Yehova ni Imana nyir’ukuri
“Uwiteka Mana y’umurava [“nyir’ukuri,” “NW”], warancunguye.”—ZABURI 31:6.
1. Byari byifashe bite igihe nta kinyoma cyabagaho haba mu ijuru cyangwa ku isi?
HARI igihe nta kinyoma cyabagaho. Icyo gihe, ijuru ryari rituwe n’ibiremwa byo mu buryo bw’umwuka bitunganye, bikorera Umuremyi wabyo, ‘Imana y’umurava [“nyir’ukuri,” NW]’ (Zaburi 31:6). Nta kinyoma cyariho, habe n’uburiganya ubwo ari bwo bwose. Yehova yabwizaga ukuri abana be bo mu buryo bw’umwuka. Yabigenzaga atyo kubera ko yabakundaga kandi akifuza cyane ko bamererwa neza. Na hano ku isi, ni uko ibintu byari bimeze. Yehova yaremye umugabo n’umugore ba mbere, maze binyuriye ku buryo yari yarashyizeho, buri gihe agashyikirana na bo mu buryo bwumvikana neza, adaciye ku ruhande kandi mu kuri. Mbega ibintu byari bihebuje!
2. Ni nde watangije ikinyoma, kandi se yabitewe n’iki?
2 Amaherezo ariko, umwe mu bana b’Imana bo mu buryo bw’umwuka yashatse uko yakwigira imana, aba arwanyije Yehova. Uwo mumarayika Imana yari yariremeye, ari na we waje kwitwa Umwanzi Satani, yifuje ko abandi bajya bamusenga. Kugira ngo agere ku ntego ye, yatangije ikinyoma agira ngo yigarurire abandi. Mu kubigenza atyo, yabaye ‘umunyabinyoma, na se w’ibinyoma.’—Yohana 8:44.
3. Adamu na Eva bagize iyihe myifatire igihe Satani yababeshyaga, kandi se ingaruka zabaye izihe?
3 Binyuriye ku nzoka, Satani yabwiye Eva, umugore wa mbere, ko naramuka arenze ku itegeko ry’Imana akarya ku mbuto Imana yababujije, atari kuzapfa. Icyo cyari ikinyoma. Yanamubwiye ko naziryaho azamera nk’Imana, akamenya icyiza n’ikibi. Icyo na cyo cyari ikinyoma. N’ubwo bwari ubwa mbere Eva abeshywe, agomba kuba yaratahuye ko ibyo inzoka yamubwiye bitari bihuje n’ibyo Imana yari yarabwiye umugabo we Adamu. Nyamara, yahisemo kwizera ibyo Satani yamubwiye, aho kwizera ibya Yehova. Eva amaze kubeshywa mu mayeri, yafashe kuri za mbuto aziryaho. Nyuma y’aho, Adamu na we yaje kuziryaho (Itangiriro 3:1-6). N’ubwo Adamu atari we washutswe, kimwe na Eva na we ntiyari yarigeze yumva ikinyoma (1 Timoteyo 2:14). Binyuriye ku byo yaje gukora hanyuma, na we yagaragaje ko yanze Umuremyi we. Ibyo byagize ingaruka mbi cyane ku bantu muri rusange. Ukutumvira kwa Adamu kwatumye abamukomotseho bose bagerwaho n’icyaha n’urupfu, ukononekara hamwe n’andi magorwa menshi atavugwa.—Abaroma 5:12.
4. (a) Ni ibihe binyoma byavugiwe mu busitani bwa Edeni? (b) Twakora iki kugira ngo twirinde kuyobywa na Satani?
