UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOHANA 7-8
Yesu yahesheje Se icyubahiro
Yesu yaheshaga Se wo mu ijuru icyubahiro haba mu byo yavugaga no mu byo yakoraga. Yesu yifuzaga ko abantu bamenya ko ibyo yavugaga byavaga ku Mana. Ni yo mpamvu inyigisho ze zabaga zishingiye ku Byanditswe kandi inshuro nyinshi yasubiragamo imirongo y’Ibyanditswe. Iyo abantu bamushimagizaga yarabyangaga, akababwira ko Yehova ari we ukwiriye icyubahiro. Icyari kimuhangayikishije ni ukurangiza umurimo Yehova yari yaramuhaye.—Yh 17:4.
Twakwigana Yesu dute mu gihe . . .
twigisha umuntu Bibiliya cyangwa igihe dutanga ikiganiro?
abantu badushimiye?
tugena uko dukoresha igihe cyacu?