IGICE CYA 122
Isengesho risoza Yesu yavugiye mu cyumba cyo hejuru
ICYO KUMENYA IMANA N’UMWANA WAYO BYAKUMARIRA
YEHOVA, YESU N’ABIGISHWA, BUNZE UBUMWE
Yesu yari hafi kugenda, kandi yarimo afasha intumwa ze kubyitegura bitewe n’uko yazikundaga cyane. Yubuye amaso areba mu ijuru maze asenga Se agira ati “ubahisha umwana wawe, kugira ngo umwana wawe na we akubahishe, kuko wamuhaye gutwara abantu bose, ngo abo wamuhaye bose abahe ubuzima bw’iteka.”—Yohana 17:1, 2.
Biragaragara ko Yesu yabonaga ko guhesha Imana ikuzo ari byo bifite agaciro kuruta ibindi byose. Ariko se mbega ukuntu bahumurijwe no kumva Yesu ababwira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka! Yesu ashobora gutuma abantu bose bungukirwa n’incungu yatanze, kubera ko yahawe ububasha bwo “gutwara abantu bose.” Ariko kandi, si ko abantu bose bazabona iyo migisha. Kuki atari bose? Ni ukubera ko abo Yesu azaha imigisha izazanwa n’igitambo cye cy’incungu ari abakora ibihuje n’ibyo yavuze nyuma yaho, agira ati “ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.”—Yohana 17:3.
Umuntu agomba kumenya neza Umwana na Se, kandi akagirana na bo ubucuti bukomeye. Agomba kubona ibintu nk’uko babibona. Nanone mu mibanire ye n’abandi, agomba kwihatira kwigana imico yabo itagereranywa. Nanone agomba gusobanukirwa ko guhesha Imana ikuzo ari byo bigomba kuza mu mwanya wa mbere naho ubuzima bw’iteka abantu bazahabwa bukaza mu mwanya wa kabiri. Icyo gitekerezo ni cyo Yesu yagarutseho.
Yaravuze ati “naguhesheje icyubahiro ku isi, kuko narangije umurimo wampaye gukora. None ubu rero Data, mpesha icyubahiro iruhande rwawe, kugira ngo ngire icyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itarabaho” (Yohana 17:4, 5). Koko rero, Yesu yasabye ko yakongera guhabwa icyubahiro yahoranye mu ijuru binyuze ku muzuko.
Icyakora Yesu ntiyibagiwe ibyo yagezeho mu murimo yakoze. Yarasenze ati “abantu wampaye ubakuye mu isi nabamenyesheje izina ryawe. Bari abawe maze urabampa, kandi bubahirije ijambo ryawe” (Yohana 17:6). Mu murimo wa Yesu, yakoze ibirenze kuvuga izina ry’Imana, ari ryo Yehova. Ahubwo nanone yafashije abigishwa be kumenya nyir’iryo zina, abafasha kumenya imico y’Imana n’uko ishyikirana n’abantu.
Intumwa zari zaramenye Yehova, zimenya uruhare rw’Umwana we n’ibyo Yesu yigishije. Yesu yavuze yicishije bugufi ati “nabahaye amagambo wampaye, barayakira, maze bamenya badashidikanya ko naje ndi intumwa yawe, kandi bizera ko ari wowe wantumye.”—Yohana 17:8.
Hanyuma Yesu yagaragaje ko yari azi ko abigishwa be batandukanye n’abandi bantu bo mu isi muri rusange, agira ati “ni bo nsabira; sinsabira isi, ahubwo ndasabira abo wampaye kuko ari abawe . . . Data wera, ubarinde ugiriye izina ryawe wampaye, kugira ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe. . . . Nakomeje kubarinda, ntihagira n’umwe urimbuka, keretse umwana wo kurimbuka.” Uwo akaba ari Yuda Isikariyota wari wagiye kugambanira Yesu.—Yohana 17:9-12.
Yesu yakomeje gusenga agira ati ‘isi yarabanze. Singusaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde umubi. Si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi’ (Yohana 17:14-16). Intumwa n’abandi bigishwa bari bakiri mu isi y’abantu bategekwa na Satani, ariko bagombaga gukomeza kwitandukanya na yo n’ibikorwa byayo bibi. Bari kwitandukanya na yo bate?
Bagombaga gukomeza kuba abera, bakiyegurira gukorera Imana bashyira mu bikorwa ukuri ko mu Byanditswe by’igiheburayo hamwe n’ukuri Yesu yabigishije. Yesu yarasenze ati “ubereshe ukuri; ijambo ryawe ni ukuri” (Yohana 17:17). Nyuma y’igihe, bamwe muri izo ntumwa baje kwandika ibitabo byahumetswe, na byo bikubiye muri uko ‘kuri’ gushobora kweza umuntu.
Ariko hari n’abandi bari kugera aho bakemera “ukuri.” Ni yo mpamvu Yesu yasenze agira ati “sinsabira aba bonyine, ahubwo nanone ndasabira abazanyizera binyuze ku ijambo ryabo.” Ni iki Yesu yasabiye abo bose? Yabasabiye kuri Se agira ati “kugira ngo bose babe umwe, nk’uko nawe Data, wunze ubumwe nanjye, nanjye nkaba nunze ubumwe nawe, kugira ngo na bo bunge ubumwe natwe” (Yohana 17:20, 21). Yesu na Se baratandukanye, si umuntu umwe. We na Se ni umwe mu buryo bw’uko bavuga rumwe muri byose. Yesu yasenze asaba ko abigishwa be na bo bagira ubumwe nk’ubwo.
Mbere yaho, Yesu yari yarabwiye Petero n’izindi ntumwa ko yari agiye kubategurira umwanya mu ijuru (Yohana 14:2, 3). Yesu yagarutse kuri icyo gitekerezo muri iryo sengesho, agira ati “Data, ndifuza ko aho ndi na bo bahabana nanjye, kugira ngo na bo barebe icyubahiro wampaye, kuko wankunze urufatiro rw’isi rutarashyirwaho” (Yohana 17:24). Nguko uko yashimangiye ko kera cyane, na mbere y’uko Adamu na Eva bagira abana, Imana yakunze Umwana wayo w’ikinege, waje kuba Yesu Kristo.
Yesu agiye gusoza isengesho rye, yongeye gutsindagiriza izina rya Se n’urukundo Imana ikunda intumwa n’abandi bari kuzemera “ukuri,” agira ati “nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzarimenyekanisha, kugira ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye nunge ubumwe na bo.”—Yohana 17:26.