Tumenye Yehova Binyuriye ku Ijambo Rye
“Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.”—YOHANA 17:3.
1, 2. (a) Ni ubuhe busobanuro bw’amagambo “kumenya” n’ “ubumenyi” dukurikije uko yakoreshejwe muri Bibiliya? (b) Ni uruhe rugero rwumvikanisha neza ubwo busobanuro?
KUMENYA umuntu ibi byo kubonana gusa cyangwa kugira ubumenyi ku kintu mu buryo butimbitse, nta ho bihuriye n’ubusobanuro bw’amagambo “kumenya” n’ “ubumenyi” duhuje n’uko akoreshwa mu Byanditswe. Muri Bibiliya, ayo magambo yumvikanamo “igikorwa cyo kumenya habanje gukorwa igenzura,” ubumenyi bwumvikanisha “imishyikirano ishingiye ku bwizerane hagati y’abantu” (The New International Dictionary of New Testament Theology). Ibyo binakubiyemo kumenya Yehova binyuriye ku bikorwa bye runaka, nk’ibivugwa kenshi mu gitabo cya Ezekiyeli aho Imana yagiye isohoza imanza ku nkozi z’ibibi, ikavuga iti ‘namwe muzamenya ko ndi Uwiteka [Yehova, MN ] .’—Ezekiyeli 38:23.
2 Imikoreshereze inyuranye y’amagambo “kumenya” n’ “ubumenyi” ishobora kumvikana neza hakoreshejwe ingero nkeya. Yesu yabwiye abihandagazaga bavuga ko bakora ibikorwa mu izina rye ati “sinigeze kubamenya”; akaba yarashakaga kuvuga ko nta ho yari ahuriye na bo (Matayo 7:23). Mu Bakorinto ba Kabiri 5:21 havuga ko Kristo ‘atigeze kumenya icyaha.’ Ibyo ntibishaka kuvuga ko atari azi icyo icyaha ari cyo, ahubwo ko atigeze agikora. Mu buryo nk’ubwo, ubwo Yesu yavugaga ati “ubwo ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo,” hari hakubiyemo byinshi birenze ibyo kugira icyo umuntu yamenya ku Mana na Kristo gusa.—Gereranya na Matayo 7:21.
3. Ni iki kigaragaza ko Yehova afite ikimenyetso kigaragaza ko ari Imana y’ukuri?
3 Imico myinshi ya Yehova ishobora kumenywa binyuriye mu Ijambo rye Bibiliya. Umwe muri yo, ni ubushobozi bwe bwo guhanura ibizaba nta kwibeshya. Icyo ni ikimenyetso cy’uko ari Imana y’ukuri [nk’uko byatsindagirijwe muri aya magambo] ngo “nibazane ibigirwamana byabo bitubwire ibizaba; nibivuge ibyabayeho, uko bimeze, tubitekereze tumenye amaherezo yabyo; cyangwa mutubwire ibyenda kubaho. Nimuduhanurire ibizaba hanyuma, tumenye ko muri imana koko” (Yesaya 41:22, 23). Mu Ijambo rye, Yehova atubwira ibya mbere bihereranye n’iremwa ry’isi hamwe n’ubuzima buyiriho. Mbere y’igihe kirekire, yavuze ibyari kuzabaho mu gihe gishyize kera, kandi byabayeho koko. No muri iki gihe, ‘atubwira ibyenda kubaho,’ cyane cyane ibigomba kubaho muri iyi “minsi y’imperuka.”—2 Timoteyo 3:1-5, 13; Itangiriro 1:1-30; Yesaya 53:1-12; Daniyeli 8:3-12, 20-25; Matayo 24:3-21; Ibyahishuwe 6:1-8; 11:18.
