IGICE CYA KARINDWI
‘Nimutekereze mwitonze kuri Yesu wihanganye’
1-3. (a) Igihe Yesu yari ahantu hitwa Getsemani yari ahangayitse mu rugero rungana iki, kandi se ni iki cyari kimuhangayikishije? (b) Twavuga iki ku rugero rwa Yesu rwo kwihangana, kandi se ni ibihe bibazo twakwibaza?
YESU yari ahanganye n’ikigeragezo gikomeye. Ntiyari yarigeze ahura n’ibibazo bimuhangayikisha cyane ngo bimutere agahinda nk’ako yari afite icyo gihe. Yari ashigaje igihe gito agapfa. We n’intumwa ze bagiye ahantu bari basanzwe bajya, hitwa Getsemani. Bakundaga kuhatemberera kenshi. Icyakora muri iryo joro, yari akeneye kuba ari wenyine. Ubwo rero yasize intumwa ze, ajya hirya gato, maze arapfukama arasenga. Yasenze yinginga cyane, agira agahinda kenshi ku buryo ibyuya bye byahindutse “nk’ibitonyanga by’amaraso maze bikajya bigwa hasi.”—Luka 22:39-44.
2 Kuki Yesu yari ahangayitse cyane? Ni iby’ukuri ko yari azi ko yari agiye guhura n’imibabaro myinshi. Ariko iyo si yo mpamvu yatumye agira agahinda kenshi. Hari ibindi bintu by’ingenzi kurushaho byari bimuhangayikishije. Yari ahangayikishijwe cyane no kweza izina rya Papa we kandi yari azi ko agomba gukomeza kuba indahemuka kugira ngo ashobore gukiza abantu. Yesu yari azi ko byari ngombwa ko yihangana. Iyo atsindwa, byari gutuma izina rya Yehova ritukwa. Ariko ntiyatsinzwe. Yakomeje kuba indahemuka yihanganira icyo kigeragezo yari ahanganye na cyo kandi atanga urugero rwiza cyane rwo kwihangana kurusha abandi bantu bose babayeho. Nyuma yaho kuri uwo munsi, hasigaye akanya gato ngo Yesu apfe, yagaragaje ko atsinze maze aravuga ati: “Ibyo wansabye gukora byose narabikoze!”—Yohana 19:30.
3 Bibiliya idutera inkunga yo ‘gutekereza twitonze kuri Yesu wihanganye’ (Abaheburayo 12:3). Icyakora, dore ibibazo by’ingenzi twakwibaza: Ni ibihe bigeragezo Yesu yihanganiye? Ni iki cyamufashije kwihangana? Twamwigana dute? Mbere y’uko dusubiza ibyo bibazo, nimureke tubanze turebe icyo kwihangana bisobanura.
Kwihangana bisobanura iki?
4, 5. (a) ‘Kwihangana’ bisobanura iki? (b) Ni uruhe rugero rugaragaza ko kwihangana atari ukwiyakira gusa mu gihe uhuye n’ibigeragezo utabona uko uhunga?
4 Rimwe na rimwe, twese ‘tubabazwa n’ibigeragezo binyuranye’ (1 Petero 1:6). Ese kuba turi mu kigeragezo bisobanura ko byanze bikunze twashoboye kukihanganira? Oya. Ijambo ry’Ikigiriki rihindurwamo ‘kwihangana’ risobanura “kugira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.” Ijambo kwihangana abanditsi ba Bibiliya bakoresheje, hari umuhanga warisobanuye agira ati: “Kwihangana si ukwiyakira ukemera ibibazo ufite, ahubwo ni uguhangana na byo afite ibyiringiro bikomeye . . . Ni umuco utuma umuntu akomeza guhatana afite ubutwari. Uwo muco mwiza ushobora gutuma umuntu ubabaye agira ibyishimo, kuko aba azi neza ko nakomeza kuba indahemuka azagera ku bintu byiza.”
