-
Kutivanga muri poritike bisobanura iki?Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
-
-
ISOMO RYA 45
Kutivanga muri poritike bisobanura iki?
Yesu yigishije ko abigishwa be batagomba ‘kuba ab’isi.’ Ibyo bikubiyemo kutagira aho tubogamira muri poritike y’isi cyangwa mu ntambara (Yohana 15:19). Mu by’ukuri kutivanga muri poritike si ko buri gihe biba byoroshye. Abantu bashobora kuduseka ndetse bakadukwena bitewe n’uko tutivanga muri poritike. Ni iki cyadufasha kutivanga, tugakomeza kubera Yehova indahemuka?
1. Abakristo b’ukuri babona bate ubutegetsi bw’abantu?
Twebwe Abakristo twubaha ubutegetsi. Tubikora nk’uko Yesu yabivuze agira ati “ibya Kayisari mubihe Kayisari.” Ibyo bisobanura ko twumvira amategeko y’igihugu, urugero nk’adusaba kwishyura imisoro (Mariko 12:17). Bibiliya yigisha ko ubutegetsi bw’abantu bukomeje gutegeka bitewe n’uko Yehova yemera ko butegeka (Abaroma 13:1). Ni yo mpamvu tuzirikana ko ububasha cyangwa ubushobozi bw’ubutegetsi bw’abantu bufite aho bugarukira. Twiringiye ko Imana ari yo izakemura ibibazo byose by’abantu, ikoresheje ubwami bwayo bwo mu ijuru.
2. Twagaragaza dute ko tutivanga muri poritike?
Kimwe na Yesu, ntitwivanga muri poritike. Igihe Yesu yakoraga igitangaza, abantu bagashaka kumugira umwami, yaranze (Yohana 6:15). Kuki yabyanze? Yaravuze ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si” (Yohana 18:36). Kubera ko turi abigishwa ba Yesu, hari uburyo bwinshi tugaragazamo ko tutivanga muri poritike. Urugero, ntitwifatanya mu ntambara. (Soma muri Mika 4:3.) Twubaha ibirango by’igihugu, urugero nk’ibendera ariko ntitubiramya (1 Yohana 5:21). Ntidushyigikira cyangwa ngo turwanye ishyaka rya poritike runaka cyangwa umukandida runaka. Iyo twirinze ibyo bintu n’ibindi bisa na byo, tuba tugaragaje ko dushyigikiye byimazeyo Ubwami bw’Imana.
IBINDI WAMENYA
Suzuma bimwe mu bintu bishobora gutuma kutivanga muri poritike bitugora, n’uko wafata imyanzuro ishimisha Yehova.
3. Abakristo b’ukuri ntibivanga muri poritike
Yesu n’abigishwa be badusigiye urugero rwiza. Musome mu Baroma 13:1, 5-7 no muri 1 Petero 2:13, 14, hanyuma murebe VIDEWO, maze muganire ku bibazo bikurikira.
Kuki dusabwa kubaha abayobozi bo mu nzego za leta?
Ni ibihe bintu bimwe na bimwe twakora kugira ngo tugaragaze ko tubagandukira?
Mu bihe by’intambara, ibihugu bimwe na bimwe bishobora kuvuga ko nta ho bibogamiye, ariko ugasanga bifasha impande zihanganye zombi. None se mu by’ukuri kutivanga mu ntambara bisobanura iki? Musome muri Yohana 17:16, hanyuma murebe VIDEWO maze muganire ku kibazo gikurikira.
Kutivanga muri poritike bisobanura iki?
None se twakora iki mu gihe abayobozi bo mu nzego za leta badusabye gukora ibintu bidahuje n’amategeko y’Imana? Musome mu Byakozwe 5:28, 29, hanyuma murebe VIDEWO maze muganire ku bibazo bikurikira.
Mu gihe amategeko y’Imana agonganye n’amategeko y’abantu tugomba kumvira ayahe?
Ese hari ibintu bishobora gutuma Abakristo batumvira inzego za leta?
4. Jya wirinda kwivanga muri poritike haba mu bitekerezo no mu bikorwa
Musome muri 1 Yohana 5:21, hanyuma murebe VIDEWO maze muganire ku bibazo bikurikira.