4. Ni gute Yehova yakoresheje umuco we, ari wo mbaraga ze, kandi ni gute azongera kuwukoresha?
4 Imbaraga na zo ziri mu bigize imico ya Yehova. Ibyo bigaragarira ku nyenyeri ziri mu ijuru zimeze nk’amatanura manini agurumana atanga umucyo n’ubushyuhe. Iyo abantu cyangwa abamarayika b’ibyigomeke bahakanye ubutware bw’ikirenga bwa Yehova, akoresha imbaraga ze nk’ “intwari mu ntambara,” aharanira kwivanaho umugayo no kurengera amahame ye akiranuka. Mu mimerere nk’iyo, ntazuyaza gukoresha imbaraga ze zirimbura, nk’uko byagenze mu gihe cy’Umwuzure wo mu minsi ya Nowa, mu gihe cy’irimbuka rya Sodomu na Gomora, no mu gihe cyo kubohora Abisirayeli ubwo bambukaga Inyanja Itukura (Kuva 15:3-7; Itangiriro 7:11, 12, 24; 19:24, 25). Vuba hano, Imana izakoresha imbaraga zayo mu ‘kumenagurira Satani munsi y’ibirenge byanyu.’—Abaroma 16:20.
5. Uretse imbaraga ze, ni uwuhe muco wundi Yehova afite?
5 Nyamara kandi, n’ubwo afite izo mbaraga zitagira akagero, yicisha bugufi. Muri Zaburi 18:36, 37 (umurongo wa 35 n’uwa 36 muri Bibiliya Yera) hagira hati “ubugwaneza [ukwicisha bugufi, MN ] bwawe bwanteye ikuzo. Intambwe zanjye wazaguriye inzira.” Ukwicisha bugufi kw’Imana gutuma ‘yicishiriza bugufi kureba ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi, agakura uworoheje mu mukungugu.’—Zaburi 113:6, 7.
6. Ni uwuhe muco wa Yehova uhesha agakiza?
6 Mu mishyikirano Yehova agirana n’abantu, agira imbabazi zihesha agakiza. Mbega ukuntu yagaragarije Manase imbabazi ubwo yamubabariraga, n’ubwo yari yakoze icyaha cy’ubwicanyi buteye ubwoba! Yehova yaravuze ati “nimbwira umunyabyaha nti ‘Gupfa ko uzapfa,’ nahindukira akareka icyaha cye, agakora ibyo gukiranuka bihwanye n’amategeko, ibyaha bye byose yakoze, nta na kimwe kizamwibukwaho: yakoze ibyo gukiranuka bihwanye n’amategeko; kubaho azabaho” (Ezekiyeli 33:14, 16; 2 Ngoma 33:1-6, 10-13). Yesu yagaragaje umuco wa Yehova igihe yateraga abantu inkunga yo kubabarira incuro 77, ndetse incuro 7 mu munsi!—Zaburi 103:8-14; Matayo 18:21, 22; Luka 17:4.
[Ni] Imana Igira Ibyiyumvo
7. Ni gute Yehova atandukanye n’imana z’Abagiriki, kandi ni ikihe gikundiro cy’igiciro cyinshi dushobora kugira?
7 Abacurabwenge b’Abagiriki, urugero nk’Abepikurewo, bemeraga ko habaho imana nyinshi, ariko bakabona ko ziba kure y’isi cyane ku buryo zitakwita ku muntu cyangwa ku byiyumvo bye. Mbega ukuntu ibyo bitandukanye n’imishyikirano iri hagati ya Yehova n’Abahamya be b’indahemuka! “Uwiteka anezererwa abantu be” (Zaburi 149:4). Abantu babi babayeho mbere y’Umwuzure batumye yicuza “bimutera agahinda mu mutima.” Isirayeli yababaje Yehova kandi imutera agahinda bitewe n’ubuhemu bwayo. Abakristo bashobora kubabaza umwuka wa Yehova baramutse batumviye; ariko kandi, bashobora kuwushimisha binyuriye ku budahemuka bwabo. Mbega ukuntu bitangaje gutekereza ko abantu buntu hano ku isi bashobora gushimisha cyangwa bagashavuza Umuremyi w’ibibaho byose! Iyo turebye ibyo adukorera byose, mbega ukuntu bihebuje kuba dufite igikundiro cy’agaciro gakomeye cyo kumushimisha!—Itangiriro 6:6; Zaburi 78:40, 41; Imigani 27:11; Yesaya 63:10; Abefeso 4:30.
