-
‘Yesu yakomeje kubakunda kugeza ku iherezo’‘Nkurikira ube umwigishwa wanjye’
-
-
9 Ku munsi w’urupfu rwa Yesu, yagaragaje mu buryo bushishikaje ko yari ahangayikishijwe n’imibereho myiza yo mu buryo bw’umwuka y’incuti ze. Tekereza kuri ibi bikurikira: Yesu yari ku giti cy’umubabaro, kandi ababara bikabije. Kugira ngo ahumeke, uko bigaragara yagombaga gusa n’uwemye yishingikirije ku maguru ye. Nta gushidikanya ko ibyo byatumaga ababara cyane kuko uburemere bw’umubiri bwakururaga mu misumari iteye mu birenge bye, kandi n’umugongo wari wuzuyeho imibyimba y’ibiboko ukikuba ku giti. Kuvuga bigomba kuba byaramugoraga kandi bikamubabaza cyane kuko bisaba guhumeka. Nyamara mbere y’uko Yesu apfa yavuze amagambo agaragaza urukundo rwimbitse yakundaga nyina Mariya. Yesu abonye Mariya n’intumwa Yohana bahagaze hafi aho, yavuze mu ijwi riranguruye bihagije ku buryo n’abari aho babyumvise agira ati “mugore, dore umwana wawe!” Hanyuma abwira Yohana ati “dore nyoko” (Yohana 19:26, 27)! Yesu yari azi ko iyo ntumwa yizerwa itari kwita kuri nyina mu buryo bw’umubiri gusa, ahubwo ko yari no kwita ku cyatuma akomeza kumererwa neza mu buryo bw’umwuka.b
-
-
‘Yesu yakomeje kubakunda kugeza ku iherezo’‘Nkurikira ube umwigishwa wanjye’
-
-
b Uko bigaragara, icyo gihe Mariya yari umupfakazi, kandi n’abandi bana be bari bataraba abigishwa ba Yesu.—Yohana 7:5.
-