IGICE CYA 6
Umwigisha Ukomeye yakoreraga abandi
MBESE, iyo umuntu akugiriye neza, ntibigushimisha?— Abandi bantu na bo ni uko, iyo umuntu abagiriye neza, barishima. Twese kandi ni uko. Ibyo Umwigisha Ukomeye yari abizi, kandi buri gihe yakoreraga abandi. Yagize ati ‘nta bwo naje gukorerwa; ahubwo, naje gukorera abandi.’—Matayo 20:28.
None se, ni iki tugomba gukora niba dushaka kwigana Umwigisha Ukomeye?— Tugomba gukorera abandi. Tugomba kubagirira neza. Ni iby’ukuri ko muri iki gihe abantu benshi batajya bakorera abandi. Ahubwo usanga buri gihe baba bashaka ko abandi baba ari bo babakorera. Hari n’igihe ibyo byabaye ku bigishwa ba Yesu. Buri wese muri bo yashakaga kuba mukuru kuruta abandi, cyangwa se mu yandi magambo, yashakaga gukomera kuruta abandi.
Umunsi umwe, Yesu yari ku rugendo, abigishwa be bamuherekeje. Bageze mu mujyi wa Kaperinawumu, hafi y’Inyanja ya Galilaya, bose binjiye mu nzu. Bamaze kugera mu nzu, Yesu yarababajije ati ‘ni iki mwahoze mujyaho impaka mu nzira?’ Babuze icyo bamusubiza kubera ko bakiri mu nzira, bari bagiye impaka bashaka kumenya umukuru kuruta abandi.—Mariko 9:33, 34.
Yesu yari azi ko atari byiza ko mu bigishwa be hagira utekereza ko aruta abandi. Bityo, nk’uko twabibonye mu gice cya mbere cy’iki gitabo, Yesu yafashe akana gato, agashyira hagati yabo, maze ababwira ko bagomba kwicisha bugufi bakamera nk’ako kana gato. Icyakora, nta somo babivanyemo. Kubera iyo mpamvu, igihe Yesu yari hafi yo gupfa, yabigishije isomo noneho batari kuzigera bibagirwa. Yabigenje ate?—
Yesu yahengereye bose bicaye ku meza basangira ibyokurya, maze arahaguruka, afata igitambaro cy’amazi, aragikenyera. Hanyuma, yafashe ibase, ayishyiramo amazi. Nta gushidikanya ko abigishwa be batangiye kwibaza icyo yari agiye gukora. Bakimwitegereza, yarunamye, aboza ibirenge bose uko bakabaye. Amaze kuboza ibirenge, yafashe cya gitambaro cy’amazi, abahanagura ibirenge. Ngaho tekereza nawe! Iyo uza kuhaba, wari kubigenza ute? Wari kumva umeze ute?—
Abigishwa be babonaga ko bitari bikwiriye ko Umwigisha Ukomeye yabakorera ikintu nk’icyo. Byabateye isoni cyane. Ndetse ahubwo Petero we yabanje no kwanga ko Yesu yamwoza ibirenge bitewe n’uko uwo wari umurimo usuzuguritse cyane. Ariko Yesu yamubwiye ko byari ngombwa ko awukora.
Muri iki gihe, ntitujya twozanya ibirenge. Ariko igihe Yesu yari ku isi, ibyo byarakorwaga. Waba uzi impamvu?— Mu gihugu Yesu hamwe n’abigishwa be babagamo, bambaraga inkweto za sandali, kandi nta masogisi bambaraga. Bityo, iyo babaga bagenda mu nzira, ibirenge byabo byajyagaho umukungugu. Iyo rero umuntu yabaga agusuye, ukamwoza ibirenge umukuraho umukungugu, byaramushimishaga rwose.
Icyakora kuri uwo munsi, nta n’umwe mu bigishwa ba Yesu witangiye koza abandi ibirenge. Ni yo mpamvu Yesu yiyemeje kubyikorera. Mu kubigenza atyo, hari isomo rikomeye Yesu yashakaga guha abigishwa be. Byari ngombwa ko Yesu abaha iryo somo. Kandi natwe muri iki gihe dukeneye iryo somo.