4 Ikinyoma cyaje no gukwirakwira hose. Tugomba kuzirikana ko ibinyoma byavugiwe mu busitani bwa Edeni byari bigamije kurwanya ukuri kwa Yehova ubwe. Satani yashakaga kumvikanisha ko hari ikintu cyiza Imana yahishe umugabo n’umugore ba mbere ikoresheje uburiganya. Birumvikana ariko ko ibyo nta ho byari bihuriye n’ukuri. Nta nyungu n’imwe Adamu na Eva bavanye mu kutumvira kwabo. Ahubwo bageze aho barapfa, neza neza nk’uko Yehova yari yarabibabwiye. Nyamara Satani yakomeje kurwanya Yehova amuharabika, ku buryo ndetse na nyuma y’ibinyejana byinshi, intumwa Yohana yahumekewe akandika ko Satani ‘ayobya abari mu isi bose’ (Ibyahishuwe 12:9). Niba dushaka kwirinda kuyobywa na Satani, tugomba kwiringira byimazeyo ukuri kwa Yehova n’Ijambo rye. Wakora iki kugira ngo wihingemo umuco wo kwiringira Yehova kandi ukomeze ibyo byiringiro no kugira ngo wambarire kunesha uburiganya n’ibinyoma by’Umwanzi we?
Yehova azi ukuri
5, 6. (a) Yehova afite ubumenyi bungana iki? (b) Ubumenyi abantu bafite bungana iki ubugereranyije n’ubwa Yehova?
5 Incuro nyinshi, Bibiliya igaragaza ko Yehova ari we ‘waremye byose’ (Abefeso 3:9). Ni we “waremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose” (Ibyakozwe 4:24). Kubera ko Yehova ari we Muremyi wa byose, azi n’ukuri kw’ibintu byose. Reka dufate urugero rw’umuntu wikoreye igishushanyo mbonera cy’inzu ye, akayiyubakira we ubwe kugeza yuzuye. Nta gushidikanya ko azaba azi inzu ye imbere n’inyuma kandi ko azarusha abandi bose gusobanukirwa imiterere yayo. Abantu bamenya neza ibintu bihangiye. Ubwo rero, n’Umuremyi wacu na we azi buri kantu kose gafitanye isano n’ibyo yaremye.
6 Umuhanuzi Yesaya yagaragaje mu buryo bushishikaje ubumenyi Yehova afite. Yagize ati ‘ni nde wigeze kugera amazi y’inyanja ku rushyi, akageresha ijuru intambwe z’intoki, akabona indengo yajyamo umukungugu wo ku isi, agashyira imisozi mu gipimo, n’udusozi akatugera mu minzani? Ni nde wigeze kugenzura umwuka w’Uwiteka, akamuhugura nk’umugira inama? Ni nde yigeze kugisha inama kandi ni nde wigeze kumwigisha, akamwereka uburyo bwo guca imanza zitabera, akamwigisha ubwenge, akamuha uburyo bwo kwitegereza?’ (Yesaya 40:12-14). Yewe, ni ukuri rwose, Yehova ni “Imana izi byose” kandi “ifite ubwenge butunganye” (1 Samweli 2:3; Yobu 36:4; 37:16). Mbega ukuntu ibyo tuzi ari bike cyane ugereranyije n’ibyo Yehova azi! N’ubwo abantu bagiye bagaragaza ko bafite ubumenyi butangaje, ubumenyi bafite ku byaremwe ntibugera no ku ‘byo ku mpera y’imigenzereze y’Imana’. Ni nk’“ibyongorerano” ubigereranyije no “guhinda” gukomeye.—Yobu 26:14.
7. Ni iki Dawidi yari azi ku bumenyi bwa Yehova, kandi se, ibyo bituma twemeza iki?
7 Kubera ko Yehova ari we waturemye, birumvikana ko atuzi neza. Ibyo Umwami Dawidi yari abizi. Yaranditse ati “Uwiteka, warandondoye uramenya, uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye, umenyera kure ibyo nibwira. Ujya urondora imigendere yanjye n’imiryamire, uzi inzira zanjye zose. Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye, uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka” (Zaburi 139:1-4). Nta gushidikanya ko Dawidi yari azi ko abantu bafite umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye, kuko Imana yaduhaye ubushobozi bwo kuyumvira cyangwa kutayumvira (Gutegeka 30:19, 20; Yosuwa 24:15). Icyakora, Yehova atuzi kuruta uko twiyizi. Atwifuriza ibyiza, kandi afite ubushobozi bwo kutuyobora mu nzira zacu zose (Yeremiya 10:23). Koko rero, nta n’undi mwigisha, umuhanga cyangwa umujyanama wujuje ibisabwa nka Yehova, ushobora kutwigisha ukuri no gutuma tugira ubwenge n’ibyishimo.
