‘Umwana ashaka guhishura Se’
“Nta wuzi uwo Data ari we keretse Umwana wenyine, n’uwo Umwana ashatse kumuhishurira.”—LUKA 10:22.
WASUBIZA UTE?
Kuki Yesu ari we washoboraga guhishura Se neza kurusha undi muntu wese?
Ni mu buhe buryo Yesu yahishuriye abandi Se?
Ni mu buhe buryo ushobora kwigana Yesu ugahishurira abandi Data?
1, 2. Ni ikihe kibazo kibera abantu benshi urujijo, kandi kuki?
“IMANA ni nde?” Icyo kibazo kibera abantu benshi urujijo. Urugero, nubwo abenshi mu biyita Abakristo bemera ko Imana ari Ubutatu, bamwe bavuga ko iyo nyigisho nta muntu wayisobanukirwa. Hari umwanditsi akaba n’umuyobozi w’idini wavuze ati “ubwenge bw’umuntu ntibushobora gusobanukirwa iyo nyigisho. Irenze ibyo umuntu ashobora kwiyumvisha.” Abenshi mu bemera inyigisho y’ubwihindurize bo bavuga ko nta Mana ibaho. Bumva ko ibyaremwe byose byabayeho mu buryo bw’impanuka. Ariko kandi, Charles Darwin watumye inyigisho y’ubwihindurize imenyekana cyane, we ntiyahakanye ko Imana ibaho, ahubwo yagize ati “kuri jye, umwanzuro uhwitse ni uko ubwenge bw’abantu budashobora gusobanukirwa Imana iyo ari yo.”
2 Abantu benshi bari mu madini atandukanye bagiye bibaza ibibazo ku bihereranye n’Imana. Icyakora, iyo abenshi muri bo bananiwe kubona ibisubizo bibanyuze, bagera aho bakareka gushaka Imana. Mu by’ukuri, Satani ‘yahumye ubwenge bw’abatizera’ (2 Kor 4:4). Ntibitangaje rero ko abantu benshi bari mu rujijo, kandi bakaba badasobanukiwe ukuri ku byerekeye Data, Umuremyi w’ijuru n’isi.—Yes 45:18.
3. (a) Ni nde waduhishuriye Umuremyi? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?
3 Icyakora, ni iby’ingenzi ko abantu bamenya ukuri ku byerekeye Imana. Kubera iki? Ni ukubera ko ‘abambaza izina rya Yehova’ ari bo bonyine bazakizwa (Rom 10:13). Kwambaza izina ry’Imana bikubiyemo kumenya Yehova uwo ari we. Yesu Kristo yafashije abigishwa be kumumenya. Yabahishuriye Se uwo ari we. (Soma muri Luka 10:22.) Kuki Yesu ari we washoboraga guhishura Se kuruta uko undi muntu wese yari kubikora? Yabikoze ate? Kandi se twakwigana dute Yesu tugahishurira abandi Data? Reka dusuzume ibyo bibazo.
YESU KRISTO NI WE WASHOBORAGA GUHISHURA SE KURUSHA UNDI MUNTU WESE
4, 5. Kuki Yesu ari we washoboraga guhishura Se neza kurusha undi muntu wese?
4 Yesu ni we washoboraga guhishura Se neza kurusha abandi bose. Kubera iki? Ni ukubera ko mbere y’uko ibindi bintu byose biremwa, yari mu ijuru ari ikiremwa cy’umwuka. Yari “Umwana w’ikinege w’Imana” (Yoh 1:14; 3:18). Mbega umwanya wihariye yari afite! Mbere y’uko ibindi bintu byose biremwa, Umwana ni we wenyine Se yitagaho, kandi yamenye byinshi ku bihereranye na Se n’imico ye. Data n’Umwana bamaze imyaka itabarika bashyikirana mu buryo burambuye, kandi byatumye bakundana cyane (Yoh 5:20; 14:31). Bityo rero, Umwana yamenye imico ya Se mu buryo bwimbitse.—Soma mu Bakolosayi 1:15-17.
5 Data yashyizeho Umwana ngo amubere umuvugizi, ni ukuvuga “Jambo ry’Imana” (Ibyah 19:13). Ku bw’ibyo, Yesu ni we washoboraga guhishurira abandi Se kurusha undi muntu wese. Ni yo mpamvu Yohana umwanditsi w’Ivanjiri yavuze ko Yesu, ari we “Jambo,” yari “mu gituza cya Se” (Yoh 1:1, 18). Yohana yakoresheje iyo mvugo yerekeza ku byo abantu bo mu gihe cye bakundaga gukora iyo babaga bafata amafunguro. Abashyitsi bicaraga begeranye ku buryo bashoboraga kuganira bitabagoye. Mu buryo nk’ubwo, Umwana yagiranaga na Se ibiganiro byimbitse kubera ko ‘yari mu gituza cye.’
