Mukomeze Gukundana Urukundo rwa Kivandimwe!
“Mukomeze Gukundana urukundo rwa kivandimwe.”—ABAHEBURAYO 13:1.
1. Ni iki wakora kugira ngo utume umuriro ukomeza kwaka mu ijoro rikonje, kandi se, ni iyihe nshingano twese dufite isa n’iyo?
HANZE harakonje mu buryo buteye akaga, kandi ubushyuhe buragenda bugabanuka cyane. Umuriro urimo ugurumanira mu rwotero, ni wo soko imwe gusa yo kuzana ubushyuhe mu nzu yawe. Gutuma uwo muriro ukomeza kwaka, ni byo ubuzima bushingiyeho. Mbese, uziyicarira gusa maze witegereze uko ibirimi by’umuriro bizima, n’ukuntu umutuku w’ibishirira bitera ibishashi ugenda wijima, maze ugahinduka umwijima utagira ubuzima? Oya rwose. Uzakomeza kuwongeramo inkwi nta gucogora, kugira ngo ukomeze kwaka. Buri wese muri twe, afite umurimo nk’uwo mu buryo runaka, werekeranye n’“umuriro” w’ingenzi cyane kurushaho—wa wundi wagombye kwaka mu mitima yacu—ni ukuvuga, urukundo.
2. (a) Kuki bishobora kuvugwa ko urukundo rwakonje muri iyi minsi y’imperuka? (b) Ni gute urukundo ari ingenzi ku Bakristo b’ukuri?
2 Nk’uko Yesu yari yarabihanuye kera, turi mu gihe urukundo rugenda rukonja ku isi hose, mu biyita Abakristo (Matayo 24:12). Yesu yari arimo yerekeza ku rukundo rw’ingenzi cyane kurusha urundi rukundo rwose, ni ukuvuga, gukunda Yehova Imana n’Ijambo rye, ari ryo Bibiliya. Hari urukundo rw’ubundi buryo, na rwo rugenda rukendera. Bibiliya yahanuye ko “mu minsi y’imperuka,” benshi bari kuba “badakunda n’ababo” (2 Timoteyo 3:1-5). Mbega ukuntu ibyo ari ukuri! Umuryango wagombye kuba ahantu h’ubwihisho harangwa abantu bakunda ababo; nyamara kandi aho na ho, usanga higanje urugomo no gukabya—rimwe na rimwe bigakorwa mu buryo bwo guhutaza, buteye ubwoba. Ariko kandi, muri iyi si itarangwa n’igishyuhirane, Abakristo ntibategekwa gukundana gusa, ahubwo banategekwa kugira urukundo rurangwa no kwigomwa, bashyira abandi imbere. Tugomba kugaragaza urwo rukundo mu buryo bwuzuye, ku buryo rugaragarira bose, bityo rugahinduka ikimenyetso kiranga itorero rya Gikristo ry’ukuri.—Yohana 13:34, 35.
3. Urukundo rwa kivandimwe ni iki, kandi se, kurukomeza bishaka kuvuga iki?
3 Intumwa Pawulo yahumekewe gutanga itegeko rigira riti “mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe” (Abaheburayo 13:1). Dukurikije uko igitabo kimwe cyanditswe n’intiti mu byerekeye Bibiliya kibivuga, aha ngaha, ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “urukundo rwa kivandimwe” (phi·la·del·phiʹa), “ryerekeza ku rukundo rurangwa n’ubwuzu, kugaragaza ineza, kwishyira mu mwanya w’abandi, no gutanga ubufasha.” Kandi se, ni iki Pawulo yashakaga kuvuga, igihe yavugaga ko twagombye gukomeza kugira urwo rukundo? Icyo gitabo cyagize kiti “ntirugomba na rimwe gukonja.” Bityo rero, kumva dukunze abavandimwe bacu, ntibihagije; tugomba kureka bikigaragaza. Byongeye kandi, tugomba gutuma urwo rukundo ruramba, ntitwigere na rimwe turureka ngo rukonje. Mbese, ni ikibazo cy’ingorabahizi? Yego rwose; ariko kandi, umwuka wa Yehova ushobora kudufasha kwihingamo urukundo rwa kivandimwe no kurukomeza. Reka dusuzume uburyo butatu bwo kongera inkwi mu muriro w’urwo rukundo mu mitima yacu.