8. Ni gute Aburahamu yakoresheje ugutinyuka kwe kuri Yehova?
8 Ijambo ry’Imana rigaragaza ko urukundo rwa Yehova rutuma ‘dutinyuka’ cyane (1 Yohana 4:17). Dore uko byagenze ubwo Yehova yazaga kurimbura Sodomu. Aburahamu yabwiye Yehova ati “warimburana abakiranutsi n’abanyabyaha? Ahari muri uwo mudugudu harimo abakiranutsi mirongo itanu; waharimbura se, ukanga kuhareka ku bw’abakiranutsi mirongo itanu bahari? . . . kirakazira: umucamanza w’abari mu isi bose ntiyakora ibyo kutabera?” Mbega amagambo yabwiwe Imana! Nyamara kandi, Yehova yemeye ko yarokora Sodomu haramutse habonetsemo abakiranutsi 50. Aburahamu yarakomeje ava kuri 50 ageza kuri 20. Yaje gutinya ko ashobora gutitiriza akageza aho akabya. Yaravuze ati “Umwami ye kurakara, reka mvuge rimwe gusa: ahari hazabonekamo icumi.” Ubwo na bwo Yehova yemeye kudohora, agira ati “sinzawurimbura ku bw’abo cumi.”—Itangiriro 18:23-33.
9. Kuki Yehova yaretse Aburahamu akavugana na we atyo, kandi ni irihe somo dushobora kuvanamo?
9 Kuki Yehova yaretse Aburahamu agatinyuka kuvugana na we mu bwisanzure bene ako kageni? Mbere na mbere, ni uko Yehova yari azi impungenge Aburahamu yari afite. Yari azi ko Loti, umuhungu wabo na Aburahamu yari atuye i Sodomu, kandi ko Aburahamu yari ahangayikishijwe n’umutekano we. Ikindi kandi, Aburahamu yari incuti y’Imana (Yakobo 2:23). Mu gihe tuvugana n’umuntu utubwizanya umwaga, mbese, tujya tugerageza gutahura ibyiyumvo byihishe inyuma y’amagambo ye maze tukagerageza kwiyumvisha uko ibintu bimeze, cyane cyane iyo ari incuti yacu ihangayikishijwe cyane n’ibintu runaka? Mbese, ntiduhumurizwa no kubona ko Yehova atwumva mu gihe dutinyutse kwatura ibituri ku mutima nk’uko yabigiriye Aburahamu?
10. Ni gute ugutinyuka kudufasha mu isengesho?
10 Mu gihe tumushaka, we ‘wumva ibyo asabwa,’ ni bwo cyane cyane tuba tugomba gutinyuka maze tugasuka imitima yacu imbere ye, mu gihe tubabaye cyane kandi duhangayitse (Zaburi 51:19 [umurongo wa 17 muri Bibiliya Yera]; 65:3, 4 [umurongo wa 2 n’uwa 3 muri Bibiliya Yera]). N’ubwo mu bihe nk’ibyo dushobora kunanirwa kwatura ibiturimo, ‘umwuka uradusabira, uniha iminiho itavugwa,’ maze Yehova akumva. Ashobora kumenya ibyo dutekereza. “Umenyera kure ibyo nibwira[.] Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka.” N’ubwo bimeze bityo ariko, tugomba guhora dusaba, dushaka, kandi dukomanga.—Abaroma 8:26; Zaburi 139:2, 4; Matayo 7:7, 8.