Yehova avugisha ukuri
8. Twemezwa n’iki ko Yehova avugisha ukuri?
8 Hari ukumenya ukuri hari no guhora umuntu avugisha ukuri; ibyo ni ibintu bibiri bitandukanye. Urugero dufite ni urwa Satani wahisemo ‘kudahagarara mu kuri’ (Yohana 8:44). Nyamara, Yehova we ni Imana ‘igira umurava mwinshi [“ukuri gusesuye,” NW]’ (Kuva 34:6). Incuro nyinshi, Ibyanditswe byemeza ko Yehova avuga ukuri. Intumwa Pawulo yavuze ko “Imana itabasha kubeshya” (Abaheburayo 6:18; Tito 1:2). Kuvugisha ukuri ni umwe mu mico ikomeye y’Imana. Dushobora kwishingikiriza kuri Yehova kandi tukamwiringira kuko avuga ukuri; ntiyigera abeshya indahemuka ze.
9. Izina rya Yehova rifitanye irihe sano n’umuco we wo kuvugisha ukuri?
9 Izina rya Yehova ubwaryo rihamya ko avuga ukuri. Iryo zina ry’Imana risobanurwa ngo “Ituma biba.” Ibyo byumvikanisha ko Yehova agenda asohoza amasezerano ye yose intambwe ku yindi. Nta wundi ufite ububasha bwo kubigenza atyo. Kubera ko Yehova ari Umutegetsi w’ikirenga, nta kintu na kimwe gishobora kuburizamo isohozwa ry’imigambi ye. Uretse kuba Yehova avuga ukuri, ni na we wenyine ufite imbaraga n’ubwenge bya ngombwa kugira ngo ibyo yagambiriye byose, no kubisohoza abisohoze.
10. (a) Yosuwa yiboneye ate ko Yehova avuga ukuri? (b) Ni ayahe masezerano ya Yehova waba warabonye asohora?
10 Yosuwa ni umwe mu bantu benshi biboneye n’amaso yabo ibintu bitangaje byagaragaje ko Yehova avuga ukuri. Yosuwa yari mu Misiri igihe Yehova yatezaga Abanyamisiri ibyago cumi, akagenda ahanura buri cyago mbere yo kugiteza. Uretse n’ibyo, Yosuwa yiboneye ubwe ukuntu Yehova yashohoje isezerano rye ryo kubohora Abisirayeli akabavana mu Misiri abajyana mu Gihugu cy’Isezerano, abanje kuneshereza imbere yabo ingabo zikomeye z’Abanyakanaani babarwanyaga. Igihe Yosuwa yari hafi gupfa, yabwiye abakuru bo mu ishyanga rya Isirayeli ati “muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, byose byabasohoyeho nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze” (Yosuwa 23:14). N’ubwo nta bitangaza by’Imana ubona nk’uko byagenze kuri Yosuwa, ese wowe nta sohozwa ry’amasezerano y’Imana waba ubona mu mibereho yawe?
Yehova ahishura ukuri
11. Ni iki kigaragaza ko Yehova yifuza kugeza ukuri ku bantu?
11 Tekereza nk’umubyeyi waba azi ibintu byinshi, ariko akaba adakunze kuganiriza abana be! Ese ntitwishimira ko Yehova atameze atyo? Yehova ashyikirana n’abantu mu rukundo, kandi nta cyo abakinze. Ibyanditswe bimwita ‘Umwigisha [Mukuru]’ (Yobu 36:22). Kubera ineza ye yuje urukundo, ashyikirana ndetse n’abantu badashaka kumwumva. Urugero, Yehova yatumye Ezekiyeli kujya kubwiriza abantu yari azi neza ko batazamwumvira. Yehova yaramubwiye ati “mwana w’umuntu, genda ujye ku b’inzu ya Isirayeli ubabwire amagambo yanjye.” Nuko aramuburira ati “ntibazakumvira kuko nanjye banga kunyumvira, kuko ab’inzu ya Isirayeli bose bazinze umunya kandi binangiye umutima.” N’ubwo iyo yari inshingano ikomeye, Ezekiyeli yayishohoje uko yayihawe, kandi mu kubigenza atyo, yagaragaje imbabazi za Yehova. Nawe niwishingikiriza ku Mana mu gihe uzaba wahawe inshingano igoye mu murimo wo kubwiriza, uzizere udashidikanya ko nawe izabigufashamo nk’uko yafashije umuhanuzi wayo Ezekiyeli.—Ezekiyeli 3:4, 7-9.