Mwishyire mu Mwanya w’Abandi
4. Kwishyira mu mwanya w’abandi ni iki?
4 Niba wifuza kugirira abavandimwe na bashiki bawe b’Abakristo urukundo rwinshi kurushaho, icyo ushobora kuba ukeneye mbere na mbere, ni ugushobora kwiyumvisha imimerere baba barimo, kwishyira mu mwamya wabo mu bigeragezo no mu bibazo by’ingorabahizi bahangana na byo mu mibereho yabo. Intumwa Petero yabivuze ityo, igihe yandikaga iti “mwese muhuze imitima, mubabarane [“mwishyire mu mwanya w’abandi,” NW], kandi mukundane nk’abavandimwe, mugirirane imbabazi, mwicisha bugufi mu mitima” (1 Petero 3:8). Aha ngaha, ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kwishyira mu mwanya w’abandi,’ (NW), risobanurwa ngo “kubabarana.” Kuri iryo jambo, igitabo kimwe kivuga ibihereranye n’Ikigiriki cyo muri Bibiliya, kigira kiti “rivuga imimerere y’ubwenge tugira, iyo twishyizemo ibyiyumvo by’abandi, nk’aho byakabaye ibyacu bwite.” Bityo rero, kwishyira mu mwanya w’abandi birakenewe. Hari umugaragu wa Yehova wizerwa, ugeze mu za bukuru, wigeze kugira ati “kwishyira mu mwanya wawe, ni ukugira umubabaro wawe mu mutima wanjye.”
5. Tuzi dute ko Yehova agira umuco wo kwishyira mu mwanya w’abandi?
5 Mbese, Yehova agira ibyiyumvo nk’ibyo byo kwishyira mu mwanya w’abandi? Yego rwose. Urugero: ku birebana n’imibabaro yageze ku bwoko bwe bw’Isirayeli, dusoma ngo “yababaranye na bo mu mibabaro yabo yose” (Yesaya 63:9). Nta bwo Yehova yabonye iby’ingorane zabo, ibi byo kureba gusa; yishyize mu mwanya w’ubwo bwoko. Ibihereranye n’ukuntu agira ibyiyumvo byimbitse, bigaragazwa n’amagambo Yehova ubwe yabwiye ubwoko bwe, yanditswe muri Zekariya 2:12 (umurongo wa 8 muri Biblia Yera), hagira hati ‘ubakoraho aba akoze ku mboni y’ijisho ryanjye.’a Umuntu umwe uzi gusesengura ibintu n’ibindi, yavuze ibihereranye n’uwo murongo, agira ati “ijisho ni kimwe mu bice by’urusobe kandi bihambaye kurusha ibindi byose bigize umuntu; kandi imboni y’ijisho—ni ukuvuga umwenge urumuri rwo mu ijuru rwinjiramo, kugira ngo umuntu ashobore kubona—ni igice kimwe mu bigize ijisho cyumva ibintu vuba kurusha ibindi byose, kikaba kandi ari na cyo cy’ingenzi. Nta kintu gishobora kumvikanisha mu buryo bwiza cyane kurushaho, igitekerezo gihereranye n’ukuntu Yehova yita mu buryo buhebuje, ku bo agaragariza urukundo rwe abigiranye impuhwe.”
6. Ni gute Yesu Kristo yagaragaje umuco wo kwishyira mu mwanya w’abandi?
6 Yesu na we, buri gihe yagiye agaragaza mu buryo bwimbitse, umuco wo kwishyira mu mwanya w’abandi. Incuro nyinshi, ‘yaterwaga impuhwe’ n’imimerere ibabaje y’abantu bagenzi be babaga barwaye cyangwa bahangayitse (Mariko 1:41; 6:34). Yagaragaje ko mu gihe umuntu uwo ari we wese atagiriye neza abigishwa be basizwe, yumva ko ari nk’aho ari we ubwe ugiriwe atyo (Matayo 25:41-46). Kandi ubwo ari “umutambyi mukuru” wacu wo mu ijuru muri iki gihe, ni we ushobora “kubabarana natwe mu ntege nke zacu.”—Abaheburayo 4:15.