11. Ni iki kigaragaza ko Yehova atwitaho rwose?
11 Yehova atwitaho. Yita ku byo yaremye. “Amaso y’ibintu byose aragutekereza, nawe ukabigaburira ibyokurya byabyo igihe cyabyo. Upfumbatura igipfunsi cyawe, ugahaza kwifuza kw’ibibaho byose” (Zaburi 145:15, 16). Dutumirirwa kureba ukuntu Imana igaburira inyoni zibera mu bihuru. Reba ukuntu yambika neza indabyo zo ku gasozi. Yesu yongeyeho ko natwe Imana izatugenzereza ityo, ndetse ikarushaho. None se, ni kuki twakwiganyira? (Gutegeka 32:10; Matayo 6:26-32; 10:29-31). Muri Petero wa Mbere 5:7 hadusaba ‘kuyikoreza amaganya yacu yose, kuko yita kuri twe.’
“Ishusho ya Kamere Yayo”
12, 13. Uretse kubona no kumva Yehova binyuriye ku byo yaremye no ku bikorwa bye bivugwa muri Bibiliya, ni gute dushobora kumwumva no kumubona?
12 Dushobora kubona Yehova Imana binyuriye ku byo yaremye; dushobora kumubona dusoma ibihereranye n’ibikorwa bye bivugwa muri Bibiliya; dushobora kandi kumubona binyuriye mu magambo n’ibikorwa byanditswe kuri Yesu Kristo. Muri Yohana 12:45, Yesu ubwe yaravuze ati “umbonye, aba abonye uwantumye.” No muri Yohana 14:9 yaravuze ati “umbonye, aba abonye Data.” Mu Bakolosayi 1:15 hagira hati ‘[Yesu] ni we shusho y’Imana itaboneka.’ Mu Baheburayo 1:3 haravuga ngo ‘[Yesu] ni ukurabagirana k’ubwiza bwayo n’ishusho ya kamere [y’Imana].’
13 Nta bwo Yehova yohereje Umwana kugira ngo atange incungu byonyine, ahubwo no kugira ngo abe icyitegererezo cyo kwiganwa, ari mu magambo, ari no mu bikorwa. Muri Yohana 12:50 yaravuze ati “ibyo mvuga, mbivuga uko Data yabimbwiye.” Ntiyakoraga ibye ubwe, ahubwo yakoraga ibyo Imana yamusabaga gukora. Muri Yohana 5:30 yaravuze ati “nta cyo mbasha gukora ubwanjye.”—Yohana 6:38.
14. (a) Ni iki Yesu yabonye kigatuma agira impuhwe? (b) Ni iki cyarangwaga mu magambo ya Yesu cyatumaga abantu bateranira aho ari kugira ngo bamwumve?
14 Yesu yabonye abanyabibembe, ibimuga, ibipfamatwi, impumyi, abatewe n’abadayimoni n’abaririraga abapfuye. Abitewe n’impuhwe, yakijije abarwayi kandi azura abapfuye. Yabonye imbaga y’abantu batagira shinge na rugero kandi barushye mu buryo bw’umwuka, maze atangira kubigisha byinshi. Ntiyabigishaga akoresheje amagambo akwiriye gusa, ahubwo yanababwiraga amagambo avuganywe ineza kandi avuye ku mutima, amagambo yahitaga acengera mu mitima y’ababaga bamuteze amatwi maze akabireherezaho, agatuma bumva batamunamukaho, kandi bakamutega amatwi bishimye. Bamuteraniragaho kugira ngo bamwumve, maze bakavuga ko ‘hatigeze kubaho umuntu uvuga nka we.’ Batangazwaga n’imyigishirize ye (Yohana 7:46; Matayo 7:28, 29; Mariko 11:18; 12:37; Luka 4:22; 19:48; 21:38). Kandi iyo abanzi be babaga bashaka uko bamutegera mu bibazo, yabiburizagamo maze akabacecekesha.—Matayo 22:41-46; Mariko 12:34; Luka 20:40.
15. Umutwe w’ifatizo wo kubwiriza kwa Yesu wari uwuhe, kandi yategetse abigishwa be kugira uruhe ruhare muri uwo murimo?
15 Yatangaje ko ‘Ubwami bwo mu ijuru [bwari] buri hafi,’ kandi atera abamutegeraga amatwi inkunga yo ‘gushaka ubwo Bwami mbere y’ibindi byose.’ Yanatumye abandi kugira ngo na bo bajye kubwiriza ko ‘Ubwami bwari hafi,’ no ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa,’ kuba abahamya ba Kristo “kugeza ku mpera y’isi.” Muri iki gihe, hafi miriyoni enye n’igice z’Abahamya ba Yehova bagera ikirenge mu cye babigenza batyo.—Matayo 4:17; 6:33; 10:7; 28:19; Ibyakozwe 1:8.