12, 13. Imana yagiye ishyikirana n’abantu ite?
12 Yehova ashaka ko “abantu bose bakizwa bakamenya ukuri” (1 Timoteyo 2:4). Yagiye amenyekanisha ukuri kwe akoresheje abahanuzi, abamarayika ndetse n’Umwana we akunda cyane ari we Yesu Kristo (Abaheburayo 1:1, 2; 2:2). Yesu yabwiye Pilato ati “iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri, uw’ukuri wese yumva ijwi ryanjye.” Pilato yari abonye uburyo bwiza cyane bwo kumenyera ku Mwana w’Imana ubwe ukuri kose kurebana n’ingamba Yehova yafashe ku bw’agakiza k’abantu. Nyamara, kubera ko Pilato atari ku ruhande rw’ukuri, yanze kwigishwa na Yesu. Ahubwo yabajije Yesu n’agasuzuguro kenshi ati “ukuri ni iki?” (Yohana 18:37, 38). Mbega ibintu bibabaje! Icyakora, hari benshi bateze amatwi ukuri Yesu yatangaje. Ni yo mpamvu yabwiye abigishwa be ati “amaso yanyu arahirwa kuko abona, n’amatwi yanyu kuko yumva.”—Matayo 13:16.
13 Yehova yarindiye ukuri muri Bibiliya, kandi akora ku buryo igera ku bantu bose aho bari hose. Bibiliya igaragaza ukuri kw’ibintu. Isobanura imico y’ingenzi y’Imana, imigambi yayo n’amategeko yayo, kandi igaragaza neza imimerere nyakuri abantu barimo. Yesu yabwiye Yehova mu isengesho ati “ijambo ryawe ni ryo kuri” (Yohana 17:17). Ku bw’ibyo rero, Bibiliya ni igitabo cyihariye. Ni cyo gitabo cyonyine cyanditswe binyuriye ku mwuka w’Imana izi byose (2 Timoteyo 3:16). Ni impano y’agaciro kenshi Imana yahaye abantu; abagaragu bayo bakaba bayifatana uburemere. Ni byiza ko twajya tuyisoma buri munsi.
Komeza ukuri ubutanamuka
14. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe Yehova asezeranya kuzakora, kandi se, kuki dukwiriye kwizera ko azabisohoza?
14 Twagombye kwita cyane ku byo Yehova atubwira mu Ijambo rye. Yigaragaza uko ari, kandi ibyo avuze ni na byo akora. Dufite impamvu nyinshi zituma twiringira Imana. Tugomba kwizera ko Yehova avuga ukuri, aho atubwira ko ‘azahora inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu’ (2 Abatesalonike 1:8). Dushobora no kwizera ko aba avuga ukuri iyo avuga ko akunda abakomeza gukora ibyo gukiranuka, ko azaha abamwizera ubuzima bw’iteka, kandi ko azavanaho imibabaro, gutaka ndetse n’urupfu. Ndetse kugira ngo Yehova atsindagirize ukuri kw’iri sezerano rivuzwe nyuma, yategetse intumwa Yohana ati “andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.”—Ibyahishuwe 21:4, 5; Imigani 15:9; Yohana 3:36.