5 Ubwo rero, kuba umuntu ari mu bigeragezo si ko byanze bikunze aba yashoboye no kubyihanganira. Kwihangana bivugwa muri Bibiliya, bikubiyemo gukomeza gushikama, ugakomeza kugira imitekerereze myiza n’ibyiringiro mu gihe uhanganye n’ibigeragezo. Urugero, reka tuvuge ko abantu babiri bafungiwe muri gereza imwe, ariko ibyo bazira bikaba bitandukanye cyane. Umwe afunzwe azira ko ari umugizi wa nabi. Igihe cyose ahora arakaye kandi afite umujinya. Undi we ni Umukristo w’ukuri. Afunzwe azira ko ari indahemuka. Ariko aba yishimye kandi akomeza gushikama, kuko azi neza ko icyo kigeragezo kigaragaza ko ari indahemuka kuri Yehova. Uwo muntu ufunzwe azira ibikorwa bibi, ntitwamufatiraho urugero rwiza rwo kwihangana. Ariko uwo Mukristo w’indahemuka we atanga urugero rw’ukuntu uwo muco mwiza cyane wagaragazwa.—Yakobo 1:2-4.
6. Ni gute twitoza kugaragaza umuco wo kwihangana?
6 Tugomba kwihangana kugira ngo tuzabone agakiza (Matayo 24:13). Icyakora, ntitwavukanye uwo muco mwiza. Tugomba kwitoza kugaragaza uwo muco wo kwihangana. Mu buhe buryo? Mu Baroma 5:3 hagira hati: “Imibabaro itoza umuntu kwihangana.” Niba koko dushaka kwitoza kugira uwo muco, ntitwagombye kugira ubwoba ngo duhunge ibigeragezo byose bigerageza ukwizera kwacu. Ahubwo tugomba guhangana na byo. Iyo dukomeje kwihanganira ibigeragezo bikomeye n’ibyoroheje buri munsi, tuba twitoza kwihangana. Buri kigeragezo dutsinze kiduha imbaraga zo kwihanganira ikizakurikiraho. Birumvikana ko twe ubwacu tutakwitoza kugira uwo muco. Tugomba gukomeza ‘kwishingikiriza ku mbaraga Imana itanga’ (1 Petero 4:11). Kugira ngo Yehova adufashe gukomeza gushikama, yaduhaye ubufasha bukomeye kuruta ubundi, ni ukuvuga urugero rw’Umwana we. Ubu noneho tugiye gusuzuma twitonze urugero rwiza rwo kwihangana Yesu yadusigiye.
Ibigeragezo Yesu yihanganiye
7, 8. Ni ibihe bibazo Yesu yahuye na byo ku iherezo ry’ubuzima bwe bwo ku isi, bikamusaba kwihangana?
7 Uko iherezo ry’ubuzima bwa Yesu bwa hano ku isi ryagendaga ryegereza, yihanganiye ubugome bwinshi. Uretse imihangayiko ikabije yagize mu ijoro rya nyuma, nanone yaratengushywe kandi akozwa isoni. Ikindi kandi yagambaniwe n’incuti ye ya hafi ndetse incuti ze magara ziramutererana. Yaciriwe urubanza rudakurikije amategeko, abagize urukiko rw’ikirenga rw’idini baramuserereza, bamucira amacandwe kandi bamukubita ibipfunsi. Nyamara ibyo byose yabyihanganiye atuje, yiyubashye kandi afite ubutwari.—Matayo 26:46-49, 56, 59-68.