16. Ni gute umuco wa Yehova w’urukundo wageragejwe mu buryo bukomeye, ariko se ni ikihe gikorwa wasohoje ku bw’abantu?
16 “Imana ni urukundo” nk’uko tubibwirwa muri 1 Yohana 4:8. Uwo muco uhebuje wa Yehova wahuye n’ikigeragezo gikomeye ibi by’indengakamere ubwo yoherezaga umwana we w’ikinege ku isi kugira ngo apfe. Imibabaro itarondoreka uwo Mwana ukundwa cyane yahuye na yo no kuba yaratakambiye Se wo mu ijuru, bigomba kuba byarababaje Yehova cyane, kabone n’ubwo Yesu yanyomoje ikinyoma cya Satani cy’uko Yehova atashoboraga kugira abantu ku isi bashobora gukomeza kuba indahemuka kuri We baramutse bagezweho n’ibigeragezo bikomeye. Nanone kandi, twagombye kuzirikana ugukomera kw’incungu ya Yesu, kubera ko Imana yamwohereje ku isi kugira ngo adupfire (Yohana 3:16). Nta bwo urupfu rwe rwari rworoshye, ibi byo guhuta umuntu mu kanya gato. Kugira ngo dushobore kwiyumvisha ingaruka urwo rupfu rwagize ku Mana no kuri Yesu no kugira ngo tumenye uburemere bw’incungu badutangiye, reka dusuzume inkuru ya Bibiliya ivuga uko byagenze.
17-19. Ni gute Yesu yavuze iby’ikigeragezo cyari kimutegereje?
17 Incuro zitari munsi y’enye, yasobanuriye abigishwa be ibyendaga kumugeraho. Iminsi mike mbere y’uko biba, yaravuze ati “dore, turazamuka, tujye i Yerusalemu; Umwana w’umuntu azagambanirwa mu batambyi bakuru n’abanditsi; bazamucira urubanza rwo kumwica, bazamugambanira mu bapagani, bazamushinyagurira, bamucire amacandwe, bamukubite imikoba, bamwice; iminsi itatu nishira, azazuka.”—Mariko 10:33, 34.
18 Yesu yiyumvishaga uburemere bw’ibyendaga kumugeraho byose; yari azi neza ukuntu gukubitwa ibiboko n’Abaroma byari biteye ubwoba. Ku mikoba yabaga igize ikiboko bakoreshaga bafatishagaho uduce tw’ibyuma n’amagufwa y’intama; bityo mu gihe umuntu yabaga arimo akubitwa, mu mugongo no ku maguru hahindukaga udushwanyu tw’inyama zivirirana. Amezi menshi mbere y’aho, Yesu yari yarigeze kuvuga iby’ukuntu yahagarikwaga umutima n’ikigeragezo cyendaga kumugeraho, nk’uko tubisoma muri Luka 12:50 hagira hati “hariho umubatizo nkwiriye kuzabatizwa; nyamuna uburyo mbabazwa kugeza aho uzasohorera.”