Kuki Ayenge uvugwa muri iyi videwo yafashe umwanzuro wo kutajya mu ishyaka rya poritike no mu mihango yo gukunda igihugu, urugero nko kuramutsa ibendera?
Ese utekereza ko umwanzuro yafashe ari wo mwiza?
Ni ibihe bibazo dushobora guhura na byo bigatuma kutivanga muri poritike bitugora? Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.
Twagaragaza dute ko tutabogama mu gihe tureba imikino ihuza ibihugu bitandukanye?
Twagaragaza dute ko tutabogama mu gihe abanyaporitike bafashe imyanzuro itubangamiye cyangwa iyo dufitemo inyungu?
Ni mu buhe buryo itangazamakuru cyangwa incuti zacu bishobora kugira ingaruka ku mwanzuro twafashe wo kutabogama?
HARI ABASHOBORA KUKUBAZA BATI: “Kuki mutaramutsa ibendera cyangwa ngo muririmbe indirimbo yubahiriza igihugu?”
Wabasubiza iki?
INCAMAKE
Abakristo bakora uko bashoboye kugira ngo bativanga muri poritike haba mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa.
Ibibazo by’isubiramo
Ni ibihe bintu tugomba guha leta?
Kuki tutagomba kwivanga muri poritike?
Ni ryari kutivanga muri poritike bitugora?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Ni ibihe bintu dushobora kwigomwa kugira ngo tutivanga muri poritike?
Ni iki abagize imiryango bakora mbere y’igihe, kugira ngo bitegure guhangana n’ibibazo bishobora gutuma bivanga muri poritike?
Jya wirinda kubogama mu gihe uri mu bikorwa bihuza abantu benshi (4:25)
Kuki kurwanira igihugu cyawe atari byo by’ingenzi kurusha ibindi mu buzima?
Menya uko wakwirinda ‘kuba uw’isi’ mu gihe uhitamo akazi ukwiriye gukora.
“Umuntu wese aziyikorera uwe mutwaro” (Umunara w’Umurinzi, 15 Werurwe 2006)
-
-
Ushobora kwihanganira ibitotezoIshimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
-
-
Byatinda byatebuka, Abakristo bose bazarwanywa cyangwa batotezwe. Ese ibyo byagombye kudutera ubwoba?
1. Kuki tugomba kwitega ko tuzatotezwa?
Bibiliya ibisobanura neza igira iti “abantu bose bifuza kubaho bariyeguriye Imana kandi bunze ubumwe na Kristo Yesu, na bo bazatotezwa” (2 Timoteyo 3:12). Yesu yaratotejwe kuko atari uw’isi ya Satani. Natwe ntituri ab’isi. Ubwo rero, iyo abategetsi cyangwa abanyamadini badutoteje ntibidutangaza.—Yohana 15:18, 19.
2. Twakwitegura ibitotezo dute?
Tugomba kurushaho kwiringira Yehova muri iki gihe. Jya ufata umwanya usenge Yehova buri munsi kandi usome Ijambo rye. Nanone jya ujya mu materaniro buri gihe. Ibyo nubikora uzagira ubutwari bwo guhangana n’ibigeragezo byose wahura na byo, ndetse n’iyo byaba biturutse ku bagize umuryango wawe. Intumwa Pawulo na we watotejwe kenshi yaravuze ati “Yehova ni we umfasha, sinzatinya.”—Abaheburayo 13:6.
Nanone kubwiriza buri gihe bituma turushaho kugira ubutwari. Ikindi kandi bidutoza kwiringira Yehova no kudatinya abantu (Imigani 29:25). Nanone iyo tugize ubutwari bwo kubwiriza muri iki gihe, tuba twitegura kuzabwiriza no mu gihe ubutegetsi buzaba bwahagaritse bimwe mu bikorwa byacu.—1 Abatesalonike 2:2.
3. Kwihanganira ibitotezo bitugirira akahe kamaro?
Birumvikana ko tutishimira gutotezwa. Ariko iyo twihanganye tugatsinda ibyo bitotezo, ukwizera kwacu kurushaho gukomera. Nanone turushaho kuba incuti za Yehova kuko tuba twariboneye ukuntu yadufashije, igihe twumvaga twacitse intege tudashobora kwihangana. (Soma muri Yakobo 1:2-4.) Iyo Yehova abona tubabara na we arababara. Ariko nanone iyo twihanganye tugakomeza gushikama, biramushimisha. Bibiliya igira iti “niba mukora ibyiza maze mukababazwa kandi mukabyihanganira, ibyo bishimisha Imana” (1 Petero 2:20). Imigisha Yehova azaha abihangana bagakomeza kumubera indahemuka, ni ubuzima bw’iteka mu isi izaba itarimo abantu barwanya Yehova.—Matayo 24:13.