7. Ni gute umuco wo kwishyira mu mwanya w’abandi ushobora kudufasha, mu gihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu yaba aturakaje?
7 “Kubabarana natwe mu ntege nke zacu”—mbese, icyo si igitekerezo gihumuriza? Nta gushidikanya rero ko natwe twifuza kugirirana dutyo. Birumvikana ko gushakisha intege nke ku bandi, ari byo byoroshye cyane kurushaho (Matayo 7:3-5). Ariko kandi, kuki utagerageza kubigenza utyo ubutaha, mu gihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu azaba akurakaje? Gerageza kwiyumvisha igihe wowe ubwawe waba uri mu mimerere uwo muntu arimo, imibereho ye, kamere ye, hamwe n’inenge ze za bwite ahangana na zo, ibyo byose ari wowe biriho. Mbese, ushobora kwiringira udashidikanya ko utakora amakosa nk’ayo—ndetse wenda menshi kurushaho? Aho kwitega byinshi cyane ku bandi, twagombye kwishyira mu mwanya wabo, ibyo bikaba bizadufasha kuba abantu bashyira mu gaciro, kimwe na Yehova, ‘wibuka ko turi umukungugu’ (Zaburi 103:14; Yakobo 3:17). Azi aho ubushobozi bwacu bugarukira. Ntiyigera na rimwe adutegerezaho byinshi, birenze ibyo dushobora gukora mu buryo bushyize mu gaciro. (Gereranya na 1 Abami 19:5-7.) Nimucyo twese twagure uwo muco wo kwishyira mu mwanya w’abandi.
8. Mu gihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu yaba ari mu bigeragezo runaka, ni gute twagombye kubyifatamo?
8 Pawulo yanditse avuga ko itorero ari kimwe n’umubiri, ufite ingingo zinyuranye zigomba gukorana mu bumwe. Yongeyeho ati “urugingo rumwe, iyo rubabaye, ingingo zose zibabarana na rwo” (1 Abakorinto 12:12-26). Tugomba kubabarana, cyangwa kwishyira mu mwanya w’abari mu bigeragezo runaka bikomeye. Abasaza bafata iya mbere mu kubigenza batyo. Nanone, Pawulo yaranditse ati “ni nde udakomeye, ngo nanjye mbe udakomeye? Ni nde ugushwa, ngo nanjye ndeke kugurumana?” (2 Abakorinto 11:29). Ku birebana n’ibyo, abasaza n’abagenzuzi basura amatorero, bigana Pawulo. Muri za disikuru batanga, mu murimo wabo wo kuragira umukumbi, ndetse no mu gihe bahihibikanira ibibazo by’imanza, bihatira kugaragaza umuco wo kwishyira mu mwanya w’abandi. Pawulo yatanze inama agira ati “murirane n’abarira” (Abaroma 12:15). Iyo intama zumva ko abungeri bishyira mu mwanya wazo koko, bakiyumvisha aho ubushobozi bwazo bugarukira, kandi bakifatanya na zo mu bigeragezo zihangana na byo, usanga zirushaho kuba ziteguye kwemera inama, ubuyobozi n’igihano. Zijya mu materaniro zibishishikariye, ziringiye ko zizahabonera ‘uburuhukiro mu mitima yazo.’—Matayo 11:29.
Kugaragaza ko Twishimira Abandi
9. Ni gute Yehova agaragaza ko yishimira icyiza muri twe?
9 Uburyo bwa kabiri bwo kongera ibivumbikisho mu rukundo rwa kivandimwe, ni ukugaragaza ko tubishimira. Kugira ngo twishimire abandi, tugomba kwibanda ku mico yabo myiza n’imihati, kandi tukabiha agaciro. Mu gihe tubigenje dutyo, tuba twigannye Yehova ubwe (Abefeso 5:1). Buri munsi, atubabarira ibyaha byinshi byoroheje. Ndetse, anatubabarira ibyaha bikomeye, igihe cyose tugaragaje ko twicujije nta buryarya. Hanyuma kandi, mu gihe atubabariye ibyaha byacu, nta bwo akomeza kubyibandaho (Ezekiyeli 33:14-16). Umwanditsi wa Zaburi yarabajije ati “Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa, Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe?” (Zaburi 130:3). Ibintu byiza dusohoza mu kumukorera, ni byo Yehova yibandaho.—Abaheburayo 6:10.