19 Uko igihe cyagendaga cyegereza, ni na ko Yagendaga arushaho guhangayika. Ibyo yabibwiye Se wo mu ijuru agira ati “none umutima wanjye urahagaze, kandi navuga iki? Nti ‘Data, nkiza undokore iki gihe,’ kandi ari byo byanzanye ngo nkigeremo?” (Yohana 12:27). Mbega ukuntu Yehova agomba kuba yaratewe igishyika n’uko gutakamba k’Umwana we w’ikinege! Ubwo Yesu yari i Getsemane, hasigaye amasaha make ngo apfe, yahagaritse umutima cyane maze abwira Petero, Yakobo na Yohana ati “umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica.” Iminota mike nyuma y’aho, yasenze Yehova ku ncuro ya nyuma amubwira icyo kibazo agira ati “Data, nubishaka, undenze iki gikombe; ariko bye kuba uko nshaka, abubwo bibe uko ushaka. [Kuko] yari ababaye bikabije, asenga cyane, n’ibyuya bye byari bimeze nk’ibitonyanga by’amaraso bitonyanga hasi” (Matayo 26:38; Luka 22:42, 44). Wenda ibyo bishobora kuba ari ibyo bita hématidrose (soma ematidoroze) mu rwego rw’ubuvuzi. Nta bwo ibyo bikunze kubaho kenshi, ariko bishobora kubaho nk’igihe umuntu yahangayitse cyane.
20. Ni iki cyafashije Yesu kunyura muri icyo kigeragezo?
20 Ku bihereranye n’iby’icyo gihe ubwo yari i Getsemane, mu Baheburayo 5:7 hagira hati “Yesu akiri mu mubiri, amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabash[aga] kumukiza urupfu, ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha kwe.” Ariko se, ko atakijijwe urupfu n’ “Iyabash[aga] kumukiza urupfu,” ni mu buhe buryo isengesho rye ryumviswe? Muri Luka 22:43 hasubiza hagira hati “marayika uvuye mu ijuru aramubonekera, amwongera imbaraga.” Iryo sengesho ryasubijwe mu buryo bw’uko marayika woherejwe n’Imana yongereye Yesu imbaraga zari gutuma ashobora kwihanganira icyo kigeragezo.
21. (a) Ni iki kigaragaza ko Yesu yatsinze icyo kigeragezo? (b) Mu gihe ibigeragezo byacu byaba byiyongereye, twifuza ko twashobora kuvuga iki?
21 Ibyo byagaragajwe n’ukuntu icyo kibazo cyarangiye. Ubwo Yesu yari amaze gutsinda intambara yari muri we, yarahagurutse agaruka aho Petero, Yakobo na Yohana bari bari maze arabwira ati “nimubyuke tugende” (Mariko 14:42). Mu by’ukuri, ni nk’aho yashakaga kuvuga ati ‘reka tugende njye kugambanirwa binyuriye mu kunsoma, ntabwe muri yombi n’imbaga y’abantu benshi, ncirwe urubanza mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi nkatirwe urwo gupfa ndengana. Reka ngende njye gukobwa, mishwe amacandwe, nkubitwe ibiboko, hanyuma manikwe ku giti cy’umubabaro.’ Yamaze amasaha atandatu amanitse yihanganira imibabaro itarondoreka kugeza ku iherezo. Ubwo yendaga kunogoka, yaranguruye ijwi ryo gutsinda agira ati “birarangiye” (Yohana 19:30). Yakomeje gushikama kandi yari amaze kugaragaza ubudahemuka bwe mu guharanira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Ibyo Yehova yari yaramutumye gukora ku isi byose, yari abisohoje. Mbese, turamutse dupfuye cyangwa Harimagedoni igasesekara, twashobora kuvuga ku bihereranye n’ubutumwa twahawe na Yehova tuti “birarangiye”?
22. Ni iki cyerekana urugero ubumenyi bwa Yehova bugomba kugeraho bukwirakwizwa?
22 Uko byagenda kose, dushobora kwiringira tudashidikanya ko mu gihe cyagenwe na Yehova kandi cyegereje cyane, “isi [yose] izakwirwa no kumenya Uwiteka, nk’uko amazi y’inyanja akwira hose.”—Yesaya 11:9.
Mbese, Uribuka?
◻ Kumenya no kugira ubumenyi bisobanura iki?
◻ Ni gute tugaragarizwa impuhwe za Yehova n’imbabazi ze binyuriye mu Ijambo rye?
◻ Ni gute Aburahamu yakoresheje ugutinyuka kwe avugana na Yehova?
◻ Kuki dushobora kubona imico ya Yehova binyuriye kuri Yesu?