8 Mu masaha ya nyuma y’ubuzima bwe, yarababajwe cyane. Baramukubise, bamuhata inkoni nyinshi ku buryo bivugwa ko ‘umubiri we wuzuye ibikomere bitewe n’imibyimba y’izo nkoni kandi akava amaraso menshi cyane.’ Yamanitswe ku giti bari bagiye kumwiciraho, bituma “apfa bitinze kandi ababara cyane.” Tekereza ububabare bukabije agomba kuba yaragize igihe bamuteraga imisumari minini mu biganza no mu birenge, bakamufatanya n’igiti (Yohana 19:1, 16-18). Tekereza nanone ububabare bwinshi cyane yagize igihe bazamuraga icyo giti bagiye kugishinga, hanyuma aho imisumari iteye hakarushaho kumubabaza bitewe n’uburemere bw’umubiri we n’umugongo we wuzuye ibikomere ukajya wikuba ku giti. Nanone yihanganiye iyo mibabaro yose, ari na ko ahangayitse cyane nk’uko twabibonye mu ntangiriro y’iki gice.
9. Kwikorera ‘igiti cy’umubabaro’ tugakurikira Yesu bisobanura iki?
9 None se twebwe abigishwa ba Kristo, ni ibihe bintu dushobora guhura na byo bikadusaba kwihangana? Yesu yaravuze ati: “Umuntu nashaka kunkurikira . . . , afate igiti cye cy’umubabaro maze akomeze ankurikire” (Matayo 16:24). Muri uwo murongo, amagambo ngo: ‘Igiti cy’umubabaro’ yakoreshejwe mu buryo bw’ikigereranyo, yumvikanisha imibabaro, gukozwa isoni cyangwa se urupfu. Gukurikira Kristo ntibyoroshye. Amahame ya gikristo tugenderaho atuma tuba abantu batandukanye n’abandi. Iyi si iratwanga kubera ko tutari abayo (Yohana 15:18-20; 1 Petero 4:4). Nubwo bimeze bityo ariko, twiteguye kwikorera igiti cyacu cy’umubabaro. Mu yandi magambo, twiteguye kubabazwa ndetse no kwicwa aho kureka gukurikira Yesu watubereye urugero rwiza.—2 Timoteyo 3:12.
10-12. (a) Ni mu buhe buryo kubana n’abantu badatunganye byabereye Yesu ikigeragezo? (b) Ni ikihe kintu cyabereye Yesu ikigeragezo gikomeye?
10 Igihe Yesu yari ku isi, yahanganye n’ibindi bigeragezo byaterwaga no kudatungana kw’abo babanaga. Ibuka ko yari “umukozi w’umuhanga,” uwo Yehova yakoresheje mu kurema isi n’ibifite ubuzima byose biyiriho (Imigani 8:22-31). Bityo rero, Yesu yari azi impamvu Yehova yaremye abantu. Bagombaga kugaragaza imico ye maze bakabaho bishimye kandi batunganye (Intangiriro 1:26-28). Igihe Yesu yari ku isi, yiboneye ingaruka zibabaje z’icyaha. Nanone yagiraga ibyiyumvo nk’iby’abantu kubera ko na we yari umuntu. Agomba kuba yarababazwaga cyane no kubona ukuntu abantu bari batandukanye cyane n’uko Adamu na Eva bari bameze bagitunganye. Icyo cyari ikigeragezo Yesu yagombaga kwihanganira. None se yari gucika intege, akabona ko abantu badatunganye badashobora guhinduka? Nimureke tubisuzume.
11 Abayahudi banze kwemera ubutumwa bwa Yesu, bituma ababara cyane ku buryo yarize abantu bamureba. Ariko se yaba yaracitse intege cyangwa akareka kubwiriza bitewe n’uko bangaga kumwumva? Oya rwose. Ahubwo, “buri munsi yigishirizaga mu rusengero” (Luka 19:41-44, 47). Igihe Abafarisayo bitegerezaga ngo barebe niba yari gukiza umuntu ku Isabato, ‘yababajwe cyane’ n’uko batagiriraga impuhwe abandi. None se yaba yaremeye ko abo bantu bigiraga abakiranutsi bamutera ubwoba? Oya. Ahubwo yagize ubutwari akiza uwo muntu, ndetse amukiriza mu isinagogi hagati abantu bose babireba.—Mariko 3:1-5.