10. (a) Kuki byaba ari akaga, mu gihe kwishimirana byaba bibuze hagati y’abashakanye? (b) Ni iki umuntu yakora, mu gihe yaba atangiye kutishimira uwo bashakanye?
10 Ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye, ko dukurikiza urwo rugero mu muryango. Iyo ababyeyi bagaragaza ko bishimirana, baba batanga urugero rwo gukurikiza mu muryango. Muri iki gihe kirangwa n’ishyingirwa ritaramba, biroroshye cyane kugaragariza uwo twashakanye ko tutamwitayeho, maze intege nke tukazifatana uburemere, naho imico myiza tukayipfobya. Ibyo bitekerezo bidakwiriye, bimunga ishyingirwa kandi bigatuma rihinduka umutwaro udashimishije. Niba kwishimira uwo mwashakanye bitangiye kugabanuka, wibaze uti ‘mbese koko, nta mico myiza uwo twashakanye agira?’ Usubize amaso inyuma, maze utekereze impamvu zatumye umukunda kandi ugashyingiranwa na we. Mbese koko, izo mpamvu zose zatumye ukunda uwo muntu wihariye, zarayoyotse? Oya rwose; bityo rero, ushyireho imihati kugira ngo wishimire ibyiza by’uwo mwashakanye, kandi ujye ubimubwira.—Imigani 31:28.
11. Niba urukundo ruba hagati y’abashakanye rugomba kutarangwa n’uburyarya, ni ibihe bikorwa bigomba kwirindwa?
11 Nanone kandi, kwishimirana bifasha abashakanye gukomeza kugaragaza urukundo ruzira uburyarya. (Gereranya na 2 Abakorinto 6:6; 1 Petero 1:22.) Urukundo nk’urwo, rwongerwamo ibivumbikisho binyuriye mu kwishimirana kuvuye ku mutima, ntirutuma habaho ibikorwa by’ubugome bya rwihereranwa, amagambo asesereza kandi atesha agaciro, kutitanaho kw’abashakanye, ku buryo hashobora guhita iminsi ari nta jambo rirangwa n’ineza cyangwa ikinyabupfura rivuzwe; kandi rwose, ntirutuma habaho ibikorwa by’urugomo byo kubabaza umubiri (Abefeso 5:28, 29). Umugabo n’umugore bishimirana by’ukuri, barubahana. Ntibabigenza batyo igihe bari imbere y’abantu gusa, ahubwo n’igihe cyose babonwa na Yehova—mu yandi magambo, ni buri gihe.—Imigani 5:21.
12. Kuki ababyeyi bagombye kugaragaza ko bishimira icyiza kiboneka mu bana babo?
12 Abana na bo, bakeneye kumva ko bishimiwe. Nta bwo ababyeyi bagomba kubabwira amagambo menshi yo kubaryoshyaryoshya gusa, ahubwo bagombye gushima imico y’abana babo ikwiriye gushimwa, hamwe n’ibyiza nyakuri bakora. Wibuke urugero rwatanzwe na Yehova, igihe avuga ko yemera Yesu (Mariko 1:11). Nanone, wibuke urugero rwa Yesu, ari we “shebuja” uvugwa mu mugani umwe. Yashimye mu rugero rungana, ‘abagaragu beza bakiranuka’ babiri, n’ubwo hariho itandukaniro ringana, ari mu byo buri wese yari yahawe, no mu byo yungutse. (Matayo 25:20-23; gereranya na Matayo 13:23.) Mu buryo nk’ubwo, ababyeyi b’abanyabwenge, babona uburyo bwo kugaragaza ko bishimira imico yihariye ya buri mwana, ubushobozi bwe, hamwe n’ibyo yagezeho. Ibyo bakabikora batagerageza gutsindagiriza cyane ibyagezweho, ku buryo abana babo bahora bumva bahatiwe guhiga abandi. Ntibifuza ko abana babo bakura bararakajwe, cyangwa baraciwe intege.—Abefeso 6:4; Abakolosayi 3:21.