IBINDI WAMENYA
Reba impamvu ushobora gukomeza kwiringira Yehova, n’imigisha uzabona nukomeza kwihangana.
4. Ushobora kwihangana mu gihe abagize umuryango wawe bakurwanya
Yesu yari azi neza ko bamwe mu bagize umuryango wacu bashobora kuturwanya, batubuza gukorera Yehova. Musome muri Matayo 10:34-36, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Mu gihe umuntu yiyemeje gukorera Yehova, bamwe mu bagize umuryango bashobora kubyakira bate?
Reka turebe urugero rw’ibishobora kubaho. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.
Wakora iki mu gihe incuti yawe cyangwa mwene wanyu agerageje kuguca intege, akubuza gukorera Yehova?
Musome muri Zaburi 27:10 no muri Mariko 10:29, 30. Nyuma yo gusoma buri murongo muganire ku kibazo gikurikira:
Isezerano rivugwa hano ryagufasha rite mu gihe abagize umuryango wawe cyangwa incuti zawe bakurwanyije?
5. Jya ukomeza gukorera Yehova no mu gihe utotezwa
Gukomeza gukorera Yehova mu gihe abandi badutoteza, bisaba ubutwari. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.
Ingero zivugwa muri iyi videwo zigufashije zite kugira ubutwari?
Musome mu Byakozwe 5:27-29 no mu Baheburayo 10:24, 25. Nyuma yo gusoma buri mirongo, muganire ku kibazo gikurikira:
Kuki tugomba gukomeza gukorera Yehova ndetse no mu gihe abategetsi bahagaritse umurimo wo kubwiriza n’amateraniro?
6. Yehova azagufasha gukomeza kwihangana
Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi, abakuru n’abato, bakomeje gukorera Yehova mu budahemuka ndetse n’igihe batotezwaga. Reba icyabafashije. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.
Ni iki cyafashije Abahamya bavugwa muri iyi videwo kwihanganira ibitotezo?
Musome mu Baroma 8:35, 37-39 no mu Bafilipi 4:13. Nyuma yo gusoma buri mirongo muganire ku kibazo gikurikira:
Ibyo dusomye bikwijeje bite ko ushobora kwihanganira ikigeragezo icyo ari cyo cyose?
Musome muri Matayo 5:10-12, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Kuki ushobora kwishima nubwo waba utotezwa?
UKO BAMWE BABYUMVA: “Sinzi ko nashobora kwihanganira ibitotezo.”
Ni iyihe mirongo yo muri Bibiliya yabafasha kwigirira icyizere?
INCAMAKE
Yehova aha agaciro imihati dushyiraho kugira ngo dukomeze kumukorera mu gihe dutotezwa. Ashobora kudufasha tukihanganira ibitotezo.
Ibibazo by’isubiramo
Kuki Abakristo bagombye kwitega ko bazatotezwa?
Ni iki wakora muri iki gihe kugira ngo witegure kuzahangana n’ibitotezo?
Ni iki cyagufasha kwizera ko uzakomeza gukorera Yehova no mu gihe uzaba uhanganye n’ibigeragezo?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Reba uko umuvandimwe ukiri muto yasobanuye icyamufashije kwihangana, igihe yafungwaga azira kutivanga muri poritike.
Menya icyafashije umugabo n’umugore we gukorera Yehova imyaka myinshi nubwo batotezwaga.
Menya icyagufasha kugira ubutwari ukihanganira ibitotezo.
“Itegure ibitotezo uhereye ubu” (Umunara w’Umurinzi, Nyakanga 2019)
Mu gihe abagize umuryango wacu baturwanyije twagombye kubibona dute? None se twakora iki ngo dukomeze kubana neza na bo, ari na ko dukomeza kubera Yehova indahemuka?
“Ukuri ‘ntikuzana amahoro ahubwo kuzana inkota’” (Umunara w’Umurinzi, Ukwakira 2017)
-