IGICE CYA 120
Bagomba kuba amashami yera imbuto kandi bakaba incuti za Yesu
UMUZABIBU W’UKURI N’AMASHAMI YAWO
UKO UMUNTU YAGUMA MU RUKUNDO RWA YESU
Yesu yari amaze guha intumwa ze zizerwa disikuru ikora ku mutima kugira ngo azitere inkunga. Bwari bwije cyane, wenda saa sita z’ijoro zikaba zari zarenze. Hanyuma Yesu yatanze urugero rushishikaje.
Yaravuze ati “ni jye muzabibu w’ukuri, kandi Data ni we uwuhingira” (Yohana 15:1). Urwo rugero rwe rwasaga n’ibyari byaravuzwe mu binyejana byinshi mbere yaho ku byerekeye ishyanga rya Isirayeli, ryiswe umuzabibu wa Yehova (Yeremiya 2:21; Hoseya 10:1, 2). Icyakora, Yehova yari agiye kureka iryo shyanga (Matayo 23:37, 38). Bityo, Yesu yari atangije igitekerezo gishya. Yesu ni uruzabibu Se yahingiraga uhereye igihe yasukwagaho umwuka wera mu mwaka wa 29. Ariko Yesu yagaragaje ko atari we wenyine wagereranywaga n’uwo muzabibu.
Yaravuze ati “ishami ryose ryo kuri jye ritera imbuto [Data] arivanaho, kandi iryera imbuto ryose arikuraho ibisambo akarisukura, kugira ngo ryere imbuto nyinshi. . . . Nk’uko ishami ridashobora kwera imbuto ubwaryo ritagumye ku muzabibu, ni ko namwe mudashobora kwera imbuto mudakomeje kunga ubumwe nanjye. Ni jye muzabibu, namwe mukaba amashami.”—Yohana 15:2-5.
Yesu yari yasezeranyije abigishwa bizerwa ko nagenda, azaboherereza umufasha ari wo mwuka wera. Nyuma y’iminsi 51, igihe intumwa n’abandi bahabwaga uwo mwuka, bahindutse amashami y’umuzabibu. Ayo ‘mashami’ yose yagombaga gukomeza kunga ubumwe na Yesu. Kugira ngo bigende bite?
Yaravuze ati “ukomeza kunga ubumwe nanjye, nanjye nkunga ubumwe na we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko nta kintu na kimwe mushobora gukora mutari kumwe nanjye.” Ayo ‘mashami,’ ni ukuvuga abigishwa be bizerwa, bari kwera imbuto nyinshi bigana imico ya Yesu, bakabwira abandi iby’Ubwami bw’Imana babigiranye umwete kandi bagahindura abantu benshi abigishwa. Ariko se bigenda bite iyo umuntu adakomeje kunga ubumwe na Yesu kandi ntiyere imbuto? Yesu yaravuze ati “iyo umuntu adakomeje kunga ubumwe nanjye, aracibwa.” Ku rundi ruhande, Yesu yaravuze ati “nimukomeza kunga ubumwe nanjye kandi amagambo yanjye akaguma muri mwe, mujye musaba icyo mushaka, muzagihabwa.”—Yohana 15:5-7.
Icyo gihe Yesu yongeye kuvuga ko ari ngombwa kubahiriza amategeko ye, akaba yari yabivuzeho incuro ebyiri (Yohana 14:15, 21). Yagaragaje uburyo bw’ibanze abigishwa be bari kubikoramo. Yaravuze ati “nimwubahiriza amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nubahirije amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe.” Icyakora hakubiyemo byinshi birenze gukunda Yehova n’Umwana we. Yesu yaravuze ati “ngiri itegeko mbahaye: ni uko mukundana nk’uko nanjye nabakunze. Nta wufite urukundo ruruta uru: ko umuntu ahara ubugingo bwe ku bw’incuti ze. Muri incuti zanjye niba mukora ibyo mbategeka.”—Yohana 15:10-14.
Mu masaha make, Yesu yari agiye kugaragaza urukundo rwe atanga ubuzima bwe ku bw’abamwizera bose. Urugero rwe rwari gutuma abigishwa be na bo bihatira gukundana urukundo nk’urwo rurangwa no kwigomwa. Urwo rukundo ni rwo rwari kubaranga nk’uko Yesu yari yarabivuze mbere yaho, agira ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yohana 13:35.
Intumwa zagombaga kuzirikana ko Yesu yazise “incuti.” Yagaragaje impamvu agira ati “mbita incuti, kuko nabamenyesheje ibintu byose numvanye Data.” Ubwo bucuti burahebuje rwose: kuba incuti magara ya Yesu maze ukamenya ibyo Se yamubwiye! Icyakora kugira ngo bakomeze kugirana ubwo bucuti, bagombaga ‘gukomeza kwera imbuto.’ Yesu yababwiye ko impamvu bagombaga gukomeza kwera imbuto kwari ukugira ngo ‘icyo bazajya basaba Se cyose mu izina rye azajye akibaha.’—Yohana 15:15, 16.
Urukundo rwari kurangwa mu ‘mashami,’ ni ukuvuga abigishwa, rwari kubafasha kwihanganira ibyendaga kubageraho. Yababuriye ko isi yari kubanga, ariko nanone abahumuriza agira ati “isi nibanga, mumenye ko yanyanze mbere y’uko ibanga. Iyo muba ab’isi, isi iba yarabakunze kuko mwari kuba muri abayo. Ariko noneho kuko mutari ab’isi, . . . ni cyo gituma isi ibanga.”—Yohana 15:18, 19.
Yesu yakomeje abasobanurira impamvu isi yari kubanga, agira ati “bazabakorera ibyo byose babahora izina ryanjye, kuko batazi uwantumye.” Yesu yavuze ko ibitangaza yakoze bicira urubanza abamwanga, agira ati “iyo mba ntarakoreye muri bo imirimo undi muntu wese atigeze akora, nta cyaha baba bafite. Ariko noneho barayibonye kandi baranyanga, banga na Data.” Mu by’ukuri, urwo rwango rwabo rwasohozaga ubuhanuzi.—Yohana 15:21, 24, 25; Zaburi 35:19; 69:4.
Yesu yongeye kubasezeranya ko azaboherereza umufasha, ari we mwuka wera. Abigishwa be bose bashobora kubona izo mbaraga zihambaye, kandi zishobora kubafasha kwera imbuto, bagakomeza ‘guhamya.’—Yohana 15:27.