13. Ni nde ufata iya mbere mu kugaragaza ko yishimiye buri wese mu bagize itorero?
13 Mu itorero rya Gikristo, abasaza n’abagenzuzi basura amatorero, bafata iya mbere mu kugaragaza ko bishimira buri wese mu bagize umukumbi w’Imana. Umwanya barimo, ni umwanya ugoye, kuko banafite inshingano ikomeye yo guhana mu buryo bukiranuka, kugorora mu mwuka w’ubugwaneza abakora amakosa, no gutanga inama itajenjetse ku bayikeneye. Ni gute basohoza izo nshingano zitandukanye, nta kubogama?—Abagalatiya 6:1; 2 Timoteyo 3:16.
14, 15. (a) Ni gute Pawulo yagaragaje ukutabogama, mu bihereranye no gutanga inama itajenjetse? (b) Ni gute abagenzuzi b’Abakristo bashobora kutabogama ku bihereranye n’akamaro ko gukosora amakosa n’akamaro ko gushima? Tanga urugero.
14 Urugero rwa Pawulo, ni inkunga ikomeye. Yari umwigisha, umusaza, akaba n’umwungeri utangaje. Yakoranye n’amatorero yari afite ibibazo bikomeye, nyamara kandi ntiyigeze yifata ngo atinye gutanga inama itajenjetse, mu gihe byabaga ari ngombwa (2 Abakorinto 7:8-11). Umurimo wa Pawulo muri rusange, ugaragaza ko yacyahaga mu rugero ruringaniye—ni ukuvuga, mu gihe gusa imimerere yabimusabaga, cyangwa mu gihe byabaga bihuje n’ubwenge. Muri ubwo buryo, yagaragaje ubwenge buva ku Mana.
15 Tubaye nk’abagereranya umurimo abasaza bakora mu itorero na muzika, gucyaha kwagereranywa n’inota rimwe rijyaniranye n’ayandi mu muzika wose uko wakabaye. Iryo nota rimwe, riba rikwiranye n’umwanya waryo (Luka 17:3; 2 Timoteyo 4:2). Tekereza noneho indirimbo yaba igizwe n’iryo nota rimwe gusa, rigenda risubirwamo kenshi. Ntitwatinda kumva turambiwe kuyumva mu matwi yacu. Mu buryo nk’ubwo, abasaza b’Abakristo, bagerageza kunonosora inyigisho batanga, kandi bakazongeramo ibintu bitandukanye. Inyigisho zabo ntizihagararira ku gukemura ibibazo gusa. Ibiri amambu, uburyo bwabo bwo kwigisha muri rusange, burubaka. Kimwe na Yesu Kristo, abasaza buje urukundo, bashaka mbere na mbere ibyiza byo gushima, aho gushaka amakosa yo kunenga. Bishimira umurimo ukomeye ukorwa na bagenzi babo b’Abakristo. Biringira ko muri rusange, buri wese akora uko ashoboye kose, kugira ngo akorere Yehova. Kandi abasaza baba biteguye kugaragaza ibyo byiyumvo mu byo bavuga.—Gereranya na 2 Abatesalonike 3:4.
16. Ni izihe ngaruka imyifatire ya Pawulo yo kwishimira abandi no kwishyira mu mwanya wabo, yagize kuri bagenzi be b’Abakristo?
16 Nta gushidikanya, benshi mu Bakristo Pawulo yakoreraga, bumvaga ko yabishimiraga, kandi ko yishyiraga mu mwanya wabo. Ibyo tubizi dute? Reba ukuntu bumvaga bameze, ku byerekeye Pawulo. Nta bwo bamutinyaga, n’ubwo yari afite ubutware bukomeye. Yakundwaga n’abantu, kandi bakamwishyikiraho. Ni yo mpamvu igihe yari avuye mu karere kamwe, abasaza ‘bamuguye mu ijosi, bakamusoma’ (Ibyakozwe 20:17, 37)! Mbega ukuntu abasaza bagombye gushimira—hamwe natwe twese—kuba dufite urugero rwa Pawulo tugomba kwigana! Ni koko, nimucyo twishimirane.
Ibikorwa Birangwa n’Ineza Yuje Urukundo
17.Ni izihe ngaruka nziza zimwe na zimwe, zituruka ku bikorwa birangwa n’ineza mu itorero?