6, 7. Ni mu buhe buryo imishyikirano Umwana yari afitanye na Se yagendaga irushaho gukomera?
6 Imishyikirano yari hagati y’Umwana na Se yagendaga irushaho gukomera. ‘Uko bwije n’uko bukeye [Imana] yarushagaho kumukunda mu buryo bwihariye.’ (Soma mu Migani 8:22, 23, 30, 31.) Birumvikana rero ko muri icyo gihe Umwana yakoranaga na Se kandi akitoza kugira imico nk’iye, byatumaga barushaho gukundana. Igihe ibindi biremwa bifite ubwenge byaremwaga, Umwana yabonye ukuntu Yehova yashyikiranaga na buri kiremwa, kandi rwose yarushijeho kwishimira imico y’Imana.
7 Nyuma yaho, ubwo Satani yashidikanyaga ku burenganzira Yehova afite bwo kuba Umutegetsi w’Ikirenga, Umwana yabonye uburyo bwo kumenya ukuntu Yehova yari kugaragaza urukundo, ubutabera, ubwenge n’imbaraga mu mimerere igoye. Nta gushidikanya ko ibyo byari gutuma Umwana amenya uko yari kuzahangana n’imimerere igoye yari kuzahura na yo mu gihe cy’umurimo we ku isi.—Yoh 5:19.
8. Inkuru zo mu Mavanjiri zidufasha zite kurushaho gusobanukirwa imico ya Data?
8 Kubera ko Umwana yari afitanye imishyikirano ya bugufi na Yehova, yahishuye Se mu buryo bunonosoye kurusha uko undi muntu wese yari kubikora. Ese hari uburyo bwiza bwo kumenya Data, bwaruta gusuzuma ibyo Umwana we w’ikinege yigishije n’ibyo yakoze? Urugero, tekereza ukuntu gusobanukirwa neza ijambo “urukundo” twifashishije inkoranyamagambo gusa byari kutugora. Nyamara, iyo dutekereje ku nkuru zishishikaje zavuzwe n’abanditsi b’Amavanjiri ku bihereranye n’umurimo Yesu yakoze n’uburyo yitaga ku bantu, dushobora gusobanukirwa neza amagambo agira ati “Imana ni urukundo” (1 Yoh 4:8, 16). Uko ni na ko bimeze ku yindi mico y’Imana Yesu yahishuriye abigishwa be igihe yari hano ku isi.
UKO YESU YAHISHUYE SE
9. (a) Ni mu buhe buryo bubiri bw’ingenzi Yesu yahishuye Se? (b) Tanga urugero rugaragaza ukuntu Yesu yahishuye Se binyuze ku nyigisho ze.
9 Ni mu buhe buryo Yesu yahishuriye abigishwa be Se, ndetse n’abari kuzaba abigishwa be nyuma yaho? Hari uburyo bubiri bw’ingenzi yabikozemo. Yabikoze binyuze ku nyigisho ze no ku myifatire ye. Reka tubanze dusuzume inyigisho za Yesu. Ibyo Yesu yigishije abigishwa be byagaragazaga ko asobanukiwe neza ibitekerezo bya Se, ibyiyumvo bye n’uko akora ibintu. Urugero, Yesu yagereranyije Se n’umuntu wita ku mukumbi we, ujya gushaka intama imwe yazimiye. Yavuze ko iyo ayibonye, ‘ayishimira cyane kurusha izindi mirongo icyenda n’icyenda zitazimiye.’ Ni iki yashakaga kwigisha? Yesu yabisobanuye agira ati “uko ni ko na Data wo mu ijuru atifuza ko hagira n’umwe muri aba bato urimbuka” (Mat 18:12-14). Ni iki urwo rugero rushobora kukwigisha ku bihereranye na Yehova? Nubwo rimwe na rimwe ushobora kumva ko nta gaciro ufite kandi ko nta wukwitayeho, So wo mu ijuru we akwitaho. Abona ko uri ‘umwe muri abo bato.’