15. Ni ibihe binyoma Satani aba ashaka kwemeza abantu?
15 Nta hantu na hamwe Satani ahuriye na Yehova. Aho kumurikira abantu, we arabayobya. Kugira ngo Satani agere kuri iyo ntego ye yo kuyobya abantu abatandukanya n’ugusenga kutanduye, akwirakwiza hose ibinyoma bitagira ingano. Urugero, Satani aba ashaka kutwemeza ko Imana itwitarura, kandi ko imibabaro igera ku bantu nta cyo iyibwiye. Nyamara Bibiliya igaragaza ko Yehova yita cyane ku biremwa bye kandi ko ababazwa cyane n’ububi hamwe n’imibabaro ibageraho (Ibyakozwe 17:24-30). Satani ashaka no kwemeza abantu ko gukurikirana ibintu byo mu buryo bw’umwuka ari uguta igihe. Nyamara Ibyanditswe byo bitwizeza ko ‘Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yacu n’urukundo twerekanye ko dukunze izina ryayo.’ Ndetse rwose bivuga mu buryo bweruye ko Imana ‘igororera abayishaka.’—Abaheburayo 6:10; 11:6.
16. Kuki Abakristo bagomba gukomeza kuba maso kandi bagakomeza ukuri ubutanamuka?
16 Intumwa Pawulo yanditse kuri Satani avuga ko ari ‘imana y’iki gihe yahumye imitima y’abatizera, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana utabatambikira’ (2 Abakorinto 4:4). Hari abantu Satani ashukisha amayeri ye nk’uko yashutse Eva. Abandi bo bakurikiza urugero rwa Adamu, we wahisemo kutumvira n’ubwo atari we washutswe (Yuda 5, 11). Ku bw’ibyo rero, ni iby’ingenzi ko Abakristo bakomeza kuba maso kandi bagakomeza ukuri ubutanamuka.
Yehova adusaba kugira ‘ukwizera kutaryarya’
17. Tugomba gukora iki kugira ngo twemerwe na Yehova?
17 Kubera ko Yehova avuga ukuri mu migenzereze ye yose, yiteze ko abamusenga na bo bajya bavugisha ukuri. Hari umwanditsi wa Zaburi wanditse agira ati “Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera? Ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka, akavuga iby’ukuri nk’uko biri mu mutima we” (Zaburi 15:1, 2). Nta gushidikanya ko iyo Abayahudi babaga baririmba iyo Zaburi, amagambo ‘umusozi wera wa Yehova’ agomba kuba yarabibutsaga Umusozi wa Siyoni, aho Umwami Dawidi yajyanye isanduku y’isezerano mu ihema yari yahubatse (2 Samweli 6:12, 17). Uwo musozi n’iryo hema byabibutsaga ubuturo bwa Yehova bw’ikigereranyo. Ubwo buturo bwafashaga abantu kwegera Imana bayinginga kugira ngo ibemere.
18. (a) Kuba incuti y’Imana bisaba iki? (b) Tuzasuzuma iki mu gice gikurikira?
18 Umuntu wese ushaka kuba incuti ya Yehova agomba kuvugisha ukuri “mu mutima we,” si ku munwa gusa. Incuti nyakuri z’Imana zigomba kugira umutima uboneye, kandi zigomba kugira ‘ukwizera kutaryarya’ kuko ibikorwa birangwa n’ukuri bituruka ku mutima (1 Timoteyo 1:5; Matayo 12:34, 35). Incuti y’Imana ntigira uburyarya cyangwa uburiganya, kuko “Uwiteka yanga urunuka . . . umuriganya” (Zaburi 5:7). Abahamya ba Yehova ku isi hose bihatira kuvugisha ukuri, bigana Imana yabo. Igice gikurikira kizasuzuma iyo ngingo.
Ni gute wasubiza?
• Kuki twemeza ko Yehova azi ukuri kuri buri kantu kose?
• Ni iki kigaragaza ko Yehova avuga ukuri?
• Yehova yahishuye ukuri ate?
• Dusabwa iki ku birebana n’ukuri?
[Amafoto yo ku ipaji ya 10]
Imana nyir’ukuri izi buri kantu kose gafitanye isano n’ibyo yaremye
[Amafoto yo ku ipaji ya 12 n’iya 13]
Amasezerano ya Yehova azasohora nta kabuza