17 Kimwe mu bivumbikisho bikomeye kurusha ibindi byo guha imbaraga urukundo rwa kivandimwe, ni igikorwa cyoroheje kirangwa n’ineza. Nk’uko Yesu yabivuze, “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Twaba dutanze mu buryo bw’umwuka, mu buryo bw’umubiri, cyangwa igihe cyacu n’imbaraga zacu, ibyo ntibituma dushimisha abandi bantu gusa, ahubwo natwe ubwacu turishimisha. Mu itorero, ineza iranduza. Igikorwa kimwe kirangwa n’ineza, gituma habaho ibindi bikorwa bisa na cyo. Bidatinze, urukundo rwa kivandimwe rugasagamba!—Luke 6:38.
18. Ijambo “ineza” (NW) ryavuzwe muri Mika 6:8, risobanurwa rite?
18 Yehova yashishikarije ubwoko bwe bw’Isirayeli, kugaragaza ineza. Muri Mika 6:8, dusoma ngo “yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka, no gukunda kubabarira [“gukunda ineza,” NW], no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.” “Gukunda ineza,” (NW), bishaka kuvuga iki? Aha ngaha, ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ineza,” (cheʹsedh), nanone mu Cyongereza rihindurwa ngo “imbabazi.” Dukurikije uko igitabo cyitwa The Soncino Books of the Bible kibivuga, iryo jambo “ryumvikanisha ikintu runaka kirushaho kugaragarira mu bikorwa, kurusha ijambo ryo mu Cyongereza ridafite icyo rivuze gifatika risobanurwa ngo imbabazi. Risobanura ‘imbabazi zigaragarira mu bikorwa,’ isohozwa ry’ibikorwa bya bwite birangwa n’ineza, atari ku bw’umukene gusa, ahubwo no ku bwa bagenzi bacu bose.” Ni yo mpamvu undi mushakashatsi ku byerekeye Bibiliya, yavuze ko ijambo cheʹsedh risobanurwa ngo “urukundo rugaragarira mu bikorwa.”
19. (a) Ni mu buhe buryo dushobora kwibwiriza kugaragariza abandi ineza mu itorero? (b) Tanga urugero rw’ukuntu wagaragarijwe urukundo rwa kivandimwe.
19 Urukundo rwacu rwa kivandimwe, “si ikintu cyo mu bitekerezo gusa,” cyangwa “kitagize icyo kivuze gifatika.” Ni ikintu nyakuri kigaragara. Ku bw’ibyo, ujye ushaka ukuntu wakorera abavandimwe na bashiki bawe ibintu birangwa n’ineza. Ujye umera nka Yesu, we utarategerezaga buri gihe ko abantu bamugana kugira ngo bamusabe ubufasha, ahubwo incuro nyinshi akaba yaribwirizaga, akabikora (Luka 7:12-16). Cyane cyane, ujye utekereza ku bafite ibyo bakeneye kurusha abandi. Mbese, haba hari umuntu ugeze mu za bukuru cyangwa wamugaye ukeneye gusurwa, cyangwa se wenda ubufasha runaka ku bihereranye no kumuhahira? Mbese, hari “impfubyi” yaba ikeneye kugenerwa igihe runaka no kwitabwaho? Mbese, hari umuntu wihebye, waba ukeneye gutegwa amatwi, cyangwa akabwirwa amagambo runaka ahumuriza? Nimucyo dufate igihe cyo gukora ibikorwa nk’ibyo birangwa n’ineza, uko byaba bidushobokera kose (Yobu 29:12; 1 Abatesalonike 5:14; Yakobo 1:27). Ntuzigere na rimwe wibagirwa ko kubabarira ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi, kurusha ibindi byose byakorwa mu itorero ryuzuyemo abantu badatunganye—tukareka kubika inzika tutagononwa, n’ubwo haba hari impamvu igaragara yatuma twitotomba (Abakolosayi 3:13). Kwitegura kubabarira, bifasha itorero kwirinda amacakubiri, inzika n’intugunda, bimeze nk’ibiringiti bitose, bizimya umuriro w’urukundo rwa kivandimwe.