10. Ni mu buhe buryo Yesu yahishuye Se binyuze ku myifatire ye?
10 Nanone Yesu yahishuriye abigishwa be Se binyuze ku myifatire ye. Ku bw’ibyo, igihe intumwa Filipo yabazaga Yesu ati “twereke Data,” yaramushubije ati “uwambonye yabonye na Data” (Yoh 14:8, 9). Reka dusuzume ingero zimwe na zimwe zerekana ukuntu Yesu yagaragaje imico ya Se. Igihe umubembe yingingaga Yesu ngo amukize, yakoze kuri uwo umugabo wari “wuzuye ibibembe,” aramubwira ati “ndabishaka. Kira.” Nta gushidikanya ko uwo mubembe amaze gukira, yashoboraga kwiyumvisha ko Yehova ari we wari wahaye Yesu imbaraga zo kumukiza (Luka 5:12, 13). Nanone kandi, igihe Lazaro yapfaga, abigishwa bagomba kuba bariyumvishije impuhwe za Data igihe Yesu ‘yasuhuzaga umutima, akababara cyane’ kandi ‘akarira.’ Nubwo Yesu yari azi ko yari kuzura Lazaro, igihe yabonaga abagize umuryango wa Lazaro n’incuti ze bababaye, na we yarababaye (Yoh 11:32-35, 40-43). Birumvikana ko nawe ufite inkuru za Bibiliya ukunda zituma wiyumvisha imbabazi za Data zagaragajwe n’ibikorwa bya Yesu.
11. (a) Igihe Yesu yezaga urusengero, ni iki yahishuye ku byerekeye Se? (b) Kuki inkuru ivuga ukuntu Yesu yejeje urusengero iduhumuriza?
11 Ariko se, kuba Yesu yarejeje urusengero byo biguhishurira iki? Sa n’ureba uko byagenze. Yesu yaboshye ikiboko mu migozi, maze yirukana mu rusengero abacuruzaga inka n’intama. Yanyanyagije ibiceri by’abavunjaga amafaranga kandi yubika ameza yabo (Yoh 2:13-17). Icyo gikorwa kitajenjetse cyatumye abigishwa be bibuka amagambo y’ubuhanuzi yavuzwe n’Umwami Dawidi, agira ati “ishyaka ndwanira inzu yawe rirandya” (Zab 69:9). Ibyo Yesu yakoreye abo bantu babi byagaragaje ko yashakaga cyane kurwanirira ugusenga k’ukuri. Ese hari icyo iyo nkuru iguhishurira ku birebana n’imico ya Data? Itwibutsa ko Imana idafite gusa imbaraga zo kuvana ibibi ku isi, ahubwo ko inabishaka cyane. Iyo nkuru igaragaza ukuntu Yesu yanga cyane ibibi, ituma tumenya uko Se agomba kuba yumva ameze iyo abona ibibi byogeye ku isi muri iki gihe. Mbega ukuntu ibyo biduhumuriza iyo duhuye n’akarengane!
12, 13. Uburyo Yesu yafataga abigishwa be bikwigisha iki ku byerekeye Yehova?
12 Uburyo Yesu yafataga abigishwa be ni urundi rugero rugaragaza ukuntu yahishuye Se. Bakomezaga kujya impaka bashaka kumenya uwari mukuru muri bo (Mar 9:33-35; 10:43; Luka 9:46). Kubera ko Yesu yamaranye na Se igihe kirekire cyane, yari azi icyo Yehova atekereza ku birebana n’ubwibone (2 Sam 22:28; Zab 138:6). Ikindi kandi, Yesu yari yarabonye ukuntu Satani yagaragaje ubwibone. Uwo mwibone yifuzaga cyane kugira umwanya wo hejuru. Ku bw’ibyo, Yesu agomba kuba yarababaye cyane igihe yabonaga abigishwa yatoje bakomeza gushaka kuba abantu bakomeye. Ndetse n’abo yatoranyirije kuba intumwa bagaragaje uwo mwuka. Bakomeje kugaragaza umwuka wo gushaka kuba abantu bakomeye kugeza ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwe hano ku isi (Luka 22:24-27). Icyakora, Yesu yakomezaga kubakosora mu bugwaneza, agakomeza kwiringira ko amaherezo bari kuzamwigana bakagira umuco wo kwicisha bugufi.—Fili 2:5-8.
13 Ese uburyo Yesu yiganye Se maze agakosora imyifatire mibi y’abigishwa be yihanganye, hari icyo bikwigisha ku birebana n’imico ya Yehova? Ese ibyo Yesu yakoze n’ibyo yavuze bifite icyo bikwigisha ku byerekeye Se, we utajya ureka abagize ubwoko bwe nubwo bakora amakosa kenshi? Ese kumenya iyo mico y’Imana ntibyagombye gutuma tuyegera tukayisaba imbabazi mu gihe twakoze amakosa?