12 Ikindi kintu gishobora kuba cyarabereye Yesu ikigeragezo gikomeye, ni uko abigishwa bakundaga kuba bari kumwe na we bakoraga amakosa. Nk’uko twabyize mu Gice cya 3, bahoraga bifuza kuba abantu bakomeye (Matayo 20:20-24; Luka 9:46). Yesu yabagiriye inama kenshi, ababwira ko bakwiriye kwicisha bugufi (Matayo 18:1-6; 20:25-28). Ariko batinze kumvira iyo nama. Ni iki kibigaragaza? Ni uko mu ijoro rya nyuma yamaranye na bo, bagiye “impaka zikomeye” zo kumenya uwari mukuru muri bo (Luka 22:24). Ese Yesu yaba yaratekerezaga ko batashoboraga guhinduka? Oya. Buri gihe yarabihanganiraga kandi yiringiraga ko bashobora guhinduka. Yakomeje kwibanda ku mico myiza bari bafite. Yari azi ko bakundaga Yehova kandi ko bifuzaga gukora ibyo ashaka.—Luka 22:25-27.
13. Ni ibihe bigeragezo dushobora guhura na byo bimeze nk’ibyo Yesu yihanganiye?
13 Dushobora guhura n’ibigeragezo nk’ibyo Yesu yihanganiye. Urugero, dushobora guhura n’abantu batemera ubutumwa bwiza bw’Ubwami cyangwa se bakaburwanya. Ese nihagira abantu batishimira ibyo tubabwira, tuzacika intege cyangwa tuzakomeza kubwiriza dushyizeho umwete (Tito 2:14)? Abakristo bagenzi bacu bashobora kutubera ikigeragezo kubera ko badatunganye. Bashobora kutubwira amagambo batatekerejeho, cyangwa bakadukorera ikintu kikatubabaza (Imigani 12:18). Ese tuzemera ko amakosa yabo atuma tubona ko ari abantu badashobora guhinduka, cyangwa tuzabihanganira twite ku byiza bakora?—Abakolosayi 3:13.
Icyatumye Yesu yihangana
14. Ni ibihe bintu bibiri byafashije Yesu gukomeza kuba indahemuka?
14 Ni iki cyafashije Yesu kwihangana no gukomeza kuba indahemuka igihe abantu bamugiriraga nabi, abandi bakamuhemukira n’igihe yababazwaga? Hari ibintu bibiri by’ingenzi byamufashije. Icya mbere, yasengaga Imana akayisaba ko ‘yamufasha kwihangana’ (Abaroma 15:5). Icya kabiri, yatekerezaga ku bintu byo mu gihe kizaza, akibanda ku byiza azageraho bitewe n’uko yihanganye. Reka dusuzume ibyo bintu.
15, 16. (a) Ni iki kigaragaza ko Yesu atigeze yishingikiriza ku mbaraga ze? (b) Ni ikihe cyizere Yesu yari afitiye Papa we, kandi se kuki?
15 Nubwo Yesu yari Umwana w’Imana utunganye, ntiyigeze yishingikiriza ku mbaraga ze ngo abe ari zo zimufasha kwihangana. Ahubwo yasengaga Papa we wo mu ijuru akamusaba ko amufasha. Intumwa Pawulo yaranditse ati: ‘Kristo yasenze Imana yo yashoboraga kumukiza urupfu, ataka, yinginga, ndetse asuka amarira’ (Abaheburayo 5:7). Zirikana ko igihe Yesu ‘yasengaga,’ atavuze amagambo yo gusaba gusa. Ahubwo yasenze abivanye ku mutima, yinginga kandi abikora kenshi. Mu by’ukuri, igihe yari mu busitani bwa Getsemani yasenze inshuro nyinshi kandi yinginga cyane.—Matayo 26:36-44.