20. Ni gute twese twagombye gukomeza kwisuzuma?
20 Nimucyo twese twiyemeze gutuma uwo muriro w’ingenzi w’urukundo ukomeza kwaka mu mitima yacu. Nimucyo dukomeze kwisuzuma. Mbese, tugaragaza umuco wo kwishyira mu mwanya w’abandi? Mbese, twishimira abandi? Mbese, dukorera abandi ibikorwa birangwa n’ineza? Nidukomeza kubigenza dutyo, umuriro w’urukundo uzasusurutsa abavandimwe bacu, uko iyi si yagenda iba ubutita n’ikinya mu rugero rungana rute kose. Uko byagenda kose rero, “mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe”—uhereye ubu kugeza iteka ryose!—Abaheburayo 13:1.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Aha ngaha, ubuhinduzi bumwe na bumwe, buvuga ko ukora ku bwoko bw’Imana, ataba akoze mu jisho ry’Imana, ahubwo ko aba akoze mu ry’Isirayeli, cyangwa mu jisho rye ubwe. Iryo kosa ryaturutse ku banditsi bamwe na bamwe bo mu gihe rwagati baje guhindura uwo murongo, mu mihati yabo mibi yo gukosora imirongo babonaga ko itarangwa no kubaha. Bityo, bapfukiranye uburemere bw’ukuntu Yehova ubwe yishyira mu mwanya w’abandi.
Ubitekerezaho Iki?
◻ Urukundo rwa kivandimwe ni iki, kandi se, kuki tugomba kurukomeza?
◻ Ni gute kugira umuco wo kwishyira mu mwanya w’abandi, bidufasha kubumbatira urukundo rwacu rwa kivandimwe?
◻ Kwishimira abandi, bigira uruhe ruhare mu rukundo rwa kivandimwe?
◻ Ni gute ibikorwa birangwa n’ineza bituma urukundo rwa kivandimwe rusagamba mu itorero rya Gikristo?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 28]
Urukundo mu Bikorwa
Mu myaka runaka ishize, umugabo umwe wari umaze igihe gito yigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, yari agishidikanya mu buryo runaka, ku bihereranye n’urukundo rwa kivandimwe. Yari azi ko Yesu yavuze ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Ariko kandi, kubyemera byaramugoraga. Umunsi umwe, yaje kubona urukundo rwa Gikristo mu bikorwa.
N’ubwo uwo mugabo atashoboraga kugenda atari mu igare ry’ibimuga, yakoze urugendo ajya kure y’iwabo. Ageze i Betelehemu, ho muri Isirayeli, yaje guterana mu iteraniro rimwe ry’itorero. Aho ngaho, Umuhamya umwe w’Umwarabu yasabye atitiriza ko undi Muhamya wari mukerarugendo yarara iwe iryo joro, hamwe n’uwo mwigishwa wa Bibiliya. Mbere yo kujya kuryama, uwo mwigishwa yasabye uwari wamucumbikiye uruhushya rwo kujya hanze ku ibaraza mu gitondo, kugira ngo yitegereze izuba rirasa. Uwari wamucumbikiye yamuburiye amwihanangiriza ko atagombaga kubikora. Umunsi wakurikiyeho, uwo muvandimwe w’Umwarabu yasobanuye impamvu. Binyuriye ku musemuzi, yavuze ko abaturanyi be baramutse bamenye ko yacumbikiye abashyitsi bakomoka mu Bayahudi—nk’uko byari biri kuri uwo mwigishwa wa Bibiliya—bari kumutwikira mu nzu, we hamwe n’umuryango we. Uwo mwigishwa wa Bibiliya yamubajije yumiwe, ati “none se, kuki wemeye kwishyira mu kaga nk’ako?” Uwo muvandimwe w’Umwarabu yaramutumbiriye, maze amusubiza atifashishije umusemuzi ati “Yohana 13:35.”
Uwo mwigishwa wa Bibiliya, yatangajwe mu buryo bwimbitse, n’ukuri kugaragara k’urukundo rwa kivandimwe. Nyuma y’aho gato, yaje kubatizwa.
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Kamere ya Pawulo yo kugira urugwiro no kwishimira abandi, yatumye aba umuntu abandi bishyikiraho