yakomeje kuvuga, Yesu na we yakomeje kuganira na we. Ariko kubera ko Mariya yariraga, Yesu yamuvugishije akanya gato (Yohana 11:20-28, 32-35). Urwo rugero rwa Yesu rutwigisha iki? Byaba byiza uretse abapfushije akaba ari bo bayobora ikiganiro mugirana. Kuba witeguye kubatega amatwi mu gihe bakubwira agahinda kabo, bishobora kubahumuriza cyane.
Jya ubabwira amagambo akiza
Igihe Mariya na Marita babwiraga Yesu bati “iyo uza kuhaba,” ntiyigeze abacyaha cyangwa ngo ababazwe n’ibyo bari bamubwiye. Yahumurije Marita agira ati “musaza wawe arazuka” (Yohana 11:23). Ayo magambo make Yesu yavuze, yafashije Marita guhanga amaso ibiri imbere, maze abigiranye ubugwaneza, yibutsa Marita ko hari ibyiringiro.
Mu gihe uvugana n’abapfushije, ujye wibuka ko amagambo atera inkunga ubabwira avuye ku mutima, ashobora kugira akamaro cyane, kabone nubwo yaba ari make. Ushobora guhumuriza umuntu mu magambo cyangwa mu nyandiko. Amabaruwa n’amakarita bohererezwa ni yo ashobora kubahumuriza mu gihe kirekire, kuko baba bashobora kuzongera kuyasoma. Urugero, igihe Kath yari amaze amezi icyenda apfushije umugabo we witwaga Bob, yongeye gusoma amakarita yose bari baramwoherereje. Yaravuze ati “icyo gihe ayo makarita yaramfashije kurusha mbere. Icyo gihe ni bwo numvise mpumurijwe.”
Ni iki washyira mu ibaruwa yo guhumuriza uwapfushije, umwereka ko wifatanyije na we mu kababaro? Ushobora kugira icyo wandika ku birebana n’uwapfuye, urugero nk’ibintu byababayeho muri kumwe, cyangwa umuco mwiza yari afite. Kath yaravuze ati “amagambo akora ku mutima bavugaga ku birebana na Bob hamwe n’imico ye, yatumaga numva nshaka guseka no kurira. Gusoma udukuru dushekeje tw’ibyamubayeho, byatumaga mwenyura, kandi bikanyibutsa ibihe bishimishije twamaranye. Amakarita menshi n’ubu nkizirikana yabaga arimo imirongo yo muri Bibiliya.”
Jya ubafasha mu buryo bufatika
Yesu yafashije umuryango wa Lazaro amuzura, ibyo bikaba ari ibintu twe tudashobora gukora (Yohana 11:43, 44). Ariko hari ibintu bifatika dushobora gukorera abapfushije, urugero nko kubatekera, gucumbikira abashyitsi babo, kubamesera, kwita ku bana bakiri bato, kubahahira cyangwa kubafasha mu ngendo. Nta gushidikanya ko abapfushije bazishimira cyane ibikorwa nk’ibyo byoroheje bigaragaza ko tubakunda by’ukuri.
Birumvikana ko hari igihe abapfushije bashobora gukenera igihe cyo kuba ari bonyine. Icyo gihe na bwo, ushobora kugira icyo ukora kugira ngo ukomeze kubaba hafi. Hari umubyeyi wigeze gupfusha wagize ati “nta gihe ntarengwa agahinda gashiriraho, cyangwa ngo habeho itariki umuntu yumva yagaruye agatege.” Hari abagerageza kuzirikana abapfushije, bakagira icyo babakorera ku minsi yihariye, urugero nko ku munsi uwapfushije yashyingiraniweho n’uwo yapfushije, cyangwa itariki uwo yakundaga yapfiriyeho. Nubaba hafi muri ibyo bihe bigoye, uzaba ubaye incuti nyakuri.—Imigani 17:17.
Yesu yahumurije bashiki ba Lazaro abagezaho ibyiringiro yari yaragejeje ku bigishwa be. Yari yabwiye abigishwa be ati “incuti yacu Lazaro arasinziriye, ariko ngiyeyo kumukangura” (Yohana 11:11). Yesu yijeje abigishwa be ko umuzuko uzabaho nta kabuza. Yabajije Marita ati “ese ibyo urabyizeye?” Marita yaramushubije ati “yego Mwami.”—Yohana 11:24-27.
Ese wizera ko Yesu azazura abapfuye? Niba ubyizera, ujye ugeza ibyo byiringiro bihebuje ku bapfushije. Ujye ubafasha mu buryo bufatika. Amagambo ubabwira n’ibyo ubakorera bizabahumuriza.—1 Yohana 3:18.
[Ikarita yo ku ipaji ya 9]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
PEREYA
Uruzi rwa Yorodani
Yeriko
Betaniya
Inyanja y’Umunyu
Yerusalemu
SAMARIYA