16 Yesu yiringiraga mu buryo bwuzuye ko Papa we Yehova yari kumusubiza, kuko yari azi ko ari we “wumva amasengesho” (Zaburi 65:2). Mbere y’uko Umwana w’Imana w’imfura aza ku isi, yari yarabonye ukuntu Papa we yasubizaga amasengesho y’abagaragu be b’indahemuka. Urugero, igihe yari mu ijuru yiboneye ukuntu Yehova yohereje umumarayika kugira ngo asubize isengesho rivuye ku mutima ry’umuhanuzi Daniyeli, ndetse amwohereza atararangiza gusenga (Daniyeli 9:20, 21). None se ubwo, Yehova yari kunanirwa gusubiza Umwana we w’ikinege igihe yavugaga ibyari mu mutima we byose, “yinginga, ndetse asuka amarira”? Yehova yashubije isengesho Umwana we yamutuye amwinginga, maze yohereza umumarayika kugira ngo amukomeze ashobore kwihanganira icyo kigeragezo gikomeye.—Luka 22:43.
17. Kugira ngo dushobore kwihangana, kuki ari ngombwa ko twishingikiriza ku mbaraga zituruka kuri Yehova, kandi se twabikora dute?
17 Kugira ngo natwe dushobore kwihangana, tugomba gusaba Imana ko yadufasha, kuko ari yo ‘iduha imbaraga’ (Abafilipi 4:13). None se niba Umwana w’Imana utunganye yarumvaga ko agomba kwinginga Yehova ngo amufashe, twe ntitwagombye kubikora kurushaho? Kimwe na Yesu, bishobora kuba ngombwa ko twinginga Yehova kenshi (Matayo 7:7). Birumvikana ko tutakwitega ko azatwoherereza umumarayika ngo atuvugishe. Ariko tuzi neza ko Imana yacu idukunda izasubiza amasengesho y’Umukristo w’indahemuka ‘ukomeza gusenga yinginga haba ku manywa na nijoro’ (1 Timoteyo 5:5). Uko ibigeragezo duhura na byo byaba biri kose, byaba uburwayi, gupfusha umuntu cyangwa gutotezwa, Yehova azasubiza amasengesho tuvugana umwete tumusaba ubwenge, ubutwari n’imbaraga zo kubyihanganira.—2 Abakorinto 4:7-11; Yakobo 1:5.
18. Ni mu buhe buryo Yesu yarebaga ibiri imbere, akita ku byiza yari kuzageraho?
18 Ikintu cya kabiri cyafashije Yesu kwihangana, ni uko yarebaga ibiri imbere, akibanda ku byiza yari kuzageraho bitewe no kwihanganira imibabaro. Bibiliya ibivuga igira iti: “Kubera ko yari azi ibyishimo yari kuzagira, yihanganiye urupfu rwo ku giti cy’umubabaro” (Abaheburayo 12:2). Urugero rwa Yesu rugaragaza ukuntu ibyiringiro n’ibyishimo bituma umuntu yihangana. Muri make, twavuga ko ibyiringiro bituma umuntu agira ibyishimo, ibyishimo na byo bigatuma umuntu yihangana (Abaroma 15:13; Abakolosayi 1:11). Yesu yari azi ko hari ibintu byiza byari kuzaba iyo akomeza kwihangana. Yari azi ko iyo akomeza kuba indahemuka byari kweza izina rya Papa we kandi bigatuma acungura abantu, akabakiza icyaha n’urupfu. Nanone Yesu yari afite ibyiringiro byo kuzategeka ari Umwami kandi akaba Umutambyi Mukuru, bigatuma abantu bumvira babona imigisha myinshi (Matayo 20:28; Abaheburayo 7:23-26). Kubera ko Yesu yakomeje gutekereza ku migisha yari kuzabona n’ibyiringiro yari afite, yagize ibyishimo byinshi kandi ibyo byishimo ni byo byamufashije kwihangana.