Waba uzi iryo somo iryo ari ryo?— Yesu amaze kugaruka ku meza, yabasobanuriye isomo yashakaga kubaha. Yarababajije ati “aho mumenye icyo mbagiriye? Munyita Shobuja n’Umwigisha, ibyo mubivuga neza kuko ari ko ndi koko. Nuko rero, ubwo mbogeje ibirenge kandi ndi Shobuja n’Umwigisha, ni ko namwe mukwiriye kubyozanya.”—Yohana 13:2-14.
Aho ngaho, Umwigisha Ukomeye yagaragaje ko yashakaga ko abigishwa be bajya bakorera abandi. Nta bwo yashakaga ko bagira ubwikunde. Kandi nta bwo yashakaga ko bajya batekereza ko bakomeye cyane ku buryo abandi bagombye guhora babakorera. Yashakaga ko bajya bishimira gukorera abandi n’umutima ukunze.
Mbese, iryo si isomo ryiza cyane?— Mbese, uzigana Umwigisha Ukomeye, ujye ukorera abandi?— Twese hari ibintu dushobora gukorera bagenzi bacu. Ibyo bizabashimisha. Ariko ikirenze byose, bizashimisha Yesu hamwe na Se.
Gukorera abandi si ibintu bigoye. Uramutse urebye neza, ushobora kubona ibintu byinshi wakorera abandi. Tekereza gato: mbese, nta kintu ubona ushobora gufasha mama wawe? Uzi neza ibintu byinshi abakorera wowe n’abo mubana mu rugo. Mbese, hari icyo wamufasha?— Ngaho uzamubaze wumve!
Ushobora wenda nko kumuzanira amasahani muza kuriraho. Ushobora no kumufasha kuyoza nyuma yo kurya. Hari n’abana bajya kuvoma buri munsi. Icyo wakora cyose, uzaba ukoreye abandi, nk’uko Yesu yabigenje.
Mbese, waba ufite abana muvukana uruta ushobora gukorera? Ibuka ko Yesu, we Mwigisha Ukomeye, yakoreye ndetse n’abigishwa be. Nugira icyo ukorera abo bana uruta, uzaba wigana Yesu. Ni iki ushobora kubakorera?— Ushobora wenda kubatoza kujya biyuhagira neza batijabagura. Cyangwa se ushobora kubafasha kujya biyambika. Cyangwa se nanone ushobora kubafasha gusasa aho barara. Mbese, hari ikindi kintu ubona wabafashamo?— Nujya ubafasha gukora ibyo byose, bazarushaho kugukunda, neza neza nk’uko abigishwa ba Yesu bamukundaga.
Ushobora no gukorera abandi ku ishuri. Ushobora kugira icyo umarira abanyeshuri bagenzi bawe cyangwa mwarimu wanyu. Niba amakayi ya mugenzi wawe aguye hasi, bishobora kuba byiza umufashije kuyatoragura. Ushobora guhanagura ikibaho cyangwa ukagira ikindi kintu ukorera mwarimu. Wari uzi ko no gukingurira umuntu umuryango ari ukumugirira neza?
Hari igihe ugirira abantu neza, ariko ntibagushimire. Mbese, utekereza ko ibyo bigomba kutubuza kuzongera kubagirira neza?— Oya rwose! Abantu benshi Yesu yagiriye neza ntibigeze bamushimira. Ibyo ariko ntibyigeze bimubuza kugirira abandi neza.
Natwe ntihakagire ikintu kitubuza gukorera abandi. Tujye twibuka ibyo Umwigisha Ukomeye, ari we Yesu, yakoze, maze tugerageze kumwigana.
Niba ushaka indi mirongo ya Bibiliya ivuga ibyo gufasha abandi, soma mu Migani 3:27, 28; mu Baroma 15:1, 2 no mu Bagalatiya 6:2.