UMWANA YISHIMIRAGA GUHISHURA SE
14. Yesu yagaragaje ate ko yari yiteguye guhishura Se?
14 Abategetsi b’igitugu benshi bagerageza gukomeza kwifatira abantu no kubaheza mu bujiji, banga kubagezaho amakuru baba bakeneye kumenya. Yesu we yabaga yiteguye kubwira abantu ibyo yari azi ku byerekeye Se, akamubahishurira neza. (Soma muri Matayo 11:27.) Ikindi kandi, Yesu yahaye abigishwa be ‘ubwenge kugira ngo bamenye Imana y’ukuri,’ ari yo Yehova (1 Yoh 5:20). Ibyo bisobanura iki? Yesu yatumye abigishwa be basobanukirwa ibyo yigishaga ku byerekeye Se. Ntiyigeze yigisha abantu inyigisho y’amayobera yari gutuma badasobanukirwa Se, urugero nk’inyigisho y’Ubutatu.
15. Kuki Yesu atavuze buri kintu cyose yari azi kuri Se?
15 Ese Yesu yahishuye buri kintu cyose yari azi kuri Se? Oya. Yagaragaje ubwenge ntiyabwira abigishwa be ibintu byose yari azi. (Soma muri Yohana 16:12.) Kubera iki? Ni ukubera ko icyo gihe abigishwa be ‘batashoboraga kubisobanukirwa.’ Ariko nk’uko Yesu yabibabwiye, bari guhishurirwa ibintu byinshi igihe “umufasha” yari kuza, ari wo mwuka wera, wari kubayobora “mu kuri kose” (Yoh 16:7, 13). Nk’uko hari ibintu bimwe na bimwe ababyeyi b’abanyabwenge batabwira abana babo kugeza igihe bakuriye ku buryo babisobanukirwa, Yesu na we yategereje igihe abigishwa be bari kuba bakuze mu buryo bw’umwuka, ku buryo bari gusobanukirwa byinshi kurushaho ku byerekeye Se. Yesu yazirikanaga aho ubushobozi bwabo bugarukira.
JYA WIGANA YESU UFASHE ABANDI KUMENYA YEHOVA
16, 17. Kuki ushobora guhishurira abandi Data?
16 Iyo umaze kumenya umuntu neza maze ukishimira imico ye, wumva ushaka kubwira abandi ibye. Igihe Yesu yari ku isi, yavuze ibyerekeye Se (Yoh 17:25, 26). Ese natwe dushobora kumwigana, tugafasha abandi kumenya Yehova?
17 Nk’uko twabibonye, Yesu yari azi Se neza kurusha undi muntu wese. Igishimishije ni uko yari yiteguye kugeza ku bandi bimwe mu byo yari azi, ndetse akaba yaratumye abigishwa be bagira ubwenge bwo gusobanukirwa ibintu byimbitse bihereranye n’imico y’Imana. Ese Yesu ntiyatumye dusobanukirwa Data neza kurusha uko abandi bantu benshi bamusobanukiwe muri iki gihe? Twishimira ko Yesu yaduhishuriye Se binyuze ku nyigisho ze no ku myifatire ye. Mu by’ukuri, dushobora guterwa ishema n’uko twamenye Data (Yer 9:24; 1 Kor 1:31). Uko twagiye twihatira kwegera Yehova, na we yaratwegereye (Yak 4:8). Ku bw’ibyo, ubu dushobora kugeza ku bandi ibyo twamenye. Twabikora dute?
18, 19. Ni mu buhe buryo ushobora guhishurira abandi Data? Sobanura.
18 Dukwiriye kwigana Yesu maze tugahishurira abandi Data, binyuze ku byo tuvuga n’ibyo dukora. Tujye tuzirikana ko abantu benshi tubwiriza baba batazi Imana. Inyigisho z’ikinyoma zishobora kuba zaratumye batayisobanukirwa. Dushobora kubamenyesha izina ry’Imana, umugambi ifitiye abantu n’imico yayo, nk’uko bigaragara muri Bibiliya. Byongeye kandi, dushobora kuganira n’abo duhuje ukwizera kuri zimwe mu nkuru za Bibiliya zatumye dusobanukirwa imico y’Imana kurusha uko twari dusanzwe tuyisobanukiwe. Muri ubwo buryo, na bo bashobora kungukirwa.
19 Twagombye kwigana Yesu maze tugahishura Data binyuze ku myifatire yacu. Iyo abantu babonye ko dufite urukundo nk’urwa Kristo bitewe n’ibikorwa byacu, bishobora kubarehereza kuri Data no kuri Yesu (Efe 5:1, 2). Intumwa Pawulo yaduteye inkunga yo ‘kumwigana nk’uko na we yiganaga Kristo’ (1 Kor 11:1). Mbega ukuntu dufite inshingano ihebuje yo gufasha abantu kumenya Yehova uwo ari we binyuze ku myifatire yacu! Nimucyo twese dukomeze kwigana Yesu duhishurira abandi Data.