19. Ni gute ibyiringiro n’ibyishimo bituma twihangana mu gihe duhanganye n’ibigeragezo?
19 Kimwe na Yesu, natwe dukeneye kugira ibyiringiro n’ibyishimo kugira ngo dushobore kwihangana. Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Mujye mushimishwa cyane n’ibyiringiro mufite.” Hanyuma yongeyeho ati: “Mwihanganire ibibazo” (Abaroma 12:12). Ese waba uhanganye n’ikigeragezo gikomeye kigerageza ukwizera kwawe? Niba ari uko bimeze, nawe jya utekereza ku migisha uzabona nukomeza kwihangana. Ntukigere wibagirwa ko nukomeza kwihangana bizatuma izina rya Yehova rihabwa icyubahiro. Jya uhora uzirikana ibyiringiro bihebuje ufite byo kuzabaho uyobowe n’Ubwami bw’Imana. Nanone jya utekereza ukuntu ubuzima buzaba bumeze muri Paradizo. Ujye ugerageza kwiyumvisha uko ibintu bizaba bimeze igihe ibintu byiza cyane Yehova yasezeranyije bizaba biri kuba. Muri ibyo harimo kweza izina rye, kuvana ibibi kuri iyi si no gukuraho indwara n’urupfu. Ibyo bintu bizagushimisha cyane kandi ibyo byishimo bishobora kugufasha kwihangana uko ibigeragezo waba uhanganye na byo byaba bimeze kose. Iyo dutekereje ku migisha tuzabona mu isi nshya, dusanga imibabaro iyo ari yo yose duhura na yo muri iyi si, ari ‘iy’akanya gato kandi ikaba idakomeye.’—2 Abakorinto 4:17.
‘Mujye mwigana Kristo’
20, 21. Mu birebana no kwihangana, ni iki Yehova atwitezeho, kandi se twagombye kwiyemeza iki?
20 Yesu yari azi ko kuba umwigishwa we byari kuba bitoroshye. Byari gusaba kwihangana (Yohana 15:20). Yarihanganye kuko yari azi neza ko urugero rwe rwari gukomeza abandi (Yohana 16:33). Ni iby’ukuri ko Yesu yatanze urugero rutunganye rwo kwihangana, ariko twe ntidutunganye. None se ni iki Yehova aba atwitezeho? Petero abisobanura agira ati: ‘Kristo yababajwe ku bwanyu, ababera urugero kugira ngo mujye mumwigana’ (1 Petero 2:21). Yesu yahanganye n’ibigeragezo maze ‘atubera urugero’ dukwiriye kwigana.a Uburyo Yesu yihanganiye ibigeragezo twabigereranya n’aho yagiye anyuza ikirenge. Ntidushobora kugera ikirenge mu cye mu buryo butunganye ariko dushobora kugerageza.
21 Ku bw’ibyo rero, nimureke twiyemeze kwigana Yesu uko dushoboye kose. Ntituzigere na rimwe twibagirwa ko uko turushaho gukurikiza urugero rwe, ari na ko turushaho kugira ibidukwiriye byose kugira ngo twihangane ‘kugeza ku iherezo,’ ryaba iherezo ry’iyi si ishaje cyangwa iry’ubuzima bwacu bwo muri iki gihe. Ntituzi ikizaza mbere, ariko icyo tuzi cyo ni uko Yehova azaduhemba kubera ko twihanganye.—Matayo 24:13.
a Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “urugero” risobanura “imyandikire.” Mu banditse Ibyanditswe by’Ikigiriki, Intumwa Petero ni we wenyine wakoresheje iryo jambo. Bivugwa ko risobanura “Amagambo umwarimu yandika ku murongo ubanza mu ikaye umunyeshuri akoreramo imyitozo, umwana na we akagerageza kuyandukura uko ashoboye kose nk’uko ameze.”